Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 86

Umwana wari warazimiye agaruka

Umwana wari warazimiye agaruka

LUKA 15:11-32

  • UMUGANI W’UMWANA WARI WARAZIMIYE

Yesu yari yaciye umugani w’intama yazimiye n’uw’igiceri cy’idarakama cyazimiye, bikaba bishoboka ko yayiciye igihe yari akiri i Pereya mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Iyo migani itwigisha ko twagombye kwishimira umunyabyaha wihannye akagarukira Imana. Abafarisayo n’abanditsi banenze Yesu bitewe n’uko yakiraga abanyabyaha. Ese hari icyo iyo migani yigishije abanengaga Yesu? Ese baba barashoboye kwiyumvisha ukuntu Data wo mu ijuru abona abanyabyaha bihannye? Yesu yaciye undi mugani ukora ku mutima na wo watsindagirizaga iryo somo ry’ingenzi.

Muri uwo mugani havugwamo umubyeyi wari ufite abahungu babiri. Umuhungu muto ni we uvugwa cyane muri uwo mugani. Abafarisayo n’abanditsi kimwe n’abandi bantu bari bateze amatwi ibyo Yesu yavugaga bashoboraga kumenya icyo bakwigira kuri uwo mwana muto. Icyakora nta muntu wagombaga kwirengagiza ibyo Yesu yavuze ku bihereranye na Se ndetse n’umuhungu w’imfura kuko imyifatire bagaragaje na yo ifite icyo itwigisha. Noneho rero tekereza kuri abo bantu batatu Yesu avuga muri uwo mugani.

Yesu yatangiye agira ati “hari umuntu wari ufite abahungu babiri. Nuko umuto abwira se ati ‘data, mpa ibintu bihwanye n’umunani wanjye.’ Nuko se abagabanya ibyo yari atunze” (Luka 15:11, 12). Zirikana ko uwo mwana atarimo yaka umunani bitewe nuko Se yapfuye. Se yari akiriho. Nyamara yashakaga umugabane we ako kanya kugira ngo yigenge kandi awukoreshe icyo ashaka. Yashakaga kuwukoresha iki?

Yesu yabisobanuye agira ati “bidateye kabiri wa mwana muto yegeranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure, agezeyo agira imibereho y’ubwiyandarike, arabyaya” (Luka 15:13). Aho kugira ngo uwo mwana agume iwabo ahantu hatekanye, ari kumwe na se witaga ku bana be kandi akabatunga, yarigendeye ajya mu kindi gihugu. Agezeyo yatagaguje umurage we wose, yibera mu iraha ryo guhaza irari ry’ibitsina. Hanyuma yaje kugerwaho n’imimerere igoranye nk’uko Yesu akomeza abivuga.

 Agira ati “amaze kubimara byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze maze arakena. Ndetse yageze n’ubwo ajya guhakwa kuri umwe mu baturage bo muri icyo gihugu, maze amwohereza mu masambu ye kuragira ingurube. Nuko akajya yifuza guhazwa n’ibyo ingurube zaryaga, ariko nta muntu wagiraga icyo amuha.”​—⁠Luka 15:14-​16.

Amategeko y’Imana yavugaga ko ingurube zanduye, nyamara uwo mwana yakoze akazi ko kuragira ingurube. Yari yarazahajwe n’inzara ku buryo yari asigaye yifuza kurya ibiryo ubusanzwe bigenewe gusa ingurube yaragiraga. Igihe uwo mwana yari ahanganye n’ayo makuba kandi yihebye, “yagaruye agatima.” Yakoze iki? Yaribwiye ati “mbega ukuntu data afite abakozi benshi barya umugati bagahaga, naho jye inzara ikaba insinze hano! Ngiye guhaguruka njye kwa data mubwire nti ‘data, nacumuye ku Mana, nawe ngucumuraho. Singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ ” Nuko arahaguruka ajya kwa se.​—⁠Luka 15:17-​20.

Se azamwakira ate? Ese azamutura umujinya, amutonganye amukankamira kubera ko yagize ubupfapfa akivana mu rugo? Ese se azagaragaza ko ntaho bahuriye, ko atamwitayeho? Wowe se wari kubyifatamo ute? Wari kubigenza ute se iyo aza kuba ari umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe?

 UMWANA WARI WARAZIMIYE YABONETSE

Yesu yasobanuye uko se yabyakiriye n’icyo yakoze, agira ati “akiri kure, se aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka amugwa mu ijosi aramusoma cyane” (Luka 15:20). Nubwo se yari yarumvise ko umuhungu we yagize imibereho y’ubwiyandarike, yishimiye ko yari agarutse mu rugo. Ese abayobozi b’Abayahudi bavugaga ko bazi Yehova kandi bakamuyoboka, bari gukura isomo kuri ibyo bakabona ukuntu Data wo mu ijuru abona abanyabyaha bihannye? Ese nanone bari kubona ko Yesu na we yari afite umwuka nk’uwo wo kwakira abanyabyaha bihannye?

Umubyeyi uzi kwitegereza ashobora kureba ukuntu umwana we ababaye kandi yijimye mu maso, akamenya ko yihannye. Nanone, kuba se yarafashe iya mbere akajya kumusuhuza byorohereje umwana we bituma yatura ibyaha bye. Yesu yagize ati “uwo mwana aramubwira ati ‘data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho. Singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ ”​—⁠Luka 15:21.

Se yategetse abagaragu be ati “mugire vuba muzane ikanzu, inziza iruta izindi, muyimwambike, kandi mumwambike impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane n’ikimasa cy’umushishe, mukibage, ubundi turye tunezerwe, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima; yari yarazimiye, none yabonetse.” Nuko batangira “kunezerwa.”​—⁠Luka 15:22-​24.

Hagati aho, umwana mukuru yari mu murima. Yesu yavuze ibye agira ati “nuko araza, ageze hafi y’urugo yumva abacuranga n’ababyina. Ahamagara umugaragu umwe amubaza ibyabaye ibyo ari byo. Aramubwira ati ‘murumuna wawe yaje, none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye akiri muzima.’ Ariko ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga. Na we asubiza se ati ‘ubu hashize imyaka myinshi ngukorera nk’umugaragu kandi nta na rimwe nigeze ndenga ku itegeko ryawe. Nyamara nta na rimwe wigeze umpa n’agahene ngo nishimane n’incuti zanjye. Ariko uyu muhungu  wawe wariye ibyawe byose akabimarira mu ndaya, akigera aha umubagira ikimasa cy’umushishe.’ ”​—⁠Luka 15:25-​30.

Ese ni ba nde bagaragaje imyifatire nk’iy’uwo muhungu mukuru, bakanenga Yesu wababariraga abantu bo muri rubanda rusanzwe n’abanyabyaha kandi akabitaho? Ni Abafarisayo n’abanditsi. Yesu yaciye uwo mugani bitewe n’uko bamunengaga ko yakira abanyabyaha. Birumvikana ko umuntu wese unenga uburyo Imana igaragazamo imbabazi yagombye kuzirikana iryo somo.

Yesu yashoje uwo mugani avuga ukuntu umubyeyi yinginze umwana we mukuru, agira ati “mwana wa, igihe cyose wari kumwe nanjye, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko twari dukwiriye kwishima tukanezerwa, kuko uyu murumuna wawe yari yarapfuye none yongeye kuba muzima, yari yarazimiye none yabonetse.”​—⁠Luka 15:31, 32.

Yesu ntiyavuze icyo uwo muhungu mukuru yakoze nyuma yaho. Icyakora, nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, “abatambyi benshi batangiye kumvira uko kwizera” (Ibyakozwe 6:7). Birashoboka ko bamwe muri bo bari bahari igihe Yesu yacaga uyu mugani urimo isomo rikomeye w’umwana wari warazimiye. Koko rero, na bo bashoboraga kugarura agatima, bakihana maze bagahindukirira Imana.

Uhereye uwo munsi, abigishwa ba Yesu bashoboraga gushyira ku mutima ayo masomo y’ingenzi ari muri uwo mugani ushimishije kandi ni byo bagombaga gukora. Isomo ry’ibanze ni iry’uko ari iby’ubwenge kuguma mu bwoko bw’Imana aho dufite umutekano, aho dufite Data utwitaho, udukunda kandi uduha ibyo dukeneye, aho kujarajara “mu gihugu cya kure” twiruka inyuma y’ibinezeza.

Irindi somo ni uko turamutse dutandukiriye inzira z’Imana, tugomba kwicisha bugufi tukagarukira Data kugira ngo yongere kutwemera.

Irindi somo turibona iyo tugereranyije imyifatire se w’umwana yagaragaje amwishimira kandi akamubabarira mu gihe umwana mukuru we yagaragaje inzika kandi ntamwishimire. Uko bigaragara, abagaragu b’Imana bifuza kubabarira umuntu wari waratorongeye wihannye by’ukuri akagaruka ‘mu rugo rwa Se,’ kandi baramwishimira. Nimucyo tujye twishimira ko umuvandimwe wacu ‘wari warapfuye yongeye kuba muzima’ kandi ko uwari ‘warazimiye yongeye kuboneka.’

IBINDI WAMENYA

UMUNARA W’UMURINZI—WO KWIGWA

Ese ‘usobanukirwa’ Ibyanditswe?

Umugani wa Yesu uvuga iby’umuntu utera imbuto hanyuma akagenda agasinzira, uw’urushundura n’uw’umwana w’ikirara isobanura iki?