Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 87

Teganya iby’igihe kiri imbere ubigiranye ubwenge

Teganya iby’igihe kiri imbere ubigiranye ubwenge

LUKA 16:1-13

  • UMUGANI W’IGISONGA KIDAKIRANUKA

  • MUSHAKE INCUTI MUKORESHEJE UBUTUNZI BWANYU

Umugani Yesu yari amaze guca w’umwana wari warazimiye ugomba kuba wari watumye abakoresha b’ikoro, abanditsi n’Abafarisayo bari bamuteze amatwi bamenya ko Imana yari yiteguye kubabarira abanyabyaha bihannye (Luka 15:1-7, 11). Icyakora ubu noneho yabwiraga abigishwa be. Yakoresheje undi mugani wavugaga iby’umukire wari wamenye ko igisonga cy’urugo rwe kitacungaga neza umutungo we.

Yesu yavuze ko icyo gisonga cyari cyarezwe ko cyasesaguraga ibintu bya shebuja. Nuko shebuja avuga ko icyo gisonga kizirukanwa. Icyo gisonga cyaribajije kiti “ndabigenza nte ko mbona databuja agiye kunyaga ubusonga bwanjye? Simfite imbaraga zo guhinga kandi mfite isoni zo gusabiriza.” Kugira ngo yiteganyirize kuzahangana n’ikibazo yari agiye guhura na cyo, yaribwiye ati “yewe, mbonye uko nzabigenza kugira ngo igihe nzaba ntakiri igisonga abantu bazanyakire mu ngo zabo!” Yahise ahamagara abari bafite umwenda wa shebuja, abaza buri wese ati “harya urimo databuja umwenda ungana iki?”​—Luka 16:3-5.

Uwa mbere aramusubiza ati “ni bati ijana z’amavuta ya elayo.” Izo zari litiro 2.200 z’amavuta. Uwo muntu ashobora kuba yarahingaga imyelayo cyangwa akaba yaracuruzaga amavuta. Icyo gisonga cyaramubwiye kiti “fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, wicare uhite wandika ko ari incuro mirongo itanu [ni ukuvuga litiro 1.100].”​—Luka 16:6.

Icyo gisonga cyabajije undi kiti “naho wowe se, urimo umwenda ungana iki?” Aramusubiza ati “ni koru ijana z’ingano.” Zihwanye n’ibiro 22.000. Icyo gisonga cyaramubwiye kiti “fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, maze wandike ko ari mirongo inani.” Nuko aba amugabanyirije umwenda ho 20 ku ijana.​—Luka 16:7.

Icyo gisonga cyari kigifite inshingano yo kwita ku bikorwa bya shebuja. Bityo rero mu rugero runaka cyari gifite uburenganzira bwo kugabanyiriza abari babereyemo shebuja umwenda. Igihe icyo gisonga cyagabanyirizaga umwenda abo bantu, cyarimo cyishakira incuti zizajya zikigirira neza kimaze gutakaza akazi kacyo.

Shebuja yaje kumenya ibyo icyo gisonga cyari cyakoze. Nubwo ibyo cyari cyakoze byamuhombeje, yaratangaye kandi ashimira icyo gisonga kuko ‘nubwo kitakiranukaga cyakoze ibintu birangwa n’ubwenge.’ Yesu yongeyeho ati “abana b’iyi si ni abanyabwenge ku bo mu gihe cyabo kurusha abana b’umucyo.”​—Luka 16:8.

Yesu ntiyageragezaga gusobanura ko ibyo icyo gisonga cyakoze byari byo kandi ntiyarimo ashyigikira ubucakura mu by’ubucuruzi. None se yashakaga kuvuga iki? Yateye inkunga abigishwa be agira ati “mwishakire incuti mukoresheje ubutunzi bukiranirwa, kugira ngo nibuyoyoka zizabakire mu buturo bw’iteka” (Luka 16:9). Koko rero, ayo magambo akubiyemo isomo ryo kureba  kure no gukora ibihuje n’ubwenge. Abagaragu b’Imana, ari bo ‘bana b’umucyo,’ bagomba gukoresha ibyo batunze mu buryo buhuje n’ubwenge, batekereza ku gihe kizaza cy’iteka.

Yehova Imana n’Umwana we bashobora kwakira umuntu mu Bwami bwo mu ijuru cyangwa mu isi izahinduka Paradizo izaba iyobowe n’ubwo Bwami. Tugomba gukomeza gushimangira ubucuti dufitanye na bo dukoresha ibyo dutunze byose mu gushyigikira inyungu z’Ubwami. Ibyo bizatuma twizera tudashidikanya ko tuzabaho iteka, igihe zahabu, ifeza n’ubundi butunzi bizaba byarimbutse.

Nanone Yesu yavuze ko abantu baba abizerwa mu gihe bita ku byo batunze no mu gihe babikoresha, bazaba n’indahemuka mu kwita ku bintu by’ingenzi cyane kurushaho. Yesu yarabajije ati “ku bw’ibyo rero, niba mutarabaye abizerwa mu birebana n’ubutunzi bukiranirwa, ni nde uzababitsa ubw’ukuri [urugero nk’inyungu z’Ubwami]?”​—Luka 16:11.

Yesu yerekaga abigishwa be ko bari bitezweho byinshi niba barashakaga “kuzakirwa mu buturo bw’iteka.” Umuntu ntashobora kuba umugaragu nyakuri w’Imana ngo abe n’umugaragu w’ubutunzi bukiranirwa, ni ukuvuga ubutunzi bw’isi. Yesu yashoje agira ati “nta mugaragu uba mu rugo ushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”​—Luka 16:9, 13.