Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 92

Ababembe bakijijwe ari icumi ariko umwe gusa ni we washimiye

Ababembe bakijijwe ari icumi ariko umwe gusa ni we washimiye

LUKA 17:11-19

  • YESU AKIZA ABABEMBE ICUMI

Yesu yagiye mu mugi wa Efurayimu mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Yerusalemu, kugira ngo aburizemo imigambi y’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bashakaga kumwica. Yagumyeyo ari kumwe n’abigishwa be, kure y’abanzi be (Yohana 11:54). Icyakora igihe cyo kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 33 cyarimo cyegereza, bityo Yesu yari kongera gukora urugendo bidatinze. Yerekeje mu majyaruguru anyura muri Samariya agera i Galilaya, ari na yo ncuro ya nyuma yari ageze muri ako karere mbere y’uko apfa.

Yesu agitangira urwo rugendo, ubwo yari avuye mu mudugudu umwe agiye mu wundi, yahuye n’ababembe icumi. Hari igihe iyo ndwara y’ibibembe ituma umuntu atakaza buhoro buhoro ingingo z’umubiri, urugero nk’intoki, amano cyangwa amatwi (Kubara 12:10-12). Amategeko y’Imana yasabaga ko umubembe ashyirwa mu kato kandi akagenda arangurura ati “ndahumanye, ndahumanye!”​—Abalewi 13:45, 46.

Ni yo mpamvu abo babembe icumi bategereye Yesu. Ahubwo barangururaga amajwi bavuga bati “Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!” Yesu ababonye arababwira ati “nimugende mwiyereke abatambyi” (Luka 17:13, 14). Muri ubwo buryo, yagaragaje ko yubahaga Amategeko y’Imana yahaga abatambyi uburenganzira bwo gutangaza ko ababembe bakize indwara yabo. Icyo gihe babaga bashobora kongera kubana n’abandi.​—Abalewi 13:9-17.

Abo babembe icumi bizeraga ko Yesu yari afite imbaraga zo gukora ibitangaza. Bahise bajya kureba abatambyi, na mbere y’uko bakira. Kuba barizeye Yesu byatumye bagororerwa. Bakiri mu nzira, bagiye kubona babona bakize!

Icyenda muri abo babembe bari bahumanutse barakomeje barigendera. Icyakora umwe we ntiyakomeje. Uwo mugabo w’Umusamariya yagarutse gushakisha Yesu. Yamushakiraga iki? Uwo mugabo yashakaga gushimira Yesu ibyo yari amaze kumukorera. Uwo muntu wari warahoze arwaye ibibembe yagarutse “asingiza Imana mu ijwi riranguruye,” kuko yari azi ko Imana ari yo yari yamukijije (Luka 17:15). Nuko abonye Yesu yikubita imbere y’ibirenge bye maze aramushimira.

Yesu yabajije abari bamukikije ati “mbese abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he? Hari n’umwe muri bo wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu mugabo w’umunyamahanga?” Nuko abwira uwo Musamariya ati “haguruka wigendere, ukwizera kwawe kwagukijije.”​—Luka 17:17-19.

Igihe Yesu yakizaga ababembe icumi byagaragaje ko Yehova Imana yari amushyigikiye. Kandi umwe muri abo icumi ntiyakijijwe na Yesu gusa, ahubwo nanone ashobora kuba yari mu nzira y’ubuzima. Ni iby’ukuri ko muri iki gihe tutabona Imana ikoresha Yesu ngo akize abantu mu buryo bw’igitangaza. Icyakora nitwizera Yesu, dushobora kuba mu nzira ijya ku buzima, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka. Ese twaba tugaragaza ko dushimira nk’uko uwo mugabo w’Umusamariya yabigenje?