Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

Kugira ngo wigane Yesu, ugomba . . .

Kugira ngo wigane Yesu, ugomba . . .

KUGIRA IMPUHWE

Kubera ko Yesu yari atunganye, ntiyigeze agerwaho n’imibabaro n’imihangayiko myinshi bigera ku bandi bantu. Nyamara kandi yagiriraga abantu impuhwe cyane. Yabaga yiteguye kubafasha, ndetse agakora ibirenze ibyasaga n’aho ari ngombwa. Koko rero, impuhwe ni zo zatumaga afasha abandi. Tekereza ku ngero ziri mu Gice cya 32, 37, 57, 99.

KUBA UMUNTU WISHYIKIRWAHO

Abantu bose, baba abato n’abakuru, bumvaga ko bashobora kwegera Yesu bitewe n’uko atishyiraga hejuru. Abantu bumvaga baguwe neza iyo babaga bari kumwe na Yesu, kubera ko bumvaga abitayeho buri wese ku giti cye. Birebe mu Gice cya 25, 27, 95.

GUSHISHIKARIRA GUSENGA

Yesu yasengaga Se buri gihe yinginga, yaba yiherereye cyangwa ari kumwe n’abasengaga Imana by’ukuri. Yasengaga mu bihe byinshi bitandukanye, si igihe yabaga agiye kurya gusa. Yasengaga Se amushimira, amusingiza, akanamusenga amushakiraho ubuyobozi mu gihe yabaga agiye gufata imyanzuro ikomeye. Suzuma ingero ziri mu Gice cya 24, 34, 91, 122, 123.

KUTARANGWA N’UBWIKUNDE

Hari igihe Yesu yabaga akeneye kuruhuka ariko yabanzaga kwita ku byo abandi babaga bakeneye. Ntiyarangwaga n’ingeso ya reka mbanze. Aho na ho yatanze urugero dushobora kwigana. Suzuma urwo rugero mu Gice cya 19, 41, 52.

KUBABARIRA

Yesu yakoze ibirenze kwigisha ko ari ngombwa kubabarira, ahubwo nanone yarabigaragaje mu mishyikirano yagiranaga n’abigishwa be ndetse n’abandi. Tekereza ku ngero ziri mu Gice cya 26, 40, 64, 85, 131.

KURANGWA N’ISHYAKA

Byari byarahanuwe ko Abayahudi benshi bari kwanga kwemera Mesiya, kandi ko abanzi be bari kumwica. Bityo Yesu yashoboraga kujya yifata mu byo yakoreraga abantu, akabakorera bike bishoboka. Ariko aho kubigenza atyo, yateje imbere ugusenga k’ukuri abigiranye ishyaka. Yasigiye abigishwa be bose urugero rwari kubafasha gukomeza kurangwa n’ishyaka mu gihe abantu bari kwanga kwitabira ibyo bababwira cyangwa bakabarwanya. Reba Igice cya 16, 72, 103.

KWICISHA BUGUFI

Yesu aruta kure abantu badatunganye, haba mu bumenyi no mu bwenge. Nta gushidikanya ko kuba yari atunganye byatumaga agira ubushobozi burenze ubw’undi muntu wese haba mu mbaraga no mu bwenge. Ariko kandi yakoreraga abandi yicishije bugufi. Uzabona amasomo menshi ku birebana n’uwo muco mu Gice cya 10, 62, 66, 94, 116.

KWIHANGANA

Yesu yakomeje kwihanganira intumwa ze n’abandi mu gihe babaga bananiwe kwigana urugero rwe cyangwa gushyira mu bikorwa ibyo yavuze. Yasubiragamo yihanganye amasomo babaga bakeneye kugira ngo bashobore kwegera Yehova. Tekereza ku ngero za Yesu zo kwihangana ziri mu Gice cya 74, 98, 118, 135.