Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Twigane ukwizera kwabo

Umusozo

Umusozo

“Mwigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.”ABAHEBURAYO 6:12.

1, 2. Kuki dukeneye kugira ukwizera gukomeye muri iki gihe? Tanga urugero.

UKWIZERA ni ijambo ryiza kandi ni n’umuco mwiza. Icyakora iyo twumvise iryo jambo, biba byiza gutekereza ku rindi rigira riti “birihutirwa!” N’ubundi kandi iyo tudafite ukwizera, tuba tugomba kwihutira kukugira. Nanone iyo dufite ukwizera, tuba tugomba kukurinda no kukugaburira kugira ngo kurusheho gukomera. Kubera iki?

2 Tekereza urimo ugenda mu butayu bunini cyane. Inyota yakwishe none ukeneye amazi. Nuyabona, urayarinda izuba kugira ngo adakama, hanyuma uvomere mu kintu witwaje, ucyuzuze kugira ngo adashira utaragera iyo ujya. Muri iki gihe, turi mu isi igereranywa n’ubutayu bwo mu buryo bw’umwuka, aho usanga ukwizera nyakuri kugereranywa n’amazi kwarabaye ingume kandi gushobora kuyoyoka mu kanya gato turamutse tutakurinze cyangwa ngo tukugaburire. Dukeneye cyane kugira ukwizera. Nk’uko tudashobora kubaho tudafite amazi, ni na ko tudashobora kugirana imishyikirano myiza na Yehova tudafite ukwizera.Rom 1:17.

3. Ni ibihe bintu Yehova yaduhaye bidufasha gushimangira ukwizera kwacu, kandi se ni ibihe bintu bibiri tugomba gukora?

3 Yehova azi ko kugira ukwizera byihutirwa cyane. Nanone, azi ukuntu kugira ukwizera gukomeye no kukubungabunga bigoye cyane muri iki gihe. Ni yo mpamvu yaduhaye ingero dukwiriye kwigana. Yehova yahumekeye intumwa Pawulo maze arandika ati “mwigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana” (Heb 6:12). Iyo ni na yo mpamvu umuteguro wa Yehova udutera inkunga yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo twigane urugero twasigiwe n’abagabo n’abagore b’indahemuka twasuzumye muri iki gitabo. None se ubu twakora iki? Dore ibintu bibiri tugomba gukora: (1) gukomeza gushimangira ukwizera kwacu (2) no guhoza mu bwenge ibyiringiro byacu.

4. Satani yagaragaje ate ko ari umwanzi w’ukwizera, kandi se kuki tutagombye gucika intege?

4 Komeza gushimangira ukwizera kwawe. Ukwizera gufite umwanzi ukomeye ari we Satani. Uwo mutegetsi w’iyi si yatumye imera nk’ubutayu bukakaye, aho usanga kugira ukwizera gukomeye bitoroshye. Nanone kandi aturusha imbaraga. Ese ibyo byagombye kuduca intege, tukumva ko nta cyo twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye? Oya rwose. Yehova ni Incuti magara y’abantu bose bifuza kugira ukwizera nyakuri. Atwizeza ko azadufasha tukarwanya Satani maze akaduhunga (Yak 4:7). Tuzamurwanya nidufata buri munsi akanya ko gukomeza ukwizera kwacu no kugushimangira. Ibyo tuzabikora dute?

5. Ni iki cyafashije abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya kugira ukwizera? Sobanura.

 5 Nk’uko twabibonye, abagabo n’abagore bavugwa muri Bibiliya bari bafite ukwizera, ntibakuvukanye. Bagaragaje mu mibereho yabo ko umwuka wera wa Yehova ari wo utuma umuntu agira ukwizera (Gal 5:22, 23). Basengaga Yehova bamusaba ko yabafasha, na we agatuma bakomeza kugira ukwizera gukomeye. Nimucyo tubigane, tuzirikana buri gihe ko Yehova atanga umwuka we atitangiriye itama, akawuha abawumusaba kandi bagakora ibihuje n’amasengesho yabo (Luka 11:13). Ese hari ikindi twakora?

6. Twakora iki kugira ngo inkuru dusoma muri Bibiliya zitugirire akamaro?

6 Muri iki gitabo, twasuzumye ingero nke gusa z’abantu bagaragaje ukwizera gukomeye. Icyakora hari n’abandi benshi bagaragaje ukwizera. (Soma mu Baheburayo 11:32.) Mu cyigisho cyacu cya bwite, hari ibintu byinshi dushobora kwigira kuri abo bantu bavugwa muri Bibiliya. Dusomye inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu bagaragaje ukwizera duhushura, ntibyakomeza ukwizera kwacu. Igihe dusoma izo nkuru, tugomba gufata akanya tugatekereza ku mirongo izikikije n’ukuntu ibintu byari byifashe igihe zandikwaga kugira ngo zitugirire akamaro. Nituzirikana buri gihe ko abo bagabo n’abagore bari abantu badatunganye ‘bameze nkatwe,’ ni bwo urugero badusigiye ruzatugirira akamaro (Yak 5:17). Nitwishyira mu mwanya wabo, tuziyumvisha uko bumvaga bameze igihe babaga bahanganye n’ingorane n’ibibazo nk’ibyo duhura na byo.

7-9. (a) Abagabo n’abagore bari bafite ukwizera bavugwa muri Bibiliya bari kwiyumva bate iyo baza kuba bakorera Yehova nk’uko tumukorera muri iki gihe? (b) Kuki twagombye gushimangira ukwizera kwacu binyuze ku bikorwa byacu?

7 Nanone ibyo dukora bituma tugira ukwizera gukomeye. N’ubundi kandi ‘ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye’ (Yak 2:26). Ngaho tekereza ukuntu abagabo n’abagore twasuzumye muri iki gitabo, bari kwishimira gusohoza inshingano Yehova yaduhaye muri iki gihe!

8 Urugero, Aburahamu yasengeraga Yehova mu butayu kandi akamutambira ibitambo ku bicaniro by’amabuye adaconze. Utekereza ko Aburahamu yari kumva ameze ate iyo Yehova amusaba kumusengera mu Nzu y’Ubwami nziza cyane cyangwa mu makoraniro manini ari hamwe n’abandi bagaragu ba Yehova benshi, biga ya masezerano yabonaga ‘ari kure,’ kandi noneho arimo asobanurwa mu buryo burambuye? (Soma mu Baheburayo 11:13.) Eliya yahawe inshingano yo kwica abahanuzi babi ba Bayali ari na ko agerageza gukorera Yehova mu gihe cy’umwami mubi w’umuhakanyi. None se utekereza ko Eliya yari kumva ameze ate iyo ahabwa inshingano yo gusura abantu mu mahoro abagezaho ubutumwa buhumuriza kandi bw’ibyiringiro? Mu by’ukuri abo bagabo n’abagore bari bafite ukwizera bavugwa muri Bibiliya bari kwemera batazuyaje inshingano dufite muri iki gihe.

 9 Nimucyo rero dukomeze gushimangira ukwizera kwacu binyuze ku bikorwa byacu. Nitubigenza dutyo tuzaba twigana urugero rw’abagabo n’abagore bagaragaje ukwizera bavugwa mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Nk’uko bivugwa mu ijambo ry’ibanze ry’iki gitabo, tuzumva abo bantu babaye incuti zacu magara. Icyakora, vuba aha abo bantu bazaba bari kumwe natwe ari incuti zacu nyakuri.

10. Ni ibihe byishimo tuzagira muri Paradizo?

10 Jya uhoza mu bwenge ibyiringiro byacu. Ibyiringiro bitangwa n’Imana byagiye buri gihe bibera abagabo n’abagore b’indahemuka isoko y’imbaraga. Ese nawe ni uko? Ngaho tekereza ibyishimo tuzagira nitubona abagaragu b’Imana b’indahemuka bazutse mu ‘muzuko w’abakiranutsi’! (Soma mu Byakozwe 24:15.) Ni ibihe bibazo wifuza kuzababaza?

11, 12. Mu isi nshya, ni ibihe bibazo ushobora kuzabaza (a) Abeli? (b) Nowa? (c) Aburahamu? (d) Rusi? (e) Abigayili? (f) Esiteri?

11 Ese nubona Abeli uzamubaza uko ababyeyi be bari bameze? Cyangwa uzamubaza uti “ese wigeze uvugisha ba bakerubi barindaga inzira ijya muri Edeni? Ese baragushubije?” Naho se Nowa we uzamubaza iki? Ushobora kumubaza uti “ese Abanefili baguteraga ubwoba? Witaga ute ku nyamaswa mu gihe kingana n’umwaka mwamaze mu nkuge?” Uhuye na Aburahamu ushobora kuzamubaza uti “ese wigeze uhura na Shemu imbonankubone? Ni nde wakwigishije ibihereranye na Yehova? Ese kuva muri Uri ntibyakugoye?”

12 Ngaho tekereza ibibazo ushobora kuzabaza abagore bizerwa bazaba bazutse. Ushobora kubaza Rusi uti “ni iki cyatumye usenga Yehova?” Abigayili ukamubaza uti “ese nta bwoba wari ufite igihe wabwiraga Nabali ko washyiriye Dawidi ibyokurya?” Esiteri na we ukamubaza uti “inkuru yanyu ivugwa muri Bibiliya imaze kurangira, wowe na Moridekayi byabagendekeye bite?”

13. (a) Ni ibihe bibazo abantu bazazuka bashobora kuzakubaza? (b) Wumva umeze ute iyo utekereje ko ushobora kuzabona abagabo n’abagore bizerwa babayeho kera?

13 Birumvikana ko abo bagabo n’abagore b’indahemuka na bo bazaba bafite ibibazo bifuza kukubaza. Kubabwira uko iminsi y’imperuka yari imeze n’ukuntu Yehova yagiye aha ubwoko bwe umugisha muri ibyo bihe bigoye, bizaba bishimishije rwose. Mu by’ukuri, bazashimishwa no kumenya ukuntu Yehova yashohoje amasezerano ye yose. Vuba aha, ntituzongera kugoka twibaza iby’abagaragu b’Imana babayeho mu bihe bya Bibiliya. Bazaba bari kumwe natwe muri Paradizo! Hagati aho, komeza gukora uko ushoboye kose kugira ngo wumve ko ari abantu babayeho koko kandi ukomeze kwigana ukwizera kwabo. Uzishimira gukorera Yehova uri kumwe n’izo ncuti zawe iteka ryose.