Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana

 ISOMO RYA 11

Amahame yo muri Bibiliya adufitiye akahe kamaro?

Amahame yo muri Bibiliya adufitiye akahe kamaro?

1. Kuki dukeneye amahame atuyobora?

Amahame yo muri Bibiliya yadufasha ate kubungabunga ubuzima bwacu?ZABURI 36:9.

Umuremyi wacu afite ubwenge buruta kure cyane ubwacu. Ni Umubyeyi urangwa n’urukundo utwitaho. Ariko aturema ntiyateganyaga ko twabaho tudafite amahame atuyobora (Yeremiya 10:23). Nk’uko umwana aba akeneye ko ababyeyi be bamuyobora, natwe dukeneye kuyoborwa n’Imana (Yesaya 48:17, 18). Amahame atuyobora dusanga muri Bibiliya ni impano Imana yaduhaye.Soma muri 2 Timoteyo 3:16.

Amategeko ya Yehova n’amahame ye atwigisha uko twagira ubuzima bwiza muri iki gihe, kandi akatwereka icyo twakora kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. Kubera ko Imana ari yo yaturemye, birumvikana ko tugomba kuyumvira.Soma muri Zaburi 19:7, 11; Ibyahishuwe 4:11.

2. Amahame yo muri Bibiliya ni iki?

Amahame yo muri Bibiliya ni ukuri kw’ibanze kudakuka. Amategeko yo atangwa bitewe n’impamvu runaka (Gutegeka 22:8). Tugomba gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza, kugira ngo tubashe kuyasobanukirwa no kuyakurikiza (Imigani 2:10-12). Urugero, Bibiliya itwigisha ko ubuzima bwacu ari impano twahawe n’Imana. Gutekereza kuri iryo hame, bituma twitwararika tukirinda ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwacu, twaba turi mu rugo, ku kazi cyangwa turi ku rugendo.Soma mu Byakozwe 17:28.

3. Ni ayahe mahame abiri y’ingenzi?

Yesu yavuze amahame abiri y’ingenzi. Irya mbere ryerekana icyo kubaho bigamije: ni ukumenya Imana, kuyikunda no kuyikorera mu budahemuka. Iryo hame tuvuze ni ryo ryagombye kutuyobora mu myanzuro yose dufata (Imigani 3:6). Abazirikana iryo hame bakomeza kugirana  n’Imana imishyikirano myiza, bakabona ibyishimo nyakuri kandi bazahabwa n’ubuzima bw’iteka.Soma muri Matayo 22:36-38.

Ihame rya kabiri ritwereka uko twabana amahoro na bagenzi bacu (1 Abakorinto 13:4-7). Gukurikiza iryo hame rya kabiri, bikubiyemo kwigana uko Imana ifata abantu.Soma muri Matayo 7:12; 22:39, 40.

4. Ni mu buhe buryo amahame yo muri Bibiliya atugirira akamaro?

Amahame yo muri Bibiliya atuma abagize imiryango bunga ubumwe kandi bagakundana (Abakolosayi 3:12-14). Nanone Ijambo ry’Imana ririnda imiryango, kuko ryigisha ko abashakanye bagomba kubana akaramata.Soma mu Ntangiriro 2:24.

Gukurikiza inyigisho zo muri Bibiliya bishobora kudufasha kugira imibereho ishimishije kandi tukagira imico myiza. Urugero, abakoresha benshi bishimira guha akazi abakozi bakurikiza amahame yo muri Bibiliya, b’inyangamugayo kandi b’abanyamwete (Imigani 10:4, 26; Abaheburayo 13:18). Nanone Ijambo ry’Imana ritwigisha kunyurwa n’ibintu by’ibanze dufite kandi tugaha agaciro imishyikirano dufitanye n’Imana kuruta ibindi dutunze.Soma muri Matayo 6:24, 25, 33; 1 Timoteyo 6:8-10.

Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya biraturinda (Imigani 14:30; 22:24, 25). Itegeko ry’Imana ribuzanya ubusinzi riturinda impanuka n’indwara zishobora kuduhitana (Imigani 23:20). Yehova yemera ko tunywa inzoga, ariko mu buryo bushyize mu gaciro (Zaburi ya 104:15; 1 Abakorinto 6:10). Amahame y’Imana atwereka icyo twakora ngo twirinde mu byo dukora kandi turinde ibitekerezo byacu (Zaburi 119:97-100). Kubaha amahame y’Imana bigirira akamaro Abakristo b’ukuri, kandi bigatuma bahesha Yehova ikuzo.Soma muri Matayo 5:14-16.