Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana

 ISOMO RYA 13

Bizagendekera bite amadini muri rusange?

Bizagendekera bite amadini muri rusange?

1. Ese amadini yose yigisha ukuri?

Mu madini yose harimo abantu bafite imitima itaryarya. Dushimishwa no kumenya ko Imana ibona abo bantu kandi ko ibitaho. Ariko ikibabaje ni uko hari ibibi byinshi byagiye bikorwa mu izina ry’amadini (2 Abakorinto 4:3, 4; 11:13-15). Raporo zakozwe vuba aha, zagaragaje ko hari amadini amwe n’amwe yifatanyije mu bikorwa by’iterabwoba, jenoside, intambara n’ihohoterwa ry’abana. Mbega ukuntu ibyo bibabaza abantu basenga Imana by’ukuri!Soma muri Matayo 24:3-5, 11, 12.

Mu gihe idini ry’ukuri rihesha Imana ikuzo, idini ry’ikinyoma ryo Imana ntiryishimira. Ryigisha inyigisho zidashingiye kuri Bibiliya, zivuga Imana uko itari, kandi zikwirakwiza ibinyoma ku byerekeye abapfuye. Ariko Yehova ashaka ko abantu bamenya ukuri k’uwo ari we.Soma muri Ezekiyeli 18:4; 1 Timoteyo 2:3-5.

2. Bizagendekera bite amadini muri rusange?

Igishimishije, ni uko Yehova adashukwa n’amadini yihandagaza avuga ko amukunda, nyamara akunda isi ya Satani (Yakobo 4:4). Ijambo ry’Imana rivuga ko amadini yose y’ikinyoma ari “Babuloni Ikomeye.” Babuloni yari umugi wa kera, aho idini ry’ikinyoma ryatangiriye nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Vuba aha, Imana izarimbura amadini yose ashuka abantu kandi akabakandamiza.Soma mu Byahishuwe 17:1, 2, 5, 16, 17; 18:8.

Icyakora, Yehova ntiyibagiwe abantu bose bafite imitima itaryarya bari mu madini y’ibinyoma ari ku isi hose. Arimo arahuriza hamwe abantu nk’abo kugira ngo abigishe ukuri.Soma muri Mika 4:2, 5.

3. Abantu bafite imitima itaryarya bakwiriye gukora iki?

Idini ry’ukuri rituma abantu bunga ubumwe

Yehova yita ku bantu bakunda ukuri kandi bagakunda ibyiza. Yabashishikarije kuva mu madini y’ikinyoma. Abantu bakunda  Imana baba biteguye kugira ibyo bahindura kugira ngo bayishimishe.Soma mu Byahishuwe 18:4.

Mu kinyejana cya mbere, igihe abantu b’imitima itaryarya bumvaga ubutumwa bwiza bwabwirizwaga n’intumwa, babwakiranye ibyishimo. Bamenye ko Yehova ashaka ko bahindura imibereho yabo, bakagira imibereho ishimishije, ifite intego kandi bakagira ibyiringiro. Badusigiye urugero rwiza muri iki gihe, kuko bumvise ubutumwa bwiza bakiyemeza gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo.Soma mu 1 Abatesalonike 1:8, 9; 2:13.

Yehova yakira abantu bose bava mu madini y’ikinyoma, akabashyira mu muryango we ugizwe n’abantu bamusenga mu buryo yemera. Niwemera ubutumire Yehova aguha, uzaba incuti ye, ujye mu muryango wuje urukundo ugizwe n’abamusenga, kandi uzabona ubuzima bw’iteka.Soma muri Mariko 10:29, 30; 2 Abakorinto 6:17, 18.

4. Imana izakora iki ngo abantu bo ku isi bose bagire ibyishimo?

Dushimishwa no kumenya ko vuba aha amadini y’ikinyoma agiye gucirwa urubanza. Ibyo bizatuma isi yose iva mu bubata by’idini ry’ikinyoma. Idini ry’ikinyoma ntirizongera kuyobya abantu cyangwa ngo ribacemo ibice. Abazaba bariho bose bazunga ubumwe basenge Imana y’ukuri yonyine.Soma mu Byahishuwe 18:20, 21; 21:3, 4.

 

IBINDI WAMENYA

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana

Suzuma ibimenyetso bitandatu biranga abari mu idini ry’ukuri.

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Shyigikira ugusenga k’ukuri

Ni izihe ngorane ushobora guhura na zo mu gihe ugeza ku bandi ibihereranye n’imyizerere yawe? Wabikora ute utabarakaje?