Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana

Ni ubuhe butumwa bwiza buturuka ku Mana? Kuki dushobora kubwizera? Aka gatabo gasubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri Bibiliya.

Uko wakoresha aka gatabo

Aka gatabo kazagufasha kwiga Ijambo ry’Imana Bibiliya. Dore uko wakoresha Bibiliya yawe kugira ngo ugere ahari imirongo y’Ibyanditswe.

Ubutumwa bwiza ni iki?

Menya ubutumwa buturuka ku Mana ubwo ari bwo, impamvu bwihutirwa n’icyo wagombye gukora.

Imana ni nde?

Ese Imana ifite izina? Ese itwitaho?

Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?

Twakwemezwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?

Yesu Kristo ni muntu ki?

Menya impamvu Yesu yapfuye, icyo incungu ari cyo n’icyo akora ubu.

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Bibiliya isobanura impamvu Imana yaremye isi, igihe imibabaro izarangirira n’uko isi n’abazaba bayituye bizaba bimeze mu gihe kizaza.

Ese dushobora kuzongera kubona abacu bapfuye?

Bitugendekera bite iyo dupfuye? Ese tuzongera kubona abacu dukunda bapfuye?

Ubwami bw’Imana ni iki?

Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde? Ubwami bw’Imana buzakora iki?

Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?

Ibibi byabayeho bite, kandi se kuki Imana ireka bigakomeza kubaho? Ese imibabaro izigera ishira?

Wakora iki kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?

Yehova, Imana igira ibyishimo yifuza ko imiryango igira ibyishimo. Dore inama zifatika zireba abagabo, abagore, ababyeyi n’abana.

Wamenya ute idini ry’ukuri?

Ese hariho idini rimwe ry’ukuri? Dore ibintu bitanu biranga idini ry’ukuri.

Amahame yo muri Bibiliya adufitiye akahe kamaro?

Yesu yasobanuye impamvu dukeneye amahame, atubwira n’amahame yo muri Bibiliya abiri y’ingenzi.

Wakora iki ngo wegere Imana?

Menya niba Imana yumva amasengesho yose, uko twagombye gusenga n’icyo twakora kugira ngo twegere Imana.

Bizagendekera bite amadini muri rusange?

Ese hari igihe abantu bose bazaba basenga Imana imwe y’ukuri?

Kuki Imana ifite itorero ikoresha?

Bibiliya igaragaza impamvu Abakristo b’ukuri babayeho n’uko bakora.

Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?

Ni mu buhe buryo gukomeza kwiga Bibiliya bizagirira abandi akamaro? Ni iyihe mishyikirano uzagirana n’Imana?