Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Tega Imana amatwi uzabeho iteka

 IGICE CYA 5

Ni ba nde bateze Imana amatwi mu gihe cy’Umwuzure?​—Ni ba nde batayiteze amatwi?

Ni ba nde bateze Imana amatwi mu gihe cy’Umwuzure?​—Ni ba nde batayiteze amatwi?

Mu gihe cya Nowa, abantu benshi bakoraga ibikorwa bibi. Intangiriro 6:5

Adamu na Eva babyaye abana, maze abantu baba benshi ku isi. Hashize igihe runaka, hari abamarayika bigometse, bifatanya na Satani.

Baje ku isi bambara imibiri y’abantu kugira ngo babone uko bashaka abagore. Abo bagore babyaye abana b’ibihangange, bakaba bari abanyambaraga n’abanyarugomo.

Isi yaje kuzura abantu bakoraga ibikorwa bibi. Bibiliya igira iti “ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, kandi . . . igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye ku bibi gusa.”

 Nowa yumviye Imana yubaka inkuge. Intangiriro 6:13, 14, 18, 19, 22

Nowa yari umuntu mwiza. Yehova yamubwiye ko yari agiye kurimbuza abantu babi umwuzure.

Nanone Imana yategetse Nowa kubaka ubwato bunini cyane bwitwa inkuge, kugira ngo abushyiremo umuryango we n’inyamaswa z’ubwoko bwose.

Nowa yaburiye abantu ko hari hagiye kubaho Umwuzure, ariko ntibamutega amatwi. Bamwe baramusetse, abandi baramwanga.

Nowa amaze kubaka inkuge, yayinjijemo inyamaswa.