Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe

 IGICE CYA 26

Impamvu gukora ibyiza bitajya bitworohera

Impamvu gukora ibyiza bitajya bitworohera

IYO Sawuli yakoraga ibintu bibi, ni nde wishimaga?— Byashimishaga Satani. Icyakora, n’abayobozi b’idini b’Abayahudi na bo barishimaga. Ku bw’ibyo, igihe Sawuli yahindukaga umwigishwa w’Umwigisha Ukomeye akaza kwitwa Pawulo, abo bayobozi b’idini batangiye kumwanga. None se, waba wiyumvisha igituma bitorohera umwigishwa wa Yesu gukora ibyiza?—

Ni izihe ngorane Pawulo yahuye na zo igihe yakoraga ibyiza?

Igihe kimwe, umutambyi mukuru witwaga Ananiya yabwiye abantu ngo bakubite Pawulo urushyi. Ndetse hari n’igihe Ananiya yigeze gushaka gufungisha Pawulo. Pawulo amaze kuba umwigishwa wa Yesu, yahuye n’ingorane nyinshi cyane. Urugero, hari nk’igihe abantu babi bigeze kumukubita, maze bashaka no kumwicisha ibibuye binini.—Ibyakozwe 23:1, 2; 2 Abakorinto 11:24, 25.

Hari abantu benshi bagerageza kudukoresha ibintu bidashimisha Imana. Dore rero ikibazo uba  ufite: ukunda ibyiza mu rugero rungana iki? Mbese, waba ukunda ibyiza cyane ku buryo wakwemera kubikora n’iyo abandi bakwanga ari ibyo baguhora? Ibyo bisaba ubutwari, si byo se?—

Ushobora kuba wibaza uti ‘ese birashoboka ko abantu banyanga bampora gukora ibyiza? Ahubwo se ntibyagombye kubashimisha?’ Wowe ubona ko byagombye kubashimisha. Incuro nyinshi, abantu bakundaga Yesu kubera ibintu byiza yakoraga. Igihe kimwe, abaturage bose baje imbere y’inzu Yesu yari acumbitsemo, bazanywe no kureba ukuntu akiza abantu barwaye.—Mariko 1:33.

Icyakora, hari igihe abantu bangaga ibyo Yesu yabaga yigisha. Nubwo ibyo Yesu yigishaga byose byabaga ari ukuri, hari abantu bamwangaga  bikomeye, bamuziza gusa ko avuga ukuri. Umunsi umwe, abantu b’i Nazareti, aho Yesu yakuriye, baramurakariye. Yesu yari yagiye mu isinagogi, ni ukuvuga ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge Imana.

Yesu amaze kugera mu isinagogi, yatangiye kwigisha abantu ashingiye kuri Bibiliya. Abantu babanje kwishimira ibyo yababwiraga. Batangajwe n’amagambo meza yavaga mu kanwa ke. Abari aho byarabagoye kwemera ko Yesu ari we wa mwana bari bazi, wakuriye mu mujyi wabo.

Hanyuma ariko, hari ikindi kintu Yesu yaje kuvuga. Yavuze ko hari igihe Imana yigeze gukunda abantu batari Abayahudi. Yesu amaze kuvuga atyo, abari mu isinagogi bararakaye. Waba uzi icyatumye barakara?— Batekerezaga ko ari bo bonyine Imana yakundaga. Batekerezaga ko bari beza kuruta abandi bantu. Byatumye rero banga Yesu, bamuhora ibyo yari avuze. Waba uzi icyo bashatse gukorera Yesu?—

Bibiliya igira iti ‘bafashe Yesu, bamujyana hanze y’umujyi. Bagezeyo, baramufashe bashaka kumuhirika ku manga y’umusozi muremure kugira ngo apfe! Icyakora, Yesu yarabacitse, arigendera.’—Luka 4:16-30.

Kuki aba bantu bashaka kwica Yesu?

Mbese, iyo ibyo biza kuba ari wowe byabayeho, wari kuzigera wongera kubwira abo bantu iby’Imana?— Byari kugusaba ubutwari, si byo se?— Nyamara, hashize hafi umwaka umwe Yesu yongeye gusubira i Nazareti. Bibiliya igira iti ‘yatangiye kubigishiriza mu masinagogi yabo.’ Yesu ntiyigeze atinya abantu bangaga Imana ngo bitume areka kubabwira ukuri.—Matayo 13:54.

Ikindi gihe ku isabato, Yesu yari ahantu hari umugabo unyunyutse ukuboko. Imana yari yarahaye Yesu ubushobozi bwo gukiza abantu indwara. Ariko bamwe mu bantu bari aho bashatse kubuza Yesu kumukiza. Umwigisha Ukomeye yabigenje ate?— Yabanje kubabaza  ati ‘muramutse mufite intama, ikagwa mu rwobo ku isabato, mbese, ntimwayikuramo?’

Birumvikana rwose ko bayikuramo, yewe, n’iyo haba ari ku isabato, umunsi ubusanzwe baruhukagaho. Ku bw’ibyo, Yesu yarababwiye ati ‘nuko rero, gufasha umuntu ku isabato ni byiza cyane, kuko umuntu afite agaciro kuruta intama’! Birumvikana rwose ko Yesu yagombaga gufasha uwo mugabo, akamukiza indwara ye!

Yesu yasabye uwo mugabo kurambura ukuboko kwe. Ako kanya kwahise gukira. Mbega ukuntu uwo mugabo yishimye! Ariko se, abandi bantu bari aho babigenje bate? Mbese, byarabashimishije?— Reka da! Ahubwo, barushijeho kwanga Yesu. Bahise basohoka, batangira gushaka uko bamwica!—Matayo 12:9-14.

Uko ni ko ibintu bimeze no muri iki gihe. Ibyo twakora byose, ntidushobora gushimisha abantu bose. Ku bw’ibyo, tugomba kureba uwo dushaka gushimisha koko uwo ari we. Niba dushaka gushimisha Yehova Imana n’Umwana we Yesu Kristo, tugomba igihe cyose gukora ibihuje n’ibyo batwigisha. Ariko se, nitubigenza dutyo, ni nde uzatwanga? Ni nde se uzatuma gukora ibyiza bitugora?—

Ni Satani. Ariko se, ni bande bandi bafatanya na we?— Ni abantu Satani yashutse, abemeza ibinyoma. Yesu yabwiye abayobozi b’idini bo mu gihe cye ati “mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora.”—Yohana 8:44.

Hari abantu benshi Satani akunda. Yesu yabise “ab’isi.” Ariko se, utekereza ko “ab’isi” Yesu yavugaga ari bande?— Reka turebe abo ari bo twifashishije amagambo Yesu yavuze muri Yohana igice cya 15, umurongo wa 19. Yabwiye abigishwa be ati “iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.”

Bityo rero, abo bantu b’isi banga abigishwa ba Yesu ni abantu bose batari abigishwa be. Kuki ab’isi banga abigishwa ba Yesu?—  Reka tubitekerezeho. Ni nde utegeka iyi si?— Bibiliya ivuga ko ‘ab’isi bose bategekwa n’umubi.’ Uwo mubi ni Satani.—1 Yohana 5:19.

None se, ubu waba usobanukiwe impamvu gukora ibyiza bitugora?— Satani n’abantu ategeka ni bo batuma bitugora. Icyakora, hari n’indi mpamvu ituma bitugora. Waba wibuka iyo ari yo?— Mu Gice cya 23 cy’iki gitabo, twabonye ko twese tuvuka turi abanyabyaha. Mbese, ntibizaba bishimishije igihe Satani hamwe n’abantu be bazaba batakiriho, n’icyaha na cyo cyavanyweho?—

Ab’isi nibamara kuvanwaho, abakora ibyiza bizabagendekera bite?

Bibiliya itanga isezerano rigira riti ‘isi irashira.’ Ni ukuvuga ko hari igihe abantu bose batari abigishwa b’Umwigisha Ukomeye bazaba batakiriho. Nta bwo bazabaho iteka ryose. Waba uzi abazabaho iteka ryose?— Bibiliya ikomeza igira iti “ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). Koko rero, abantu bakora ibyiza, ni ukuvuga abakora “ibyo Imana ishaka,” ni bo bonyine bazabaho iteka ryose mu isi nshya y’Imana. Ku bw’ibyo, twifuza gukora ibyiza, nubwo bwose kubikora bitoroshye. Si byo se?—

Reka dusome imirongo ya Bibiliya ikurikira igaragaza impamvu gukora ibyiza bitatworohera: Matayo 7:13, 14; Luka 13:23, 24; n’Ibyakozwe 14:2122.

IBINDI WAMENYA

IGITABO CY’AMATEKA YA BIBILIYA

Uko dushobora kuzabaho iteka

Is it enough just to know about Jehovah and Jesus? If not, what else is needed?

IBYO MWAKWIGA MU MURYANGO

Imana yifuza kudufasha

Ifashishe iyi myitozo wigisha abana bawe kwishingikiriza kuri Yehova.