Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe

 IGICE CYA 24

Ntukabe umujura!

Ntukabe umujura!

NTA na rimwe umuntu arakwiba ikintu?— Wumvise umerewe ute?— Uwo muntu uwo yaba ari we wese, ni umujura, kandi nta muntu n’umwe ukunda umujura. Utekereza ko umuntu ahinduka umujura bigenze bite? Mbese, umuntu avuka ari umujura?—

Twize gusa ko abantu bavuka ari abanyabyaha, bityo twese tukaba tudatunganye. Ariko nta muntu uvuka ari umujura. Mu muryango w’abantu beza, hashobora kuvamo umwe agahinduka umujura. Ababyeyi be, basaza be, bakuru be, barumuna be na bashiki be, bose bashobora kuba ari abantu beza. Ariko kwifuza amafaranga hamwe n’ibintu umuntu ashobora kuyaguramo, bishobora gutuma umuntu ahinduka umujura.

Umujura wa mbere wabayeho ni nde?— Reka tubitekerezeho. Igihe Umwigisha Ukomeye yari mu ijuru, yari azi uwo mujura. Uwo mujura yari umumarayika. Ariko se, ko abamarayika Imana yaremye bose bari batunganye, uwo mumarayika we yaje kuba umujura ate?— Nk’uko twabibonye mu Gice cya 8 cy’iki gitabo, uwo mumarayika yifuje ikintu kitari icye. Waba wibuka icyo ari cyo?—

Imana imaze kurema umugabo n’umugore ba mbere, uwo mumarayika yashatse ko bajya bamusenga. Nta burenganzira yari afite bwo gusengwa. Abantu bagombaga kujya basenga Imana yonyine. Ariko uwo mumarayika yibye uburenganzira Imana yari ifite bwo gusengwa yonyine. Kubera ko uwo mumarayika yatumye Adamu na Eva bamusenga, yahindutse umujura. Uwo mumarayika yahise ahinduka Satani.

Ni iki gituma umuntu ahinduka umujura?— Umuntu ahinduka umujura iyo yifuje ibintu bitari ibye. Iyo icyo cyifuzo gikomeje,  gishobora gutuma ndetse n’abantu beza bakora ibintu bibi. Rimwe na rimwe, bene abo bantu bahindutse abajura ntibisubiraho ngo bongere gukora ibyiza. Umwe muri bene abo bantu, yari intumwa ya Yesu yitwaga Yuda Isikariyota.

Yuda yari azi ko kwiba ari bibi kubera ko yari yarigishijwe Amategeko y’Imana kuva akiri muto. Yari azi ko Imana yigeze kuvugira mu ijuru ibwira ubwoko bwayo iti “ntukibe” (Kuva 20:15). Yuda amaze gukura, yaje guhura n’Umwigisha Ukomeye, maze aba umwe mu bigishwa be. Ndetse nyuma y’aho, Yesu yaje kumutoranya amugira umwe mu ntumwa ze 12.

Yesu yagendanaga n’intumwa ze. Barasangiraga. Kandi amafaranga yabo yose, bayabikaga hamwe mu gasanduku. Yuda ni we Yesu yahaye ako gasanduku ngo ajye akabika. Nk’uko nawe ubyumva, ayo mafaranga ntiyabaga ari aya Yuda. Ariko se, waba uzi icyo Yuda yaje kujya akora nyuma y’aho?—

Ni iki cyatumye Yuda yiba?

Yuda yatangiye kujya afata ku mafaranga yo muri ka gasanduku, kandi atari abyemerewe. Yajyaga acunga abandi batamureba, maze akabona kuyafata. Yajyaga ashaka n’uburyo yabona amafaranga menshi kurushaho. Yatangiye kujya atekereza ku mafaranga igihe cyose. Reka noneho turebe ikintu yakoze abitewe n’icyo cyifuzo kibi, igihe hari hasigaye igihe gito ngo Umwigisha Ukomeye yicwe.

Umunsi umwe, umugore witwa Mariya, wari mushiki wa Lazaro incuti ya Yesu, yafashe amavuta meza cyane, ayasuka ku birenge bya Yesu. Yuda yateye hejuru. Waba uzi impamvu yabimuteye?— Yavuze ko ngo ayo mavuta bagombaga kuyagurisha, maze amafaranga babonye bakazayafashisha abakene. Kandi mu by’ukuri icyo yashakaga kwari ukwibonera amafaranga menshi muri ka gasanduku, bityo ngo abone icyo aziba.—Yohana 12:1-6.

Yesu yasabye Yuda kureka Mariya, kuko ibyo Mariya yari akoze byari byiza cyane. Yuda yababajwe n’ibyo Yesu yari amubwiye, bituma ajya kureba abatambyi bakuru bangaga Yesu. Abo batambyi bashakaga  uko bafata Yesu, ariko nyine ari nijoro, kugira ngo abantu batababona.

Yuda yabajije abo batambyi ati ‘murampa amafaranga angahe nimbabwira uko muzafata Yesu?’

Abo batambyi baramushubije bati ‘turaguha ibiceri by’ifeza mirongo itatu.’—Matayo 26:14-16.

Yuda yakiriye ayo mafaranga. Mbega ni nk’aho yari agurishije Umwigisha Ukomeye! Ngaho nawe tekereza. Uriyumvisha ukuntu uwo muntu yakoze ikintu kibi?— Uko ni ko bigenda iyo umuntu ahindutse umujura, akajya yiba amafaranga. Agera aho agakunda amafaranga kuruta uko akunda abantu, ndetse no kuruta uko akunda Imana.

Wenda wowe ujya utekereza uti ‘nta kintu nzigera nkunda ngo nkirutishe Yehova Imana.’ Niba ari uko utekereza, ni byiza rwose. Icyakora, igihe Yesu yatoranyaga Yuda akamugira intumwa ye, nta gushidikanya ko Yuda na we ari uko yatekerezaga. Ndetse n’abandi bantu bahindutse abajura bashobora kuba na bo ari uko batekerezaga. Reka tuvuge kuri bamwe muri bo.

Ni ibihe bintu bibi Akani na Dawidi barimo batekerezaho?

Umwe muri bo ni umugaragu w’Imana witwaga Akani, wabayeho kera cyane mbere  y’uko Umwigisha Ukomeye avuka. Hari ahantu Akani yabonye umwenda mwiza, zahabu n’ibiceri by’ifeza. Nta bwo byari ibye. Bibiliya ivuga ko byari ibya Yehova kubera ko byari ibintu batse abanzi b’ubwoko bw’Imana. Ariko Akani yumvise abishaka cyane, ku buryo yageze aho akabyiba.—Yosuwa 6:19; 7:11, 20-22.

Dore undi muntu wigeze kwiba. Kera cyane, Yehova yatoranyije Dawidi, amugira umwami w’ubwoko bwa Isirayeli. Umunsi umwe, Dawidi yitegereje umugore mwiza cyane witwaga Batisheba. Yakomeje kumwitegereza, bigeza n’aho atekereza kumuzana iwe ngo amugire umugore we. Nyamara kandi, Batisheba yari umugore w’undi mugabo witwaga Uriya. Ni iki Dawidi yagombaga gukora?—

Dawidi yagombaga kureka gutekereza kuri Batisheba. Ariko si ko yabigenje. Dawidi  yageze aho, azana Batisheba iwe amugira umugore we. Hanyuma, yaje no kwicisha Uriya. Ni iki cyatumye Dawidi akora ibyo bintu bibi?— Ni ukubera ko yakomeje kwifuza umugore w’undi mugabo.—2 Samweli 11:2-27.

Kuki twavuga ko Abusalomu yari umujura?

Kubera ko Dawidi yihannye, Yehova yaramubabariye ntiyamwica. Ariko guhera ubwo, Dawidi yagiye ahura n’ingorane nyinshi. Umwana we witwaga Abusalomu yashatse uko yamukura ku bwami. Ku bw’ibyo, iyo abantu bazaga kureba Dawidi, Abusalomu yarabasanganiraga, akabahobera, maze akabasoma. Bibiliya ivuga ko buhoro buhoro ‘Abusalomu yigaruriye imitima y’Abisirayeli.’ Yatumye Abisirayeli bashaka ko Abusalomu yaba umwami mu mwanya wa Dawidi.—2 Samweli 15:1-12.

Waba warigeze wifuza ikintu cyane nk’uko byagenze kuri Akani, Dawidi na Abusalomu?— Iyo icyo kintu atari icyawe, ukagifata nta burenganzira nyiracyo aguhaye, uba wibye. Waba wibuka icyo umujura wa mbere, ari we Satani, yifuje?— Yifuje ko abantu bajya bamusenga aho kujya basenga Imana. Bityo, igihe Satani yatumaga Adamu na Eva bamwumvira, burya yaribye.

Iyo umuntu afite ikintu, ni we uba afite uburenganzira bwo kuvuga abazagikoresha abo ari bo. Urugero, ushobora kuba wagiye gukina n’abandi bana mu nzu yabo. None se, byaba bikwiriye uramutse ufashe ikintu muri iyo nzu ukakijyana iwanyu?— Oya. Keretse gusa ababyeyi b’abo bana bakwemereye kukijyana. Uramutse ukijyanye iwanyu nta burenganzira baguhaye, waba wibye.

Ni iki gishobora kugushuka ngo wibe?— Bishobora kukubaho igihe cyose wifuje ikintu kitari icyawe. Ariko se, n’iyo nta wundi muntu waba akubona, ni nde uba akubona?— Ni Yehova Imana. Tugomba no kuzirikana ko Imana yanga abajura. Ku bw’ibyo, niba ukunda Imana na bagenzi bawe, uzirinda kuba umujura.

Bibiliya igaragaza neza ko kwiba ari bibi. Ngaho soma muri Mariko 10:17-19; mu Baroma 13:9 no mu Befeso 4:28.