Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe

Bibiliya irimo amahame meza utasanga ahandi. Abana bashobora kwiga ibyo Data wo mu ijuru avuga aho kwiga ibyo abantu bavuga.

Ni iki abana baba bakeneye ku babyeyi babo?

Iki gitabo kigamije gutuma abana bagirana ibiganiro bishishikaje n’abakibasomera.

Impamvu Yesu yari umwigisha ukomeye

Yesu yigishaga inyigisho zimeze zite? Ibyo yigishaga yabivanaga he?

Urwandiko twohererejwe n’Imana idukunda

Urwandiko rwayo ruboneka mu gitabo kirusha ibindi bitabo byose agaciro.

Ni nde waremye ibintu byose?

Ni nde waremye inyoni akazigisha kuririmba? Ni nde waremye ibyatsi? Waremwe na nde?

Imana ifite izina

Twese dufite amazina. Ese uzi izina ry’Imana? Kuki iryo zina ari iry’ingenzi?

“Nguyu umwana wanjye”

Ni iki cyatumye Yesu aba umuntu wihariye?

Umwigisha ukomeye yakoreraga abandi

Ese iyo umuntu agukoreye ibintu byiza biragushimisha? Twese biradushimisha, kandi n’Umwigisha Mukuru yari abizi.

Kumvira birakurinda

Abana bigira ku bantu bakuru. Iyo Imana itubwiye icyo dukora, dushobora kwiringira ko kiba gikwiriye.

Imana ni yo isumba byose

Abamarayika bamwe bari beza, abandi baba babi.

Tugomba kunanira ibishuko

Wakora iki umuntu agusabye gukora ikintu kibi?

Yesu arusha abadayimoni imbaraga

Ntitugomba gutinya abadayimoni, ahubwo tugomba kuba maso kugira ngo batatuyobya.

Abamarayika b’Imana baradufasha

Abamarayika b’Imana bafasha abantu bakunda Yehova bakamukorera.

Yesu atwigisha gusenga

Ushobora gusenga Imana igihe cyose haba ku manywa cyangwa nijoro, kandi izakumva.

Ni bande babaye abigishwa ba Yesu?

Ababaye abigishwa ba Yesu bari bantu ki?

Impamvu tugomba kubabarira abandi

Yesu atubwira inkuru idufasha gusobanukirwa.

Isomo mu birebana no kugira neza

Vana isomo ku nkuru y’Umusamariya mwiza.

Ni iki gifite akamaro by’ukuri?

Twakora iki ngo tube abatunzi mu by’Imana?

Uko wagira ibyishimo

Umwigisha Ukomeye yahishuye ibanga rikomeye.

Mbese, ujya wibuka gushimira?

Ushobora kuvana isomo ku babembe icumi.

Mbese, kurwana ni byiza?

Wakora iki niba abantu batangiye kurwana?

Mbese, uhora ushaka kuba uw’imbere?

Ni iki Yesu yabwiye abigishwa be igihe bajyaga impaka ku birebana n’ibyo?

Impamvu tutagomba kwirata

Yesu avuga inkuru y’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro.

Impamvu tugomba kwirinda kubeshya

Reba icyo Yehova yakoreye Ananiya na Safira.

Impamvu turwara

Ese hari igihe abantu bazabaho batarwara?

Ntukabe umujura!

Suzuma ingero enye z’abantu batwaye ibitari ibyabo.

Mbese, abantu bakora ibibi bashobora guhinduka?

Ibyabaye kuri Sawuli no ku ndaya bitanga igisubizo.

Impamvu gukora ibyiza bitajya bitworohera

Abantu babi bitwara bate iyo udakoze ibyo bakubwiye?

Usenga iyihe Mana?

Abantu basenga imana nyinshi. Wowe wagombye gukora iki? Inkuru y’abasore batatu b’Abaheburayo iduha igisubizo.

Wabwirwa n’iki abo ugomba kumvira?

“Ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”

Mbese, iminsi mikuru yose ishimisha Imana?

Wari uzi ko Bibiliya ivuga iminsi mikuru? Dushobora kumenya icyo Imana iyitekerezaho.

Ni iki cyadufasha kunesha ubwoba?

Umwigisha Ukomeye ntiyavuze ko gukorera Yehova byari koroha. Ariko hari icyagufasha kugira ubutwari.

Ni nde ushobora kuguhumuriza?

Wakora iki mu gihe wumva ubabaye cyangwa wigunze?

Uko Yehova yarinze Yesu

Menya uko Yehova yarinze Yesu abashakaga kumwica nabi akiri umwana.

Yesu ashobora kuturinda

Igihe Yesu yari ku isi yagaragaje ko ashobora kurinda abamukunda.

Bizatugendekera bite nidupfa?

Ese wagombye gutinya urupfu cyangwa abantu bapfuye?

Yehova azatuzura mu bapfuye!

Imana yahaye Yesu ububasha bwo kuzura abapfuye, hakubiyemo n’abana.

Ni bande bazazuka, bazatura he?

Yesu yabivuzeho iki?

Tugomba kujya twibuka Yehova n’umwana we

Yesu yeretse abigishwa be uko bazajya bibuka ibyo Yehova na Yesu badukoreye.

Impamvu tugomba gukunda Yesu

Yatanze ubuzima bwe butunganye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka!

Icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana

Umugani wo muri Bibiliya uravuga uti “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye.”

Abana bashimishije Imana

Wakora iki kugira ngo ushimishe Imana?

Impamvu tugomba gukora

Gukora bituma tugira ubuzima bwiza n’ubwenge. Ushobora kwitoza gukunda gukora.

Abavandimwe na bashiki bacu ni bande?

Ese hakubiyemo n’abo tutavukana?

Tugomba kugira incuti zikunda Imana

“Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”

Ubwami bw’Imana ni iki? Wagaragaza ute ko ubwifuza?

Igihe Yesu azaba ategeka iyi si, azahindura byinshi.

Mbese, iyi si izongera kurimburwa n’amazi?

Mbese, iyi si izongera kurimburwa n’amazi?

Tubwirwa n’iki ko Harimagedoni iri hafi?

Tubona ibimenyetso byinshi.

Wakora iki kugira ngo uzabe mu isi nshya y’amahoro?

Wakora iki kugira ngo uzabeho iteka?