Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Jya wigisha abana bawe

 ISOMO RYA 7

Ese hari igihe wumva ufite irungu n’ubwoba?

Ese hari igihe wumva ufite irungu n’ubwoba?

Reba ako kana k’agahungu kari ku ifoto. Karasa n’agafite irungu n’ubwoba, si byo se? Ese nawe wigeze kumva umeze utyo?— Ibyo bijya biba kuri buri wese. Bibiliya ivuga iby’incuti za Yehova zumvaga zifite irungu n’ubwoba. Imwe muri zo yitwaga Eliya. Reka dusuzume ibimwerekeyeho.

Yezebeli yashakaga kwica Eliya

Eliya yabaye muri Isirayeli kera cyane mbere y’uko Yesu avuka. Ahabu wari umwami wa Isirayeli ntiyasengaga Imana y’ukuri Yehova. Ahabu n’umugore we Yezebeli basengaga imana y’ikinyoma yitwaga Bayali. Bityo rero abantu benshi bo muri Isirayeli na bo batangiye gusenga Bayali. Umwamikazi Yezebeli yari umugome cyane kandi yashakaga kwica abantu bose basengaga Yehova, hakubiyemo na Eliya! Ese waba uzi icyo Eliya yakoze?—

Eliya yarahunze! Yagiye kure mu butayu yihisha mu buvumo. Utekereza ko ari iki  cyatumye ajya kwihisha?— Yee, yari afite ubwoba. Ariko Eliya ntiyari akwiriye kugira ubwoba. Kubera iki? Kubera ko yari azi ko Yehova yashoboraga kumufasha. Mbere yaho Yehova yari yareretse Eliya imbaraga ze. Hari igihe Yehova yari yarashubije isengesho rya Eliya binyuze mu kohereza umuriro uturutse mu ijuru. Birumvikana ko icyo gihe na bwo Yehova yashoboraga gufasha Eliya!

Yehova yafashije ate Eliya?

Igihe Eliya yari mu buvumo, Yehova yaramuvugishije, maze aramubaza ati ‘urimo urakora iki hano?’ Eliya yarashubije ati ‘ni jye jyenyine ukigusenga. Mfite irungu kandi ndatinya ko bazanyica.’ Eliya yatekerezaga ko abandi bose basengaga Yehova bari barishwe. Ariko Yehova yabwiye Eliya ati ‘oya, ibyo si ukuri. Hari abandi bantu bagera ku 7.000 bakomeje kunsenga. Gira ubutwari. Haracyari byinshi ugomba gukora mu murimo wanjye!’ Ese utekereza ko Eliya yishimiye kumva ayo magambo?—

Ibyabaye kuri Eliya bikwigisha iki?— Si ngombwa ko ugira irungu n’ubwoba. Ufite incuti zikunda Yehova kandi zigukunda nawe. Nanone Yehova afite imbaraga nyinshi kandi buri gihe azajya agufasha! Ese ushimishwa no kumenya ko nta na rimwe mu by’ukuri uba uri wenyine?—