Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bagenzi bacu dukunda:

Twe abasenga Yehova, dukunda Ijambo rye Bibiliya. Twemera tudashidikanya ko irimo inkuru z’ukuri, ko itanga inama ziringirwa, kandi ko itwizeza ko Yehova akunda abantu (Zaburi 119:105; Luka 1:3; 1 Yohana 4:19). Twifuza cyane gufasha abandi kumenya ukuri kw’agaciro ko mu Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu twateguye iki gitabo Amasomo wavana muri Bibiliya. Reka tubabwire muri make ibirimo.

Iki gitabo kigenewe abana, ariko ushobora no kugikoresha ufasha abantu bakuru bifuza kumenya Bibiliya. Nta gushidikanya ko gusuzuma amasomo ari muri iki gitabo bizatugirira akamaro twese, kubera ko Bibiliya ari igitabo kigenewe abantu bose. Bizatuma tugira ibyishimo nyakuri.

Iki gitabo kirimo inkuru zo muri Bibiliya zivuga amateka y’abantu uhereye ku irema. Twihatiye kubara inkuru zo muri Bibiliya mu buryo bworoheje kandi twihatira kuzikurikiranya dukurikije igihe ibivugwamo byabereye.

Icyakora iki gitabo, ntikibara inkuru zo muri Bibiliya gusa. Ahubwo nanone umwandiko wacyo n’amafoto arimo, bizagufasha gusa n’ureba abavugwa muri izo nkuru, umenye n’ibyiyumvo bari bafite.

Iki gitabo kidufasha kumenya abantu bavugwa muri Bibiliya bumviye Yehova n’abataramwumviye, tukabavanaho isomo (Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:6). Iki gitabo kigabanyijemo imitwe 14. Buri mutwe ubimburirwa n’incamake y’amasomo akubiyemo.

 Niba uri umubyeyi, ushobora gusomera umwana wawe isomo, mukaganira no ku mafoto. Hanyuma mushobora gusomera hamwe imirongo yo muri Bibiliya iryo somo rishingiyeho. Fasha umwana wawe kubona aho ibyo yasomye muri Bibiliya bihuriye n’iryo somo. Ushobora no gukoresha ubwo buryo mu gihe ufasha umuntu mukuru kumenya ubutumwa buri muri Bibiliya.

Twiringiye ko iki gitabo kizafasha abantu bose b’imitima itaryarya, baba abato n’abakuru, bakamenya amasomo ari mu Ijambo ry’Imana kandi bakayakurikiza. Ibyo bizatuma na bo binjira mu muryango w’abagaragu bayo ikunda, bafatanye n’abandi kuyisenga.

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova