Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

 ISOMO RYA 43

Icyaha cy’Umwami Dawidi

Icyaha cy’Umwami Dawidi

Sawuli amaze gupfa, Dawidi yabaye umwami. Icyo gihe yari afite imyaka 30. Amaze imyaka runaka ari umwami, ubwo yari ahagaze hejuru y’ingoro ye nijoro, yabonye umugore mwiza cyane. Dawidi yaje kumenya ko yitwaga Batisheba, akaba yari umugore w’umusirikare witwaga Uriya. Dawidi yatumyeho Batisheba ngo aze iwe. Bararyamanye, amutera inda. Dawidi yagerageje guhisha ibyo yari yakoze. Yabwiye umugaba w’ingabo ze ngo ashyire Uriya imbere ku rugamba maze bamutererane apfe. Uriya amaze kugwa ku rugamba, Dawidi yashyingiranywe na Batisheba.

Icyakora Yehova yabonye ibyo bintu bibi byose byakozwe. Yakoze iki? Yohereje umuhanuzi Natani kwa Dawidi. Natani yabwiye Dawidi ati “habayeho umugabo w’umukire wari ufite intama nyinshi, n’undi w’umukene wagiraga agatama kamwe yakundaga cyane. Nuko uwo mukire araza atwara ka gatama konyine wa mukene yagiraga.” Dawidi yararakaye maze aravuga ati “uwo mukire agomba kwicwa!” Natani yabwiye Dawidi ati “uwo mukire ni wowe!” Dawidi yarababaye cyane maze abwira Natani ati “nacumuye kuri Yehova.” Icyo cyaha cyatumye Dawidi n’umuryango we bahura n’ingorane. Yehova yahannye Dawidi, ariko ntiyamwica kubera ko yicishaga bugufi kandi ntagire uburiganya.

Dawidi yifuzaga kubakira Yehova urusengero, ariko Yehova yahisemo umuhungu wa Dawidi witwaga Salomo ngo abe ari we  uzarwubaka. Dawidi yatangiye gutegurira Salomo ibyo azakoresha, aravuga ati “inzu izubakirwa Yehova igomba kuba ifite ubwiza butagereranywa. Salomo aracyari muto ariko nzamutegurira ibyo azakenera byose.” Dawidi yatanze amafaranga menshi kugira ngo azakoreshwe bubaka urwo rusengero. Yashatse abakozi b’abahanga, akusanya zahabu n’ifeza, azana n’ibiti by’amasederi abivanye i Tiro n’i Sidoni. Mbere gato y’uko apfa, yahaye Salomo igishushanyo mbonera cy’urusengero. Yaramubwiye ati “Yehova yanyemereye kwandika ibi byose ngo mbiguhe. Yehova azagufasha. Ntutinye. Komera kandi ukore.”

“Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.”​—Imigani 28:13

IBINDI WAMENYA

UDUFISHI TW’ABANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

Agafishi ka Bibiliya ka Dawidi

Nubwo ushobora kuba uzi inkuru ya Dawidi na Goliyati, hari ibindi byinshi ushobora kumenya kuri Dawidi.

FILIMI

Dawidi yiringiraga Imana

Dawidi yakoze amakosa mu mibereho ye kandi ahura n’ingorane nyinshi, ariko ntiyigeze areka gukorera Imana. Urugero rwiza yatanze rushobora kugufasha gukomeza kuba indahemuka.

IMYITOZO ISHINGIYE KURI BIBILIYA

Irinde irari ridakwiriye

Kora uyu mwitozo, maze use n’ureba inkuru ya Dawidi na Batisheba. Ni irihe somo twavanamo?

IMYITOZO ISHINGIYE KURI BIBILIYA

Jya wemera gukosorwa wicishije bugufi

Ni irihe somo wigira ku kuntu Natani yegereye Dawidi ngo amukosore?