Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

 ISOMO RYA 12

Yakobo yahawe umurage

Yakobo yahawe umurage

Isaka amaze kugira imyaka 40 yashyingiranywe na Rebeka. Yaramukundaga cyane. Baje kubyara abahungu babiri b’impanga.

Umukuru yitwaga Esawu naho umuto akitwa Yakobo. Esawu yakundaga kwibera mu gasozi, kandi yari umuhigi w’umuhanga. Ariko Yakobo we yakundaga kwibera mu rugo.

Kera umwana w’imfura ni we wahabwaga isambu nini n’amafaranga menshi, iyo se yapfaga. Ibyo ni byo byitwaga umurage. Mu muryango wa Isaka, uwo murage wari kuba ukubiyemo n’amasezerano Yehova yagiranye na Aburahamu. Esawu ntiyitaga kuri ayo masezerano, ariko Yakobo we yari azi ko afite agaciro cyane.

Igihe kimwe, Esawu yatashye ananiwe cyane avuye guhiga. Ageze mu rugo, yumvise ukuntu ibyokurya Yakobo yari atetse byahumuraga cyane, maze aramubwira ati “inzara iranyishe. Wampaye kuri ibyo bitukura utetse!” Yakobo yaramubwiye ati “ndaguhaho, ariko ubanze unsezeranye ko umpa umurage wawe.” Esawu yaramubwiye ati “umurage nta cyo umbwiye! Wutware. Icyo nishakira ni ibyokurya.” Ese utekereza ko ibyo Esawu yakoze birangwa n’ubwenge? Oya. Esawu yatanze ikintu cy’agaciro kenshi akigurana isahani y’isupu.

Igihe Isaka yari ashaje cyane, yagombaga guha umugisha umwana w’imfura. Ariko  Rebeka yafashije Yakobo wari muto aba ari we uhabwa umugisha. Esawu abimenye, yarakariye murumuna we cyane maze ashaka kumwica. Isaka na Rebeka bashakaga kurinda Yakobo, nuko baramubwira bati “genda ujye kwa nyokorome Labani, ugumeyo kugeza igihe Esawu azacururuka.” Yakobo yumviye ababyeyi be maze arahunga akiza ubuzima bwe.

“Umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe? Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?”​—Mariko 8:36, 37

IBINDI WAMENYA

IMYITOZO ISHINGIYE KU MASHUSHO

Yakobo, Esawu n’isupu

Menya ibya Yakobo na Esawu! Vanaho uyu mwitozo, uwucape maze uwusigemo amabara.

UDUFISHI TW’ABANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

Agafishi ka Bibiliya ka Yakobo

Ni irihe sezerano Yehova yahaye Yakobo? Vanaho aka gafishi ka Bibiliya maze umenye byinshi.

UDUFISHI TW’ABANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

Agafishi ka Bibiliya kavuga ibya Esawu

Esawu yagaragaje ate ko adaha agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Capa aka gafishi ka Bibiliya umenye impamvu.

IMYITOZO ISHINGIYE KURI BIBILIYA

Jya uha agaciro ibintu byera

Wagaragaza ute ko uha agaciro ibintu byera?