Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

 ISOMO RYA 84

Yesu agenda hejuru y’amazi

Yesu agenda hejuru y’amazi

Yesu yashoboraga gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Yashoboraga no gutegeka umuyaga n’imvura. Yesu amaze gusengera ku musozi, yabonye inyanja ya Galilaya irimo umuraba. Intumwa ze zari mu bwato zirwana n’umuyaga wari mwinshi cyane. Yesu yaramanutse atangira kugenda hejuru y’amazi azisanga. Intumwa zabonye umuntu ugendera hejuru y’amazi zigira ubwoba. Ariko Yesu yarazibwiye ati “ntimugire ubwoba, ni jye.”

Petero yaramubwiye ati “Mwami, niba koko ari wowe, ntegeka nze aho uri.” Yesu yaramubwiye ati “ngwino.” Nuko Petero ava mu bwato atangira kugenda hejuru y’amazi asanga Yesu. Ariko ageze hafi ye, yabonye ko umuyaga ari mwinshi, agira ubwoba atangira kurohama. Petero yaratatse ati “Mwami, ntabara!” Yesu yamufashe ukuboko, aramubwira ati “kuki ushidikanyije? Ukwizera kwawe kuri he?”

Yesu na Petero buriye ubwato, maze umuyaga uhita ushira. Ese ushobora kwiyumvisha uko intumwa zumvise zimeze? Zaravuze ziti “uri Umwana w’Imana koko.”

Hari n’ikindi gihe Yesu yigeze gutegeka ikirere. Icyo gihe yari kumwe n’intumwa ze mu bwato, maze ajya ahagana inyuma arasinzira. Nuko igihe yari asinziriye haza umuyaga ukomeye cyane. Amazi yatangiye kuzura mu bwato. Intumwa zakanguye Yesu zitaka ziti “Mwigisha, tugiye gupfa! Dukize!” Yesu yarabyutse abwira inyanja ati “tuza!” Ako kanya, umuyaga n’inyanja bihita bituza. Nuko Yesu abaza intumwa ze ati “kwizera kwanyu kuri he?” Intumwa zarabwiranye ziti “umuyaga n’inyanja na byo biramwumvira!” Zamenye ko zitagombaga kugira icyo zitinya mu gihe zari kuba zizera Yesu by’ukuri.

“Iyo nza kuba ntarizeye ko nzabonera ineza ya Yehova mu gihugu cy’abazima, nari kuba uwa nde?”​—Zaburi 27:13

IBINDI WAMENYA

YESU NI INZIRA, UKURI N’UBUZIMA

Umutegetsi ushobora gutegeka ibintu kamere

Ni irihe somo intumwa zize igihe zabonaga Yesu agenda hejuru y’amazi kandi agacyaha umuyaga?

TWIGANE UKWIZERA KWABO

Petero yanesheje ubwoba no gushidikanya

Ubwoba bushobora kugira imbaraga kandi bukagira ingaruka. Icyakora Petero yanesheje ubwoba no gushidikanya, akomeza gukurikira Yesu.