Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

 ISOMO RYA 83

Yesu agaburira abantu benshi

Yesu agaburira abantu benshi

Mbere ya Pasika yo mu mwaka wa 32, intumwa zagarutse aho Yesu yari ari zivuye kubwiriza. Zari zinaniwe maze Yesu afata ubwato azijyana i Betsayida kugira ngo ziruhuke. Ariko bageze ku nkombe, Yesu yasanze abantu benshi babatanzeyo. Nubwo yashakaga kuba hamwe n’intumwa ze bonyine, yemeye kwakira abo bantu. Yakijije abarwayi kandi atangira kubigisha. Yesu yirije umunsi wose abigisha iby’Ubwami bw’Imana. Butangiye kwira, intumwa ze zaramubwiye ziti “aba bantu barashonje. Basezerere bajye gushaka ibyokurya.”

Yesu yarazishubije ati “si ngombwa ko bagenda. Mubahe ibyokurya.” Zaramubwiye ziti “none se urashaka ko tujya kubagurira imigati?” Umwe muri izo ntumwa witwaga Filipo yahise avuga ati “niyo twaba dufite amafaranga menshi, ntitwabona imigati ihagije aba bantu.”

Yesu yarabajije ati “mufite ibyokurya bingana iki?” Andereya aramusubiza ati “dufite imigati itanu n’amafi abiri mato. Ni bike cyane rwose.” Yesu yarababwiye ati “nimunzanire iyo migati n’ayo mafi.” Yasabye abantu kwicara mu byatsi mu matsinda y’abantu 50 n’ay’abantu 100. Yesu yafashe iyo migati n’amafi, areba mu ijuru maze arasenga. Hanyuma abihereza intumwa ze, na zo zibihereza abantu. Abagabo 5.000 n’abagore n’abana, bose barariye barahaga. Nyuma yaho, abigishwa  bateranyije ibyasigaye ngo bidapfa ubusa maze byuzura ibitebo 12! Icyo cyari igitangaza gikomeye rwose!

Abantu barishimye cyane bashaka kwimika Yesu ngo ababere umwami. Ariko Yesu yari azi ko igihe Yehova yagennye yari kuzabera umwami cyari kitaragera. Bityo, yahise asezerera abo bantu maze abwira abigishwa be ngo bambuke inyanja ya Galilaya bajye ku nkombe yo hakurya. Bahise bafata ubwato, Yesu na we ajya ku musozi ari wenyine. Kubera iki? Ni ukubera ko yashakaga gusenga Se. Nubwo yari afite ibintu byinshi yagombaga gukora, ntiyaburaga umwanya wo gusenga Yehova.

“Ntimukorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha.”​—Yohana 6:27