Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

 ISOMO RYA 80

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

Igihe Yesu yari amaze umwaka n’igice abwiriza, hari umwanzuro ukomeye yagombaga gufata. Ni ba nde yari gutoranya kugira ngo bajye bakorana? Ni ba nde yari gutoza ngo bazayobore itorero rya gikristo? Yesu yifuzaga ko Yehova amuyobora kugira ngo afate iyo myanzuro. Ni yo mpamvu yazamutse umusozi wenyine, arara ijoro ryose asenga. Mu gitondo, Yesu yahamagaye bamwe mu bigishwa be, atoranyamo 12 abagira intumwa. Ese wibuka amazina yabo? Bitwaga Petero, Andereya, Yakobo, Yohana, Filipo, Barutolomayo, Tomasi, Matayo, Yakobo mwene Alufayo, Tadeyo, Simoni na Yuda Isikariyota.

Andereya, Petero, Filipo, Yakobo

Abo cumi na babiri bari kujya bajyana na Yesu. Amaze kubatoza, yabohereje kubwiriza bonyine. Yehova yabahaye ububasha bwo kwirukana abadayimoni no gukiza abarwayi.

Yohana, Matayo, Barutolomayo, Tomasi

Yesu yabitaga incuti ze kandi yarabizeraga. Abafarisayo bo batekerezaga ko izo ntumwa zitize. Ariko Yesu yabatoje  umurimo wo kubwiriza. Bari kumwe na Yesu mu bihe bikomeye byaranze ubuzima bwe, urugero nk’igihe yari hafi gupfa na nyuma y’uko azuka. Izo ntumwa cumi n’ebyiri hafi ya zose zaturukaga i Galilaya nka Yesu. Bamwe muri bo bari barashatse.

Yakobo mwene Alufayo, Yuda Isikariyota, Tadeyo, Simoni

Izo ntumwa ntizari zitunganye kandi zakoraga amakosa. Hari igihe zavugaga zihubutse kandi zigafata imyanzuro mibi. Hari n’igihe zananirwaga kwihangana. Nanone zajyaga impaka zishaka kumenya umukuru muri zo. Icyakora bari abantu beza kandi bakundaga Yehova. Ni bo bari kuzaba urufatiro rw’itorero rya gikristo Yesu amaze kugenda.

“Mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.”​—Yohana 15:15