Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amasomo wavana muri Bibiliya

 ISOMO RYA 60

Ubwami buzahoraho iteka

Ubwami buzahoraho iteka

Umunsi umwe, Umwami Nebukadinezari yarose inzozi zitangaje. Zamuteye ubwoba cyane, ananirwa gusinzira. Yatumyeho abakoraga iby’ubumaji arababwira ati “munsobanurire inzozi narose.” Baramubwiye bati “mwami, tubwire inzozi warose.” Ariko Nebukadinezari arababwira ati “oya! Nimumbwire ibyo narose, cyangwa mbice mwese.” Nuko na bo barongera baramubwira bati “tubwire inzozi warose, natwe turazigusobanurira.” Umwami arababwira ati “mwese murashaka kumbeshya gusa. Mumbwire ibyo narose!” Baramusubiza bati “nta muntu n’umwe ku isi washobora ibyo bintu. Ibyo udusaba ntibishoboka.”

Nebukadinezari yararakaye cyane, ategeka ko abanyabwenge bose bo mu gihugu bicwa. Daniyeli, Shadaraki, Meshaki na Abedenego na bo bagombaga kwicwa. Daniyeli yasabye umwami ko baba baretse kubica. Hanyuma we na bagenzi be basenze Yehova ngo abafashe. None se Yehova yakoze iki?

Yehova yeretse Daniyeli inzozi za Nebukadinezari kandi amubwira icyo zisobanura. Bukeye, Daniyeli yagiye kureba umugaragu w’umwami aramubwira ati “ntiwice abanyabwenge. Ndasobanurira umwami inzozi yarose.” Uwo mugaragu yajyanye Daniyeli kwa Nebukadinezari. Daniyeli yabwiye umwami ati “Imana yaguhishuriye ibizaba. Ibyo warose ni ibi: wabonye igishushanyo kinini cyane gifite umutwe wa zahabu, igituza n’amaboko byacyo byari ifeza, inda n’ibibero byacyo byari umuringa, amaguru yacyo yari icyuma n’ibirenge byacyo ari icyuma kivanze n’ibumba. Hanyuma ibuye ryavuye ku musozi, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo. Icyo gishushanyo cyahise kimenagurika gihinduka ifu, gitumurwa n’umuyaga. Rya buye ryahise rihinduka umusozi munini ukwira isi yose.”

 Hanyuma Daniyeli aravuga ati “dore ibisobanuro by’inzozi warose: umutwe wa zahabu ugereranya ubwami bwawe. Ifeza igereranya ubwami buzaza nyuma yawe. Hazaza n’ubundi bwami bumeze nk’umuringa buzayobora isi yose. Ubwami buzakurikiraho buzaba bukomeye nk’icyuma. Hanyuma, hazabaho ubwami buzacikamo ibice. Ibice bimwe bizaba bikomeye nk’icyuma ibindi byoroshye nk’ibumba. Ibuye ryahindutse umusozi ni Ubwami bw’Imana. Buzamenagura ubwo bwami bwose kandi buzahoraho iteka ryose.”

Nebukadinezari yikubise imbere ya Daniyeli yubamye maze aramubwira ati “Imana yawe ni yo yakweretse izi nzozi. Nta yindi Mana imeze nka yo.” Nebukadinezari ntiyishe Daniyeli, ahubwo yamugize umutware w’abanyabwenge bose kandi amugira umutegetsi w’intara ya Babuloni. Ese wiboneye ukuntu Yehova yashubije isengesho rya Daniyeli?

“Abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo.”​—Ibyahishuwe 16:16

IBINDI WAMENYA

Amasomo wavana muri Bibiliya

Ubwami bumeze nk’igiti kinini

Inzozi za Nebukadinezari zahanuraga ibizamubaho.

UMUNARA W’UMURINZI

Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (Igice cya 1)

Ese niba uzi igisubizo, wagisobanurira umuntu wifashishije Bibiliya?