Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Imyuka y’Abapfuye—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho?

Imyuka Ntiyabayeho ku Isi Ngo Inahapfire

Imyuka Ntiyabayeho ku Isi Ngo Inahapfire

Imyuka ibaho! Mu buturo butaboneka bw’imyuka, habamo imyuka myiza n’imibi. Mbese iyo myuka ni abantu bigeze kubaho ku isi hanyuma bagapfa?

Ashwi da, siko bimeze. iyo umuntu apfuye, ntashobora kujya mu isi y’imyuka, nk’uko abantu benshi babyibwira. Ibyo tubizi dute? Ni ukubera ko ibyo ari ko Bibiliya ibivuga. Bibiliya ni igitabo cy’ukuri gikomoka ku Mana imwe y’ukuri, yitwa Yehova. Yehova ni we waremye abantu; azi neza ibibabaho iyo bapfuye.—Yeremiya 16:21; 2 Timoteyo 3:16.

Adamu yavuye mu mukungugu, hanyuma awusubiramo

Bibiliya ivuga ko Imana yaremye Adamu, umuntu wa mbere, “mu mukungugu wo hasi” (Itangiriro 2:7). Imana yamushyize muri Paradizo, ubusitani bwa Edeni. Iyo Adamu aza kumvira itegeko ry’Imana, ntiyagombaga gupfa; aba akiriho ku isi na n’ubu. Ariko igihe Adamu yihitiragamo kwica itegeko ry’Imana ku bushake, Imana yaramubwiye iti “uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”—Itangiriro 3:19.

Ibyo bishaka kuvuga iki? None se, mbere yuko Yehova arema Adamu amuvanye mu mukungugu yari ari hehe? Ntaho. Ntabwo yari ho ari umwuka mu ijuru mbere yo kuvuka. Ntiyabagaho. Ubwo rero igihe Yehova yabwiraga Adamu ko ‘azasubira mu mukungugu,’ yashakaga kuvuga ko Adamu yagombaga gupfa. Ntabwo yari kwimukira mu buturo bw’imyuka. Igihe Adamu yapfaga, yongeye kutagira ubuzima ari byo kutabaho. Urupfu ni ukutabaho k’ubuzima.

 Noneho se bimeze bite ku bandi bagiye bapfa? Na bo ntibakiriho? Dore uko Bibiliya isubiza:

  • “Byose [abantu n’inyamaswa] bijya hamwe; byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bizawusubiramo.”—Umubwiriza 3:20.

  • “Abapfuye . . . nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

  • “Urukundo rwabo, n’urwangano rwabo, n’ishyari ryabo, byose biba bishize.”—Umubwiriza 9:6.

  • “Kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”—Umubwiriza 9:10.

  • ‘[Umuntu] asubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.’—Zaburi 146:4.

Abazima ni bo bonyine bashobora gukora ibyo bintu

Mbese byaba bigukomereye kwemera iyo mirongo y’Ibyanditswe? Niba ari ko biri, tekereza gato kuri ibi: Mu miryango myinshi, umugabo ni we ushaka amafaranga yo gutunga abo mu rugo rwe. Iyo umugabo apfuye,  ubusanzwe umuryango urahababarira cyane. Rimwe na rimwe usanga umugore n’abana badafite amafaranga ahagije yo kugura ibibatunga. Wenda abanzi b’uwo mugabo bashobora kuboneraho urwaho rwo kubagirira nabi. Noneho ibaze: Uwo mugabo aramutse ari ho mu isi y’imyuka, ni kuki atakomeza kwita ku muryango we? Ni kuki atarinda umuryango we abagizi ba nabi? Ni ukubera ko Ibyanditswe bibivuga uko biri. Uwo mugabo nta buzima agifite, nta cyo ashobora gukora.—Zaburi 115:17.

Uwapfuye ntashobora gufasha ushonje cyangwa se ngo atabare abagirirwa nabi

Mbese ibyo bishaka kuvuga ko abapfuye batazongera kubaho? Oya rwose, si ko biri. Hirya turi buvuge ibyerekeye umuzuko. Ariko rero ibi birashaka kuvuga ko abapfuye batamenya ibyo ukora. Ntibashobora kukureba, kukumva, cyangwa se kukuvugisha. Ntugomba kubatinya. Ntibashobora kugufasha kandi nta n’ubwo bashobora kukugirira nabi.—Umubwiriza 9:4; Yesaya 26:14.