Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo

 IKIBAZO CYA 8

Namenya iki ku bijyanye no gufatwa ku ngufu?

Namenya iki ku bijyanye no gufatwa ku ngufu?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bafatwa ku ngufu cyangwa bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi abakiri bato ni bo bibasirwa cyane.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Umuntu wafashe Annette ku ngufu yaramusumiye amutura hasi ataramenya ibyo ari byo. Annette agira ati “nakoze uko nshoboye kose kugira ngo nirwaneho. Nagerageje kuvuza induru, ariko ijwi ntirisohoke! Naramusunitse, mutera imigeri, mukubita ibipfunsi, murya n’inzara. Nagiye kumva numva anteye icyuma, mpita ncika intege.”

Ibintu nk’ibyo bikubayeho wabyifatamo ute?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Niyo waba witeguye, ukaba maso mu gihe ugenda hanze nijoro, ibintu bibi bishobora kukubaho. Bibiliya ivuga ko ‘abazi kwiruka atari bo batsinda isiganwa, kandi ko n’abafite ubumenyi atari bo bemerwa, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.’—Umubwiriza 9:11.

Bamwe mu bakiri bato, urugero nka Annette, bafashwe ku ngufu n’abantu batazi. Hari abandi bo bafashwe ku ngufu n’abantu bazi cyangwa abo mu muryango wabo. Igihe Natalie yari afite imyaka icumi gusa, yafashwe ku ngufu n’umusore bari baturanye. Yaravuze ati “numvaga mfite ubwoba n’isoni, ku buryo nabanje kubihisha.”

 SI WOWE WABITEYE

Annette aracyicira urubanza bitewe n’ibyamubayeho. Agira ati “ibyambayeho iryo joro mbitekerezaho incuro nyinshi. Nagombye kuba naramurwanyije birenze ibyo nakoze. Ariko mu by’ukuri, amaze kuntera icyuma nagize ubwoba bwinshi cyane, mera nk’ugagaye. Nta kindi kintu nashoboraga gukora, ariko numva hari icyo nagombye kuba narakoze.”

Natalie na we yicira urubanza. Agira ati “sinagombye kuba naramwizeye cyane. Jye na murumuna wanjye ababyeyi bari baradutegetse kujya dukinira hamwe, ariko sinabumviye. Numva ari jye wahaye uwo muhungu urwaho rwo kumfata ku ngufu. Ibyambayeho byababaje umuryango wanjye cyane, kandi numva ari jye wabateye ako kababaro kose. Ibyo ni byo bimbabaza cyane.”

Niba ufite ikibazo nk’icya Annette cyangwa Natalie, jya uzirikana ko kuba warafashwe ku ngufu atari uko wabishakaga. Hari abapfobya icyo kibazo bavuga ko ari uko abasore babaye kandi ko abafatwa ku ngufu baba babyikururiye. Ariko nta muntu ukwiriye gufatwa ku ngufu. Niba igikorwa nk’icyo cy’urukozasoni cyarakubayeho, rwose si wowe wabiteye.

Birumvikana ko gusoma aya magambo ngo “si wowe wabiteye” byoroshye, ariko kubyemera biragoye. Hari abapfukirana mu mutima wabo ibyababayeho, bagakomeza kwicira urubanza, bakagira n’ibindi bitekerezo bibi. Ubundi se uramutse wicecekeye, ni wowe byagirira akamaro cyangwa ni uwagufashe ku ngufu? Aho kwicecekera, ukwiriye gutekereza ikindi wakora.

JYA UVUGA IBYAKUBAYEHO

Bibiliya ivuga ko igihe umugabo w’umukiranutsi Yobu yari yashenguwe n’agahinda, yavuze ati “nzavuga mfite ishavu mu mutima” (Yobu 10:1). Nubigenza utyo nawe bizagufasha. Gusobanurira umuntu wizeye ibyakubayeho, bishobora kugufasha kubyakira no kumva uruhutse.

Ibyiyumvo byawe bishobora kukuremerera. Kuki utabibwira undi muntu ngo agufashe?

Annette yaje gusanga ibyo ari ukuri. Yaravuze ati “nabibwiye incuti yanjye magara, insaba kuzabiganiraho n’abasaza bo mu itorero ryacu. Nshimishwa no kuba narabibabwiye. Naganiriye na bo kenshi bambwira ko ibyambayeho atari jye wabiteye, akaba ari yo magambo nari nkeneye kumva. Kandi koko si jye wabiteye.”

Natalie yabwiye ababyeyi be ibyamubayeho. Yaravuze ati “baramfashije cyane. Bangiriye inama yo kubivuga kandi ibyo byandinze guheranwa n’agahinda n’umubabaro.”

Nanone Natalie yahumurijwe no gusenga. Yaravuze ati “kubwira Imana ibyambayeho byaramfashije, cyane cyane igihe nabaga numva ntashaka kugira umuntu n’umwe mbibwira. Iyo nsenga mvuga ibindi ku mutima byose. Bituma numva mfite amahoro nyakuri kandi nkumva ntuje.”

Nawe ushobora kubona ko hari ‘igihe cyo gukira’ (Umubwiriza 3:3). Jya wita ku buzima bwawe, kandi uruhuke bihagije. Ikiruta byose, ujye wishingikiriza kuri Yehova Imana nyir’ihumure ryose.—2 Abakorinto 1:3, 4.

 NIBA UKUZE KU BURYO WATANGIRA KURAMBAGIZANYA

Niba uri umukobwa, umuhungu mukundana akaba ashaka ko muryamana, kumuhakanira ukomeje uvuga uti “ndakwiyamye!,” cyangwa uti “ntunkoreho,” nta kibi kirimo. Ntugatinye ko ashobora kukwanga. Niba icyo ari cyo gitumye akwanga, n’ubundi ntaba akwiriye kukubera incuti. Uwo ushaka ni umugabo nyamugabo, ukubaha kandi akubaha n’amahame ugenderaho.

UMWITOZO

“Iyo nabaga ndi mu ishuri, abahungu bakururaga isutiye yanjye banturutse inyuma, maze bakambwira amagambo atameshe, urugero nko kumbaza uko nakumva meze ndamutse ndyamanye na bo.”—Coretta.

Ese utekereza ko abo basore

  1. Bikiniraga?

  2. Bashakaga kugirana na we agakungu?

  3. Bamubuzaga amahwemo bashaka kuryamana na we?

“Igihe nari muri tagisi, hari umusore watangiye kumbwira amagambo y’urukozasoni no kunkorakora. Nahigitse ukuboko kwe, musaba kumvaho. Yaranyitegereje, ukabona yamfashe nk’igicucu.”—Candice.

Utekereza ko ibyo uwo muhungu yakoreraga Candice ari ibiki?

  1. Yikiniraga?

  2. Yashakaga kugirana na we agakungu?

  3. Yamubuzaga amahwemo ashaka ko baryamana?

“Mu mwaka ushize, hari umuhungu wahoraga ambwira ko ankunda kandi ko yashakaga ko dusohokana, nubwo nahoraga muhakanira. Umunsi umwe yankorakoye ku kuboko. Namusabye kubireka ariko aranga. Hanyuma igihe narimo mfunga umushumi w’urukweto rwanjye, yankubise agashyi ku kibuno.”—Bethany.

Ese utekereza ko uwo muhungu:

  1. Yarikiniraga?

  2. Yashakaga kugirana na we agakungu?

  3. Yamubuzaga amahwemo ashaka kuryamana na we?

Igisubizo cy’ibyo bibazo byose uko ari bitatu ni C.

Kubuza umuntu amahwemo ushaka ko muryamana bitandukaniye he no kugirana na we agakungu cyangwa kumukinisha?

Umuntu ubuza amahwemo mugenzi we ashaka ko baryamana, abikora mugenzi we atabishaka. N’iyo amubujije arakomeza.

Ibyo bikorwa ni bibi cyane. Bishobora kuvamo gufatwa ku ngufu.