Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 29

‘Kumenya Urukundo rwa Kristo’

‘Kumenya Urukundo rwa Kristo’

1-3. (a) Ni iki cyasunikiye Yesu gushaka kumera nka Se? (b) Ni ibihe bintu tuzasuzuma byaranze urukundo rwa Yesu?

WABA warigeze kubona akana k’agahungu kagerageza kwitwara nka se? Ako kana gashobora kwigana uko se agenda, uko avuga, n’ibyo akora. Amaherezo, ako kana k’agahungu gashobora gufata ibintu nk’uko se abifata, haba mu bihereranye n’umuco cyangwa mu buryo bw’umwuka. Ni koko, ibyiyumvo by’urukundo n’icyubahiro umwana w’umuhungu agirira se wuje urukundo bituma ashaka kumera nka we.

2 Bite se ku bihereranye n’imishyikirano iba hagati ya Yesu na Se wo mu ijuru? Igihe kimwe, Yesu yaravuze ati ‘nkunda [Data]’ (Yohana 14:31). Nta muntu ushobora gukunda Yehova kurusha Umwana we, we wabanye na Se igihe kirekire mbere y’uko ibindi biremwa byose bibaho. Urwo rukundo rwatumye uwo Mwana w’indahemuka ashaka kumera nka Se.Yohana 14:9.

3 Mu bice bibanza by’iki gitabo, twasuzumye ukuntu Yesu yiganye Yehova mu buryo butunganye binyuriye mu kugaragaza imbaraga, ubutabera n’ubwenge. Ariko se, ni gute Yesu yagaragaje urukundo rwa Se? Nimucyo dusuzume ibintu bitatu byaranze urukundo rwa Yesu—ni ukuvuga umwuka wo kwigomwa yagaragaje, impuhwe ze zuje urukundo, no kuba yarabaga yiteguye kubabarira.

‘Nta Wufite Urukundo Ruruta Urwo’

4. Ni mu buhe buryo Yesu yahaye abantu urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa?

4 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa. Kwigomwa bikubiyemo kwita ku byo abandi bakeneye n’ibibahangayikishije mbere y’uko twita ku byacu mu buryo buzira ubwikunde. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje urukundo nk’urwo? We ubwe yaravuze ati “nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze” (Yohana 15:13). Yesu yemeye gutanga ubuzima bwe butunganye ku bwacu. Icyo  cyari igihamya gihebuje cy’urukundo umuntu uwo ari we wese atigeze agaragaza. Ariko kandi, Yesu yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa mu bundi buryo.

5. Kuki kuba Umwana w’ikinege w’Imana yaravuye mu ijuru byari igihamya kigaragaza ukwigomwa mu buryo burangwa n’urukundo?

5 Mbere y’uko Umwana w’ikinege w’Imana aba umuntu, yari afite umwanya wo hejuru cyane wihariye mu ijuru. Yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova ndetse n’ibindi biremwa byinshi by’umwuka. Nubwo uwo Mwana ukundwa cyane yari afite igikundiro mu bintu byinshi, ‘yisize ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu’ (Abafilipi 2:7). Yemeye kuba mu bantu b’abanyabyaha, mu isi itegekwa n’‘Umubi’ (1 Yohana 5:19). Mbese koko, Umwana w’Imana ntiyagaragaje ukwigomwa mu buryo burangwa n’urukundo?

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa mu gihe cy’umurimo we wo ku isi? (b) Ni uruhe rugero rushishikaje rugaragaza urukundo ruzira ubwikunde ruvugwa muri Yohana 19:25-27?

6 Mu gihe cyose cy’umurimo we wo ku isi, Yesu yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa mu buryo butandukanye. Ntiyarangwaga n’ubwikunde na mba. Yahugiraga cyane mu murimo we, ku buryo yigomwe ibintu bisanzwe abandi bantu bishimira kugira. Yaravuze ati “ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya” (Matayo 8:20). Kubera ko Yesu yari umubaji w’umuhanga, yashoboraga gufata igihe runaka akiyubakira inzu nziza cyangwa akabaza ibikoresho byo mu nzu byo kugurisha, bityo agashobora kubona amafaranga runaka y’inyongera. Ariko kandi, ntiyigeze akoresha ubuhanga bwe kugira ngo yironkere ibintu by’umubiri.

7 Urugero rushishikaje cyane rugaragaza urukundo rwa Yesu rurangwa no kwigomwa, rwanditswe muri Yohana 19:25-27. Tekereza ku bintu byinshi bigomba kuba byari mu bwenge bwa Yesu ku gicamunsi yapfiriyeho. Mu gihe yababarizwaga ku giti, yari ahangayikishijwe n’abigishwa be, umurimo wo kubwiriza, na cyane cyane ubudahemuka bwe n’ingaruka bwari kugira ku izina rya Se. Mu by’ukuri, imibereho y’abantu yo mu gihe kizaza ni we yari ishingiyeho! Nyamara kandi, hasigaye amasaha make mbere y’uko Yesu apfa, nanone yagaragaje ko yari ahangayikishijwe na nyina Mariya,  uko bigaragara icyo gihe wari umupfakazi. Yesu yasabye intumwa Yohana kwita kuri Mariya nka nyina bwite, kandi nyuma y’aho iyo ntumwa yajyanye Mariya iwayo mu rugo. Bityo, Yesu yateganyije uburyo ibyo nyina yari akeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka byari kwitabwaho. Mbega ukuntu yagaragaje urukundo ruzira ubwikunde abigiranye ubwuzu!

‘Byamuteye Impuhwe’

8. Ijambo ry’Ikigiriki Bibiliya ikoresha ivuga ibihereranye n’impuhwe za Yesu risobanurwa rite?

8 Kimwe na Se, Yesu yagiraga impuhwe. Ibyanditswe byerekeza kuri Yesu bivuga ko yihatiraga gufasha abantu babaga bari mu kaga kubera ko byamukoraga ku mutima mu buryo bwimbitse. Mu gusobanura ibihereranye n’impuhwe za Yesu, Bibiliya ikoresha ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo “guterwa impuhwe.” Intiti imwe mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya yagize iti “ibyo bisobanura . . . ibyiyumvo bisunika umuntu mu buryo bwimbitse cyane. Ni ryo jambo rikomeye cyane mu Kigiriki risobanura kugira impuhwe.” Nimucyo dusuzume imimerere imwe n’imwe yatumye Yesu agira impuhwe zimbitse zamuteye kugira icyo akora.

9, 10. (a) Ni iyihe mimerere yatumye Yesu n’intumwa ze bahitamo kujya ahantu hatuje? (b) Igihe imbaga y’abantu yabuzaga Yesu kwiherera, ni gute yabyifashemo, kandi kuki?

9 Yasunikirwaga guhaza ibyabaga bikenewe mu buryo bw’umwuka. Inkuru yo muri Mariko 6:30-34 itwereka ikintu cy’ingenzi cyasunikiraga Yesu kugira impuhwe. Gerageza kwiyumvisha uko byari bimeze. Intumwa zari zishimye cyane, kubera ko zari zirangije umurimo wo kubwiriza zari zakoze mu rugero rwagutse. Zasubiye kureba Yesu maze zimubwirana igishyuhirane cyinshi ibyo zari zabonye n’ibyo zari zumvise. Ariko, imbaga y’abantu benshi yateraniye aho, bituma Yesu n’intumwa ze batabona nibura n’umwanya wo kurya. Kubera ko Yesu yari azi kwitegereza, yabonye ko intumwa zari zinaniwe. Yarazibwiye ati “muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba, muruhuke ho hato.” Binjiye mu bwato, maze bambuka bagana mu majyaruguru hakurya y’Inyanja ya Galilaya, ahantu hari hatuje. Ariko kandi, ya mbaga y’abantu yababonye bagenda. Abandi na bo bumvise abandi babivuga. Abo bose barirukanse baca iy’ubutaka, maze batanga ubwato kugera hakurya!

10 Mbese, Yesu yaba yararakajwe n’uko bamubujije kwiherera?  Oya rwose! Abonye iyo mbaga y’abantu babarirwaga mu bihumbi bari bamutegereje, byamukoze ku mutima. Mariko yaranditse ati “abona abantu benshi, bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri: aherako abigisha byinshi.” Yesu yabonye ko abo bantu bari bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Bari bameze nk’intama zayobye zitagira kirengera, zitagira umwungeri wo kuziyobora cyangwa kuzirinda. Yesu yari azi ko abayobozi ba kidini batagiraga umutima wishyira mu mwanya w’abandi, bagombaga kuba abungeri bita ku ntama, batitaga kuri rubanda rwa giseseka (Yohana 7:47-49). Yagiriye abo bantu impuhwe, maze atangira kubigisha “iby’ubwami bw’Imana” (Luka 9:11). Zirikana ko Yesu yagiriye abantu impuhwe na mbere y’uko abona ukuntu bari kwitabira ibyo yari kubigisha. Mu yandi magambo, ntiyagiriye abo bantu impuhwe zirangwa n’ubwuzu amaze kubigisha akabona uko babyakiriye, ahubwo impuhwe ze zirangwa n’ubwuzu ni zo zatumye atangira kubigisha.

‘Yarambuye ukuboko, amukoraho’

11, 12. (a) Ni gute ababembe babonwaga mu bihe bya Bibiliya, ariko kandi, ni gute Yesu yabyifashemo igihe umuntu wari “urwaye ibibembe byinshi” yamusangaga? (b) Ni mu buhe buryo kuba Yesu yarakoze kuri uwo mubembe bishobora kuba byaramugizeho ingaruka, kandi se, ni gute inkuru y’ibyabaye ku muganga umwe ibigaragaza?

11 Yasunikirwaga gukiza abantu ububabare. Abantu babaga barwaye indwara zitandukanye, babaga bazi ko Yesu agira impuhwe, bityo bakaba baramuganaga ngo abakize. Ibyo byagaragaye mu buryo bwihariye igihe umuntu wari “urwaye ibibembe byinshi” yazaga aho Yesu n’imbaga y’abantu yari imukurikiye bari bari (Luka 5:12). Mu bihe bya Bibiliya, ababembe bashyirwaga ukwabo kugira ngo batanduza abandi (Kubara 5:1-4). Ariko nyuma y’aho, abayobozi b’idini rya Kiyahudi batumye abantu batangira kubona ababembe mu buryo butarangwa n’impuhwe, ndetse banishyiriraho amategeko yabakandamizaga. * Ariko kandi, zirikana ukuntu  Yesu yakiriye uwo mubembe: “umubembe aza aho ari, aramupfukamira, aramwinginga, aramubwira ati ‘washaka, wabasha kunkiza.’ Aramubabarira, arambura ukuboko, amukoraho ati ‘ndabishaka, kira.’ Uwo mwanya ibibembe bimuvamo” (Mariko 1:40-42). Yesu yari azi ko bitari byemewe n’amategeko ko umubembe ajya aho abandi bari. Nyamara, aho kugira ngo Yesu amwirukane, byamukoze ku mutima mu buryo bwimbitse, ku buryo yakoze ikintu umuntu adashobora gutekereza. Yesu yagize atya amukoraho!

12 Mbese, ushobora kwiyumvisha icyo kuba Yesu yarakoze kuri uwo mubembe byasobanuraga kuri we? Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Impuguke mu bihereranye no kuvura ibibembe yitwa Dr. Paul Brand, yavuze inkuru y’umubembe yavuye wo mu Buhindi. Igihe yarimo amusuzuma, uwo muganga yafashe uwo mubembe ku rutugu, maze amusobanurira yifashishije umusemuzi, imiti yagombaga gufata. Mu buryo butunguranye, wa mubembe yatangiye kurira. Muganga yarabajije ati “hari ikibi mvuze?” Umusemuzi yabajije wa musore mu rurimi rwe, maze aramusubiza ati “nta cyo muga! Ahubwo avuze ko arizwa n’uko wamufashe ku rutugu. Mbere y’uko aza hano, nta muntu n’umwe wari warigeze kumukoraho, ubu hakaba hari hashize imyaka myinshi.” Ku bihereranye na wa mubembe wasanze Yesu, kuba yaramukozeho byasobanuraga byinshi kurushaho. Igihe yari amaze kumukoraho, indwara yari yaramuteye kuba igicibwa yahise imuvaho!

13, 14. (a) Ni abahe bantu Yesu yahuye na bo igihe yari ageze hafi y’umudugudu wa Nayini, kandi se, ni iki cyatumye iyo mimerere ibabaza mu buryo bwihariye? (b) Ni iki impuhwe za Yesu zamusunikiye gukorera umupfakazi w’i Nayini?

13 Yasunikirwaga kumara abantu agahinda. Yesu yababazwaga cyane no kubona abandi bafite agahinda. Reka dufate urugero rw’ibintu bivugwa muri Luka 7:11-15. Byabayeho igihe Yesu yari ageze ku nkengero z’umudugudu umwe w’i Galilaya witwaga Nayini, icyo gihe umurimo we ukaba wari ugeze hagati. Igihe Yesu yari ageze hafi y’amarembo y’uwo mudugudu, yahuye n’abantu  bari bagiye guhamba. Iyo mimerere yari ibabaje mu buryo bwihariye. Hari hapfuye umusore wari ikinege, kandi nyina yari umupfakazi. Igihe kimwe mbere y’aho, ashobora kuba yari yarigeze kujya mu muhango nk’uwo, wo guhamba umugabo we. Ubu bwo, ni umwana we wari wapfuye, wenda akaba ari we wari umutunze. Imbaga y’abantu yari imuherekeje ishobora kuba yari irimo n’abandi bantu bagendaga barira baririmba indirimbo z’amaganya, n’abacuranzi bacurangaga indirimbo z’icyunamo. (Yeremiya 9:16, 17, umurongo wa 17 n’uwa 18 muri Biblia Yera; Matayo 9:23.) Ariko kandi, Yesu yakomeje guhanga amaso nyina w’uwo muhungu wari wishwe n’agahinda, nta gushidikanya akaba yaragendaga hafi y’ikiriba bari batwayemo umurambo w’umwana we.

14 Yesu ‘yagiriye imbabazi’ uwo mubyeyi wari washenguwe n’urupfu rw’umwana we. Yaramubwiye mu ijwi ritanga icyizere, ati “wirira.” Nubwo nta wari ubimusabye, Yesu yegereye ikiriba maze agikoraho. Abari bagitwaye—wenda n’abandi bantu bose bari bagize iyo mbaga—barahagaze. Yesu yavuze mu ijwi rifite imbaraga, abwira uwo murambo ati “muhungu, ndagutegetse, byuka!” Hakurikiyeho iki? “Uwari upfuye arabaduka, atangira kuvuga” nk’umuntu uvuye mu bitotsi! Hanyuma, hakurikiyeho amagambo ashishikaje cyane kurushaho, amagambo agira ati “Yesu amusubiza nyina.”

15. (a) Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibihereranye no kuba Yesu yaragiriraga abantu impuhwe zishyira irihe sano hagati y’impuhwe n’ibikorwa? (b) Ni gute dushobora kwigana Yesu mu bihereranye n’ibyo?

15 Ni irihe somo tuvana kuri izo nkuru? Muri buri mimerere, tuzirikane isano riri hagati y’impuhwe n’ibikorwa. Yesu ntiyashoboraga kubona ingorane abandi barimo ngo abure kubagirira impuhwe, kandi ntiyashoboraga kugira impuhwe nk’izo ngo abure kugira icyo akora. Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwe? Kubera ko turi Abakristo, dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa. Mu buryo bw’ibanze, dusunikwa n’urukundo dukunda Imana. Ariko kandi, nimucyo tujye twibuka ko gukora umurimo wo kubwiriza bisaba kugira impuhwe. Nitwishyira mu mwanya w’abandi nk’uko Yesu yabigenje, imitima yacu izadusunikira gukora uko dushoboye  kose kugira ngo tubagezeho ubutumwa bwiza (Matayo 22:37-39). Bite se ku bihereranye no kugaragariza impuhwe bagenzi bacu duhuje ukwizera bagerwaho n’imibabaro cyangwa bafite agahinda? Ntidushobora gukuraho imibabaro yo mu buryo bw’umubiri cyangwa ngo tuzure abapfuye mu buryo bw’igitangaza. Ariko kandi, dushobora kugaragaza impuhwe, dufata iya mbere mu kubagaragariza ko duhangayikishijwe na bo cyangwa tukabaha ubufasha bakeneye.Abefeso 4:32.

“Data, Ubababarire”

16. Ni mu buhe buryo kuba Yesu yarabaga yiteguye kubabarira byagaragaye ndetse n’igihe yari ku giti cy’umubabaro?

16 Hari ubundi buryo bw’ingenzi Yesu yagaragajemo urukundo rwa Se mu rugero rutunganye: yabaga ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Ibyo byaragaragaye ndetse n’igihe yari ku giti cy’umubabaro. Igihe Yesu yicwaga urupfu ruteye isoni, bakamutera imisumari mu biganza no mu birenge, ni iki yabivuzeho? Mbese, yaba yarasabye Yehova ngo ahane abamwishe? Ibinyuranye n’ibyo, mu magambo ya nyuma Yesu yavuze, harimo n’aya agira ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora.”Luka 23:34. *

17-19. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yababariye intumwa Petero ku bihereranye no kuba yari yaramwihakanye incuro eshatu?

17 Wenda urugero rushishikaje kurushaho Yesu yatanze mu bihereranye no kubabarira, rushobora kugaragarira mu buryo yafashe intumwa Petero. Nta gushidikanya ko Petero yakundaga Yesu cyane. Ku itariki ya 14 Nisani, mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu, Petero yaramubwiye ati “Mwami,  niteguye kujyana na we mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.” Nyamara, hashize amasaha make gusa nyuma y’aho, Petero yahakanye incuro eshatu zose ko atari azi Yesu! Bibiliya itubwira uko byagenze igihe Petero yari amaze kumwihakana ubwa gatatu, igira iti “Umwami Yesu arakebuka, yitegereza Petero.” Petero yashenguwe n’icyaha gikomeye yari amaze gukora, maze “arasohoka, ajya hanze, ararira cyane.” Nyuma y’aho kuri uwo munsi, igihe Yesu yapfaga, iyo ntumwa ishobora rwose kuba yaribajije iti ‘ariko se, Umwami wanjye yaba yarambabariye koko’?Luka 22:33, 61, 62.

18 Petero ntiyagombye gutegereza igihe kirekire kugira ngo abone igisubizo. Yesu yazutse mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Nisani, kandi uko bigaragara, kuri uwo munsi nyir’izina, we ubwe yibonaniye na Petero (Luka 24:34; 1 Abakorinto 15:4-8). Kuki Yesu yitaye kuri iyo ntumwa mu buryo bwihariye, kandi yari yaramwihakanye nta mbebya? Yesu ashobora kuba yarashakaga kwizeza Petero wihannye ko yari agikundwa kandi ko yari agifite agaciro mu maso y’Umwami we. Ariko kandi, Yesu yakoze n’ibindi birenze ibyo kugira ngo agarurire Petero icyizere.

19 Igihe kimwe nyuma y’aho, Yesu yabonekeye abigishwa be ku Nyanja ya Galilaya. Icyo gihe, Yesu yabajije Petero (wari warihakanye Umwami we incuro eshatu zose) niba yaramukundaga, abimubaza ubugira gatatu. Mu gihe yari amaze kumubaza ubwa gatatu, Petero yarashubije ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Ni koko, Yesu yashoboraga gusoma ibiri mu mitima, bityo yari azi neza ko Petero amukunda. Nyamara kandi, Yesu yahaye Petero uburyo bwo kwemeza ko amukunda. Ikindi kandi, Yesu yahaye Petero inshingano yo ‘kuragira intama’ Ze (Yohana 21:15-17). Mbere y’aho, Petero yari yarahawe inshingano yo kubwiriza (Luka 5:10). Ariko noneho icyo gihe, kugira ngo Yesu amwereke ko yari amufitiye icyizere mu buryo bukomeye, yamuhaye indi nshingano iremereye yo kwita ku bari kuzaba abigishwa ba Kristo. Nyuma y’aho gato, Yesu yahaye Petero kugira uruhare rugaragara mu murimo wakorwaga n’abigishwa (Ibyakozwe 2:1-41). Mbega ukuntu Petero agomba kuba yarahumurijwe no kumenya ko Yesu yari yaramubabariye kandi ko yari akimufitiye icyizere!

 Mbese, “[Uzi] Urukundo rwa Kristo”?

20, 21. Ni gute dushobora ‘kumenya urukundo rwa Kristo’ mu buryo bwuzuye?

20 Mu by’ukuri, Ijambo rya Yehova risobanura mu buryo bwiza cyane urukundo rwa Kristo. Ariko se, ni gute twagombye kwitabira urukundo rwa Yesu? Bibiliya idutera inkunga yo ‘kumenya urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa’ (Abefeso 3:19). Nk’uko twamaze kubibona, inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we zitwigisha byinshi ku bihereranye n’urukundo rwa Kristo. Ariko, kugira ngo umuntu ‘amenye urukundo rwa Kristo’ mu buryo bwuzuye, bisaba byinshi birenze kwiga ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye na we.

21 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kumenya,’ risobanura kumenya “mu buryo bw’ingirakamaro, binyuriye ku bintu byabaye ku muntu cyangwa ku byo yiboneye.” Mu gihe tugaragaje urukundo nk’uko Yesu yabigenje—ni ukuvuga binyuriye mu kwitangira abandi mu buryo buzira ubwikunde, tukita ku byo bakeneye tubigiranye impuhwe kandi tukabababarira tubivanye ku mutima—icyo gihe dushobora rwose kumenya ibyiyumvo yabaga afite. Muri ubwo buryo, binyuriye ku bintu tuzi twagiye tubona, ‘tuzamenya urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa.’ Nimucyo twe kuzigera na rimwe twibagirwa ko uko tuzagenda turushaho kumera nka Kristo, ari na ko tuzarushaho kwegera uwo Yesu yiganye mu buryo butunganye, ari we Mana yacu yuje urukundo, Yehova.

^ par. 11 Amategeko ya ba rabi yavugaga ko nta muntu n’umwe wagombaga kwegera umubembe. Yagombaga kuguma muri metero 1,8 kure ye. Ariko iyo umuyaga wabaga uhuha, umubembe yagombaga kuba ari nibura muri metero 45. Hari inyandiko yitwa Midrash Rabbah ivuga ibya rabi umwe wihishaga ababembe n’undi wabateraga amabuye kugira ngo batamwegera. Ku bw’ibyo rero, ababembe bari bazi akababaro gaterwa no kwangwa hamwe n’ibyiyumvo umuntu agira bitewe no gusuzugurwa no kumva ko atifuzwa.

^ par. 16 Hari inyandiko zimwe na zimwe za kera zandikishijwe intoki bavanyemo amagambo abanza, aboneka muri Luka 23:34. Ariko kandi, kubera ko ayo magambo tuyasanga mu zindi nyandiko zemewe zandikishijwe intoki, yashyizwe no muri Bibiliya yitwa New World Translation no mu bundi buhinduzi bwinshi. Uko bigaragara, Yesu yarimo yerekeza ku basirikare b’Abaroma bamumanitse ku giti. Ntibari bazi ibyo barimo bakora, kuko batari bazi mu by’ukuri uwo Yesu yari we. Birumvikana ko abayobozi ba kidini babaye nyirabayazana w’iyicwa rye bari bariho urubanza rukomeye kurushaho, kubera ko babikoze ku bushake kandi bakabigirana ubugome. Benshi muri bo ntibashoboraga kubabarirwa.Yohana 11:45-53.