Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 25

“Impuhwe Zirangwa n’Ubwuzu z’Imana Yacu”

“Impuhwe Zirangwa n’Ubwuzu z’Imana Yacu”

1, 2. (a) Ubusanzwe, ni gute umubyeyi abigenza iyo uruhinja rwe rurize? (b) Ni ibihe byiyumvo bikomeye cyane kurusha impuhwe z’umubyeyi?

NIJORO mu gicuku, uruhinja rugize rutya rurarira. Nyina ahise akanguka. Ntagisinzira neza nka mbere kuva aho urwo ruhinja rwavukiye. Yamenye gutandukanya uburyo bunyuranye uruhinja rwe ruriramo. Ku bw’ibyo, incuro nyinshi amenya niba uruhinja rwe rukeneye konka, ko rukeneye ko barukuyakuya, cyangwa ko barwitaho mu bundi buryo. Ariko kandi, uko impamvu zateye urwo ruhinja kurira zaba ziri kose, uwo mubyeyi ahita agira icyo akora. Urukundo akunda umwana we ntirushobora gutuma yirengagiza ibyo akeneye.

2 Impuhwe umubyeyi agirira ikibondo cye ni bimwe mu byiyumvo birangwa n’ubwuzu bikomeye kurusha ibindi byose bizwi n’abantu. Ariko kandi, hari ibindi byiyumvo bikomeye kurushaho—ni ukuvuga impuhwe zirangwa n’ubwuzu z’Imana yacu Yehova. Gusuzuma ibihereranye n’uwo muco ushishikaje bishobora gutuma turushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Nimucyo rero dusuzume icyo kugira impuhwe bisobanura, n’uko Imana yacu izigaragaza.

Impuhwe Ni Iki?

3. Ni iki inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo “kugaragaza imbabazi” cyangwa “kugira impuhwe” isobanura?

3 Bibiliya ishyira isano rya bugufi hagati y’impuhwe n’imbabazi. Hari amagambo menshi y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki yumvikanisha igitekerezo cyo kugira impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Reka dufate urugero rw’inshinga y’Igiheburayo ra·chamʹ, incuro nyinshi ikaba ihindurwamo “kugaragaza imbabazi” cyangwa “kugira impuhwe.” Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kivuga ko inshinga ra·chamʹ “igaragaza ibyiyumvo by’impuhwe zirangwa n’ubwuzu mu buryo bwimbitse, nk’ibyo tugirira umuntu dukunda  cyane cyangwa umuntu ukeneye ko tumuha ubufasha, iyo tubonye afite intege nke cyangwa iyo ari mu kaga.” Iryo jambo ry’Igiheburayo Yehova yiyerekezaho ubwe, rifitanye isano n’ijambo ryahinduwemo “inda ibyara” kandi rishobora gusobanurwa ko ari “impuhwe za kibyeyi.” *Kuva 33:19; Yeremiya 33:26.

“Mbese ye, umugore yakwibagirwa . . . umwana yibyariye?”

4, 5. Ni mu buhe buryo Bibiliya ikoresha urugero rw’ibyiyumvo umubyeyi agirira umwana we kugira ngo itwigishe ibihereranye n’impuhwe za Yehova?

4 Bibiliya ikoresha urugero rw’ibyiyumvo umubyeyi agirira umwana we kugira ngo itwigishe ibihereranye n’icyo impuhwe za Yehova zisobanura. Muri Yesaya 49:15 (Bibiliya Ntagatifu) dusoma ngo “mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe [ra·chamʹ] umwana yibyariye? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa.” Ayo magambo akora ku mutima atsindagiriza ukuntu Yehova agirira ubwoko bwe impuhwe mu buryo bwimbitse. Mu buhe buryo?

5 Biragoye kwiyumvisha ukuntu umubyeyi yakwibagirwa kugaburira no kwita ku mwana we ucyonka. N’ubundi kandi, umwana aba ari umuntu utishoboye; uruhinja ruba rukeneye kwitabwaho kandi rukagaragarizwa urukundo na nyina ku manywa na nijoro. Ikibabaje ariko, ni uko tujya twumva iby’ababyeyi bata abana babo, cyane cyane muri ibi ‘bihe birushya’ birangwa no kuba abantu “badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1, 3). Yehova aravuga ati “jyewe sinzigera nkwibagirwa.” Impuhwe zirangwa n’ubwuzu Yehova agirira abagaragu be ntizishira. Impuhwe zirangwa n’ubwuzu za Yehova zirimbitse mu buryo butagira akagero, kurusha ibyiyumvo bisanzwe birangwa n’ubwuzu bikomeye kurusha ibindi byose dushobora gutekereza—ni ukuvuga impuhwe ubusanzwe umubyeyi agirira ikibondo cye. Ntibitangaje rero kuba umuhanga umwe mu byerekeranye no gusesengura amagambo yarerekeje kuri Yesaya 49:15, maze akavuga ati “iyi ni imwe mu mvugo zikomeye kurusha izindi zose, niba atari na yo ikomeye cyane kuruta izindi zakoreshejwe mu Isezerano rya Kera, zigaragaza urukundo rw’Imana.”

6. Ni gute abantu benshi badatunganye babona ibihereranye no kugira impuhwe zirangwa n’ubwuzu, ariko kandi se, ni iki Yehova atwizeza?

 6 Mbese, kugira impuhwe zirangwa n’ubwuzu byaba ari ikimenyetso kigaragaza intege nke? Abantu benshi badatunganye ni ko babibona. Urugero, umuhanga mu bya filozofiya w’Umuroma witwaga Sénèque, wabayeho mu gihe cya Yesu kandi akaba yari ku isonga ry’intiti i Roma, yigishije ko “kugira impuhwe ari ukugaragaza intege nke zo mu bwenge.” Sénèque yashyigikiraga filozofiya y’Abasitoyiko, yatsindagirizaga ibyo gutuza mu buryo butarangwa n’ibyiyumvo. Sénèque yavuze ko umuntu w’umunyabwenge ashobora gufasha abantu bababaye, ariko ko atagomba kwirekura ngo agaragaze impuhwe, kubera ko ibyiyumvo nk’ibyo byatuma adakomeza kuba umuntu utuje. Kubona ubuzima muri ubwo buryo burangwa n’ubwikunde ntibijyanirana no kugaragaza impuhwe zivuye ku mutima. Ariko kandi, uko si ko Yehova ameze na busa! Mu Ijambo rye, atwizeza ko ‘afite imbabazi nyinshi n’impuhwe’ (Yakobo 5:11). Nk’uko tuzabibona, kugira impuhwe si ukugaragaza intege nke, ahubwo ni ukugira umuco ukomeye kandi w’ingenzi. Nimucyo dusuzume uko Yehova, kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, awugaragaza.

Igihe Yehova Yagaragarizaga Ishyanga Impuhwe

7, 8. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bagiriye imibabaro muri Misiri ya kera, kandi se, ni gute Yehova yitabiriye imibabaro yabo?

7 Impuhwe za Yehova zigaragarira neza mu buryo yafataga ishyanga rya Isirayeli. Mu mpera z’ikinyejana cya 16 M.I.C., Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bari mu bubata mu Misiri ya kera, aho bakandamizwaga bikomeye. Abanyamisiri ‘bababarishaga ubugingo bwabo uburetwa bw’agahato, uburetwa bw’urwondo n’amatafari’ (Kuva 1:11, 14). Mu mibabaro yabo yose, Abisirayeli batakambiye Yehova ngo abafashe. Ni mu buhe buryo Imana igira impuhwe zirangwa n’ubwuzu yabyitabiriye?

8 Byakoze Yehova ku mutima. Yagize ati “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri mu Egiputa, numvise gutaka  batakishwa n’ababakoresha uburetwa; kuko nzi imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Yehova ntiyashoboraga kubona imibabaro y’ubwoko bwe cyangwa ngo yumve bumutakira maze ngo areke kumva abubabariye. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 24 cy’iki gitabo, Yehova ni Imana yishyira mu mwanya w’abandi. Kandi kwishyira mu mwanya w’abandi—ni ukuvuga ubushobozi bwo kwiyumvisha akababaro abandi bafite—bifitanye isano rya bugufi no kugira impuhwe. Ariko kandi, Yehova ntiyiyumvishije gusa akababaro k’abagize ubwoko bwe; yanasunikiwe kugira icyo abamarira. Muri Yesaya 63:9 hagira hati “urukundo rwe n’imbabazi [“impuhwe,” NW] ze ni byo byamuteye kubacungura.” Yehova yavanye Abisirayeli mu Misiri abakujeyo “amaboko menshi” (Gutegeka 4:34). Hanyuma, yabahaye ibyokurya mu buryo bw’igitangaza kandi yabagejeje mu gihugu cyabo bwite cyarumbukaga cyane.

9, 10. (a) Kuki incuro nyinshi Yehova yagiye akiza Abisirayeli nyuma y’uko batura mu Gihugu cy’Isezerano? (b) Mu gihe cya Yefuta, Yehova yakijije Abisirayeli ukuhe gukandamizwa, kandi se, ni iki cyamuteye kubikora?

9 Impuhwe za Yehova ntizagarukiye aho. Igihe Abisirayeli bari bamaze gutura mu Gihugu cy’Isezerano, akenshi bishoraga mu bikorwa by’ubuhemu maze bakagerwaho n’ingorane. Hanyuma ariko, abagize ubwo bwoko bajyaga bagarura agatima maze bakiyambaza Yehova. Incuro nyinshi yarabakizaga. Kubera iki? ‘Kuko yababariraga abantu be.’2 Ngoma 36:15; Abacamanza 2:11-16.

10 Reka turebe ibyabaye mu gihe cya Yefuta. Kubera ko Abisirayeli bari barahindukiriye imana z’ibinyoma, Yehova yarabaretse bakandamizwa n’Abamoni mu gihe cy’imyaka igera kuri 18. Amaherezo, Abisirayeli baje kwicuza. Bibiliya iratubwira iti “baherako bakura imana z’abanyamahanga hagati muri bo maze bakorera Yehova; ubugingo bwe ntibwashobora kwihangana bitewe n’imibabaro y’Abisirayeli.” * (Abacamanza 10:6-16, gereranya na NW.)  Igihe abagize ubwoko bwa Yehova babaga bicujije nta buryarya, ntiyashoboraga kwihanganira kubona bababara. Bityo, Imana igira impuhwe zirangwa n’ubwuzu yahaye Yefuta imbaraga kugira ngo avane Abisirayeli mu nzara z’abanzi babo.Abacamanza 11:30-33.

11. Ni iki tumenya ku bihereranye n’impuhwe za Yehova tubikesheje ukuntu yafataga Abisirayeli?

11 Ni iki uburyo Yehova yafataga ishyanga rya Isirayeli butwigisha ku bihereranye n’impuhwe ze zirangwa n’ubwuzu? Mbere na mbere, tubona ko kuba Yehova agira impuhwe zirangwa n’ubwuzu birenze ibyo kwishyira mu mwanya w’abandi gusa ngo amenye ingorane bafite. Ibuka urugero twabonye rw’umubyeyi ugira icyo akorera uruhinja rwe iyo rurize, abitewe n’impuhwe. Mu buryo nk’ubwo, Yehova ntiyirengagiza gutaka kw’abagize ubwoko bwe. Impuhwe ze zirangwa n’ubwuzu zituma abakiza imibabaro yabo. Ikindi kandi, ukuntu Yehova yafataga Abisirayeli bituma tumenya ko kugaragaza impuhwe atari ukugira intege nke, kubera ko uwo muco urangwa n’ubwuzu wamuteye gukora igikorwa gikomeye cy’ingenzi cyane ku bwoko bwe. Ariko se, Yehova yaba agirira impuhwe abagaragu be mu rwego rw’itsinda gusa?

Yehova Agaragariza Abantu Impuhwe, Buri Muntu ku Giti Cye

12. Ni mu buhe buryo Amategeko yagaragazaga ko Yehova agirira impuhwe abantu, buri muntu ku giti cye?

12 Amategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli yagaragazaga ko agirira abantu impuhwe, buri muntu ku giti cye. Reka dufate urugero rw’ukuntu yitaga ku bakene. Yehova yari azi ko hashoboraga kubaho imimerere itari yitezwe yashoboraga gutuma Umwisirayeli akena. Ni gute abakene bagombaga gufatwa? Yehova yihanangirije Abisirayeli mu buryo bukomeye agira ati “ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene. Ntuzabure kumuha, kandi numuha ntibizakubabaze; kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha umurimo wawe wose” (Gutegeka 15:7, 10). Nanone kandi, Yehova yari yarategetse Abisirayeli kudasarura umurima wose ngo bageze ku mbibi zawo cyangwa ngo bahumbe ibisigaye.  Ibyo byabaga ari ibyo guhumbwa n’abatishoboye (Abalewi 23:22; Rusi 2:2-7). Mu gihe iryo shyanga ryari gukurikiza iryo tegeko ryo kwita ku bakene bari hagati muri bo, abantu babaga bakennye muri Isirayeli ntibari kujya basabiriza ibyokurya. Mbese, ibyo ntibyagaragazaga impuhwe za Yehova zirangwa n’ubwuzu?

13, 14. (a) Ni gute amagambo ya Dawidi atwizeza ko Yehova atwitaho mu buryo bwimbitse, buri muntu ku giti cye? (b) Ni uruhe rugero dushobora gutanga rugaragaza ko Yehova aba ari hafi y’abantu bafite “imitima imenetse” cyangwa abafite “imitima ishenjaguwe”?

13 Muri iki gihe na bwo, Imana yacu irangwa n’urukundo itwitaho mu buryo bwimbitse, buri muntu ku giti cye. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko izi neza imibabaro yose dushobora kuba duhura na yo. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaranditse ati ‘amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo. Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.’ (Zaburi 34:16, 19, umurongo wa 15 n’uwa 18 muri Biblia Yera.) Ku bihereranye n’abantu berekejweho ayo magambo, umuntu umwe w’intiti mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya yaravuze ati ‘ni abantu bafite umutima umenetse kandi ugaragaza ukwicuza, ni ukuvuga abantu bumva bacishijwe bugufi bitewe n’icyaha, kandi bumva bisuzuguye; babona ko ari nta gaciro bafite, kandi ntibiyiringire.’ Bene abo bashobora kumva ko Yehova abari kure cyane kandi ko nta cyo bavuze ku buryo yabitaho. Ariko uko si ko biri. Amagambo ya Dawidi atwizeza ko Yehova adatererana abantu ‘babona ko ari nta gaciro bafite.’ Imana yacu igira impuhwe iba izi ko mu bihe nk’ibyo ari bwo tuba tuyikeneye kurusha ikindi gihe cyose, kandi iba ituri hafi.

14 Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Umubyeyi umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yajyanye agahungu ke k’imyaka ibiri kwa muganga ikitaraganya, kuko kari karwaye mu myanya y’ubuhumekero. Abaganga bamaze gusuzuma ako gahungu, babwiye nyina ko yagombaga kukagumisha aho kwa muganga iryo joro. Uwo mubyeyi yaraye he iryo joro? Yaraye mu ntebe yari mu cyumba kimwe cy’ibyo bitaro, iruhande rw’uburiri umwana we yari aryamyeho! Ako gahungu ke kari karwaye,  kandi yagombaga kukaba hafi. Nta gushidikanya, dushobora kwitega ndetse ibirenze ibyo kuri Data wo mu ijuru wuje urukundo! N’ubundi kandi, twaremwe mu ishusho ye (Itangiriro 1:26). Amagambo ashishikaje yo muri Zaburi ya 34:19 (umurongo wa 18 muri Biblia Yera), atubwira ko iyo dufite “imitima imenetse” cyangwa “imitima ishenjaguwe,” Yehova, kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, “aba [aturi] hafi”—adufitiye impuhwe kurusha ikindi gihe cyose, kandi yiteguye kudufasha.

15. Ni gute Yehova adufasha, buri muntu ku giti cye?

15 None se, ni gute Yehova adufasha, buri muntu ku giti cye? Ntavanaho byanze bikunze ibidutera imibabaro. Ariko kandi, hari ibintu byinshi Yehova yateganyirije abamutakira bose ngo abafashe. Ijambo rye, Bibiliya, ritanga inama z’ingirakamaro cyane zishobora gutuma habaho ihinduka rikomeye ry’imimerere. Mu itorero, Yehova yateganyije abagenzuzi bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bihatira kugaragaza impuhwe ze mu gihe bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera (Yakobo 5:14, 15). Kubera ko ari ‘Uwumva ibyo asabwa,’ aha ‘umwuka wera abawumusabye.’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Luka 11:13.) Uwo mwuka ushobora kuduha “imbaraga zisumba byose” kugira ngo dukomeze kwihangana kugeza igihe Ubwami bw’Imana buzakuriraho ibibazo byose bitubuza amahwemo (2 Abakorinto 4:7). Mbese, ntidushimira ku bw’ibyo bintu byose byateganyijwe? Ntitukibagirwe ko ibyo byose biba ari ikimenyetso kigaragaza impuhwe za Yehova zirangwa n’ubwuzu.

16. Ni uruhe rugero ruhebuje rugaragaza impuhwe za Yehova, kandi se, ni gute rutugiraho ingaruka buri muntu ku giti cye?

16 Birumvikana ko urugero ruhebuje rw’impuhwe za Yehova rugaragarira mu kuba yaratanze Uwo yakundaga cyane kurusha abandi bose, akamutangaho incungu ku bwacu. Yehova yarigomwe mu buryo burangwa n’urukundo, kandi ibyo byatwugururiye inzira yo kubona agakiza. Wibuke ko iyo ncungu Yehova yatanze ifite icyo iturebaho, buri muntu ku giti cye. Birakwiriye rero kuba Zakariya, se wa Yohana Umubatiza, yarahanuye ko iyo mpano yarushijeho guha agaciro “impuhwe zirangwa n’ubwuzu z’Imana yacu.”Luka 1:78, NW.

 Igihe Yehova Yifata Ntagire Impuhwe

17-19. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza ko impuhwe za Yehova zifite umupaka? (b) Ni iki cyatumye impuhwe Yehova yagiriraga ubwoko bwe zigera ku mupaka wazo?

17 Mbese, twatekereza ko impuhwe za Yehova zirangwa n’ubwuzu zidafite umupaka? Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya igaragaza neza ko ku bantu barwanya imikorere ikiranuka ya Yehova, mu buryo bukwiriye yifata ntabagirire impuhwe (Abaheburayo 10:28). Kugira ngo tumenye impamvu abigenza atyo, reka tugaruke ku rugero rw’ishyanga rya Isirayeli.

18 Nubwo akenshi Yehova yakijije Abisirayeli akabavana mu maboko y’abanzi babo, amaherezo impuhwe ze zaje kurangira. Ubwo bwoko butagondaga ijosi bwasengaga ibigirwamana, ndetse bukaba bwarafataga ibigirwamana byabwo biteye ishozi bukabijyana mu rusengero rwa Yehova (Ezekiyeli 5:11; 8:17, 18)! Nanone kandi, tubwirwa ngo ‘bashinyaguriraga intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo, kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira’ (2 Ngoma 36:16). Abisirayeli bageze ku ntera aho bitari bigikwiriye rwose ko bagirirwa impuhwe, maze bikongereza uburakari bukiranuka bwa Yehova. Ibyo byagize izihe ngaruka?

19 Yehova ntiyari agishoboye kugirira ubwoko bwe impuhwe. Yaravuze ati “sinzabababarira [“sinzabagirira impuhwe,” NW], sinzagira abo ndeka; sinzabagirira imbabazi zambuza kubarimbura” (Yeremiya 13:14). Ku bw’ibyo, Yerusalemu n’urusengero rwayo byarashenywe, maze Abisirayeli bajyanwaho iminyago i Babuloni. Mbega ukuntu biba bibabaje iyo abantu b’abanyabyaha babaye ibyigomeke ku buryo impuhwe z’Imana zirangira ntibe igishoboye kuzibagaragariza!Amaganya 2:21.

20, 21. (a) Muri iki gihe, bizagenda bite ubwo impuhwe z’Imana zizaba zigeze ku mupaka wazo? (b) Ni ubuhe buryo burangwa n’impuhwe bwashyizweho na Yehova, tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Bite se muri iki gihe? Yehova ntiyahindutse. Kubera impuhwe ze, yahaye Abahamya be inshingano yo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ mu isi yose ituwe (Matayo 24:14). Iyo  abantu bafite imitima ikiranuka babwitabiriye, Yehova abafasha gusobanukirwa ubutumwa bw’Ubwami (Ibyakozwe 16:14). Ariko, uwo murimo ntuzakomeza gukorwa iteka ryose. Yehova yaba atagira impuhwe aramutse aretse ngo iyi si mbi, hamwe n’ingorane zayo zose n’imibabaro, bikomeze kugumaho ubuziraherezo. Igihe impuhwe z’Imana zizaba zirangiye, Yehova azaza gusohoreza urubanza kuri iyi gahunda y’ibintu. Ndetse n’icyo gihe, azaba abitewe n’impuhwe—ni ukuvuga ko azagira impuhwe ku bw’‘izina rye ryera’ no ku bw’abagaragu be bamwiyeguriye (Ezekiyeli 36:20-23). Yehova azavanaho ububi bwose maze ashyireho isi nshya ikiranuka. Ku bihereranye n’abantu babi, Yehova agira ati “ijisho ryanjye ntirizabareba neza, kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.”Ezekiyeli 9:10.

21 Mbere y’uko icyo gihe kigera, Yehova aracyagaragariza abantu impuhwe, ndetse n’abazagerwaho n’irimbuka. Abantu b’abanyabyaha bihana nta buryarya bashobora kungukirwa n’uburyo burangwa n’impuhwe kurusha ubundi bwose bwashyizweho na Yehova—ni ukuvuga imbabazi ze. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma zimwe mu ngero zishishikaje zikubiye muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova ababarira mu buryo bwuzuye.

^ par. 3 Igishishikaje ariko, ni uko muri Zaburi ya 103:13, inshinga y’Igiheburayo ra·chamʹ yumvikanisha imbabazi, cyangwa impuhwe se w’abana abagirira.

^ par. 10 Imvugo ngo “ubugingo bwe ntibwashobora kwihangana” ifashwe uko yakabaye, isobanurwa ngo “ubugingo bwe buba bugufi; ukwihangana kwe kurarangira.” Bibiliya yitwa The New English Bible igira iti “ntiyari agishoboye kwihanganira kubona imimerere ibabaje Abisirayeli barimo.” Ubuhinduzi bwitwa Tanakh—A New Translation of the Holy Scriptures bugira buti “ntiyashoboraga kwihanganira amagorwa y’Abisirayeli.”