Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 24

Nta Kintu Gishobora “Kudutandukanya n’Urukundo rw’Imana”

Nta Kintu Gishobora “Kudutandukanya n’Urukundo rw’Imana”

1. Ni ibihe byiyumvo bica intege abantu benshi bahangana na byo, hakubiyemo n’Abakristo b’ukuri bamwe na bamwe?

MBESE, Yehova Imana yaba agukunda wowe ku giti cyawe? Abantu bamwe na bamwe bemera ko Imana yita ku bantu muri rusange, nk’uko bivugwa muri Yohana 3:16. Ariko mu by’ukuri, baribwira bati ‘Imana ntishobora kunkunda jyewe ku giti cyanjye.’ Ndetse n’Abakristo b’ukuri bashobora rimwe na rimwe gushidikanya ku bihereranye n’ibyo. Hari umugabo umwe wari waracitse intege, wavuze ati “numva bingoye cyane kwemera ko Imana inyitaho mu buryo bwose.” Mbese nawe, waba rimwe rimwe ujya ubuzwa amahwemo n’ugushidikanya nk’uko?

2, 3. Ni nde uba ushaka kutwemeza ko tudafite agaciro cyangwa ko tudakwiriye gukundwa mu maso ya Yehova, kandi se, ni gute dushobora kurwanya icyo gitekerezo?

2 Satani ashishikazwa cyane no gutuma dutekereza ko Yehova Imana atadukunda cyangwa ngo abone ko dufite agaciro. Ni iby’ukuri ko akenshi Satani yoshya abantu yuririye ku bwirasi bwabo no ku bwibone bwabo (2 Abakorinto 11:3). Nanone ariko, ashimishwa no gutuma abantu b’intege nke bumva ko nta cyo bamaze (Yohana 7:47-49; 8:13, 44). Ibyo ni ko biri cyane cyane muri ibi bihe birushya, by’‘iminsi y’imperuka.’ Abantu benshi muri iki gihe babyirukira mu miryango igizwe n’abantu “badakunda n’ababo.” Abandi usanga bahora bahanganye n’abantu b’abanyarugomo, bikunda, n’ibyigenge (2 Timoteyo 3:1-5). Imyaka myinshi bene abo bantu baba bamaze bagirirwa nabi, ivangura ry’amoko n’inzangano bishobora kuba byaratumye bumva ko nta cyo bamaze, cyangwa ko nta muntu n’umwe ushobora kubakunda.

3 Niba wumva ufite ibyiyumvo nk’ibyo bica intege, ntiwihebe. Rimwe na rimwe, abenshi muri twe tujya twiciraho iteka mu buryo budashyize mu gaciro. Ariko kandi, wibuke ko Ijambo ry’Imana ryagenewe ‘kudutunganya’ no “gusenya ibihome no kubikubita  hasi” (2 Timoteyo 3:16; 2 Abakorinto 10:4). Bibiliya igira iti “duhumuriza imitima yacu imbere yayo, nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose” (1 Yohana 3:19, 20). Reka dusuzume uburyo bune Ibyanditswe bidufashamo ‘guhumuriza imitima yacu’ ko Yehova adukunda.

Yehova Abona ko Ufite Agaciro

4, 5. Ni gute urugero Yesu yatanze ku bihereranye n’ibishwi rugaragaza ko dufite agaciro mu maso ya Yehova?

4 Icya mbere, Bibiliya itubwira mu buryo butaziguye ko Imana ibona ko buri wese mu bagaragu bayo afite agaciro. Urugero, Yesu yaravuze ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Nimucyo dusuzume icyo ayo magambo yasobanuraga ku bantu bo mu kinyejana cya mbere bari bateze Yesu amatwi.

“Muruta ibishwi byinshi”

5 Dushobora kwibaza impamvu buri muntu wese yashoboraga kwigurira igishwi! Mu gihe cya Yesu, igishwi ni yo nyoni yari ihendutse cyane kurusha izindi zose zaribwaga. Zirikana ko iyo umuguzi yatangaga ikuta rimwe ryari rifite agaciro gake cyane, yabonaga ibishwi bibiri. Ariko nyuma y’aho, Yesu yavuze ko iyo umuntu yabaga atanze amakuta abiri, batamuhaga ibishwi bine, ahubwo ko bamuhaga bitanu. Bamwongezaga inyoni yose, ibyo bikaba bigaragaza ko nta gaciro na mba yabaga ifite. Wenda abantu bo babonaga ko ibyo biremwa nta gaciro byari bifite, ariko se, ni gute Umuremyi we yabibonaga? Yesu yaravuze ati “nta na kimwe muri byo [ndetse na cya kindi cy’inyongezo] kibagirana mu maso y’Imana” (Luka 12:6, 7). Ubu noneho, dushobora kuba dutangiye kumva icyo Yesu yashakaga kuvuga. Niba Yehova aha igishwi kimwe agaciro nk’ako, mbega ukuntu umuntu afite agaciro kenshi kurushaho! Nk’uko Yesu yabivuze, Yehova azi buri kantu kose gahereranye natwe. Ibaze nawe, n’imisatsi yo ku mitwe yacu irabaze!

6. Kuki twemera tudashidikanya ko Yesu atakabyaga igihe yavugaga ko imisatsi yo ku mitwe yacu ibaze?

6 Ngo imisatsi yacu irabaze? Abantu benshi bashobora gutekereza ko aha ngaha Yesu yarimo akabya. Ariko kandi, tekereza ku bihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko. Mbega ukuntu Yehova agomba  kuba atuzi mu buryo bwimbitse kugira ngo azongere atureme! Abona ko turi ab’agaciro cyane ku buryo yibuka buri kantu kose katugize, hakubiyemo n’amategeko ndangakamere, ibintu byose twibuka n’ubumenyi twagize mu myaka yose twamaze turiho. * Kubara imisatsi yacu—umutwe usanzwe ukaba uba uriho igera ku 100.000—byaba ari ibintu byoroshye ugereranyije.

Ni Ikihe Kintu Dufite Yehova Abona ko Ari Icy’Agaciro?

7, 8. (a) Ni iyihe mico imwe n’imwe Yehova yishimira kubona mu gihe agenzura imitima y’abantu? (b) Imwe mu mirimo dukora Yehova abona ko ari iy’agaciro ni iyihe?

7 Icya kabiri, Bibiliya itubwira ikintu abagaragu ba Yehova bafite abona ko ari icy’agaciro. Muri make, yishimira imico yacu myiza n’imihati yacu. Umwami Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati “Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose” (1 Ngoma 28:9). Mu gihe Imana igenzura imitima y’abantu babarirwa muri za miriyari muri iyi si yuzuyemo urugomo n’inzangano, mbega ukuntu igomba kuba ishimishwa no kubona umutima ukunda amahoro, ukuri no gukiranuka! Bigenda bite se iyo Imana ibonye umutima wuzuye urukundo, ushaka kumenya ibihereranye na yo no kugeza ubwo bumenyi ku bandi? Yehova atubwira ko abantu babwira abandi ibihereranye na we batamwisoba. Ndetse afite n’‘igitabo cy’urwibutso’ cyanditswemo abantu bose ‘bubaha Uwiteka, bakita ku izina rye’ (Malaki 3:16). Imico nk’iyo iba ari iy’agaciro cyane kuri we.

8 Imirimo myiza imwe n’imwe Yehova abona ko ari iy’agaciro ni iyihe? Nta gushidikanya, ni imihati dushyiraho kugira ngo twigane Umwana we, Yesu Kristo (1 Petero 2:21). Umurimo w’ingenzi Imana iha agaciro, ni uwo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwayo. Mu Baroma 10:15, dusoma ngo “mbega uburyo ibirenge  by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” Birumvikana ko tutatekereza ko ibirenge byacu ibi bisanzwe ari byo “byiza.” Ariko aha ngaha, ibirenge bishushanya imihati abagaragu ba Yehova bakoresha mu gihe babwiriza ubutumwa bwiza. Bene iyo mihati yose ni myiza kandi ni iy’agaciro mu maso ye.Matayo 24:14; 28:19, 20.

9, 10. (a) Kuki dushobora kudashidikanya ko Yehova aha agaciro ukwihangana kwacu mu gihe duhanganye n’ingorane zitandukanye? (b) Ni ibihe bitekerezo bikocamye Yehova atajya agira ku bihereranye n’abagaragu be b’indahemuka?

9 Nanone, Yehova aha agaciro ukwihangana kwacu (Matayo 24:13). Wibuke ko Satani ashaka ko utera Yehova umugongo. Buri munsi wose uba umaze uri indahemuka kuri Yehova, uba ari umunsi wiyongereyeho uba ugize uruhare mu guhinyuza ibirego bya Satani (Imigani 27:11). Rimwe na rimwe, kwihangana ntibiba byoroshye. Ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’amafaranga, kwiheba mu buryo bw’ibyiyumvo hamwe n’izindi mbogamizi, bishobora gutuma buri munsi utubera ikigeragezo. Kutabona mu gihe gikwiriye ibyo twari twiringiye kubona na byo bishobora kuduca intege (Imigani 13:12). Kwihangana mu gihe duhanganye n’ibibazo by’ingorabahizi nk’ibyo, ni iby’agaciro kenshi kurushaho mu maso ya Yehova. Ni yo mpamvu Umwami Dawidi yasabye Yehova kubika amarira ye mu “icupa,” maze amubazanya icyizere ati “mbese  ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” (Zaburi 56:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Ni koko, Yehova aha agaciro kandi yibuka amarira yose turira n’imibabaro twihanganira mu gihe dukomeza kumubaho indahemuka. Ibyo na byo ni iby’agaciro mu maso ye.

Yehova aha agaciro ukwihangana tugaragaza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo

10 Noneho ariko, umutima wacu wicira urubanza ushobora kwanga kwemera icyo gihamya kigaragaza ko dufite agaciro mu maso y’Imana. Ushobora gukomeza kutwongorera uti ‘ariko hari abandi bantu benshi b’intangarugero kundusha. Mbega ukuntu Yehova agomba kuba ababara iyo angereranyije na bo!’ Yehova ntagereranya abantu n’abandi; nta nubwo yanga kuva ku izima cyangwa ngo akagatize mu mitekerereze ye (Abagalatiya 6:4). Asoma ibiri mu mitima yacu abigiranye ubushishozi, maze agaha agaciro ibyiza abonyemo—ndetse n’iyo byaba ari bike.

Yehova Arashungura Agatandukanya Icyiza n’Ikibi

11. Ni iki dushobora kumenya ku bihereranye na Yehova duhereye ku byo yakoreye Abiya?

11 Icya gatatu, mu gihe Yehova atugenzura, arashungura abigiranye ubwitonzi, agashaka icyiza gishobora kuboneka muri twe. Urugero, igihe Yehova yategekaga ko umuryango wa cyami w’Umwami Yerobowamu warangwaga n’ubuhakanyi wagombaga kurimburwa wose uko wakabaye, Yategetse ko umwe mu bana b’uwo mwami, witwaga Abiya, ari we wenyine wagombaga guhambwa mu cyubahiro. Kubera iki? Kubera ko ‘yabonetsweho n’ibyiza bimwe imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli’ (1 Abami 14:1, 10-13). Mu by’ukuri, Yehova yagenzuye umutima w’uwo musore maze abonamo ‘[ikintu] cyiza.’ Nubwo icyo kintu cyiza cyaba cyari gito cyangwa kidafite agaciro, Yehova yabonye ko gikwiriye kwandikwa mu Ijambo rye. Yanagitangiye ingororano, agaragaza imbabazi mu rugero rukwiriye, azigaragariza uwo muntu umwe mu bari bagize umuryango w’abahakanyi.

12, 13. (a) Ni gute ibyabaye ku Mwami Yehoshafati bigaragaza ko Yehova ashaka icyiza muri twe ndetse n’igihe twaba twarakoze ibyaha? (b) Ku bihereranye n’imirimo n’imico myiza yacu, ni gute Yehova akora nk’Umubyeyi wuje urukundo?

12 Urundi rugero rushishikaje kurushaho, ni urw’Umwami mwiza Yehoshafati. Igihe uwo mwami yakoraga igikorwa kitarangwaga n’ubwenge, umuhanuzi wa Yehova yaramubwiye ati “icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.” Mbega ukuntu ibyo byatumye yibaza  byinshi! Ariko ubutumwa bwa Yehova ntibwari burangiriye aho. Yakomeje amubwira ati “icyakora hariho ibyiza bikubonekaho” (2 Ngoma 19:1-3). Bityo rero, uburakari bukiranuka Yehova yari afite ntibwatumye yirengagiza ibyiza Yehoshafati yari yarakoze. Mbega ukuntu atandukanye n’abantu badatunganye! Iyo abandi baturakaje, dushobora gusa n’aho twirengagiza ibyiza bakora. Kandi iyo dukoze icyaha, twumva tumanjiriwe, tugize isoni kandi tukicira urubanza; bikaba byaduhuma amaso ntitubone ko hari ibyiza dukora. Ariko kandi, wibuke ko iyo twihannye ibyaha byacu kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tutazongera kubikora, Yehova atubabarira.

13 Iyo Yehova akugenzura, ashyira ku ruhande ibyaha nk’ibyo, mbese nk’uko umuntu ushakisha zahabu afata umucanga akawuronga, kugira ngo avanemo zahabu, hanyuma umucanga udafite icyo umaze akawumena. Bite se ku bihereranye n’imico hamwe n’imirimo myiza yawe? Rwose, iyo ni yo “zahabu” asigarana! Mbese, waba warabonye ukuntu ababyeyi buje urukundo bafatana agaciro amashusho abana babo baba barashushanyije cyangwa ibindi bintu baba barakoreye ku ishuri, rimwe na rimwe bakabibika imyaka ibarirwa muri za mirongo mu gihe abana babo baba batakibyibuka na mba? Yehova ni umubyeyi wuje urukundo kurusha abandi babyeyi bose. Igihe cyose dukomeje kumubaho indahemuka, ntiyigera yibagirwa imirimo n’imico myiza yacu. Mu by’ukuri,  kuri we byaba ari ugukiranirwa abaye abyibagiwe; kandi ntiyigera na gato arangwa no gukiranirwa (Abaheburayo 6:10). Nanone, hari ubundi buryo Yehova atugenzura.

14, 15. (a) Kuki ukudatungana kwacu kudahuma Yehova amaso ngo ananirwe kubona icyiza muri twe? Tanga urugero. (b) Ni iki Yehova azakora ku bihereranye n’imico myiza atubonamo, kandi se, ni gute abona abagize ubwoko bwe b’indahemuka?

14 Yehova areba ibirenze ukudatungana kwacu maze akabona ubushobozi runaka dushobora kuba dufite. Reka dufate urugero: abantu bakunda ibihangano by’ubugeni bazashyiraho imihati ikomeye kugira ngo bongere kuvugurura igihangano cyangwa ikindi kintu cy’ubugeni cyaba cyarangiritse cyane. Urugero, igihe umuntu umwe yarasaga maze akangiza igihangano kiri mu nzu y’imurikagurisha yitwa National Gallery y’i Londres mu Bwongereza cyakozwe na Léonard de Vinci, kikaba cyari gifite agaciro kangana na miriyoni 30 z’amadolari y’Amanyamerika, nta muntu n’umwe wigeze avuga ko icyo gihangano cyagombaga kujugunywa, ngo ni uko cyari cyangiritse. Ako kanya hahise hatangira imirimo yo gusana icyo gihangano cyari kimaze imyaka igera kuri 500. Kubera iki? Kubera ko cyari icy’agaciro ku bantu bakunda ibihangano by’ubugeni. Mbese, nturuta igishushanyo cyashushanyijwe n’ingwa cyangwa ikaramu yo gushushanya? Nta gushidikanya ko mu maso y’Imana ufite agaciro, nubwo waba warangijwe n’ukudatungana twarazwe (Zaburi 72:12-14). Yehova Imana, Umuremyi w’umuhanga waremye abantu, azakora ibikenewe byose kugira ngo abantu bose bitabira ukuntu abitaho mu buryo bwuje urukundo, bongere babe abantu batunganye.Ibyakozwe 3:21; Abaroma 8:20-22.

15 Ni koko, Yehova atubonamo ibyiza twe dushobora kuba tutabona. Kandi mu gihe tumukorera, azatuma ibyo byiza birushaho kuba byiza kugeza igihe amaherezo tuzaba abantu batunganye. Uko isi ya Satani yaba idufata kose, Yehova abona ko abagaragu be b’indahemuka ari ibyifuzwa, cyangwa bafite agaciro.Hagayi 2:7.

Yehova Yagaragaje Urukundo Rwe mu Buryo Bukomeye

16. Ni ikihe gihamya gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza urukundo Yehova adukunda, kandi se, ni gute tuzi ko iyo mpano yadutangiwe twebwe ubwacu?

16 Icya kane, Yehova akora ibintu byinshi kugira ngo agaragaze  urukundo adukunda. Nta gushidikanya, igitambo cy’incungu cya Kristo ni cyo gitanga igisubizo gihebuje ku bihereranye n’ibinyoma bya Satani by’uko nta gaciro dufite cyangwa ko tudakwiriye gukundwa. Ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko urupfu rw’agashinyaguro Yesu yapfiriye ku giti cy’umubabaro, ndetse n’akababaro kenshi kurushaho Yehova yagize igihe yabonaga Umwana we ukundwa apfa, ari igihamya kigaragaza urukundo badukunda. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi bumva bibagoye kwemera ko iyo mpano ishobora kuba yaratanzwe ku bwabo. Bumva ari abantu badakwiriye. Ariko kandi, wibuke ko intumwa Pawulo yari yarabanje gutoteza abigishwa ba Kristo. Nyamara, yaranditse iti ‘Umwana w’Imana yarankunze, aranyitangira.’Abagalatiya 1:13; 2:20.

17. Ni mu buhe buryo Yehova aturehereza kuri we no ku Mwana we?

17 Yehova agaragaza urukundo adukunda binyuriye mu kudufasha, buri muntu ku giti cye, kugira ngo twungukirwe n’inyungu z’igitambo cya Kristo. Yesu yaravuze ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Ni koko, Yehova aturehereza mu buryo bwa bwite ku Mwana we no ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka. Mu buhe buryo? Atureshya binyuriye ku murimo wo kubwiriza, maze ubutumwa bwiza bukagera kuri buri muntu ku giti cye, kandi akanatureshya binyuriye ku mwuka we wera, uwo Yehova akoresha kugira ngo udufashe gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ukuri ko mu buryo bw’umwuka, nubwo turi abanyantege nke kandi tukaba tudatunganye. Ku bw’ibyo, Yehova ashobora kutwerekezaho amagambo yerekeje kuri Isirayeli agira ati “nagukunze urukundo ruhoraho: ni cyo cyatumye ngukuruza ineza, nkakwiyegereza.”Yeremiya 31:3.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo bwimbitse Yehova agaragaza urukundo adukunda, kandi se, ni iki kigaragaza ko we ubwe ari we wita kuri ibyo? (b) Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana riduha icyizere cy’uko Yehova atwumva, akishyira mu mwanya wacu?

18 Wenda dushobora kubona urukundo rwa Yehova mu buryo bwimbitse kurushaho binyuriye ku gikundiro cy’isengesho. Bibiliya itumirira buri wese muri twe ‘gusenga [Imana] ubudasiba’ (1 Abatesalonike 5:17). Iratwumva. Ndetse yitwa ‘Uwumva ibyo asabwa.’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Nta wundi muntu uwo ari we wese yahaye ubwo bubasha, habe n’Umwana we bwite! Tekereza gato: Umuremyi w’ijuru n’isi adutera inkunga yo  kumwegera mu isengesho, tukamubwira ibyo dushaka byose twisanzuye! Hanyuma se, ni mu buhe buryo adutega amatwi? Mbese, ni mu buryo butarangwa n’ibyiyumvo bugaragaza ko nta cyo yitayeho? Ashwi da!

19 Yehova yishyira mu mwanya w’abandi. Kwishyira mu mwanya w’abandi bisobanura iki? Umukristo umwe w’indahemuka ugeze mu za bukuru yaravuze ati “iyo nishyize mu mwanya wawe, numvira akababaro kawe mu mutima wanjye.” Mbese koko, akababaro kacu kagira ingaruka kuri Yehova? Ku bihereranye n’imibabaro yageze ku bwoko bwe bwa Isirayeli, dusoma ngo “yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose” (Yesaya 63:9). Yehova ntiyabonaga gusa ingorane ubwoko bwe bwari bufite; yanishyiraga mu mwanya wabwo. Ibyiyumvo bikomeye Yehova agira bigaragazwa n’amagambo we ubwe yibwiriye abagaragu be avuga ko “ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye.” * (Zekariya 2:12, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu ibyo byababaza! Ni koko, Yehova yishyira mu mwanya wacu. Iyo tubabaye, na we yumva ababaye.

20. Ni iyihe mitekerereze idashyize mu gaciro tugomba kwirinda niba dushaka gukurikiza inama dusanga mu Baroma 12:3?

20 Nta Mukristo ushyira mu gaciro wafatira kuri urwo rukundo Imana itugaragariza, n’uburyo itwitaho, maze ngo abigire urwitwazo rwo kwibona cyangwa kwiyemera. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera” (Abaroma 12:3). Aha ngaha, Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese igira iti “ndabwira buri wese muri mwe, nti ‘uramenye, we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje.’” Bityo rero, mu gihe twishimira ko Data wo mu ijuru adukunda, nimucyo tube bazima mu bwenge  kandi twibuke ko kuba Imana idukunda atari uko hari icyo twakoze, cyangwa ngo tube twari tubikwiriye.Luka 17:10.

21. Ni ibihe binyoma bituruka kuri Satani tugomba gukomeza kurwanya, kandi se, ni ukuhe kuri kw’Imana tugomba gukomeza kwemeza imitima yacu?

21 Nimucyo buri wese muri twe akore ibishoboka byose kugira ngo arwanye ibinyoma bya Satani byose, hakubiyemo n’ikinyoma kivuga ko tudafite agaciro mu maso y’Imana cyangwa ko itadukunda. Niba ibintu wahuye na byo mu buzima byarakwigishije kwibona ko uri umuntu w’imbogamizi, ku buryo ndetse n’urukundo rwimbitse rw’Imana rudashobora kukwihanganira, cyangwa se ko imirimo yawe myiza nta cyo imaze na busa, ku buryo n’amaso yayo areba ibintu byose adashobora kuyibona, cyangwa se ko ibyaha byawe ari byinshi cyane ku buryo ndetse n’urupfu rw’Umwana wayo ukundwa rudashobora kubitwikira, ibyo wigishijwe ni ibinyoma. Rwanya ibyo binyoma ubigiranye umutima wawe wose! Nimucyo dukomeze kwemeza imitima yacu ukuri kwavuzwe mu magambo ya Pawulo yahumetswe, amagambo agira ati “menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”Abaroma 8:38, 39.

^ par. 6 Incuro nyinshi, Bibiliya ishyira isano hagati y’ibyiringiro by’umuzuko n’ubushobozi bwa Yehova bwo kwibuka ibintu. Umugabo wizerwa Yobu yabwiye Yehova ati “icyampa . . . ukantegekera igihe, kandi ukazanyibuka.” (Yobu 14:13, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Yesu yerekeje ku muzuko w’“abari mu mva z’urwibutso bose.” Ayo magambo yari akwiriye kubera ko Yehova yibuka mu buryo bwuzuye abapfuye ateganya kuzazura.Yohana 5:28, 29, gereranya na NW.

^ par. 19 Aha ngaha, ubuhinduzi bumwe na bumwe buvuga ko umuntu ukora ku bwoko bw’Imana aba akoze mu jisho rye ubwe cyangwa mu jisho rya Isirayeli, atari mu jisho ry’Imana. Iryo kosa ryaturutse ku banditsi bamwe na bamwe babonaga ko uwo murongo warangwaga no kubahuka Imana, maze ku bw’ibyo bakawukosora. Imihati yabo idahuje n’ubwenge yapfukiranye ukuntu Yehova ubwe yishyira mu mwanya w’abandi mu buryo bukomeye.