Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 21

Yesu Yagaragaje “Ubwenge Buva ku Mana”

Yesu Yagaragaje “Ubwenge Buva ku Mana”

1-3. Ni mu buhe buryo abantu bahoze ari abaturanyi ba Yesu bakiriye inyigisho ze, kandi se, ni iki batashoboye kumenya ku bihereranye na we?

ABARI bateze amatwi barumiwe! Icyo gihe Yesu wari ukiri muto yari ahagaze imbere yabo yigisha mu isinagogi. Bari basanzwe bamuzi kubera ko yari yarabyirukiye mu mujyi wabo, kandi yari yarakoze akazi k’ububaji imyaka myinshi ari kumwe na bo. Wenda bamwe muri bo babaga mu mazu Yesu yari yarafashije mu kuyubaka, cyangwa se wenda akaba ari we ubwe wari warakoze amasuka akururwa n’amatungo hamwe n’imigogo bakoreshaga mu mirima yabo. * Ariko se, ni gute bari kwitabira inyigisho z’uwo muntu wari warahoze ari umubaji?

2 Abenshi mu bantu bari bateze amatwi baratangaye, barabaza bati ‘ubu bwenge uyu yabukuye he?’ Ariko kandi, baranavuze bati ‘ni we wa mubaji, mwene Mariya’ (Matayo 13:54-58; Mariko 6:1-3). Ikibabaje ariko, ni uko abantu bahoze ari abaturanyi ba Yesu bibwiye bati ‘reka, uyu mubaji ni umuturage w’ino aha nkatwe twese!’ Nubwo amagambo yavugaga yarangwaga n’ubwenge, banze kumwemera. Ntibigeze bamenya ko ubwenge yabagaragarije atari we ubwe bwakomokagaho.

3 Ni hehe Yesu yavanye ubwo bwenge? Yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yohana 7:16). Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ‘yaduhindukiye ubwenge buva ku Mana’ (1 Abakorinto 1:30). Ubwenge bwa Yehova ubwe bugaragara binyuriye ku Mwana we, Yesu. Ni koko, ibyo byari ukuri ku buryo Yesu yashoboraga kuvuga ati “jyewe na Data turi umwe”  (Yohana 10:30). Nimucyo dusuzume ibintu bitatu Yesu yagaragajemo “ubwenge buva ku Mana.”

Ibyo Yigishaga

4. (a) Umutwe mukuru w’ubutumwa bwa Yesu wari uwuhe, kandi se, kuki ibyo byari iby’ingenzi cyane? (b) Kuki inama Yesu yatangaga buri gihe zabaga ari ingirakamaro kandi zikaba zarazaniraga inyungu ababaga bamuteze amatwi?

4 Mbere na mbere, reka dusuzume ibyo Yesu yigishaga. Umutwe mukuru w’ubutumwa bwe wari “ubutumwa bwiza bw’ubwami” (Luka 4:43NW). Ibyo byari iby’ingenzi cyane bitewe n’uruhare Ubwami bwari kugira mu kugaragaza ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bukwiriye no kuzanira abantu imigisha y’iteka ryose. Mu kwigisha kwa Yesu, yanatangaga inama zirangwa n’ubwenge ku bihereranye n’ubuzima bwa buri munsi. Yagaragaje ko ari we wari “Umujyanama [Uhebuje]” wari warahanuwe. (Yesaya 9:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.) Mu by’ukuri se, ni gute inama ze zitari kuba zihebuje? Yari afite ubumenyi bwimbitse ku bihereranye n’Ijambo ry’Imana n’ibyo ishaka; yabangukirwaga no kumenya ibihereranye na kamere ya kimuntu kandi yari afitiye abantu urukundo rwimbitse. Bityo rero, buri gihe inama ze zabaga ari ingirakamaro kandi zazaniraga inyungu ababaga bamuteze amatwi. Yesu yavugaga “amagambo y’ubugingo buhoraho.” Koko rero, iyo inama ze zikurikijwe, ziyobora ku gakiza.Yohana 6:68.

5. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Yesu yerekejeho mu Kibwiriza cyo ku Musozi?

5 Ikibwiriza cyo ku Musozi ni urugero ruhebuje rw’ubwenge butagereranywa dusanga mu nyigisho za Yesu. Icyo kibwiriza, nk’uko cyanditswe muri Matayo 5:3–7:27, wenda cyashoboraga gutangwa mu minota 20 gusa. Ariko kandi, inama zigikubiyemo ntizisaza; zifite akamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe zatangwaga ku ncuro ya mbere. Yesu yavuze ibihereranye n’ibintu binyuranye, hakubiyemo n’ukuntu twanoza imishyikirano tugirana n’abandi (5:23-26, 38-42; 7:1-512), uko twakomeza kuba abantu batanduye mu bihereranye n’umuco (5:27-32), n’uko twagira imibereho ifite intego (6:19-24; 7:24-27). Ariko kandi, Yesu yakoze ibirenze ibyo kubwira ababaga bamuteze amatwi inzira y’ubwenge iyo ari yo;  yaranayibagaragarije binyuriye mu kuyibasobanurira, kungurana na bo ibitekerezo no kubaha ibihamya bibishimangira.

6-8. (a) Ni izihe mpamvu zifatika Yesu yatanze zatuma twirinda guhangayika? (b) Ni iki kigaragaza ko inama Yesu yatanze yagaragazaga ubwenge buva mu ijuru?

6 Urugero, reka dusuzume inama irangwa n’ubwenge Yesu yatanze ku bihereranye n’ukuntu umuntu yahangana n’imihangayiko irebana n’ibintu by’umubiri, nk’uko byavuzwe muri Matayo igice cya 6. Yesu yatugiriye inama agira ati “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’” (Umurongo wa 25). Ibyokurya n’imyambaro ni ibintu by’ibanze umuntu akenera, kandi birasanzwe ko umuntu ahangayikishwa no kubibona. Ariko kandi, Yesu atubwira ibihereranye n’ibyo agira ati “ntimukiganyire.” * Kubera iki?

7 Iyumvire nawe ibisobanuro byemeza byatanzwe na Yesu. Mbese, ko Yehova ari we waduhaye ubuzima n’umubiri, yabura kuduha ibyokurya byo gutunga ubwo buzima n’imyambaro yo kwambika uwo mubiri? (Umurongo wa 25). Niba Imana iha inyoni ibyo zirya, ikarimbisha indabyo, mbega ukuntu izarushaho kwita ku bantu bayisenga (Umurongo wa 26, 28-30)! Mu by’ukuri rero, nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma tugira imihangayiko itari ngombwa. Ntishobora kunguruza ubuzima bwacu ho agace ndetse n’akangana urwara * (Umurongo wa 27). Ni gute twakwirinda imihangayiko? Yesu yatugiriye inama ikurikira: mukomeze gushyira ibyo kuyoboka Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yanyu. Ababigenza batyo bashobora kwiringira ko ibyo bakenera buri munsi ‘bazabyongererwa’ na Se wo mu ijuru (Umurongo wa 33). Hanyuma, Yesu yatanze igitekerezo gishyize mu gaciro cyane gihereranye no kutiganyira iby’ejo. Kuki wakomatanya imihangayiko y’ejo n’iy’uyu munsi (Umurongo wa 34)? Ikindi kandi, kuki wahangayikishwa  mu buryo burenze urugero n’ibintu bishobora no kutazigera bibaho? Gushyira mu bikorwa inama nk’iyo irangwa n’ubwenge bishobora kuturinda imibabaro myinshi irangwa muri iyi si yuzuye imihangayiko.

8 Uko bigaragara, inama Yesu yatanze ni ingirakamaro muri iki gihe nk’uko yari iri mu gihe yayitangaga, ubu hakaba hashize hafi imyaka 2.000. Mbese, icyo si ikimenyetso kigaragaza ubwenge buva mu ijuru? Ndetse n’inama ihebuje itanzwe n’abantu bashinzwe gutanga inama igera aho ikaba itagihuje n’igihe, bidatinze igakosorwa cyangwa igasimbuzwa indi. Ariko kandi, nubwo inyigisho za Yesu zimaze igihe kirekire, na n’ubu ziracyari ingirakamaro. Ariko ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko uwo Mujyanama Uhebuje yavugaga “amagambo [y’Imana].”Yohana 3:34.

Uburyo Bwe bwo Kwigisha

9. Ni iki abasirikare bamwe bavuze ku bihereranye n’inyigisho za Yesu, kandi se, kuki ibyo bitari ugukabya?

Uburyo bwa kabiri Yesu yagaragajemo ubwenge buva ku Mana, ni mu bihereranye n’uburyo bwe bwo kwigisha. Igihe kimwe, abasirikare bari boherejwe kumufata basubiyeyo amara masa, baravuga bati “yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we” (Yohana 7:45, 46)! Ibyo ntibyari ugukabya. Mu bantu bose babayeho, Yesu, ‘wakomokaga hejuru,’ ni we wari ufite isoko idakama yavomagamo ubumenyi n’ubuhanga (Yohana 8:23). Mu by’ukuri, nta wundi muntu washoboraga kwigisha nk’uko yigishaga. Nimucyo tugenzure bubiri gusa mu buryo bwo kwigisha bw’uwo Mwigisha w’umunyabwenge.

“Ba bantu batangazwa no kwigisha kwe”

10, 11. (a) Kuki dushobora rwose kwishimira uburyo bwa Yesu bwo gukoresha ingero? (b) Imigani ni iki, kandi se, ni uruhe rugero rugaragaza impamvu yatumaga imigani ya Yesu igira ingaruka nziza mu kwigisha?

10 Gukoresha ingero mu buryo bugira ingaruka nziza. Tubwirwa ko ‘Yesu yigishirizaga abantu mu migani, kandi [ko] nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani’ (Matayo 13:34). Twishimira rwose ubushobozi bwe butagereranywa bwo kwigisha ukuri kwimbitse yifashishije ingero z’ibintu tubona buri munsi. Abahinzi batera imbuto, abagore bavuga umutsima, abana bakinira ku isoko, abarobyi bakurura inshundura zabo, abungeri bashakisha intama zazimiye, ibyo bikaba ari ibintu abari bamuteze  amatwi babaga barabonye incuro nyinshi. Iyo ukuri kw’ingenzi kwerekejwe ku bintu bimenyerewe, byiyandika vuba kandi bigacengera mu bwenge no mu mutima.Matayo 11:16-19; 13:3-8, 33, 47-50; 18:12-14.

11 Incuro nyinshi, Yesu yakoreshaga imigani, ni ukuvuga inkuru ngufi umuntu ashobora kuvanamo ukuri guhereranye n’iby’umuco cyangwa guhereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Imigani yafashaga abantu kuzirikana inyigisho za Yesu, kubera ko inkuru zumvikana zikanibukwa mu buryo bworoshye kurusha ibitekerezo bidafite ibihamya bifatika. Mu migani myinshi, Yesu yagaragaje kamere ya Se yifashishije ingero zishishikaje, ku buryo abantu batashoboraga gupfa kuzibagirwa. Urugero, ni nde wananirwa kwiyumvisha igitekerezo gikubiye mu mugani w’umwana w’ikirara, cy’uko mu gihe umuntu wayobye agaragaje ko yicujije nta buryarya, Yehova amugirira impuhwe kandi akongera akamwemera abigiranye ubwuzu?Luka 15:11-32.

12. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yakoreshaga ibibazo mu kwigisha kwe? (b) Ni gute Yesu yacecekesheje abashidikanyaga bibaza aho yavanaga ubutware bwe?

12 Ubuhanga mu gukoresha ibibazo. Yesu yakoreshaga ibibazo kugira ngo atume ababaga bamuteze amatwi bafata imyanzuro ku giti cyabo, bakanasuzuma intego zabo cyangwa bakiyemeza kugira icyo bakora (Matayo 12:24-30; 17:24-27; 22:41-46). Igihe abayobozi ba kidini bashidikanyaga, bibaza niba ubutware bwa Yesu bwaravuye ku Mana, yabashubije ababaza ati “kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu?” Babaye nk’aho bakubiswe n’inkuba bitewe n’icyo kibazo, maze baratekereza bati “nituvuga yuko kwavuye mu ijuru, aratubaza ati ‘ni iki cyababujije kumwemera?’ Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya; kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” Nuko baramusubiza bati “ntitubizi” (Mariko 11:27-33; Matayo 21:23-27). Yesu yabacecekesheje binyuriye ku kabazo gato cyane yababajije, kandi yashyize ahagaragara ubuhemu bwari mu mitima yabo.

13-15. Ni gute umugani w’Umusamariya mwiza ugaragaza ubwenge bwa Yesu?

13 Rimwe na rimwe, Yesu yajyaga akoresha uburyo bwinshi bwo kwigisha bukomatanyirijwe hamwe binyuriye mu gushyira ibibazo bikangura ibitekerezo mu ngero yatangaga. Igihe umwigisha  w’amategeko w’Umuyahudi yabazaga Yesu icyo yakora ngo abone ubuzima bw’iteka, Yesu yamubwiye ibyari bikubiye mu Mategeko ya Mose, yasabaga abantu gukunda Imana na bagenzi babo. Uwo mugabo yashatse kwigira umukiranutsi, maze abaza Yesu ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Yesu yamushubije binyuriye mu kumubarira inkuru imwe. Iyo nkuru yavugaga ibihereranye n’umugabo w’Umuyahudi wari mu rugendo ari wenyine, ubwo abambuzi bamukubitaga, bakamusiga ari intere. Abayahudi babiri baje guca aho yari ari, ubwa mbere hakaba haraje umutambyi, hanyuma hakaza Umulewi. Bombi ntibamurebye n’irihumye. Ariko, nyuma haje kuza Umusamariya. Yumvise agize impuhwe, maze apfuka inguma z’iyo mbabare abigiranye ubugwaneza hanyuma ayijyana ku icumbi ry’abashyitsi abigiranye urukundo, aho yashoboraga kwitabwaho kugira ngo itore agatege. Yesu asoza iyo nkuru, yabajije uwari wamubajije icyo kibazo ati “noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?” Uwo mugabo yahatiwe gusubiza ati “ni uwamugiriye imbabazi.”Luka 10:25-37.

14 Ni gute uwo mugani wagaragaje ubwenge bwa Yesu? Mu gihe cya Yesu, Abayahudi bakoreshaga imvugo ngo “mugenzi wanjye” bashaka kuvuga abantu bakurikizaga imigenzo yabo gusa—nta gushidikanya bakaba bataravugaga Abasamariya (Yohana 4:9). Iyo Yesu aza kuvuga iyo nkuru agaragaza ko Umuyahudi ari we wafashije Umusamariya wari wagiriwe ibya mfura mbi, mbese, byari gusenya urwikekwe rwariho? Yesu yateguye iyo nkuru abigiranye ubwenge, ku buryo Umusamariya ari we witaye ku Muyahudi abigiranye impuhwe. Zirikana nanone ikibazo Yesu yabajije igihe yasozaga iyo nkuru. Yakoresheje imvugo ngo “mugenzi wanjye” mu buryo butandukanye n’uko yari isanzwe yerekezwaho. Mu by’ukuri, uwo mwigisha w’amategeko yari yabajije ati “mugenzi wanjye nagombye gukunda ni nde?” Ariko, Yesu yaramubajije ati ‘noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi we?’ Yesu ntiyibanze ku wagiriwe ineza, ni ukuvuga uwari wagiriwe ibya mfura mbi, ahubwo yibanze ku wagaragaje ineza, ni ukuvuga Umusamariya. Mugenzi w’umuntu nyakuri afata iya mbere akagaragariza abandi urukundo atitaye ku bwoko bwabo. Nta kundi kuntu Yesu yashoboraga gutsindagiriza iyo ngingo neza kurusha uko yabigenje.

 15 Mbese, byaba bitangaje kuba abantu baratangajwe no “kwigisha” kwa Yesu, maze bigatuma bamukunda (Matayo 7:28, 29)? Igihe kimwe “abantu benshi” baramusanze bagumana na we iminsi itatu, nubwo batari bazanye ibyokurya!Mariko 8:1, 2

Uburyo Bwe bwo Kubaho

16. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze “igihamya gifatika” kigaragaza ko yayoborwaga n’ubwenge buva ku Mana?

16 Uburyo bwa gatatu Yesu yagaragajemo ubwenge bwa Yehova, ni imibereho ye. Ubwenge ni ingirakamaro; bugira ingaruka nziza. Umwigishwa Yakobo yarabajije ati “ni nde muri mwe w’umunyabwenge?” Hanyuma yishubirije ikibazo cye, agira ati “ingeso ze nziza zibe ari zo ziba igihamya gifatika kibigaragaza” (Yakobo 3:13, The New English Bible). Imyitwarire ya Yesu yatanze “igihamya gifatika” kigaragaza ko yayoborwaga n’ubwenge buva ku Mana. Nimucyo dusuzume ukuntu yagaragaje ugushyira mu gaciro, haba mu buryo bwe bwo kubaho, no mu bihereranye n’uko yafataga abandi.

17. Ni ibihe bintu bigaragaza ko Yesu yashyiraga mu gaciro mu buryo bwuzuye mu mibereho ye?

17 Waba warabonye ko abantu badashyira mu gaciro akenshi barangwa no gukabya? Ni koko, kuba umuntu ushyira mu gaciro bisaba kugira ubwenge. Kubera ko Yesu yari afite ubwenge buva ku Mana, yashyiraga mu gaciro mu buryo bwuzuye. Ikirenze ibyo byose kandi, yashyiraga ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Yahugiraga cyane mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Yaravuze ati ‘ni cyo cyanzanye’ (Mariko 1:38). Ubusanzwe, ibintu by’umubiri si byo byari iby’ingenzi kuri we; bisa n’aho yari atunze ibintu by’umubiri bike cyane (Matayo 8:20). Ariko kandi, ntiyabagaho mu buryo bwo kwibabaza. Yesu yari umuntu ugira ibyishimo, kimwe na Se, “Imana igira ibyishimo,” kandi yagiraga uruhare mu gutuma abandi na bo babigira (1 Timoteyo 1:11NW; 6:15). Igihe yajyaga mu birori by’ubukwe—ubusanzwe bikaba byarabaga ari ibirori birimo umuzika, aho abantu baririmbaga bagahimbarwa—ntiyari yajyanyweyo no kuzimangatanya ibyishimo by’abandi. Ubwo divayi yashiraga, yahinduye amazi divayi iryoshye cyane, icyo kikaba ari ikinyobwa ‘gishimisha imitima y’abantu’ (Zaburi 104:15; Yohana 2:1-11). Yesu yemeye itumira ry’abantu benshi bamutumiriraga  kuza gusangira na bo ifunguro, kandi incuro nyinshi yaboneragaho umwanya wo kubigisha.Luka 10:38-42; 14:1-6.

18. Ni gute Yesu yagaragaje ugushyira mu gaciro gutunganye mu bihereranye n’uko yafataga abigishwa be?

18 Yesu yagaragaje ugushyira mu gaciro gutunganye mu bihereranye n’uko yafataga abandi. Kuba yari azi kamere muntu bihagije byatumye abona abigishwa be mu buryo bukwiriye. Yari azi neza ko bari abantu badatunganye. Nyamara, yabonaga imico yabo myiza. Yabonaga ubushobozi runaka muri abo bagabo Yehova yari yarareheje (Yohana 6:44). Nubwo bari bafite kamere ibogamira ku gukora amakosa, Yesu yagaragaje ko yari yiteguye kubagirira icyizere. Mu kugaragaza ko yari abafitiye icyizere, yeguriye abigishwa be inshingano iremereye. Yabahaye inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi yari afite icyizere cy’uko bari bafite ubushobozi bwo kuyisohoza (Matayo 28:19, 20). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyemeza ko basohoje mu budahemuka umurimo yari yarabategetse gukora (Ibyakozwe 2:41, 42; 4:33; 5:27-32). Uko bigaragara rero, Yesu yagaragaje ubwenge binyuriye mu kuba yarabagiriye icyizere.

19. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari ‘umugwaneza kandi yoroheje mu mutima’?

19 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 20, Bibiliya ishyira isano hagati yo kwicisha bugufi, ubugwaneza n’ubwenge. Birumvikana ko Yehova yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo. Ariko se, bite ku bihereranye na Yesu? Birashishikaje kubona ukuntu yagaragaje ukwicisha bugufi mu bihereranye n’uko yafataga abigishwa be.  Kubera ko yari umuntu utunganye, yarabarutaga. Nyamara, ntiyigeze asuzugura abigishwa be. Nta n’ubwo yigeze agerageza gutuma bumva ko bari hasi cyane cyangwa ko nta cyo bamaze. Ibinyuranye n’ibyo, yazirikanaga aho ubushobozi bwabo bugarukira kandi akihanganira intege nke zabo (Mariko 14:34-38; Yohana 16:12). Mbese, ntibishishikaje kubona ko n’abana na bo bumvaga bisanzuye iyo babaga bari kumwe na Yesu? Nta gushidikanya, bumvaga bamukunze cyane kubera ko babonaga ko yari ‘umugwaneza kandi yoroheje mu mutima.’Matayo 11:29; Mariko 10:13-16.

20. Ni gute Yesu yagaragaje ugushyira mu gaciro mu bihereranye n’ibyo yagiriye umugore w’Umunyamahangakazi wari ufite umukobwa wari watewe na dayimoni?

20 Yesu yagaragaje ukwicisha bugufi kw’Imana mu bundi buryo bw’ingenzi. Yashyiraga mu gaciro, cyangwa akava ku izima iyo imbabazi zamusunikiraga kubigenza atyo. Urugero, ibuka igihe umugore w’Umunyamahangakazi yamusabaga gukiza umukobwa we wari watewe na dayimoni mu buryo bukomeye. Mu buryo butatu butandukanye, Yesu yabanje kumugaragariza ko atari kugira icyo amufasha: ubwa mbere yaramwihoreye ntiyamusubiza; ubwa kabiri, yamubwiye mu buryo butaziguye ko atari yaroherejwe ku Banyamahanga, ahubwo ko yari yaroherejwe ku Bayahudi; ubwa gatatu, yamuhaye urugero rwagaragazaga neza ibyo yari yamubwiye. Ariko kandi, uwo mugore yakomeje gutitiriza, bikaba byaragaragazaga ko yari afite ukwizera gutangaje. Igihe Yesu yabonaga iyo mimerere idasanzwe, ni gute yabyifashemo? Yakoze ibyo yari yavuze ko atari gukora. Yakijije umukobwa w’uwo mugore (Matayo 15:21-28). Mbese, uko si ukwicisha bugufi gutangaje? Kandi wibuke ko kwicisha bugufi ari ishingiro ry’ubwenge nyakuri.

21. Kuki twagombye kwihatira kwigana kamere ya Yesu hamwe n’imivugire n’imikorere bye?

21 Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Amavanjiri yaraduhishuriye amagambo ndetse n’ibikorwa by’umuntu w’umunyabwenge kuruta abandi bose mu bihe byose! Nimucyo tujye tuzirikana ko Yesu yagaragaje kamere ya Se mu buryo bwuzuye. Nitwigana kamere ya Yesu, imivugire n’imikorere bye, tuzaba turimo twihingamo ubwenge buva mu ijuru. Mu gice gikurikiraho, tuzareba ukuntu dushobora kugaragaza ubwenge buva ku Mana mu mibereho yacu.

^ par. 1 Mu bihe bya Bibiliya, ababaji bakoreshwaga mu kubaka amazu, mu kubaza ibikoresho byo mu rugo no mu gukora ibikoresho by’ubuhinzi. Uwitwa Justin Martyr, wabayeho mu kinyejana cya kabiri I.C., yerekeje kuri Yesu yandika agira ati “yakundaga gukora akazi ko kubaza iyo yabaga ari hamwe n’abandi, agakora amasuka akururwa n’amatungo hamwe n’imigogo.”

^ par. 6 Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “kwiganyira,” isobanurwa ngo “kurangara.” Muri Matayo 6:25, yerekeza ku bwoba butera impungenge bugatuma umuntu arangara akanabura ibyishimo.

^ par. 7 Mu by’ukuri, ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi bugaragaza ko guhangayika birenze urugero bishobora gutuma turwara indwara z’umutima n’izindi ndwara nyinshi zishobora gutuma tutisazira.