Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 14

Yehova Yatanze ‘Incungu [ku bwa] Benshi’

Yehova Yatanze ‘Incungu [ku bwa] Benshi’

1, 2. Bibiliya igaragaza ite imimerere abantu barimo, kandi se, umuti umwe rukumbi wayo ni uwuhe?

“IBYAREMWE byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe” (Abaroma 8:22). Muri ayo magambo, intumwa Pawulo yagaragaje imimerere iteye agahinda turimo. Turebye ibintu mu buryo bwa kimuntu, bisa n’aho nta muti wakuraho imibabaro, icyaha n’urupfu. Ariko kandi, Yehova si nk’umuntu ufite ubushobozi buciriritse (Kubara 23:19). Imana irangwa n’ubutabera yaduhaye umuti w’imibabaro duhura na yo. Uwo muti ni incungu.

2 Incungu ni yo mpano ikomeye kurusha izindi zose Yehova yahaye abantu. Ituma tubasha gukizwa icyaha n’urupfu (Abefeso 1:7). Ni yo rufatiro rw’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi izaba yahindutse paradizo (Luka 23:43; Yohana 3:16; 1 Petero 1:4). Mu by’ukuri se, incungu ni iki? Ni gute igira icyo itwigisha ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova bwo mu rwego rwo hejuru?

Uko Haje Gukenerwa Incungu

3. (a) Kuki byaje kuba ngombwa ko hatangwa incungu? (b) Kuki Imana itashoboraga guha urubyaro rwa Adamu ikindi gihano cyoroheje kitari urupfu?

3 Byaje kuba ngombwa ko incungu itangwa bitewe n’icyaha cya Adamu. Kubera ko Adamu atumviye Imana, yaraze urubyaro rwe indwara, agahinda, imibabaro n’urupfu (Itangiriro 2:17; Abaroma 8:20). Imana ntiyashoboraga kuganzwa n’ibyiyumvo maze ngo ibahe ikindi gihano cyoroheje kitari urupfu. Iyo iza kubigenza ityo, yari kuba yirengagije itegeko ryayo bwite rivuga riti ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu’ (Abaroma 6:23). Byongeye kandi, iyo Yehova aza kureka kubahiriza amahame ye ahereranye n’ubutabera, icyo gihe hari kubaho akaduruvayo n’ubwicamategeko mu rwego rw’isi yose!

4, 5. (a) Ni gute Satani yashinje Imana ibinyoma, kandi se, kuki Yehova yahatiwe gukemura ibyo bibazo? (b) Ni ikihe kirego Satani yazamuye ku bihereranye n’abagaragu b’indahemuka ba Yehova?

 4 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 12, ukwigomeka kwabereye muri Edeni kwabyukije ibibazo bikomeye kurushaho. Satani yashyize ikizinga ku izina ryiza ry’Imana. Mu by’ukuri, yashinje Yehova ko ari umubeshyi akaba n’umutegetsi w’umugome utegekesha igitugu, wanze ko ibiremwa bye bigira umudendezo (Itangiriro 3:1-5). Igihe Satani yasaga n’aho aburijemo umugambi w’Imana w’uko isi yuzura abantu bakiranuka, yanashinje Imana ko yananiwe gusohoza uwo mugambi (Itangiriro 1:28; Yesaya 55:10, 11). Iyo Yehova aza kureka ibyo bibazo ntibisubizwe, wenda ibyinshi mu biremwa bye bifite ubwenge byashoboraga gutakaza icyizere byari bifitiye ubutegetsi bwe.

5 Nanone kandi, Satani yaharabitse abagaragu b’indahemuka ba Yehova, abashinja ko bamukorera basunitswe n’impamvu zishingiye ku bwikunde kandi avuga ko baramutse bahuye n’ingorane nta n’umwe muri bo wakomeza kuba uwizerwa ku Mana (Yobu 1:9-11). Ibyo bibazo byari bikomeye cyane kurusha imimerere ibabaje abantu bahura na yo. Mu buryo bukwiriye, Yehova yumvise agomba gusubiza ibyo birego by’ibinyoma byazamuwe na Satani. Ariko se, ni gute Imana yari gutanga umuti w’ibyo bibazo kandi ikanarokora abantu?

Incungu Ihwanye n’Ibyangijwe n’Icyaha

6. Ni ayahe magambo amwe n’amwe akoreshwa na Bibiliya mu kuvuga uburyo Imana yakoresheje kugira ngo irokore abantu?

6 Umuti Yehova yatanze kuri ibyo bibazo warangwaga n’imbabazi n’ubutabera mu buryo bwimbitse, mbese wari umuti utarashoboraga gutangwa n’umuntu n’umwe. Nyamara kandi, wari umuti usobanutse neza mu buryo buhebuje. Werekezwaho mu buryo butandukanye witwa ikiguzi, kwiyunga n’Imana, n’impongano (1 Abakorinto 6:20; Abakolosayi 1:20; Daniyeli 9:24). Ariko kandi, wenda amagambo yabisobanura neza ni ayakoreshejwe na Yesu ubwe. Yaravuze ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu [mu Kigiriki, lyʹtron] ya benshi.’Matayo 20:28.

7, 8. (a) Mu Byanditswe, ijambo “incungu” risobanura iki? (b) Ni mu buhe buryo incungu yerekeza ku kintu kingana n’ikindi?

 7 Incungu ni iki? Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha rituruka ku nshinga isobanurwa ngo “kurekura cyangwa kubohora.” Iryo jambo ryakoreshwaga ryerekeza ku mafaranga yatangwaga kugira ngo barekure imfungwa z’intambara. Mu buryo bw’ibanze rero, incungu ishobora gusobanurwa ko ari ikiguzi runaka gitangwa kugira ngo cyishyure ikindi kintu. Mu Byanditswe bya Giheburayo, ijambo ryahinduwemo “incungu” (koʹpher) rituruka ku nshinga isobanurwa ngo “gutwikira.” Ibyo biradufasha gusobanukirwa ko gutanga incungu nanone bisobanura gutwikira ibyaha.Zaburi 65:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.

8 Mu buryo bushishikaje, inkoranyamagambo imwe yavuze ko iryo jambo (koʹpher) “buri gihe ryumvikanisha ikintu kingana n’ikindi,” cyangwa gihwanye na cyo (Theological Dictionary of the New Testament). Bityo, umufuniko wari utwikiriye isanduku y’isezerano wari uhwanye neza neza n’isanduku ubwayo. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo icyaha gitangirwe incungu cyangwa gitwikirwe, hagombaga gutangwa ikiguzi gihwanye neza na cyo, cyangwa gitwikira rwose ingaruka mbi zatewe n’icyaha. Ku bw’ibyo, Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yagiraga ati “ubugingo buhōrerwe ubundi, ijisho rihōrerwe irindi, iryinyo rihōrerwe irindi, ikiganza gihōrerwe ikindi. [I]kirenge gihōrerwe ikindi.”Gutegeka 19:21.

9. Kuki abantu b’indahemuka batambaga ibitambo by’amatungo, kandi se, ni gute Yehova yabonaga ibyo bitambo?

9 Abantu b’indahemuka babayeho uhereye kuri Abeli batambiraga Imana ibitambo by’amatungo. Mu kubigenza batyo, bagaragaje ko bari basobanukiwe neza ibihereranye n’icyaha, kandi ko abantu bari bakeneye gucungurwa, bakaba baragaragaje ko bizeraga amasezerano y’Imana y’uko yari kuzakiza abantu binyuriye ku “mbuto” yayo (Itangiriro 3:15, NW; 4:1-4; Abalewi 17:11; Abaheburayo 11:4). Yehova yishimiraga ibyo bitambo kandi yahaye abo bamusengaga kugira igihagararo cyiza. Ariko kandi, ibyo bitambo by’amatungo byari ibintu by’ikigereranyo gusa. Mu  by’ukuri, amatungo ntiyashoboraga gutwikira ibyaha by’abantu, kubera ko yari hasi y’abantu. (Zaburi 8:5-9, umurongo wa 4-8 muri Biblia Yera.) Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga iti “ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha” (Abaheburayo 10:1-4). Ibyo bitambo byari ikigereranyo gusa cy’igitambo nyakuri cy’incungu cyari kuzatangwa.

“Incungu [Ihwanye n’Icyo Adamu Yatakaje]”

10. (a) Umucunguzi yagombaga kuba ahwanye na nde, kandi kuki? (b) Kuki igitambo cy’umuntu umwe gusa ari cyo cyari gikenewe?

10 Intumwa Pawulo yaravuze iti “bose bokojwe gupfa na Adamu” (1 Abakorinto 15:22). Bityo, incungu yagombaga gutuma habaho urupfu rw’umuntu uhwanye rwose na Adamu—ni ukuvuga umuntu utunganye (Abaroma 5:14). Nta kindi kiremwa icyo ari cyo cyose cyari kuziba icyuho mu iringaniza risabwa n’ubutabera. Umuntu utunganye, utari waraciriweho iteka ryo gupfa bitewe n’icyaha cya Adamu, ni ukuvuga umuntu wari uhwanye neza neza na Adamu, ni we wenyine washoboraga gutanga “incungu [ihwanye n’icyo Adamu yatakaje]” (1 Timoteyo 2:6). Ntibyari kuba ngombwa ko hatambwa miriyoni zitabarika z’abantu ngo babe ibitambo bihwanye na buri muntu wese wakomotse kuri Adamu. Intumwa Pawulo yagize iti ‘ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [ari we Adamu]; urupfu ruzanwa n’ibyaha’ (Abaroma 5:12). Nanone kandi, kubera ko “urupfu rwazanywe n’umuntu,” Imana yateganyije ko abantu bacungurwa “binyuriye ku muntu.” (1 Abakorinto 15:21, gereranya na NW.) Mu buhe buryo?

“Incungu ya bose [ihwanye n’icyo Adamu yatakaje]”

11. (a) Ni mu buhe buryo umucunguzi yari ‘gusogongerera abantu bose urupfu’? (b) Kuki Adamu na Eva batari kungukirwa n’incungu? (Reba ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.)

11 Yehova yateganyije uburyo bwari gutuma haboneka umuntu utunganye wari witeguye gutanga ubuzima bwe ho igitambo. Dukurikije uko bivugwa mu Baroma 6:23, ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu.’ Igihe uwo mucunguzi yari gutanga ubuzima bwe ho igitambo, yari ‘gusogongerera abantu bose urupfu.’ Mu yandi magambo, yari kwishyura igihembo cy’icyaha cya Adamu (Abaheburayo 2:9; 2 Abakorinto 5:21; 1 Petero 2:24). Ibyo byari kugira ingaruka zikomeye zihuje n’amategeko. Iyo ncungu yari guhindura  ubusa iteka ryo gupfa abantu bumvira bo mu rubyaro rwa Adamu baciriweho, maze ikarandura burundu ububasha burimbura bw’icyaha. *Abaroma 5:16.

12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kwishyura umwenda umwe bishobora kugirira akamaro abantu benshi.

12 Dufate urugero: tekereza utuye mu mujyi munini aho abenshi mu baturage bakora mu ruganda runini rw’aho ngaho. Wowe n’abaturanyi bawe muhembwa umushahara utubutse mu kazi mukora kandi mufite ibya ngombwa byose mu buzima, kugeza igihe urwo ruganda rwahagarikiye gukora. Kuki urwo ruganda rwahagaze? Umuyobozi w’urwo ruganda yabaye umuhemu, maze atuma ruhomba. Wowe n’abaturanyi bawe mugize mutya mubura akazi, none ntimushobora kubona ibintu bya ngombwa mukeneye. Abo mwashakanye, abana banyu ndetse n’abo mubereyemo imyenda bose barahababariye bitewe n’uwo muntu umwe w’umuhemu. Mbese, icyo kibazo gishobora kubonerwa umuti? Yego rwose! Hari umugiraneza umwe w’umukungu wiyemeje kugira icyo akora. Azi neza agaciro urwo ruganda rwari rufite. Nanone kandi, yumva ababariye abakozi benshi barukoragamo n’imiryango yabo. Ku bw’ibyo, afashe ingamba zo kwishyura umwenda urwo ruganda rwari rurimo maze yongera gutangiza imirimo mu ruganda. Kwishyura uwo mwenda umwe byorohereje rwose abakozi barwo benshi n’imiryango yabo ndetse n’abo bari barimo imyenda. Mu buryo nk’ubwo, kwishyura umwenda wa Adamu byagiriye akamaro miriyoni nyinshi z’abantu.

Ni Nde Watanze Incungu?

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yatanze incungu yo gucungura abantu? (b) Incungu yahawe nde, kandi se, kuki byari ngombwa ko ayihabwa?

13 Yehova wenyine ni we washoboraga gutanga ‘umwana w’intama, ukuraho ibyaha by’abari mu isi’ (Yohana 1:29). Ariko,  Imana ntiyapfuye gufata umumarayika uwo ari we wese ngo imwohereze aze gucungura abantu. Ahubwo, yohereje Umwe washoboraga gutanga igisubizo cya nyuma cy’ikirego Satani yashinje abagaragu ba Yehova. Ni koko, Yehova yarigomwe mu buryo busumba ubundi bwose, yohereza Umwana we w’ikinege, ‘wari umunezero we’ (Imigani 8:30). Umwana w’Imana yemeye ‘kwisiga ubusa,’ yiyambura kamere ye yo mu ijuru (Abafilipi 2:7). Mu buryo bw’igitangaza, Yehova yimuye ubuzima na kamere byarangaga Umwana we w’imfura wo mu ijuru maze abishyira mu nda y’umwari w’Umuyahudikazi witwaga Mariya (Luka 1:27, 35). Igihe yari kuba ari umuntu, yari kuzitwa Yesu. Ariko mu buryo buhuje n’amategeko, yashoboraga kwitwa Adamu wa kabiri, kubera ko yari ahwanye na Adamu mu buryo bwuzuye (1 Abakorinto 15:45, 47). Ku bw’ibyo rero, Yesu yashoboraga kwitangaho igitambo akaba incungu y’abantu b’abanyabyaha.

14 Iyo ncungu yari guhabwa nde? Muri Zaburi ya 49:8 (umurongo wa 7 muri Biblia Yera), havuga mu buryo bweruye ko incungu yahawe “Imana.” Ariko se, Yehova si we wabanje gukora gahunda yo kugira ngo hatangwe incungu? Ni byo rwose. Ariko kandi, ibyo ntibituma incungu iba ikintu kidafite icyo kivuze, cyatanzwe mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa—mbese nk’uko wavana amafaranga mu mufuka umwe ukayashyira mu wundi. Birakwiriye kwiyumvisha ko gutanga incungu atari ukugurana ikintu runaka gifatika, ko ahubwo ari igikorwa gihuje n’amategeko. Igihe Yehova yatangaga ikiguzi cy’incungu, ndetse akaba yarabikoze bimuhenze cyane, yagaragaje ko akurikiza byimazeyo ubutabera bwe butunganye.—Itangiriro 22:7, 8, 11-13; Abaheburayo 11:17; Yakobo 1:17.

15. Kuki byari ngombwa ko Yesu agerwaho n’imibabaro kandi agapfa?

15 Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 33 I.C., Yesu Kristo yemeye kugerwaho n’ibintu bibabaje byaganishaga ku gutanga incungu. Yemeye gufatwa bamuziza ibirego by’ibinyoma, bamuhamya icyaha, hanyuma amanikwa ku giti yiciweho. Ariko se, byari ngombwa ko Yesu ababazwa bene ako kageni? Yego rwose, kubera ko ikibazo gihereranye n’ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana cyagombaga gukemurwa. Mu buryo bwumvikana, Imana ntiyemeye  ko Herode yica Yesu igihe yari akiri umwana (Matayo 2:13-18). Ariko kandi, igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, yagabweho ibitero bya simusiga na Satani kandi yashoboye kubyihanganira asobanukiwe mu buryo bwuzuye impamvu zabyo. * Kuba Yesu yarakomeje kuba umuntu ‘wera [“w’indahemuka,” NW] , utagira uburiganya, utanduye, watandukanyijwe n’abanyabyaha’ nubwo yakorewe ibintu bibabaje cyane, byatanze igihamya kidasubirwaho kigaragaza ko Yehova afite abagaragu bakomeza kuba abizerwa mu gihe bahanganye n’ibigeragezo (Abaheburayo 7:26). Ntibitangaje rero kuba mbere y’uko Yesu apfa yararanguruye n’ijwi rigaragaza ugutsinda, ati “birarangiye.”Yohana 19:30.

Arangiza Umurimo We wo Gucungura Abantu

16, 17. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yakomeje umurimo we wo gucungura abantu? (b) Kuki byari ngombwa ko Yesu ahagarara “imbere y’Imana ku bwacu”?

16 Yesu yagombaga kurangiza umurimo we wo gucungura abantu. Ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Yesu, Yehova yaramuzuye (Ibyakozwe 3:15; 10:40). Binyuriye kuri icyo gikorwa kitazibagirana, Yehova ntiyagororeye Umwana we ku bw’umurimo yamukoreye ari uwizerwa gusa, ahubwo yanamuhaye uburyo bwo kurangiza umurimo we wo gucungura abantu ari Umutambyi Mukuru w’Imana (Abaroma 1:4; 1 Abakorinto 15:3-8). Intumwa Pawulo yaravuze iti ‘Kristo, amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru. Kandi ntiyinjijwe ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye, amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka. Kuko Kristo atinjiye ahera haremwe n’intoki, hāsuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none  ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.’Abaheburayo 9:11, 12, 24.

17 Kristo ntiyashoboraga kujyana amaraso ye nyamaraso mu ijuru (1 Abakorinto 15:50). Ahubwo, yajyanyeyo icyo ayo maraso yashushanyaga, ni ukuvuga agaciro kemewe n’amategeko k’igitambo cy’ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye. Hanyuma, Yesu yagiye imbere y’Imana ayimurikira ku mugaragaro agaciro k’ubwo buzima bwatanzweho incungu kugira ngo ibe impongano y’abantu b’abanyabyaha. Mbese, Yehova yaba yaremeye icyo gitambo? Yego rwose! Kandi ibyo byagaragaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe umwuka wera wasukwaga ku bigishwa bagera ku 120 bari i Yerusalemu (Ibyakozwe 2:1-4). Nubwo ibyo bintu byari bishishikaje cyane, icyo gihe ni bwo inyungu zihebuje z’incungu zari zitangiye kugaragara.

Inyungu Zituruka ku Ncungu

18, 19. (a) Ni ayahe matsinda abiri y’abantu yungukirwa n’ukwiyunga kwabayeho binyuriye ku maraso ya Kristo? (b) Ku bantu bagize “[imbaga y’]abantu benshi,” ni izihe nyungu zimwe na zimwe zituruka ku ncungu babona muri iki gihe, kandi se, ni izihe bazabona mu gihe kizaza?

18 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi, yavuze ko Imana yabonye bikwiriye ko Yiyunga n’ibintu byose binyuriye kuri Kristo, maze igatuma haboneka amahoro binyuriye ku maraso yamenekeye ku giti cy’umubabaro. Pawulo yanavuze ko uko kwiyunga kwarebaga amatsinda abiri atandukanye y’abantu, ni ukuvuga “ibyo mu ijuru” n’“ibyo ku isi” (Abakolosayi 1:19, 20; Abefeso 1:10). Itsinda rya mbere rigizwe n’Abakristo 144.000 bahawe ibyiringiro byo kuzaba abatambyi mu ijuru n’abami bazafatanya na Kristo Yesu mu gutegeka isi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 7:4; 14:1-3). Binyuriye kuri bo, abantu bumvira bazagenda buhoro buhoro bungukirwa n’incungu, mu gihe cy’imyaka igihumbi.1 Abakorinto 15:24-26; Ibyahishuwe 20:6; 21:3, 4

19 “Ibyo ku isi” ni abantu bategereje kuzabona ubuzima butunganye ku isi izaba yahindutse Paradizo. Mu Byahishuwe 7:9-17, bavugwaho ko ari “[imbaga y’]abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje. Ariko kandi, si ngombwa ko bategereza icyo gihe kugira ngo babone inyungu zituruka ku ncungu. Bamaze ‘kumesa ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana  w’Intama.’ Kubera ko bizera incungu, n’ubu babona inyungu zo mu buryo bw’umwuka zituruka kuri iyo gahunda yateganyijwe mu buryo bwuje urukundo. Babazweho gukiranuka kubera ko ari incuti z’Imana (Yakobo 2:23)! Ku bw’igitambo cya Yesu, bashobora ‘kwegera intebe y’ubuntu badatinya’ (Abaheburayo 4:14-16). Iyo bakosheje, barababarirwa by’ukuri (Abefeso 1:7). Nubwo ari abantu badatunganye, bafite umutimanama utabacira urubanza (Abaheburayo 9:9; 10:22; 1 Petero 3:21). Bityo rero, kwiyunga n’Imana si ikintu runaka biringiye ko kizabaho mu gihe kizaza, ahubwo ni ikintu kigaragara ubu (2 Abakorinto 5:19, 20)! Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, bazagenda ‘babaturwa ku bubata bwo kubora,’ kandi amaherezo ‘bazinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’Abaroma 8:21.

20. Ni mu buhe buryo gutekereza ku ncungu mu buryo bwimbitse bikugiraho ingaruka wowe ubwawe?

20 ‘Imana ishimwe ku bwa Yesu Kristo’ kubera ko yatanze incungu (Abaroma 7:25)! Muri rusange, biroroshye kwiyumvisha incungu icyo ari cyo, ariko kandi, ifite ibisobanuro byimbitse cyane, ku buryo bidutangaza (Abaroma 11:33). Kandi iyo dutekereje ku ncungu mu buryo burangwa no gushimira, bidukora ku mutima, bigatuma turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana irangwa n’ubutabera. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, dufite impamvu zifatika zo gusingiza Yehova, we ‘ukunda gukiranuka n’imanza zitabera.’Zaburi 33:5.

^ par. 11 Adamu na Eva ntibashoboraga kungukirwa n’incungu. Amategeko ya Mose yari akubiyemo ihame rihereranye n’umwicanyi wabaga wishe umuntu abigambiriye, ihame rigira riti “ntimukemere ikarabo ry’uwishe umuntu, akaba akwiye guhōrwa” (Kubara 35:31). Uko bigaragara, Adamu na Eva bagombaga gupfa kubera ko basuzuguye Imana babizi kandi babishaka. Nguko uko batakaje ibyiringiro byabo byo kubaho iteka.

^ par. 15 Kugira ngo Yesu azibe icyuho cyatewe n’icyaha cya Adamu, ntiyagombaga gupfa ari umwana utunganye, ahubwo yagombaga gupfa ari umugabo utunganye. Wibuke ko Adamu yakoze icyaha abigambiriye, azi neza uburemere bw’ibyo akoze n’ingaruka zabyo. Bityo, kugira ngo Yesu abe “Adamu wa nyuma” kandi atwikire icyo cyaha cyakozwe, yagombaga kugira amahitamo yo gukomeza gushikama kuri Yehova mu buryo bugaragaza ko ari umuntu ukuze kandi ko asobanukiwe ibintu neza (1 Abakorinto 15:45, 47). Ku bw’ibyo, imibereho ya Yesu yaranzwe n’ubudahemuka—hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo—yabaye ‘[igikorwa] cyo gukiranuka.’Abaroma 5:18, 19.