Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 9

‘Kristo, Imbaraga z’Imana’

‘Kristo, Imbaraga z’Imana’

1-3. (a) Ni ibihe bintu biteye ubwoba byabaye ku bigishwa igihe bari mu Nyanja ya Galilaya, kandi se, ni iki Yesu yakoze? (b) Kuki Yesu, mu buryo bukwiriye, yitwa ‘Kristo, imbaraga z’Imana’?

ABIGISHWA bari bahiye ubwoba. Igihe bari mu bwato bambuka Inyanja ya Galilaya, yajemo ishuheri mu buryo butunguranye. Nta gushidikanya, bari barahuye n’ishuheri muri icyo kiyaga—dore ko bamwe muri abo bagabo bari abarobyi babizobereyemo * (Matayo 4:18, 19). Ariko kandi, iyo yari “ishuheri y’umuyaga [mwinshi],” kandi mu nyanja hose hahise hazamo imivumba. Abo bagabo bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bayobore ubwato, ariko uwo muhengeri ubarusha imbaraga. Imivumba yahitaga iza ‘ikisuka mu bwato,’ maze butangira kuzuramo amazi. Nubwo hari urusaku rwinshi cyane, Yesu we yari aryamye inyuma mu bwato yisinziririye rwose, kuko yari yaguye agacuho nyuma y’umunsi wose yari yamaze yigisha imbaga y’abantu. Kubera gutinya kuhatakariza amagara yabo, abo bigishwa baramukanguye, maze baramutakambira bati “Databuja, dukize, turapfuye”!Mariko 4:35-38; Matayo 8:23-25.

2 Yesu ntiyagize ubwoba. Yacyashye umuyaga n’inyanja afite icyizere mu buryo bwuzuye, ati “ceceka utuze.” Ako kanya, umuyaga n’inyanja byaramwumviye—inkubi y’umuyaga irashira, imivumba iratuza, maze “inyanja iratungana rwose.” Abigishwa batashywe n’ubwoba mu buryo budasanzwe. Barongoreranye bati “mbega uyu ni muntu ki?” Koko se, ni nde muntu washoboraga gucyaha umuyaga n’inyanja nk’ukosora umwana wananiranye?Mariko 4:39-41; Matayo 8:26, 27.

 Ariko kandi, Yesu ntiyari umuntu usanzwe. Imbaraga za Yehova zagaragajwe ku bwe kandi zigaragazwa binyuriye kuri we mu buryo budasanzwe. Intumwa Pawulo yahumekewe yashoboraga kumwerekezaho mu buryo bukwiriye ivuga ko ari ‘Kristo, imbaraga z’Imana’ (1 Abakorinto 1:24). Ni mu buhe buryo imbaraga z’Imana zagaragariye muri Yesu? Kandi se, uburyo Yesu yakoresheje izo mbaraga bushobora kugira izihe ngaruka ku mibereho yacu?

Imbaraga z’Umwana w’Ikinege w’Imana

4, 5. (a) Ni izihe mbaraga n’ubutware Yehova yahaye Umwana we w’ikinege? (b) Ni mu buhe buryo uwo Mwana yari afite ibyari bikenewe byose kugira ngo asohoze imigambi ya Se ihereranye n’irema?

4 Tekereza imbaraga Yesu yari afite mbere y’uko aba umuntu. Yehova yakoresheje ‘ububasha bwe buhoraho’ igihe yaremaga Umwana we w’ikinege, waje kwitwa Yesu Kristo (Abaroma 1:20; Abakolosayi 1:15). Nyuma y’aho, Yehova yahaye uwo Mwana imbaraga nyinshi n’ubutware, amuha inshingano yo gusohoza imigambi Ye ihereranye n’irema. Bibiliya yavuze ku bihereranye n’uwo Mwana, igira iti “ibintu byose byaremwe binyuriye kuri we; ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe binyuriye kuri we.”Yohana 1:3, NW.

5 Kwiyumvisha uburemere bw’iyo nshingano si ibintu byoroshye. Tekereza imbaraga zari zikenewe kugira ngo haremwe abamarayika b’abanyambaraga babarirwa muri za miriyoni, isanzure ry’ikirere n’injeje zaryo zibarirwa muri za miriyari, n’isi n’ibinyabuzima byinshi bitandukanye biyiriho. Kugira ngo uwo Mwana w’ikinege abashe gusohoza iyo mirimo yose, yari afite imbaraga zikomeye kurusha izindi zose zo mu ijuru n’izo mu isi—ni ukuvuga umwuka wera w’Imana. Uwo Mwana yishimiye cyane kuba yari Umukozi w’Umuhanga, uwo Yehova yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose.Imigani 8:22-31.

6. Nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, ni izihe mbaraga n’ubutware yahawe?

6 Mbese, uwo Mwana w’ikinege yashoboraga guhabwa imbaraga nyinshi kurushaho, ndetse n’ubutware? Nyuma yo gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe, yaravuze ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Ni koko, Yesu yahawe ububasha  n’uburenganzira bwo gutegeka mu ijuru no mu isi. Kubera ko ari “Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware,” yahawe uburenganzira bwo “gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose,” ibiboneka n’ibitaboneka, birwanya Se (Ibyahishuwe 19:16; 1 Abakorinto 15:24-26). Imana ‘nta cyo yasize itagihaye’ Yesu, uretse Yo ubwayo.Abaheburayo 2:8; 1 Abakorinto 15:27.

7. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yesu atazigera akoresha nabi imbaraga Yehova yamuhaye?

7 Mbese, twagombye kugira impungenge z’uko Yesu ashobora gukoresha nabi imbaraga afite? Oya rwose! Mu by’ukuri, Yesu akunda Se kandi ntashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza (Yohana 8:29; 14:31). Yesu azi neza ko Yehova atigera na rimwe akoresha nabi imbaraga ze z’ikirenga. Yesu ubwe yiboneye ko Yehova ahora ashaka uburyo bwo ‘kwerekana ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye’ (2 Ngoma 16:9). Koko rero, Yesu akunda abantu nk’uko Se abakunda, bityo tukaba dushobora kwiringira ko azakomeza gukoresha imbaraga ze akora ibintu bigirira abandi umumaro (Yohana 13:1). Mu bihereranye n’ibyo, Yesu yagaragaje ko ahebuje. Reka turebe imbaraga yari afite igihe yari hano ku isi n’ikintu cyamusunikiraga kuzikoresha.

“Ukomeye mu Byo . . . Yavugaga”

8. Yesu amaze gusigwa, yahawe imbaraga zo gukora iki, kandi se, ni gute yakoresheje imbaraga ze?

8 Uko bigaragara, nta bitangaza Yesu yigeze akora igihe yabyirukiraga i Nazareti. Ariko kandi, ibyo byaje guhinduka amaze kubatizwa mu mwaka wa 29 I.C., icyo gihe akaba yari afite hafi imyaka 30 (Luka 3:21-23). Bibiliya iratubwira iti ‘Imana yamusutseho umwuka wera n’imbaraga, agenda agirira abantu neza, akiza abo Satani yatwazaga igitugu’ (Ibyakozwe 10:38). “Agirira abantu neza”—mbese, ibyo ntibigaragaza ko Yesu yakoresheje imbaraga ze mu buryo bukwiriye? Amaze gusigwa, ‘yabaye umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga.’Luka 24:19.

9-11. (a) Inyinshi mu nyigisho za Yesu yazigishirizaga hehe, kandi se, ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi yahuye na cyo? (b) Kuki imbaga y’abantu yatangajwe n’uburyo Yesu yakoreshaga mu kwigisha?

9 Ni mu buhe buryo Yesu yari akomeye mu byo yavugaga?  Incuro nyinshi yigishirizaga ku gasozi—nko ku nkombe z’inyanja no mu mabanga y’imisozi, mu mihanda no mu maguriro (Mariko 6:53-56; Luka 5:1-3; 13:26). Ababaga bamuteze amatwi bashoboraga kwigendera mu gihe bari kumva badashishikajwe n’amagambo ye. Mbere y’uko ibitabo bitangira gucapwa, abantu bashimishwaga n’ibyo Yesu yavugaga bagombaga kubibika mu bwenge bwabo no mu mitima yabo gusa. Bityo rero, inyigisho za Yesu zagombaga kuba zishishikaje mu buryo bwuzuye, zisobanutse neza, kandi zishobora kwibukwa mu buryo bworoshye. Ariko kandi, ibyo ntibyari biteye ikibazo kuri Yesu. Urugero, reka dusuzume Ikibwiriza cye cyo ku Musozi.

10 Igihe kimwe ari mu gitondo kare kare mu mwaka wa 31 I.C., imbaga y’abantu yateraniye ku ibanga ry’umusozi hafi y’Inyanja ya Galilaya. Bamwe bari baje baturuka i Yudaya n’i Yerusalemu, mu birometero 100 cyangwa 110. Abandi bari baje baturutse mu turere two ku myaro y’i Tiro n’iy’i Sidoni, mu majyaruguru. Abantu benshi bari barwaye begereye Yesu kugira ngo bamukoreho, maze arabakiza bose. Igihe muri iyo mbaga y’abantu hatari hakirangwa umuntu n’umwe wari urwaye indwara runaka ikomeye, yaratangiye arigisha (Luka 6:17-19). Igihe yari arangije ikibwiriza cye, batangajwe cyane n’ibyo bari bumvise. Kubera iki?

11 Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, umwe mu bari barateze amatwi icyo kibwiriza yaranditse ati “ba bantu batangazwa no kwigisha kwe; kuko yabigishaga nk’ufite ubutware” (Matayo 7:28, 29). Yesu yaravugaga maze abantu bakumva ko ari umuntu ufite ubutware koko. Yari umuvugizi w’Imana, kandi inyigisho ze yazishimangizaga Ijambo ry’Imana (Yohana 7:16). Amagambo ya Yesu yabaga asobanutse neza, inama ze zifite ubushobozi bwo kwemeza abantu, kandi ibitekerezo bye ntibyavuguruzwaga. Amagambo ye yageraga ku ngingo kandi akagera ku mutima ababaga bamuteze amatwi. Yabigishije uko babona ibyishimo, uko basenga, uko bashaka Ubwami bw’Imana n’uko bakwishyiriraho urufatiro rwo kuzabaho mu gihe kizaza kirangwa n’umutekano (Matayo 5:3–7:27). Amagambo ye yakanguraga imitima y’ababaga bafite inzara y’ukuri no gukiranuka. Abantu nk’abo bari  biteguye ‘kwiyanga,’ bagasiga byose maze bakamukurikira (Matayo 16:24; Luka 5:10, 11). Mbega igihamya kigaragaza ukuntu amagambo ya Yesu yari afite imbaraga!

“Ukomeye mu Byo Yakoraga”

12, 13. Ni mu buhe buryo Yesu yari ‘akomeye mu byo yakoraga,’ kandi se, ibitangaza yakoze byari bitandukaniye he?

12 Nanone kandi, Yesu yari ‘akomeye mu byo yakoraga’ (Luka 24:19). Amavanjiri avuga ibitangaza birenga 30 bizwi neza byakozwe na we—byose akaba yarabikoze binyuriye ku ‘mbaraga z’Imana’ (Luka 5:17). * Ibitangaza Yesu yakoze byagize ingaruka ku buzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi. Hari ibitangaza bibiri yakoze—ni ukuvuga icyo kugaburira abantu bagera ku 5.000 na nyuma y’aho akagaburira abandi bagera ku 4.000, “abagore n’abana batabariwemo”—byagize ingaruka ku mbaga y’abantu bagera nko ku 20.000!Matayo 14:13-21; 15:32-38.

‘Babonye Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja’

13 Ibitangaza Yesu yagiye akora byabaga bitandukanye cyane. Yari afite ububasha ku badayimoni, akaba yarabirukanaga nta nkomyi (Luka 9:37-43). Yari afite ububasha ku bintu kamere, akaba yarahinduye amazi divayi (Yohana 2:1-11). Yagenze hejuru y’amazi y’Inyanja ya Galilaya yarimo umuhengeri, abigishwa be babibonye baratangara cyane (Yohana 6:18, 19). Yari afite ububasha bwo gukiza indwara, ubumuga, indwara zabaye akarande n’indwara zashyiraga ubuzima mu kaga (Mariko 3:1-5; Yohana 4:46-54). Ibyo bikorwa byo gukiza yabikoraga mu buryo butandukanye. Hari abantu bamwe Yesu yakijije atari kumwe na bo, mu gihe abandi bo yagiye abakoraho (Matayo 8:2, 3, 5-13). Bamwe bahitaga bakira ako kanya, abandi bakagenda bakira buhoro buhoro.Mariko 8:22-25; Luka 8:43, 44.

14. Ni mu yihe mimerere Yesu yagaragaje ko yari afite ububasha bwo kuvanaho urupfu?

14 Yesu yari afite ububasha bwo kuvanaho urupfu mu buryo bugaragara. Ibyanditswe bigaragaza incuro eshatu aho yazuye abapfuye,  ni ukuvuga igihe yasubizaga agakobwa k’imyaka 12 ababyeyi bako, igihe yasubizaga umugore wari umupfakazi umwana we w’ikinege, n’igihe yasubizaga abakobwa musaza wabo bakundaga cyane (Luka 7:11-15; 8:49-56; Yohana 11:38-44). Nta kintu na kimwe cyari kirenze ububasha bwa Yesu. Yazuye agakobwa k’imyaka 12 kari karyamye ku buriri kamaze umwanya muto gapfuye. Yazuye umwana w’umupfakazi wari uri mu kiriba, nta gushidikanya akaba yari yapfuye uwo munsi. Nanone, yazuye Lazaro amuvana mu mva yari amazemo iminsi ine.

Yakoresheje Imbaraga Ze mu Buryo Buzira Ubwikunde, Burangwa n’Ubwenge no Kwita ku Bandi

15, 16. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yesu yakoreshaga imbaraga ze mu buryo buzira ubwikunde?

15 Mbese, ushobora kwiyumvisha ukuntu imbaraga Yesu yari afite zashoboraga gukoreshwa nabi iyo ziza guhabwa umutegetsi udatunganye? Ariko Yesu we nta cyaha yari afite (1 Petero 2:22). Yanze kwanduzwa n’ingeso yo kugira ubwikunde, irari n’umururumba bitera abantu badatunganye gukoresha imbaraga zabo bagirira abandi nabi.

16 Yesu ntiyarangwaga n’ubwikunde mu gukoresha imbaraga ze, akaba atarigeze azikoresha ku bw’inyungu ze bwite. Igihe yari ashonje, yanze guhindura amabuye mo imigati ngo ayirye (Matayo 4:1-4). Kuba yari atunze ibintu bike byari igihamya kigaragaza ko atakoreshaga imbaraga ze mu kwishakira ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri (Matayo 8:20). Hari ikindi gihamya kigaragaza ko imirimo ikomeye yakoze atayikoze asunitswe n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Iyo yakoraga ibitangaza, yabaga afite ikintu runaka yigomwe. Iyo yakizaga abarwayi, imbaraga zamuvagamo. Yumvaga ko imbaraga zimuvuyemo, ndetse no mu gihe yabaga akijije umuntu umwe gusa (Mariko 5:25-34). Nyamara, yararekaga imbaga y’abantu bakamukoraho, maze bagakira (Luka 6:19). Mbega imyifatire itarimo ubwikunde yagaragaje!

17. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari azi gukoresha imbaraga ze mu buryo burangwa n’ubwenge?

17 Yesu yari azi gukoresha imbaraga ze mu buryo burangwa n’ubwenge. Ntiyigeze akora imirimo ikomeye ashaka kwigaragaza  gusa cyangwa agamije kwiyerekana nta mpamvu (Matayo 4:5-7). Ntiyemeye gukora ibimenyetso ngo akunde amare amatsiko ya Herode yari ashingiye ku ntego mbi (Luka 23:8, 9). Aho kugira ngo Yesu yamamaze imbaraga ze, incuro nyinshi yabwiraga abo yabaga yakijije kutagira uwo babibwira (Mariko 5:43; 7:36). Ntiyashakaga ko abantu bafata imyanzuro ku bihereranye na we bashingiye ku makabyankuru.Matayo 12:15-19.

18-20. (a) Ni iki cyatumaga Yesu akoresha imbaraga ze nk’uko yazikoresheje? (b) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’ukuntu Yesu yakijije umuntu wari igipfamatwi?

18 Uwo muntu wari ufite imbaraga nyinshi, ari we Yesu, yari atandukanye cyane n’abategetsi bagiye bakoresha imbaraga zabo batishyira mu mwanya w’abandi ngo bite ku byo bakeneye no ku ngorane zabo. Yesu yitaga ku bantu. Kubona abantu bababaye byonyine byamukoraga ku mutima bigatuma abakiza imibabaro (Matayo 14:14). Yitaga cyane ku byiyumvo byabo no ku byo babaga bakeneye, kandi uko kwita ku bandi mu buryo bwuje urukundo byagiraga ingaruka ku buryo yakoreshaga imbaraga ze. Urugero rushishikaje rw’ibyo turusanga muri Mariko 7:31-37.

19 Icyo gihe, imbaga y’abantu benshi basanze Yesu bamuzaniye abantu benshi bari barwaye, maze arabakiza bose (Matayo 15:29, 30). Ariko kandi, Yesu yatoranyijemo umuntu umwe maze aba ari we yitaho mu buryo bwihariye. Uwo muntu yari igipfamatwi kandi adedemanga. Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu uwo muntu yari yagize ipfunwe mu buryo bwihariye. Yafashe uwo muntu abigiranye ubwitonzi maze amushyira ku ruhande—kure y’iyo mbaga y’abantu—ahantu hiherereye. Noneho, Yesu yaciriye uwo muntu amarenga kugira ngo amenye icyo yari agiye gukora. ‘Yamushyize intoki mu matwi, acira amacandwe, amukora ku rurimi’ * (Mariko 7:33). Hanyuma, Yesu yarararamye areba mu ijuru, maze asuhuza umutima cyane. Ibyo yabikoze ari uburyo  bwo kubwira uwo muntu ati ‘ibyo ngiye kugukorera mbikesha imbaraga z’Imana.’ Nyuma y’aho, Yesu yaramubwiye ati “zibuka” (Mariko 7:34)! Yamaze kuvuga atyo, amatwi y’uwo muntu arazibuka, kandi ashobora kuvuga mu buryo busanzwe.

20 Mbega ukuntu bishishikaje gutekereza ko no mu gihe Yesu yakoreshaga imbaraga yahawe n’Imana zo gukiza abababaye yagaragazaga ko yitaga ku byiyumvo byabo mu buryo burangwa n’impuhwe! Mbese, ntibitanga icyizere kumenya ko Yehova yashyize Ubwami bwa Kimesiya mu maboko y’Umutegetsi nk’uwo ugira impuhwe kandi akita ku bandi?

Igihamya Kigaragaza Ibizabaho mu Gihe Kizaza

21, 22. (a) Ibitangaza Yesu yakoze byagaragazaga iki? (b) Kubera ko Yesu ategeka imbaraga kamere, ni iki twakwitega ko azakora mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwe?

21 Imirimo ikomeye Yesu yakoze ku isi yari umusogongero gusa w’imigisha ikomeye kurushaho izabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwe bwa cyami. Mu isi nshya y’Imana, Yesu azongera akore ibitangaza—ariko noneho azabikora mu rwego rw’isi yose! Reka turebe bimwe mu bintu bishishikaje dutegereje imbere aha.

22 Yesu azatuma ibinyabuzima byo ku isi n’ibibikikije byongera gukorana mu rugero rutunganye. Wibuke ko yagaragaje ko ategeka imbaraga kamere igihe yacubyaga inkubi y’umuyaga. Nta gushidikanya rero, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo, abantu ntibazatinya ko bakwibasirwa n’imiyaga ikomeye, imitingito y’isi, kuruka kw’ibirunga cyangwa izindi mpanuka kamere. Kubera ko Yesu ari we Mukozi w’Umuhanga, Yehova akaba yaramukoresheje mu kurema isi n’ibinyabuzima byose biyiriho, asobanukiwe neza ibintu bigize iyi si. Azi uko umutungo wayo wakoreshwa mu buryo bukwiriye. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, iyi si yose uko yakabaye izahindurwa Paradizo.Luka 23:43.

23. Kubera ko Yesu ari Umwami, ni gute azahaza ibyo abantu bakeneye?

23 Bite se ku bihereranye n’ibyo abantu bakeneye? Kuba Yesu yarashoboye kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi bakarya bagahaga akoresheje utwokurya duke cyane, biduha icyizere cy’uko ubutegetsi bwe buzavanaho inzara burundu. Ni koko,  hazatangwa ibyokurya bitubutse nta kurobanura abantu ku butoni, bitume inzara irangira burundu (Zaburi 72:16). Kuba afite ububasha bwo gukiza indwara bitwereka ko abarwayi, impumyi, ibipfamatwi, ibimuga n’ibirema, bazakizwa, mu buryo bwuzuye kandi burundu (Yesaya 33:24; 35:5, 6). Ubushobozi afite bwo kuzura abapfuye buduha icyizere cy’uko kuba ari Umwami wo mu ijuru ufite imbaraga bikubiyemo no kuba afite ububasha bwo kuzura abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi Se yishimira cyane kwibuka.Yohana 5:28, 29.

24. Mu gihe dutekereza ku bihereranye n’imbaraga za Yesu, ni iki twagombye kuzirikana, kandi kuki?

24 Mu gihe tugitekereza ku mbaraga za Yesu, nimucyo tujye tuzirikana ko uwo Mwana yigana Se mu buryo bwuzuye (Yohana 14:9). Bityo rero, uko Yesu akoresha imbaraga ze biduha ishusho igaragara neza y’ukuntu Yehova na we akoresha imbaraga ze. Urugero, tekereza ukuntu Yesu, abigiranye impuhwe, yakijije umuntu umwe wari urwaye ibibembe. Yesu yamugiriye impuhwe maze amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka” (Mariko 1:40-42). Binyuriye ku nkuru nk’iyi, mu by’ukuri Yehova aba arimo avuga ati ‘uko ni ko nkoresha imbaraga zanjye!’ Mbese, wumva udasunikiwe gusingiza Imana yacu ishobora byose, kandi ukanayishimira kuba ikoresha imbaraga zayo mu buryo nk’ubwo burangwa n’urukundo?

^ par. 1 Inyanja ya Galilaya isanzwe izamo umuhengeri mu buryo butunguranye. Kubera ko icyo kiyaga gifite ubutumburuke buri hasi (ubutumburuke bwa metero 200 hasi y’ubutumburuke bw’inyanja), aho ngaho umwuka uba ushyushye cyane kuruta uwo mu turere tuhakikije, ibyo bikaba bituma ikirere kibamo imivurungano. Imiyaga ihuha cyane ihuha mu Kibaya cya Yorodani iturutse ku Musozi Herumoni, uherereye mu majyaruguru. Gutuza by’akanya gato bishobora guhinduka mu buryo butunguranye hakaza inkubi y’umuyaga ikomeye.

^ par. 12 Ikindi kandi, rimwe na rimwe Amavanjiri akomatanyiriza hamwe ibitangaza byinshi akabivuga muri rusange. Urugero, igihe kimwe “ab’umudugudu wose” baje kumureba, maze akiza “benshi” bari barwaye.Mariko 1:32-34.

^ par. 19 Gucira amacandwe byari uburyo cyangwa ikimenyetso cyo gukiza cyari cyemewe n’Abayahudi ndetse n’Abanyamahanga, kandi kuba amacandwe yarakoreshwaga mu gukiza indwara, bivugwa mu nyandiko za ba rabi. Yesu ashobora kuba yaraciriye amacandwe ashaka gusa kwereka uwo muntu ko indwara ye yari igiye gukira. Uko byaba biri kose, Yesu ntiyakoresheje amacandwe nk’ikintu kamere cyo gukiza indwara.