Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 10

“Mwigane Imana” mu Bihereranye n’Uko Mukoresha Ububasha Bwanyu

“Mwigane Imana” mu Bihereranye n’Uko Mukoresha Ububasha Bwanyu

1. Ni uwuhe mutego ufifitse abantu badatunganye bagwamo mu buryo bworoshye?

“HARI umutego ufifitse buri muntu wese ufite ububasha ashobora kugwamo.” Ayo magambo yavuzwe n’umusizi wo mu kinyejana cya 19, yerekeza ku kaga gafifitse ko kuba umuntu yakoresha nabi ububasha afite. Ikibabaje ni uko abantu badatunganye bose bashobora kugwa muri uwo mutego mu buryo bworoshye. Ni koko, mu gihe cyose cy’amateka, ‘umuntu yagize ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’ (Umubwiriza 8:9). Gukoresha ubutware mu buryo butarangwa n’urukundo byatumye abantu bagira ingorane zitarondoreka.

2, 3. (a) Ni ikihe kintu gitangaje ku bihereranye n’ukuntu Yehova akoresha imbaraga ze? (b) Ububasha dufite bushobora kuba bukubiyemo iki, kandi se, ni gute twagombye gukoresha ubwo bubasha bwose?

2 Ariko se, ntibitangaje kuba Yehova Imana, we ufite imbaraga zitagira imipaka, atigera na rimwe akoresha nabi izo mbaraga? Nk’uko twabibonye mu bice byabanje, buri gihe akoresha imbaraga ze, zaba izo kurema, izo kurimbura, kurinda cyangwa gusubiza ibintu mu buryo, mu buryo buhuje n’imigambi ye yuje urukundo. Iyo dutekereje ukuntu akoresha imbaraga ze, twumva dusunikiwe kumwegera. Ibyo bishobora kudusunikira ‘kwigana Imana’ mu buryo bwacu bwo gukoresha ububasha dufite (Abefeso 5:1). Ariko se, ni ubuhe bubasha twebwe abantu b’abanyantege nke dufite?

3 Wibuke ko umuntu yaremwe mu “ishusho y’Imana,” kandi akaba asa na yo (Itangiriro 1:26, 27). Ku bw’ibyo, natwe dufite ububasha—nibura mu rugero runaka. Ububasha bwacu bushobora kuba bukubiyemo ubushobozi dufite bwo gukora ibintu, gukora imirimo; kuyobora cyangwa gutegeka abandi; ubushobozi bwo guhindura uburyo abandi bantu babona ibintu, cyane cyane abadukunda; imbaraga zo mu buryo bw’umubiri (ingufu); cyangwa  umutungo. Ku bihereranye na Yehova, umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati ‘aho uri ni ho hari isoko y’ubugingo.’ (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Kubera iyo mpamvu, haba mu buryo butaziguye cyangwa mu buryo buziguye, Imana ni yo soko y’ububasha ubwo ari bwo bwose bwemewe dushobora kuba dufite. Ku bw’ibyo, twifuza kubukoresha mu buryo buyishimisha. Ibyo twabigeraho dute?

Urukundo Ni Rwo Rufunguzo

4, 5. (a) Urufunguzo rwo gukoresha ububasha mu buryo bwiza ni uruhe, kandi se, ni gute urugero rwatanzwe n’Imana ubwayo rubigaragaza? (b) Ni gute urukundo ruzadufasha gukoresha neza ububasha dufite?

4 Urufunguzo rwo gukoresha ububasha mu buryo bwiza, ni urukundo. Mbese, urugero rw’Imana ubwayo ntirubigaragaza? Ibuka ya mico ine y’ingenzi y’Imana—ni ukuvuga imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo—twasuzumye mu Gice cya 1. Mbese, muri iyo mico uko ari ine, umuco w’ingenzi kuruta iyindi ni uwuhe? Ni urukundo. Muri 1 Yohana 4:8 havuga ngo ‘Imana ni urukundo.’ Ni koko, kamere ya Yehova ubwayo ni urukundo; rugira ingaruka ku byo akora byose. Ku bw’ibyo, buri gihe iyo agaragaje imbaraga ze, aba abitewe n’urukundo, kandi amaherezo bizanira inyungu abamukunda.

5 Urukundo ruzadufasha natwe gukoresha neza ububasha dufite. N’ubundi kandi, Bibiliya itubwira ko urukundo ‘rugira neza’ kandi ko ‘rudashaka ibyarwo’ (1 Abakorinto 13:4, 5). Bityo rero, urukundo ruzatuma tudakora ibintu birangwa n’ubugome, tubikorera abo dufiteho ububasha mu rugero runaka. Ahubwo, tuzubaha abandi kandi tuzita ku byo bakeneye no ku byiyumvo byabo, mbere y’uko twita ku byacu.Abafilipi 2:3, 4.

6, 7. (a) Gutinya Imana ni iki, kandi se, kuki uwo muco uzadufasha kwirinda gukoresha nabi ububasha dufite? (b) Tanga urugero rugaragaza isano riri hagati yo gutinya kubabaza Imana no gukunda Imana.

6 Urukundo rufitanye isano n’undi muco ushobora kudufasha kugira ngo twirinde gukoresha nabi ububasha dufite, uwo muco ukaba ari ugutinya Imana. Uwo muco ufite akahe kamaro? Mu Migani 16:6, hagira hati “kūbaha [“gutinya,” NW] Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.” Nta gushidikanya, gukoresha ububasha nabi ni imwe mu nzira mbi twagombye kwirinda. Gutinya Imana bizatuma tudafata nabi abo dufiteho ububasha. Kubera  iki? Impamvu imwe ni uko tuzi ko Imana izagira icyo itubaza ku bihereranye n’uko dufata abo bantu (Nehemiya 5:1-7, 15). Ariko kandi, gutinya Imana bikubiyemo ibirenze ibyo. Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo “gutinya,” incuro nyinshi yerekeza ku gutinya kurangwa no kubaha Imana mu buryo bwimbitse. Bityo rero, Bibiliya ishyira isano hagati yo gutinya Imana no kuyikunda (Gutegeka 10:12, 13NW). Uko gutinya kurangwa no kubaha gukubiyemo gutinya Imana mu buryo bukwiriye twanga kuyibabaza—atari uko gusa tuba dutinya ingaruka zatugeraho, ahubwo bitewe n’uko tuyikunda by’ukuri.

7 Reka dufate urugero: tekereza ku mishyikirano myiza iba hagati y’akana k’agahungu na se. Ako kana kumva gakunzwe na se, kakiyumvisha ko akitaho mu buryo bwuje urukundo. Nanone ariko, ako kana kaba kazi neza ibyo se agasaba, kandi kaba kazi ko karamutse kitwaye nabi, se yagaha igihano. Ako kana ntigakurwa umutima no gutinya se. Ahubwo, gakunda se cyane. Kishimira gukora ibintu byatuma kemerwa na se. Ni cyo kimwe rero no gutinya Imana. Kubera ko dukunda Yehova, Data wo mu ijuru, dutinya gukora ikintu icyo ari cyo cyose ‘cyamutera agahinda mu mutima’ (Itangiriro 6:6). Ahubwo, twifuza cyane gushimisha umutima we (Imigani 27:11). Iyo ni yo mpamvu ituma dushaka gukoresha ububasha bwacu mu buryo bwiza. Reka dusuzume uko twabigeraho.

Mu Muryango

8. (a) Ni ubuhe butware abagabo bafite mu muryango, kandi se, ni gute bagomba kubukoresha? (b) Ni gute umugabo ashobora kugaragaza ko yubaha umugore we?

8 Reka tubanze turebe ibihereranye n’umuryango. Mu Befeso 5:23, havuga ko “umugabo ari we mutwe w’umugore we.” Ni gute umugabo yagombye gukoresha ubwo butware yahawe n’Imana? Bibiliya ibwira abagabo kubana n’abagore babo ‘berekana ubwenge mu byo babagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanyije na bo gukomera: kandi bakabubaha’ (1 Petero 3:7). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kubaha,’ risobanurwa ngo “igiciro, agaciro, . . . icyubahiro.” Amagambo arikomokaho ahindurwamo “impano” n’“ikintu cy’igiciro cyinshi” (Ibyakozwe 28:10NW; 1 Petero  2:7). Umugabo wubaha umugore we ntashobora kumukorera ibikorwa by’urugomo bimubabaza mu buryo bw’umubiri; nta n’ubwo ashobora kumutesha agaciro cyangwa ngo amusuzugure, ku buryo byatuma yumva ko nta cyo amaze. Ahubwo, amenya ko afite agaciro kandi akamwubaha. Agaragaza binyuriye mu byo avuga no mu byo akora—baba biherereye cyangwa bari mu bandi—ko amuha agaciro (Imigani 31:28). Uretse no kuba umugabo nk’uwo akundwa kandi akubahwa n’umugore we, icy’ingenzi kurushaho ni uko anemerwa n’Imana.

Abagabo n’abagore bakoresha ububasha bwabo mu buryo bwiza bagaragarizanya urukundo kandi bubahana

9. (a) Ni ubuhe bubasha abagore bafite mu muryango? (b) Ni iki gishobora gufasha umugore kugira ngo akoreshe ubushobozi afite ashyigikira umugabo we, kandi se, ibyo byagira izihe ngaruka?

9 Abagore na bo bafite ububasha runaka mu muryango. Bibiliya ivuga ibihereranye n’abagore bubahaga Imana, bafashe iya mbere mu kuganisha abagabo babo mu nzira iboneye cyangwa bakaba barabafashije kugira ngo birinde gufata imyanzuro idakwiriye, ibyo bakaba barabikoze batarengereye ubutware nyakuri bwashyizweho (Itangiriro 21:9-12; 27:46–28:2). Umugore ashobora kuba ari umunyabwenge cyane kurenza umugabo we, cyangwa akaba afite ubundi bushobozi we adafite. Ariko kandi, agomba ‘kubaha’ umugabo we kandi ‘akamugandukira’ nk’uko ‘agandukira Umwami wacu’ (Abefeso 5:22, 33). Gushaka gushimisha Imana bishobora gufasha umugore kugira ngo akoreshe ubushobozi bwe ashyigikira umugabo we aho kumusuzugura cyangwa ngo ashake kumutegeka. Bene uwo ‘mugore w’umutima’ afatanya n’umugabo we mu kubaka umuryango wabo. Mu kubigenza atyo, akomeza kugirana imishyikirano y’amahoro n’Imana.Imigani 14:1.

10. (a) Ni ubuhe butware Imana yahaye ababyeyi? (b) Ijambo ‘igihano’ risobanura iki, kandi se, ni gute cyagombye gutangwa? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 Ababyeyi na bo bafite ubutware bahawe n’Imana. Bibiliya ibagira inama igira iti “ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Muri Bibiliya, ijambo ‘guhana’ rishobora gusobanura “kurera, gutoza, kwigisha.” Abana bakenera guhanwa; barishima kandi bakagira icyo bageraho iyo bahawe amabwiriza yumvikana neza yo kubayobora, bagashyirirwaho n’imipaka. Bibiliya ishyira isano  hagati y’uko guhana cyangwa kwigisha, n’urukundo (Imigani 13:24). Bityo rero, “inkoni ihana” ntiyagombye na rimwe gukoreshwa nabi—haba mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa mu buryo bw’umubiri * (Imigani 22:15; 29:15). Igihano kitagoragozwa cyangwa gikanjaye, kitarangwa n’urukundo, ni uburyo bwo gukoresha nabi ubutware bwa kibyeyi, kandi bishobora gushenjagura umutima w’umwana (Abakolosayi 3:21). Ku rundi ruhande, igihano gishyize mu gaciro gitanzwe mu buryo bukwiriye, kibera abana igihamya cy’uko ababyeyi babo babakunda kandi ko bita ku cyo bagenda baba cyo.

11. Ni gute abana bashobora gukoresha imbaraga zabo mu buryo bwiza?

11 Bite se ku bihereranye n’abana? Ni gute bashobora gukoresha imbaraga zabo mu buryo bwiza? Mu Migani 20:29 hagira hati “ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo.” Ni koko, nta bundi buryo bwiza abakiri bato bashobora gukoreshamo imbaraga zabo butari ugukorera “Umuremyi” wacu (Umubwiriza 12:1). Abakiri bato bagombye kwibuka ko ibikorwa byabo bishobora kugira ingaruka ku byiyumvo by’ababyeyi babo (Imigani 23:24, 25). Iyo abana bumviye ababyeyi babo batinya Imana kandi bagakomeza kugira imyitwarire myiza, bashimisha umutima w’ababyeyi babo (Abefeso 6:1). Bene iyo myifatire ni yo “Umwami ashima.”Abakolosayi 3:20.

Mu Itorero

12, 13. (a) Ni gute abasaza bagombye kubona inshingano bafite mu itorero? (b) Tanga urugero rugaragaza impamvu abasaza bagombye kwita ku mukumbi mu buryo burangwa n’impuhwe.

12 Yehova yashyize abagenzuzi mu itorero rya Gikristo kugira ngo bariyobore (Abaheburayo 13:17). Abo bagabo bujuje ibisabwa bagombye gukoresha ubutware bahawe n’Imana baha abagize umukumbi ubufasha bakeneye kandi bagatuma basagamba mu buryo bw’umwuka. Mbese, umwanya abasaza bafite  ubaha uburenganzira bwo gutwaza igitugu bagenzi babo bahuje ukwizera? Oya rwose! Abasaza bagomba kubona inshingano bafite mu itorero mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa no kwicisha bugufi (1 Petero 5:2, 3). Bibiliya ibwira abagenzuzi iti “muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyakozwe 20:28NW). Iyo ni impamvu ikomeye igomba gutuma bita kuri buri wese mu bagize umukumbi mu buryo burangwa n’impuhwe.

13 Reka dufate urugero. Incuti ya bugufi igusabye kuyirindira ikintu cyayo ikunda cyane. Uzi neza ko icyo kintu cyatwaye iyo ncuti yawe amafaranga menshi. Mbese, ntuzagifata wigengesereye, ucyitayeho cyane? Mu buryo nk’ubwo, Imana yahaye abasaza inshingano yo kwita ku kintu mu by’ukuri gifite agaciro kenshi, ni ukuvuga itorero, rigizwe n’abantu bagereranywa n’intama (Yohana 21:16, 17). Intama za Yehova ni iz’agaciro cyane kuri we; ni iz’agaciro cyane ku buryo yaziguze amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana we w’ikinege, ari we Yesu Kristo. Yehova yatanze ikiguzi gihanitse kurusha ibindi byose ku bw’intama ze. Abasaza bicisha bugufi bazirikana ibyo maze bigatuma bita ku ntama za Yehova.

“Ururimi Rufite Ububasha”

14. Ururimi rufite ubuhe bubasha?

14 Bibiliya igira iti “ururimi rufite ububasha bwo kwica no gukiza” (Imigani 18:21NW). Ni koko, ururimi rushobora kwangiza byinshi. Ni nde muri twe utari wumva akomerekejwe n’amagambo undi muntu yamubwiye atabanje kuyatekerezaho cyangwa abigiranye agasuzuguro? Ariko kandi, ururimi runafite ububasha bwo gukiza. Mu Migani 12:18 hagira hati “ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.” Ni koko, kuvuga amagambo atera inkunga kandi yubaka, bishobora kumera nko gusiga ku mutima amavuta abobeza cyangwa yomora. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

15, 16. Ni mu buhe buryo dushobora gukoresha ururimi rwacu dutera abandi inkunga?

15 Mu 1 Abatesalonike 5:14 (NW), hadutera inkunga hagira hati “nimuhumurize ubugingo bwihebye.” Koko rero, n’abagaragu ba Yehova bizerwa na bo bashobora rimwe na rimwe guhangana n’imimerere yo kwiheba. Ni gute dushobora gufasha abantu nk’abo? Babwire amagambo yo kubashimira  agusha ku ngingo kandi avuye ku mutima kugira ngo ubafashe kubona ko bafite agaciro mu maso ya Yehova. Suzumana na bo imirongo yo muri Bibiliya ikubiyemo amagambo akora ku mutima agaragaza ko rwose Yehova yita ku bantu bafite “imitima imenetse” n’abafite “imitima ishenjaguwe,” kandi akabakunda. (Zaburi 34:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Iyo dukoresheje ububasha bw’ururimi rwacu duhumuriza abandi, tuba tugaragaje ko twigana Imana yacu igira impuhwe, yo “ihumuriza abihebye.”2 Abakorinto 7:6, New American Standard Bible.

16 Nanone kandi, dushobora gukoresha ububasha bw’ururimi rwacu dutera abandi inkunga zikenewe cyane. Mbese, haba hari mugenzi wacu duhuje ukwizera wapfushije uwo yakundaga? Amagambo arangwa n’impuhwe agaragaza ko tumwitayeho ashobora guhumuriza umutima we. Mbese, haba hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru wumva ko atagikenewe? Ururimi ruvuga ibintu rwabanje kubitekerezaho rushobora kwizeza abageze mu za bukuru ko bafite agaciro kandi ko bishimirwa. Haba hari umuntu ubuzwa amahwemo n’indwara yamubayeho akarande? Kubwira umuntu urwaye amagambo arangwa n’ineza ukoresheje telefoni cyangwa ukayamwibwirira imbona nkubone  bishobora kumuhumuriza. Mbega ukuntu Umuremyi wacu agomba kuba yishima iyo dukoresheje ububasha bw’ururimi rwacu tuvuga amagambo ‘meza yo gukomeza abandi’!Abefeso 4:29.

Kugeza ubutumwa bwiza ku bandi—ni uburyo bwiza buruta ubundi bwose bwo gukoresha imbaraga zacu

17. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi dushobora gukoresha ururimi rwacu kugira ngo dufashe abandi, kandi se, kuki twagombye kubigenza dutyo?

17 Nta bundi buryo bwiza bwo gukoresha ububasha bw’ururimi rwacu buruta ubwo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mu Migani 3:27 hagira hati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera.” Dufite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza burokora ubuzima. Ntibyaba bikwiriye turamutse twigumaniye ubutumwa bwihutirwa Yehova yaduhaye atitangiriye itama (1 Abakorinto 9:16, 22). Ariko se, Yehova yiteze ko twifatanya muri uwo murimo mu rugero rungana iki?

 Gukorera Yehova Tubigiranye ‘Imbaraga Zacu Zose’

18. Ni iki Yehova atwitegaho?

18 Urukundo dukunda Yehova rutuma twifatanya mu murimo wa Gikristo mu buryo bwuzuye. Ni iki Yehova atwitegaho mu birebana n’ibyo? Yehova atwitegaho ikintu uwo ari we wese muri twe ashobora gutanga, uko imimerere ye y’ubuzima yaba imeze kose: “ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru, badakorera abantu” (Abakolosayi 3:23). Igihe Yesu yatangaga itegeko rikomeye kuruta ayandi yose, yagize ati “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Ni koko, Yehova yitega ko buri wese muri twe yamukunda kandi akamukorera abigiranye ubugingo bwe bwose.

19, 20. (a) Niba ubugingo bukubiyemo umutima, ubwenge n’imbaraga, kuki ibyo na byo byavuzwe muri Mariko 12:30? (b) Gukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose bisobanura iki?

19 Gukorera Imana ubigiranye ubugingo bwawe bwose bisobanura iki? Ubugingo bwerekeza ku muntu wese uko yakabaye, hamwe n’ubushobozi bwe bwose bw’umubiri n’ubwo gutekereza. Ariko se, ko ubugingo bukubiyemo umutima, ubwenge n’imbaraga, kuki ibyo na byo bivugwa muri Mariko 12:30? Reka dufate urugero. Mu bihe bya Bibiliya, umuntu yashoboraga kwigurisha (kugurisha ubugingo bwe) akaba umugaragu. Ariko kandi, uwo mugaragu yashoboraga kudakorera shebuja abigiranye umutima we wose; yashoboraga kudakoresha imbaraga ze zose cyangwa ubushobozi bwe bwose bwo gutekereza kugira ngo ateze imbere inyungu za shebuja (Abakolosayi 3:22). Bityo rero, uko bigaragara, Yesu yavuze ibyo bintu bindi kugira ngo atsindagirize ko tugomba gukora ibyo twashobora gukora byose mu murimo dukorera Imana. Gukorera Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose bisobanura ko tugomba kwitanga ubwacu, tugakoresha imbaraga zacu mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose mu murimo wayo.

20 Mbese, gukora umurimo tubigiranye ubugingo bwacu bwose bishaka kuvuga ko twese tugomba gukoresha igihe n’imbaraga bingana mu murimo? Ibyo ntibyashoboka, kubera ko imimerere y’ubuzima n’ubushobozi bya buri muntu bitandukanye n’iby’undi. Urugero, umuntu ukiri muto ufite amagara mazima n’ingufu  ashobora kumara igihe kinini abwiriza kurusha umuntu utagifite imbaraga bitewe n’imyaka yo mu za bukuru. Umuntu utarashaka, akaba adafite n’inshingano z’umuryango, ashobora gukora byinshi kurusha umuntu ufite umuryango agomba kwitaho. Mbega ukuntu twagombye gushimira mu gihe twaba dufite imbaraga zituma dukora byinshi mu murimo, kandi n’imimerere turimo ikaba ibitwemerera! Birumvikana ko tutagombye na rimwe kugira imyifatire yo gushaka kunenga abandi, twigereranya na bo mu bihereranye n’ibyo (Abaroma 14:10-12). Ahubwo, turashaka gukoresha imbaraga zacu dutera abandi inkunga.

21. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kandi bw’ingenzi buruta ubundi bwose bwo gukoresha imbaraga zacu?

21 Yehova yatanze urugero rwiza mu bihereranye no gukoresha ububasha bwe mu buryo bwiza. Twifuza kumwigana uko byadushobokera kose twebwe abantu badatunganye. Dushobora gukoresha ububasha bwacu mu buryo bwiza twubaha abo dufiteho ubutware mu rugero runaka. Ikindi kandi, twifuza gukora tubigiranye ubugingo bwacu bwose mu gusohoza umurimo wo kubwiriza urokora ubuzima, Yehova yaduhaye gukora (Abaroma 10:13, 14). Wibuke ko Yehova yishima iyo utanze—ni ukuvuga iyo ubugingo bwawe butanze—ibyiza biruta ibindi byose ushobora gutanga. Mbese, umutima wawe ntugusunikira gushaka gukora ibyo washobora byose mu murimo ukorera iyo Mana yishyira mu mwanya w’abandi kandi yuje urukundo? Nta bundi buryo bwiza cyangwa bw’ingenzi kurusha ubwo wakoreshamo imbaraga zawe.

^ par. 10 Mu bihe bya Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “inkoni” ryasobanuraga ishami ry’igiti cyangwa inshyimbo, nk’iyo umushumba yakoreshaga mu kuragira intama ze (Zaburi 23:4). Mu buryo nk’ubwo, “inkoni” ikoreshwa mu bihereranye n’ubutware bwa kibyeyi yumvikanisha ubuyobozi burangwa n’urukundo, si uguhana abana mu buryo bukanjaye cyangwa bwa kinyamaswa.