Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 4

“Yehova . . . Afite Imbaraga Nyinshi”

“Yehova . . . Afite Imbaraga Nyinshi”

1, 2. Ni ibihe bintu bitangaje Eliya yari yarabonye mu mibereho ye, ariko se, ni ibihe bintu bihambaye yabonye igihe yari mu buvumo ku Musozi Horebu?

ELIYA yari yarabonye ibintu bitangaje cyane mbere y’aho. Yari yarabonye ibikona bimuzanira ibyokurya incuro ebyiri ku munsi igihe yari yihishe. Mu gihe cy’amapfa yamaze igihe kirekire, yari yarabonye atungwa n’agafu kari mu giseke n’utuvuta twari mu mperezo, kandi ntibyigera bishira. Ndetse yari yarabonye umuriro uza uturutse mu ijuru mu buryo bwagaragazaga ko isengesho rye ryari rishubijwe (1 Abami igice cya 17 n’icya 18). Ariko kandi, Eliya ntiyari yarigeze abona ikintu gitangaje nk’iki gikurikira:

2 Igihe yari yunamye ku mwinjiro w’ubuvumo bwari ku Musozi Horebu, yabonye uruhererekane rw’ibintu bihambaye. Ubwa mbere haje umuyaga. Ugomba kuba warahoreraga cyane, ufite umuriri mwinshi, kuko wari ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo wasataguye imisozi ukanamenagura ibitare. Hakurikiyeho umutingito w’isi, watigisanyije imbaraga nyinshi. Hanyuma haje umuriro. Uko uwo muriro wagendaga wiyongera, Eliya ashobora kuba yarumvise icyuka cy’ubushyuhe bwawo.1 Abami 19:8-12.

“Uwo mwanya Uwiteka amucaho”

3. Eliya yabonye ibimenyetso bigaragaza uwuhe muco w’Imana, kandi se, ni hehe twebwe dushobora kubonera ibihamya by’uwo muco?

3 Ibyo bintu byose bitandukanye Eliya yabonye, byari bifite ikintu kimwe bihuriyeho—byerekanaga imbaraga nyinshi za Yehova Imana. Birumvikana ko tudakeneye kubona igitangaza runaka kugira ngo twemere ko Imana ifite uwo muco. Urigaragaza rwose. Bibiliya itubwira ko ibyaremwe bitanga igihamya cy’“imbaraga zihoraho n’Ubumana” bwayo (Abaroma 1:20NW). Tekereza ku rumuri rw’umurabyo ruhuma amaso n’imvura y’amahindu irimo inkubi y’umuyaga bivanze no guhinda kw’inkuba, isumo rihebuje ry’amazi menshi n’ubunini butangaje bw’ikirere cyuzuye inyenyeri! Mbese, ibyo bintu ntibikugaragariza imbaraga z’Imana? Nyamara, abantu bake gusa muri iyi si ni bo mu by’ukuri bemera imbaraga z’Imana.  Bake cyane muri abo ni bo bazibona uko bikwiriye. Ariko kandi, gusobanukirwa ibihereranye n’uwo muco w’Imana bituma tubona impamvu nyinshi zo kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Muri uyu mutwe, tugiye gutangira kwiga mu buryo bunonosoye ibihereranye n’imbaraga zitagereranywa za Yehova.

Umuco w’Ingenzi wa Yehova

4, 5. (a) Ni irihe sano riri hagati y’izina rya Yehova n’imbaraga ze? (b) Kuki bikwiriye kuba Yehova yarahisemo ikimasa ngo abe ari cyo gishushanya imbaraga ze?

4 Nta wundi muntu uhwanyije imbaraga na Yehova. Muri Yeremiya 10:6, hagira hati “nta wuhwanye nawe, Uwiteka; urakomeye, kandi n’izina ryawe rikomeranye imbaraga.” Uzirikane ko imbaraga za Yehova zifitanye isano n’izina rye. Kandi wibuke ko iryo zina risobanurwa ngo “Atuma Biba.” Ni iki gishoboza Yehova kurema ikintu icyo ari cyo cyose ashatse no kuba icyo ashaka kuba cyo? Icya mbere kibimushoboza, ni imbaraga ze. Ni koko, ububasha bwa Yehova bwo kugira icyo akora, mbese bwo gusohoza ibyo ashaka, ntibugira imipaka. Izo mbaraga ni kimwe mu bigize imico ye y’ingenzi.

5 Kubera ko tudashobora na rimwe gusobanukirwa uko imbaraga za Yehova zingana, yagiye akoresha ingero zabidufashamo. Nk’uko twabibonye, akoresha ikimasa mu kugereranya imbaraga ze (Ezekiyeli 1:4-10). Kuba yarahisemo ikimasa birakwiriye rwose, kubera ko n’ikimasa cyororerwa mu rugo ubwacyo kiba ari kinini gifite n’imbaraga nyinshi. Si kenshi abantu bo muri Palesitina bo mu bihe bya Bibiliya babonaga ikindi kintu gifite imbaraga nyinshi kurusha ikimasa, niba hari n’icyo babonaga. Ariko kandi, bari bazi ubwoko runaka bw’ibimasa byabaga biteye ubwoba cyane kurushaho—ni ukuvuga ibimasa byo mu ishyamba, ubu bikaba byarazimanganye (Yobu 39:9-12). Umwami w’Abaroma witwaga Jules César yigeze kuvuga ko ibyo bimasa byajyaga kungana n’inzovu mu bunini. Yaranditse ati “bifite imbaraga nyinshi, kandi birihuta cyane.” Tekereza ukuntu wakumva uri ubusabusa mu gihe waba uhagaze iruhande rw’inyamaswa nk’iyo!

6. Kuki Yehova ari we wenyine witwa “Ishoborabyose”?

6 Mu buryo nk’ubwo, umuntu ari hasi cyane kandi nta n’imbaraga  afite iyo umugereranyije n’Imana y’inyambaraga, Yehova. Kuri yo, amahanga, yemwe n’ay’ibihangange, ameze nk’agakungugu gafashe ku munzani (Yesaya 40:15)! Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bintu byose yaremye, Yehova afite imbaraga zitagira imipaka, kubera ko ari we wenyine witwa “Ishoborabyose” * (Ibyahishuwe 15:3). Yehova afite “amaboko n’ububasha” kandi afite “imbaraga nyinshi” (Yesaya 40:26). Ni isoko y’imbaraga zidashira. Imbaraga ze ntizikeneye kunganirwa, kubera ko “imbaraga zifitwe n’Imana” (Zaburi 62:11NW). Ariko se, ni mu buhe buryo Yehova akoresha imbaraga ze?

Uko Yehova Akoresha Imbaraga Ze

7. Umwuka wera wa Yehova ni iki, kandi se, ni iki amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yakoreshejwe muri Bibiliya yumvikanisha?

7 Yehova atanga umwuka wera mu buryo butagira akagero. Ni imbaraga z’Imana zigaragarira mu bikorwa byayo. Koko rero, mu Itangiriro 1:2 (NW), Bibiliya iwerekezaho ivuga ko ari “imbaraga rukozi” z’Imana. Amagambo y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki y’umwimerere yahinduwemo “umwuka,” mu yindi mirongo ashobora guhindurwa ngo “umuyaga,” “umwuka duhumeka.” Dukurikije uko abahanga mu kwandika inkoranyamagambo babivuga, amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yumvikanisha imbaraga itagaragara ikora ibikorwa. Kimwe n’umuyaga, umwuka w’Imana ntidushobora kuwubona n’amaso yacu; ariko ibikorwa byawo biba ari ibintu nyakuri kandi bishobora kugaragara.

8. Muri Bibiliya, ni gute umwuka w’Imana witwa mu buryo bw’ikigereranyo, kandi se, kuki iryo gereranya rikwiriye?

8 Umwuka wera w’Imana ushobora gukoreshwa mu buryo bwinshi butandukanye kandi butagira iherezo. Yehova ashobora kuwukoresha kugira ngo asohoze umugambi uwo ari wo wose ashaka. Birakwiriye rero kuba muri Bibiliya umwuka w’Imana witwa mu buryo bw’ikigereranyo “urutoki” rwayo, “amaboko” cyangwa “ukuboko [kwayo] kurambutse.” (Luka 11:20; Gutegeka 5:15; Zaburi 8:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Kimwe n’uko umuntu  ashobora gukoresha ukuboko kwe akora imirimo inyuranye isaba imbaraga n’ubuhanga bitandukanye, ni na ko Imana ishobora gukoresha umwuka wayo mu gusohoza ibyo igambiriye byose, urugero nko kurema atome ingana urwara cyangwa kugabanya amazi y’Inyanja Itukura mo kabiri, cyangwa nanone gushoboza Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kuvuga indimi z’amahanga.

9. Ububasha bwa Yehova bwo gutegeka ni bwinshi mu rugero rungana iki?

9 Nanone, Yehova akoresha imbaraga ze binyuriye ku bubasha afite bwo kuba ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Tekereza uramutse ufite abantu b’abahanga bakugandukira babarirwa muri za miriyoni nyinshi, bashoboye kandi bashishikajwe no gukora ibyo ubategeka! Yehova afite imbaraga nk’izo zo gutegeka. Afite abagaragu b’abantu, Ibyanditswe bikaba bikunze kubagereranya n’umutwe w’ingabo (Kuva 7:4; Zaburi 110:3). Ariko kandi, umuntu ni ikiremwa gifite imbaraga nke umugereranyije n’umumarayika. Igihe ingabo z’Abasiriya zagabaga igitero ku bwoko bw’Imana, umumarayika umwe gusa yazishemo abasirikare 185.000 mu ijoro rimwe (2 Abami 19:35)! Abamarayika b’Imana ni ‘abanyambaraga nyinshi.’Zaburi 103:19, 20.

10. (a) Kuki Ushoborabyose yitwa Yehova nyiringabo? (b) Ni nde ufite imbaraga zisumba iz’ibindi bintu byose Yehova yaremye?

10 Ariko se, hariho abamarayika bangahe? Mu iyerekwa, umuhanuzi Daniyeli yabonye ibihereranye n’ijuru, maze abonamo ibiremwa by’umwuka bisaga miriyoni 100 biri imbere y’intebe y’ubwami ya Yehova, ariko nta kintu na kimwe kigaragaza ko yaba yarabonye umubare wose hamwe w’abamarayika Yehova yaremye (Daniyeli 7:10). Bityo rero, hashobora kuba hariho abamarayika babarirwa muri za miriyoni amagana. Ni yo mpamvu Imana yitwa Yehova nyiringabo. Iryo zina ry’icyubahiro rigaragaza umwanya ukomeye ifite wo kuba ari Umutware w’umutwe munini w’abamarayika b’abanyambaraga, kandi bafite gahunda. Hejuru y’ibyo biremwa byose by’umwuka yahashyize ubitegeka byose, ni ukuvuga Umwana we akunda cyane, ‘imfura mu byaremwe byose’ (Abakolosayi 1:15). Kubera ko Yesu ari umumarayika ukomeye—ni ukuvuga umukuru w’abamarayika bose, abaserafi n’abakerubi—afite imbaraga zisumba iz’ibindi bintu byose Yehova yaremye.

11, 12. (a) Ni mu buhe buryo ijambo ry’Imana rifite imbaraga? (b) Ni gute Yesu yemeje ko Yehova afite imbaraga nyinshi?

 11 Ariko kandi, Yehova afite ubundi buryo akoreshamo imbaraga ze. Mu Baheburayo 4:12, hagira hati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga.’ Waba se warabonye ko Ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa bwahumetswe n’umwuka bwanditswe muri Bibiliya, bufite imbaraga zitangaje? Bushobora kuduha imbaraga, bukubaka ukwizera kwacu, kandi bugatuma tugira ihinduka mu buryo bwimbitse. Intumwa Pawulo yahaye bagenzi be bari bahuje ukwizera umuburo wo kwirinda abantu bari barirundumuriye mu mibereho yarangwaga n’ubwiyandarike bw’akahebwe. Hanyuma, yongeyeho ati “kandi bamwe muri mwe mwari nka bo” (1 Abakorinto 6:9-11). Ni koko, “ijambo ry’Imana” ryagize imbaraga muri bo maze rituma bagira ihinduka.

12 Imbaraga za Yehova ni nyinshi cyane kandi uburyo azikoreshamo bugira ingaruka nziza rwose, ku buryo nta kintu gishobora kumubuza kuzikoresha. Yesu yaravuze ati “ku Mana byose birashoboka” (Matayo 19:26). Ariko se, Yehova akoresha imbaraga ze afite uwuhe mugambi?

Imbaraga Zikoreshwa mu Buryo Bufite Umugambi

13, 14. (a) Kuki dushobora kuvuga ko Yehova atari isoko y’imbaraga gusa? (b) Ni mu buhe buryo Yehova akoresha imbaraga ze?

13 Umwuka wa Yehova ni ikintu kirenze kure cyane imbaraga izo ari zo zose zisanzwe. Yehova si isoko y’imbaraga gusa. Ni Imana ifite kamere, igenzura imbaraga zayo mu buryo bwuzuye. Ariko se, ni iki gituma azikoresha?

14 Nk’uko tuzabibona, Imana yagiye ikoresha imbaraga zayo mu kurema, mu kurimbura, mu kurinda no mu gusubiza ibintu mu mimerere byahozemo—muri make, yagiye izikoresha mu bintu bihuje n’imigambi yayo ikiranuka (Yesaya 46:10). Mu bihe bimwe na bimwe, Yehova akoresha imbaraga ze kugira ngo ahishure imico y’ingenzi igize kamere ye n’amahame ye. Ikirenze byose, akoresha imbaraga ze kugira ngo asohoze ibyo ashaka, mbese kugira ngo agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga no kugira ngo yeze izina rye ryera binyuriye ku Bwami bwa Kimesiya. Nta kintu na kimwe gishobora gukoma imbere uwo mugambi.

15. Yehova akoresha imbaraga ze ku bw’uwuhe mugambi ufitanye isano n’abagaragu be, kandi se, ni gute ibyo byagaragajwe binyuriye ku byabaye kuri Eliya?

 15 Nanone, Yehova akoresha imbaraga ze mu buryo butuzanira inyungu buri muntu ku giti cye. Zirikana amagambo avugwa mu 2 Ngoma 16:9, agira ati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.” Ibintu byabaye kuri Eliya twavuze tugitangira, ni urugero rubigaragaza. Kuki Yehova yamweretse imbaraga Ze muri ubwo buryo butangaje? Umwamikazi Yezebeli wari umugome yari yararahiye ko Eliya yagombaga kwicwa. Icyo gihe rero, uwo muhanuzi yarimo ahunga kugira ngo akize amagara ye. Yumvise yigunze, afite ubwoba bwinshi, kandi yacitse intege—mbese byari nk’aho imihati ye yose yari yarabaye imfabusa. Kugira ngo Yehova ahumurize uwo mugabo wari wabuze amahwemo, yibukije Eliya ibihereranye n’imbaraga Ze mu buryo bukomeye cyane. Umuyaga, umutingito w’isi n’umuriro byagaragazaga ko Ufite imbaraga nyinshi kuruta abandi bose mu isi no mu ijuru yari kumwe na Eliya. Kuki yatinyaga Yezebeli kandi yari ashyigikiwe n’Imana ishoborabyose?1 Abami 19:1-12. *

16. Kuki tubonera ihumure mu gutekereza ku mbaraga nyinshi za Yehova?

16 Nubwo muri iki gihe Yehova atagikora ibitangaza, ntiyigeze ahinduka uhereye mu gihe cya Eliya (1 Abakorinto 13:8). Na n’ubu aracyashishikazwa no gukoresha imbaraga ze ku bw’abantu bamukunda. Ni koko, atuye mu buturo bwo hejuru bwo mu buryo bw’umwuka, ariko kandi, ntaturi kure rwose. Imbaraga ze ntizigira imipaka, bityo intera idutandukanya na we ikaba itaba inkomyi. Ahubwo, “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose” (Zaburi 145:18). Igihe kimwe ubwo umuhanuzi Daniyeli yambazaga Yehova ngo amufashe, umumarayika yamubonekeye ndetse atari yanarangiza gusenga (Daniyeli 9:20-23)! Nta kintu gishobora kubuza Yehova gufasha no gukomeza abo akunda.Zaburi 118:6.

 Mbese, Imbaraga z’Imana Zituma Abantu Batayishyikiraho?

17. Ni mu buhe buryo imbaraga za Yehova zidutera gutinya, ariko kandi, zituma tutagira ubuhe bwoba?

17 Mbese, kuba Imana ifite imbaraga byagombye gutuma tuyitinya? Twasubiza twemeza kandi duhakana. Twasubiza twemeza kubera ko uwo muco utuma tugira impamvu nyinshi zo gutinya Imana, tukagaragaza gutinya kurangwa no kubaha mu buryo bwimbitse nk’uko twabibonye mu buryo buhinnye mu gice kibanziriza iki. Bibiliya itubwira ko bene uko gutinya ari “ishingiro ry’ubwenge” (Zaburi 111:10). Nanone, twasubiza duhakana kuko kuba Imana ifite imbaraga bidatuma twumva dufite ubwoba butuma twirinda kuyegera.

18. (a) Kuki abantu benshi batakariza icyizere abantu bakomeye? (b) Tuzi dute ko imbaraga za Yehova zidashobora gutuma akoresha ububasha bwe mu buryo budakwiriye?

18 “Kugira ububasha usanga bisa n’aho bishaka konona abantu kandi ububasha busesuye buronona mu buryo budasubirwaho.” Ayo ni amagambo yanditswe n’umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza witwa Lord Acton mu mwaka wa 1887. Ayo magambo yavuze yagiye asubirwamo incuro nyinshi, wenda kubera ko abantu benshi babona ko ari ay’ukuri mu buryo budashidikanywaho. Abantu badatunganye bakunze gukoresha nabi ububasha baba bafite ku bandi, nk’uko amateka yagiye abigaragaza (Umubwiriza 4:1; 8:9). Kubera iyo mpamvu, abantu benshi batakariza icyizere abantu bakomeye kandi bakabihunza. Yehova we, afite imbaraga mu buryo busesuye. Mbese, ibyo byaba byaratumye akoresha ububasha bwe mu buryo ubwo ari bwo bwose budakwiriye? Oya rwose! Nk’uko twamaze kubibona, ni uwera, akaba adashobora guhinduka ngo abe mubi. Yehova atandukanye n’abagabo n’abagore badatunganye bafite ububasha muri iyi si yononekaye. Nta na rimwe yigeze kandi nta n’ubwo azigera akoresha nabi imbaraga ze.

19, 20. (a) Buri gihe Yehova akoresha imbaraga ze mu buryo buhuje n’iyihe mico ye yindi, kandi se, kuki ibyo biduha icyizere? (b) Ni uruhe rugero ushobora gutanga rugaragaza umuco wa Yehova wo kwifata, kandi se, kuki ibyo bigushimisha?

19 Wibuke ko imbaraga atari wo muco wonyine uranga Yehova. Tuziga no ku bihereranye n’ubutabera, ubwenge bwe n’urukundo rwe. Ariko kandi, ntitwagombye kwibwira ko Yehova agaragaza imico  ye mu buryo butagoragozwa, adafite ikindi kintu yitayeho, nk’aho yaba agaragaza buri muco ukwawo n’undi ukwawo. Ibinyuranye n’ibyo, mu bice bikurikira tuzabona ukuntu buri gihe Yehova akoresha imbaraga ze mu buryo buhuje n’ubutabera, ubwenge bwe n’urukundo rwe. Tekereza ku wundi muco w’Imana, umuco udakunze kugaragara mu bategetsi b’isi, ari wo muco wo kwifata.

20 Iyumvishe uko byagenda uramutse uhuye n’umugabo munini cyane kandi w’umunyambaraga ku buryo wumva ukangaranye. Ariko nyuma y’igihe runaka ukazabona asa n’aho ari umuntu mwiza. Ahora yiteguye kandi ashishikazwa no gukoresha imbaraga ze mu gufasha abantu no kubarinda, cyane cyane abatagira kirengera n’abari mu kaga ko kuba bagirirwa nabi. Ntajya yigera na rimwe akoresha imbaraga ze mu buryo budakwiriye. Ujya ubona bamusebya nta mpamvu, nyamara ukabona mu myifatire ye harimo kutajenjeka ariko harimo no gutuza, kwiyubaha ndetse no kugwa neza. Wibaza niba nawe ushobora kugaragaza ubugwaneza nk’ubwe no kwifata, cyane cyane uramutse ufite imbaraga nk’ize! Mu gihe waba umaze kumenya neza uwo muntu, mbese, ntiwatangira kumva umureherejweho? Dufite impamvu nyinshi zirenze izo zituma twegera ushoborabyose Yehova. Zirikana interuro yose uko yakabaye umutwe w’iki gice ushingiyeho. Igira iti “Yehova ntiyihutira kurakara kandi afite imbaraga nyinshi” (Nahumu 1:3NW). Yehova ntiyihutira gukoresha imbaraga ze yibasira abantu, ndetse n’ababi! Ni umugwaneza. Yagaragaje ko  ‘atihutira kurakara,’ nubwo yashotowe bikabije.Zaburi 78:37-41.

21. Kuki Yehova yirinda guhatira abantu gukora ibyo ashaka, kandi se, ibyo bitwigisha iki ku bihereranye na we?

21 Reka dusuzume ibihereranye n’umuco wa Yehova wo kwifata, ariko noneho mu buryo bunyuranye n’ubwa mbere. Iyo uza kuba ufite imbaraga zitagira imipaka, mbese, utekereza ko rimwe na rimwe wari kujya wumva ushaka ko abantu bakora ibintu uko wowe ubishaka? Nubwo Yehova afite imbaraga nyinshi, ntahatira abantu kumukorera. Yehova ntaduhatira kumukorera, nubwo kumukorera ari yo nzira imwe rukumbi igana ku buzima bw’iteka. Ahubwo, abigiranye ubugwaneza, aha buri muntu wese umudendezo wo kwihitiramo. Atanga umuburo ku bihereranye n’ingaruka mbi zigera ku bantu iyo bahisemo nabi, kandi akanavuga ingororano zituruka ku kugira amahitamo meza. Ariko kandi, aratureka tukigirira amahitamo (Gutegeka 30:19, 20). Yehova ntiyishimira umurimo umuntu akora ku gahato cyangwa se abitewe no gutinya imbaraga ze ziteye ubwoba. Ashaka abamukorera babivanye ku mutima, basunitswe n’urukundo.2 Abakorinto 9:7.

22, 23. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova yishimira guha abandi ubutware? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Reka turebe impamvu ya nyuma ituma tudakwiriye gutinya Imana Ishoborabyose. Abantu bakomeye batinya guha abandi bantu ubutware. Ariko kandi, Yehova we yishimira guha ubutware abantu be b’indahemuka bamusenga. Aha abandi ubutware bugaragara; urugero, yabuhaye Umwana we (Matayo 28:18). Nanone kandi, Yehova aha ubutware abagaragu be mu bundi buryo. Bibiliya igira iti “Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe; kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. . . . [M]u kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga; kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe.”1 Ngoma 29:11, 12.

23 Ni koko, Yehova azishimira kuguha imbaraga. Ndetse abashaka kumukorera bose abaha “imbaraga zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7). Mbese, wumva utareherejwe kuri iyo Mana ifite imbaraga nyinshi, ikaba izikoresha mu buryo burangwa n’ineza kandi buhuje n’amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru? Mu gice gikurikira, tuzibanda cyane ku kuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze mu kurema ibintu.

^ par. 6 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “Ishoborabyose” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Umutegetsi w’Ibintu Byose; Nyir’ububasha Bwose.”

^ par. 15 Bibiliya ivuga ko ‘Uwiteka [“Yehova,” NW] atari ari mu muyaga, mu gishyitsi cy’isi [cyangwa] mu muriro.’ Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu basenga ibintu kamere babyita imana, abagaragu ba Yehova ntibamushakira mu mbaraga z’ibintu kamere. Arakomeye cyane, ku buryo adashobora kuba mu kintu icyo ari cyo cyose yaremye.1 Abami 8:27.