Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 6

Imbaraga zo Kurimbura Zifitwe n’‘Uwiteka, Intwari mu Ntambara’

Imbaraga zo Kurimbura Zifitwe n’‘Uwiteka, Intwari mu Ntambara’

1-3. (a) Ni akahe kaga kari kugarije Abisirayeli bitewe n’Abanyamisiri? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yarwaniriye ubwoko bwe?

ABISIRAYELI bari bagotewe hagati y’imanga z’umusozi zigoye kuba umuntu yazinyuramo, n’inyanja batashoboraga kwambuka. Ingabo z’Abanyamisiri, zakoraga nk’imashini zigenda zica mu buryo butarangwa n’imbabazi, zari zikurikiye Abisirayeli ziyemeje kubatsemba. * Ariko kandi, Mose yateye ubwoko bw’Imana inkunga yo kutiheba. Yarabwijeje ati “Uwiteka ari bubarwanirire.”Kuva 14:14.

2 Nubwo byari bimeze bityo, uko bigaragara Mose yatakambiye Yehova, maze amusubiza agira ati “ni iki gitumye untakira? . . . [U]manike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja, uyigabanye” (Kuva 14:15, 16). Gerageza kwiyumvisha uko byagenze. Yehova yahise ategeka umumarayika we, maze ya nkingi y’igicu iva aho yari iri ijya inyuma y’Abisirayeli, wenda ikaba yarisanzuye ikamera nk’urukuta maze ikazitira Abanyamisiri kugira ngo batabagabaho igitero (Kuva 14:19, 20; Zaburi 105:39). Mose yarambuye ukuboko kwe. Inyanja yigabanyijemo kabiri bitewe n’umuyaga wahuhaga ari mwinshi. Mu buryo runaka, amazi yahindutse barafu maze ahagarara ameze nk’inkuta, bituma haboneka inzira ngari bihagije, ku buryo ishyanga ryose ryashoboye kuyinyuramo!Kuva 14:21; 15:8.

3 Igihe Farawo yabonaga icyo gihamya kigaragaza imbaraga zikomeye, yagombaga kuba yarabwiye ingabo ze zigasubira inyuma. Aho kubigenza atyo, uwo Farawo w’umwibone yategetse izo ngabo kugaba igitero (Kuva 14:23). Abanyamisiri bahise  babakurikira baciye mu nyanja yari yakamye, ariko bidatinze icyo gitero cyacitsemo igikuba igihe inziga z’amagare yabo zatangiraga kuvamo. Igihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka hakurya nta nkomyi, Yehova yategetse Mose ati “rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo, ajye ku Banyegiputa, ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.” Za nkuta z’amazi zarahirimye, maze Farawo n’ingabo ze bararengerwa!Kuva 14:24-28; Zaburi 136:15.

Ku Nyanja Itukura, Yehova yagaragaje ko ari “intwari mu ntambara”

4. (a) Ku Nyanja Itukura, ni iki Yehova yigaragaje ko ari cyo? (b) Ku bihereranye n’ubwo buryo Yehova yagaragajwemo, ni iyihe myifatire abantu bamwe na bamwe bashobora kugira?

4 Gucungurwa kw’ishyanga rya Isirayeli ku Nyanja Itukura ni ikintu kitazibagirana mu mateka ahereranye n’ibyo Imana yagiye igirira abantu. Aho ngaho, Yehova yagaragaje ko ari “intwari mu ntambara” (Kuva 15:3). Ariko se, ni iyihe myifatire ugira ku bihereranye n’ubwo buryo Yehova agaragazwamo? Ni iby’ukuri ko intambara yagiye ituma abantu bagira imibabaro myinshi n’agahinda. Mbese, waba ucibwa intege n’uburyo Imana ikoresha imbaraga zayo zo kurimbura aho kugira ngo bibe impamvu igusunikira kuyegera?

Intambara y’Imana Itandukanye n’Ubushyamirane Buba mu Bantu

5, 6. (a) Mu buryo bukwiriye, kuki Imana yitwa Yehova “Nyir’ingabo”? (b) Ni mu buhe buryo intambara y’Imana itandukanye cyane n’intambara zirwanwa n’abantu?

5 Imana ihabwa izina ry’icyubahiro rya Yehova “Nyir’ingabo” incuro zigera hafi kuri magana atatu mu Byanditswe bya Giheburayo, n’incuro ebyiri mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo (1 Samweli 1:11). Kubera ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga, ayobora umutwe munini w’ingabo z’abamarayika (Yosuwa 5:13-15; 1 Abami 22:19). Ububasha bwo kurimbura bufitwe n’izo ngabo ze buteye ubwoba (Yesaya 37:36). Kubona abantu barimburwa si ibintu biba bishimishije. Ariko kandi, tugomba kwibuka ko intambara zirwanwa n’Imana zidafite aho  zihuriye n’ubushyamirane budafite ishingiro buba mu bantu. Abayobozi ba gisirikare n’aba gipolitiki bashobora kugerageza kumvikanisha ko bafite impamvu nziza zibasunikira kugaba ibitero ku bandi. Ariko kandi, intambara abantu barwana buri gihe ziba zishingiye ku mururumba no ku bwikunde.

6 Mu buryo butandukanye n’ubwo, Yehova we ntasunikwa n’ibyiyumvo bidafite ishingiro. Mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4, hagira hati “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye.” Ijambo ry’Imana riciraho iteka ibyo kugira umujinya utagira rutangira, ubugome n’urugomo (Itangiriro 49:7; Zaburi 11:5). Bityo rero, Yehova ntajya akora ikintu adafite impamvu yumvikana. Akoresha imbaraga ze zo kurimbura mu buryo bushyize mu gaciro, kandi na bwo akazikoresha ari uko nta wundi muti. Ibyo bihuje n’ibyo yavuze binyuriye ku muhanuzi we Ezekiyeli, agira ati “muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?”Ezekiyeli 18:23.

7, 8. (a) Ni uwuhe mwanzuro Yobu yafashe mu buryo bwo kwibeshya ku bihereranye n’imibabaro yari yamugezeho? (b) Ku bihereranye n’ibyo, ni gute Elihu yakosoye imitekerereze ya Yobu? (c) Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye kuri Yobu?

7 Noneho se, kuki Yehova akoresha imbaraga ze zo kurimbura? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, twagombye kubanza kwibuka umuntu w’umukiranutsi witwaga Yobu. Mu by’ukuri, Satani yarwanyije iby’uko Yobu—ndetse n’undi muntu uwo ari we weseyari gukomeza gushikama mu gihe yari kuba ahuye n’ibigeragezo. Yehova yashubije icyo kibazo cy’ingorabahizi binyuriye mu kuba yararetse ngo Satani agerageze ugushikama kwa Yobu. Ingaruka zabaye iz’uko Yobu yafashwe n’indwara, agatakaza ubutunzi bwe, kandi agapfusha abana (Yobu 1:1–2:8). Kubera ko Yobu atari azi ikibazo cyari cyavutse icyo ari cyo, yafashe umwanzuro utari wo avuga ko imibabaro ye yaterwaga n’igihano Imana yari yamuhaye ku maherere. Yabajije Imana impamvu Yari yamugize “intego,” n’“umwanzi.”Yobu 7:20; 13:24.

8 Umusore witwaga Elihu yashyize ahagaragara imitekerereze ya  Yobu yari ikocamye, agira ati “wavuze uti ‘gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’” (Yobu 35:2). Ni koko, ni ubupfapfa gutekereza ko turi inararibonye kuruta Imana cyangwa se kwibwira ko yaturenganyije. Elihu yaravuze ati “ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, n’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa.” Nyuma y’aho, yaravuze ati “Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira: ifite ububasha buhebuje; kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi; nta bwo irenganya” (Yobu 34:10; 36:22, 23; 37:23). Dushobora kwemera tudashidikanya ko iyo Imana irwana intambara, iba ifite impamvu zumvikana. Tukizirikana ibyo, nimucyo tugenzure zimwe mu mpamvu zituma rimwe na rimwe Imana y’amahoro ihinduka umurwanyi.1 Abakorinto 14:33.

Impamvu Biba Ngombwa ko Imana y’Amahoro Irwana Intambara

9. Kuki Imana y’amahoro irwana intambara?

9 Igihe Mose yari amaze gusingiza Imana avuga ko ari “intwari mu ntambara,” yaravuze ati “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro” (Kuva 15:11). Umuhanuzi Habakuki na we yaranditse ati “ufite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi” (Habakuki 1:13). Nubwo Yehova ari Imana y’urukundo, ni n’Imana irangwa no kwera, itunganye kandi ikiranuka. Rimwe na rimwe, iyo mico ituma biba ngombwa ko akoresha imbaraga ze zo kurimbura (Yesaya 59:15-19; Luka 18:7). Bityo rero, Imana ntiba ishyize ikizinga ku kwera kwayo iyo irwana intambara. Ahubwo, irwana intambara bitewe n’uko ari iyera.Abalewi 19:2.

10. (a) Ni ryari kandi ni gute Imana yumvise igomba kurwana intambara bwa mbere? (b) Ni mu buhe buryo bumwe rukumbi urwango rwahanuwe mu Itangiriro 3:15 rwashoboraga kurangira, kandi se, ibyo byari gutuma abantu bakiranuka babona izihe nyungu?

10 Tekereza ku mimerere yabayeho nyuma y’uko umugabo n’umugore ba mbere, ni ukuvuga Adamu na Eva, bigomeka ku Mana (Itangiriro 3:1-6). Iyo Yehova aza kwihanganira ugukiranirwa kwabo, yari kuba atesheje agaciro umwanya we wo kuba ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Kubera ko ari Imana ikiranuka, yagombaga kubacira urubanza rwo gupfa (Abaroma 6:23). Mu  buhanuzi bwa mbere buboneka muri Bibiliya, yahanuye ko hari kuba urwango hagati y’abagaragu bayo n’abayoboke b’“[i]nzoka,” ari yo Satani (Ibyahishuwe 12:9; Itangiriro 3:15). Amaherezo, urwo rwango rwari kuzarangira ari uko Satani ajanjaguwe (Abaroma 16:20). Ariko kandi, icyo gikorwa cyo kumuciraho iteka cyari kuzahesha imigisha myinshi abantu bakiranuka, kikaba cyari gutuma Satani adakomeza kugira uruhare mu bintu byo ku isi, kandi kikugurura inzira kugira ngo isi yose ihinduke paradizo (Matayo 19:28). Mbere y’uko ibyo biba, ubwoko bw’Imana bwari gukomeza gusumbirizwa mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, bukibasirwa n’abantu bari kuba bafatanyije na Satani. Rimwe na rimwe rero, Yehova yabaga agomba kugira icyo akora.

Imana Ihagurukira Kuvanaho Ububi

11. Kuki Imana yumvise igomba guteza umwuzure ku isi hose?

11 Umwuzure wo mu gihe cya Nowa ni urugero rw’ibintu Yehova yagizemo uruhare nk’urwo rwo kuvanaho ububi. Mu Itangiriro 6:11, 12, hagira hati “isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo. Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.” Mbese, Imana yari kureka ababi bakazimangatanya burundu agasigisigi k’imico iboneye kari kakiri ku isi? Oya rwose! Yehova yumvise agomba guteza umwuzure ku isi hose kugira ngo akure ku isi abantu bari bariyemeje bamaramaje gukora ibikorwa by’urugomo n’ubwiyandarike.

12. (a) Ni iki Yehova yahanuye ku bihereranye n’“imbuto” ya Aburahamu? (b) Kuki Abamori bagombaga gutsembwaho?

12 Ibyo byari bihuje n’urubanza Imana yaciriye Abanyakanaani. Yehova yahishuye ko binyuriye ku ‘mbuto’ (NW) yari kuzakomoka kuri Aburahamu, imiryango yose yo mu isi yari kuzihesha umugisha. Mu buryo buhuje n’uwo mugambi, Imana yavuze ko urubyaro rwa Aburahamu rwari kuzahabwa igihugu cy’i Kanaani cyari gituwemo n’abantu bitwaga Abamori. Ni gute byavugwa ko Imana yakoze ibintu bikwiriye igihe yirukanaga ku ngufu abo bantu ikabavana mu gihugu cyabo? Yehova yahanuye ko batari kuzirukanwa imyaka 400 itarashira—mbese kugeza igihe ‘gukiranirwa kw’Abamori kwari kuzurira’ (Itangiriro 12:1-3; 13:14,  15; 15:13, 16; 22:18). * Muri icyo gihe, Abamori bagendaga barushaho kononekara mu bihereranye n’umuco. Igihugu cy’i Kanaani cyahindutse igihugu cyarangwaga no gusenga ibigirwamana, kumena amaraso hamwe n’ibikorwa by’ubusambanyi bw’akahebwe (Kuva 23:24; 34:12, 13; Kubara 33:52). Abaturage bo muri icyo gihugu banatwikaga abana babo mu muriro babatambyeho ibitambo. Mbese, Imana irangwa no kwera yari gutuma ubwoko bwayo butura mu mimerere mibi nk’iyo? Oya rwose! Yaravuze iti ‘igihugu kiranduye; ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo’ (Abalewi 18:21-25). Ariko kandi, Yehova ntiyapfuye kwica abantu nta kurobanura. Abanyakanaani bari mu mimerere ikwiriye, urugero nka Rahabu n’Abagibeyoni, nta cyo yabatwaye.Yosuwa 6:25; 9:3-27.

Arwanirira Izina Rye

13, 14. (a) Kuki Yehova agomba kweza izina rye? (b) Ni gute Yehova yavanye umugayo ku izina rye?

13 Kubera ko Yehova ari uwera, izina rye na ryo ni iryera (Abalewi 22:32). Yesu yigishije abigishwa be gusenga bavuga bati “izina ryawe ryezwe” (Matayo 6:9NW). Ukwigomeka kwabaye muri Edeni kwashyize umugayo ku izina ry’Imana, gutuma habaho ugushidikanya ku bihereranye n’imico y’Imana n’uburyo bwayo bwo gutegeka. Yehova ntiyashoboraga kwihanganira ibintu nk’ibyo byo kumusebya no kumwigomekaho. Yagombaga kuvana umugayo ku izina rye.Yesaya 48:11.

14 Tugaruke ku Bisirayeli. Mu gihe bari bakiri abacakara mu Misiri, ibyo Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ivuga ko imiryango yose yo mu isi yari kuzihesha umugisha binyuriye ku Mbuto ye, byasaga n’aho nta reme byari bifite. Ariko kandi, igihe Yehova yabacunguraga maze akabahindura ishyanga, yavanye umugayo ku izina rye. Ku bw’ibyo, umuhanuzi Daniyeli yarabyibutse, maze abivuga mu isengesho agira ati “Nyagasani, Mana yacu, . . . wakuje ubwoko bwawe mu Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro [“izina,” NW].”Daniyeli 9:15.

15. Kuki Yehova yacunguye Abayahudi akabavana mu bunyage barimo i Babuloni?

 15 Igishishikaje, ni uko Daniyeli yavuze iryo sengesho mu gihe Abayahudi bari bakeneye ko Yehova yakongera akagira icyo akora ku bw’izina Rye. Abayahudi banze kumvira bajyanywe mu bunyage, icyo gihe noneho bakaba barajyanywe i Babuloni. Umurwa mukuru wabo, ari wo Yerusalemu, wari warabaye amatongo. Daniyeli yari azi ko gusubiza Abayahudi mu gihugu cyabo byari guhesha ikuzo izina rya Yehova. Ku bw’ibyo, Daniyeli yarasenze ati ‘babarira, Nyagasani, twumvire, Nyagasani, ugire icyo ukora ntutinde, Mana yanjye, kugira ngo izina ryawe ryubahwe; kuko umurwa wawe n’abantu bawe byitwa iby’izina ryawe.Daniyeli 9:18, 19.

Arwanirira Ubwoko Bwe

16. Sobanura impamvu kuba Yehova arwanirira izina rye bidasobanura ko atita ku bandi cyangwa ngo yikunde.

16 Mbese, kuba Yehova yita ku kurwanirira izina rye byumvikanisha ko atita ku bandi cyangwa ko yikunda? Si ko bimeze, kubera ko arinda ubwoko bwe mu gihe akora ibihuje n’ukwera kwe no kuba akunda ubutabera. Iyumvire nawe ibivugwa mu Itangiriro igice cya 14. Aho ngaho, dusoma inkuru ivuga iby’abami bane bagabye igitero maze bagashimuta Loti, mwishywa wa Aburahamu, hamwe n’umuryango we. Aburahamu, abifashijwemo n’Imana, yanesheje mu buryo butangaje izo ngabo nyinshi cyane zamurushaga amaboko! Inkuru y’uko kunesha ishobora kuba ari yo ya mbere yanditswe mu ‘gitabo cy’Intambara z’Uwiteka,’ uko bigaragara icyo gitabo kikaba cyari cyanditswemo n’ibindi bitero bya gisirikare bimwe na bimwe bitigeze byandikwa muri Bibiliya (Kubara 21:14). Hari ibindi bikorwa byo kunesha byari kuzakurikiraho.

17. Ni iki kigaragaza ko Yehova yarwaniriye Abisirayeli igihe bari bamaze kwinjira mu gihugu cy’i Kanaani? Tanga ingero.

17 Mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu gihugu cy’i Kanaani, Mose yarabijeje ati “Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n’ibyo yabakoreye mu Egiputa byose mu maso yanyu” (Gutegeka 1:30; 20:1). Koko rero, uhereye mu gihe cy’umusimbura wa Mose, ari we Yosuwa, ugakomeza ukagera mu gihe cy’Abacamanza no ku ngoma z’abami bizerwa b’u Buyuda, Yehova yarwaniriye ubwoko bwe, abuha kunesha abanzi  babwo mu buryo bwinshi butangaje.Yosuwa 10:1-14; Abacamanza 4:12-17; 2 Samweli 5:17-21.

18. (a) Kuki twagombye kugaragaza ko dushimira ku bwo kuba Yehova atarahindutse? (b) Ni iki kizabaho igihe urwango ruvugwa mu Itangiriro 3:15 ruzaba rugeze ku ndunduro yarwo?

18 Yehova ntiyahindutse; nta nubwo yahinduye umugambi we wo gutuma uyu mubumbe wacu uba paradizo irangwa n’amahoro (Itangiriro 1:27, 28). Na n’ubu Imana yanga ububi urunuka. Nanone kandi, ikunda cyane abagize ubwoko bwayo kandi vuba aha izagira icyo ikora ku bwabo (Zaburi 11:7). Mu by’ukuri, twiteze ko mu gihe kizaza cyegereje hazabaho ihinduka rikomeye ku bihereranye n’urwango ruvugwa mu Itangiriro 3:15. Kugira ngo Yehova yeze izina rye kandi arinde ubwoko bwe, azongera abe “intwari mu ntambara.”Zekariya 14:3; Ibyahishuwe 16:14, 16.

19. (a) Tanga urugero rugaragaza impamvu kuba Imana ikoresha imbaraga zayo zo kurimbura byagombye gutuma tuyegera. (b) Kuba Imana yiteguye kurwana byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

19 Reka dufate urugero: tuvuge ko umuryango w’umugabo runaka utewe n’inyamaswa y’inkazi, maze uwo mugabo akarwana na yo akayica. Mbese, utekereza ko umugore we n’abana be bacibwa intege n’icyo gikorwa? Ibinyuranye n’ibyo, wakwitega ko kibakora ku mutima, bitewe n’urukundo ruzira ubwikunde abakunda. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye gucibwa intege no kuba Imana  ikoresha imbaraga zayo zo kurimbura. Kuba yiteguye kurwana kugira ngo iturinde byagombye gutuma turushaho kuyikunda. Nanone byagombye gutuma turushaho guha agaciro imbaraga zayo zitagira imipaka. Muri ubwo buryo, dushobora ‘gukorera Imana tuyubaha, tuyitinya.’Abaheburayo 12:28.

Nimwegere “Intwari mu Ntambara”

20. Mu gihe dusomye inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibihereranye n’intambara y’Imana ariko ntidushobore kuzisobanukirwa neza, ni gute twagombye kubyifatamo, kandi kuki?

20 Birumvikana ko buri gihe atari ko Bibiliya itanga ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’imyanzuro ya Yehova ifitanye isano n’intambara arwana. Ariko buri gihe, dushobora kwiringira tudashidikanya ibi bikurikira: nta na rimwe Yehova akoresha imbaraga ze zo kurimbura mu buryo bwo kurenganya abandi, abashotora cyangwa mu buryo burangwa n’ubugome. Incuro nyinshi, gusuzuma imimerere y’ibintu byavuzwe mu nkuru runaka yo muri Bibiliya, cyangwa kugira ubumenyi runaka ku byerekeye ibintu byavuzwe, bishobora kudufasha kwiyumvisha ibintu mu buryo bukwiriye (Imigani 18:13). No mu gihe twaba tutazi ibintu mu buryo burambuye, kwiga byinshi ku bihereranye na Yehova no gutekereza ku mico ye ihebuje byonyine bishobora kuvanaho ugushidikanya uko ari ko kose dushobora kugira. Iyo tubigenje dutyo, dusanga dufite impamvu zihagije zo kwiringira Imana yacu Yehova.Yobu 34:12.

21. Nubwo rimwe na rimwe Yehova aba “intwari mu ntambara,” ni iki akunda muri kamere ye?

21 Nubwo iyo bibaye ngombwa Yehova aba “intwari mu ntambara,” ibyo ntibisobanura ko akunda intambara. Igihe Ezekiyeli yerekwaga ibihereranye n’igare ryo mu ijuru, Yehova yagaragajwe ameze nk’uwiteguye kurwanya abanzi be. Ariko kandi, Ezekiyeli yabonye Imana igoswe n’umukororombya—ukaba ari ikimenyetso cy’amahoro (Itangiriro 9:13; Ezekiyeli 1:28; Ibyahishuwe 4:3). Uko bigaragara, Yehova afite kamere ituje kandi ni umunyamahoro. Intumwa Yohana yaranditse iti ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Imico ya Yehova yose iruzuzanya mu buryo bwuzuye. Mbega igikundiro dufite cyo kuba dushobora kwegera iyo Mana ifite imbaraga nyinshi nyamara ikanagira urukundo!

^ par. 1 Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Josèphe yabivuze, Abaheburayo bari “bakurikiwe n’amagare 600, abantu bagenderaga ku mafarashi 50.000 n’abasirikare bigenza bitwaje intwaro zikomeye bageraga ku 200.000.”—Byavuye mu gitabo cyitwa Jewish Antiquities, II, 324 [xv, 3].

^ par. 12 Uko bigaragara, izina “Abamori” ryakoreshejwe aha ngaha, rikubiyemo abaturage b’i Kanaani bose.Gutegeka 1:6-8, 19-21, 27; Yosuwa 24:15, 18.

IBINDI WAMENYA

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Umunsi w’urubanza ni iki?

Menya uko umunsi w’urubanza uzazanira umugisha abantu bose b’indahemuka.