Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Egera Yehova

 IGICE CYA 31

‘Egera Imana, na Yo Izakwegera’

‘Egera Imana, na Yo Izakwegera’

1-3. (a) Ni iki dushobora kumenya ku bihereranye na kamere ya kimuntu binyuriye mu kwitegereza imishyikirano iba hagati y’ababyeyi n’abana babo? (b) Ubusanzwe, bigenda bite iyo umuntu atugaragarije urukundo, kandi se, ni ikihe kibazo cy’ingenzi dushobora kwibaza?

ABABYEYI bashimishwa no kubona akana kabo k’uruhinja gatangiye guseka. Akenshi, bubika umutwe ku gahanga kako, bakakabyinirira baseka n’ubwuzu bwinshi. Baba bafite amatsiko yo kubona ukuntu kari bubyitabire. Kandi koko, mu gihe gito karatangira kakamwenyura, maze kakagaragaza inseko nziza cyane. Iyo nseko ubwayo iba isa n’aho igaragaza mu buryo bwihariye urukundo ruba ruvutse muri ako kana k’uruhinja kubera ko ababyeyi bako baba bakagaragarije urukundo.

2 Inseko y’urwo ruhinja itwibutsa ikintu runaka cy’ingenzi ku bihereranye na kamere muntu. Ubusanzwe, iyo tugaragarijwe urukundo natwe turarugaragaza. Uko ni ko turemye. (Zaburi 22:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Uko tugenda dukura, ni na ko tugenda twongera ubushobozi bwacu bwo kwitabira urukundo. Wenda ushobora kwibuka igihe wari ukiri umwana, ukuntu ababyeyi bawe, bene wanyu cyangwa incuti, bakugaragarizaga urukundo. Mu mutima wawe hajemo ibyiyumvo bisusurutsa, maze birakura biza kuvamo ibikorwa. Nawe wagaragaje urukundo nk’uko warugaragarijwe. Mbese, hari ibintu nk’ibyo biba mu mishyikirano ugirana na Yehova Imana?

3 Bibiliya igira iti “turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:19). Kuva ku Mutwe wa 1 kugeza ku Mutwe wa 3 w’iki gitabo, wibukijwe ko Yehova Imana yagiye akoresha imbaraga, ubutabera bwe n’ubwenge bwe mu buryo burangwa n’urukundo ku bw’inyungu zawe. Hanyuma mu Mutwe wa 4, wabonye ko mu buryo butaziguye yagaragarije abantu urukundo rwe mu buryo butangaje—hakubiyemo nawe ubwawe. Noneho rero, hari ikibazo kivuka. Mu buryo runaka, ni ikibazo cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose ushobora kwibaza, icyo kibazo  kikaba kigira kiti ‘ni gute nzitabira urukundo rwa Yehova?’

Icyo Gukunda Imana Bisobanura

4. Ni mu buhe buryo abantu bari mu rujijo ku bihereranye n’icyo gukunda Imana bisobanura?

4 Yehova, we Nkomoko y’urukundo, azi neza ko urukundo rufite imbaraga zo guhishura imico ihebuje abandi bafite. Bityo, nubwo abantu b’abahemu bagiye bamwigomekaho, yakomeje kugira icyizere cy’uko abantu bamwe na bamwe bari kuzitabira urukundo rwe. Kandi koko, abantu babarirwa muri za miriyoni bararwitabiriye. Ikibabaje ariko, ni uko amadini yo muri iyi si yononekaye yatumye abantu baba mu rujijo ku bihereranye n’icyo gukunda Imana bisobanura. Abantu batabarika bavuga ko bakunda Imana, ariko basa n’aho batekereza ko bene urwo rukundo ari ibyiyumvo umuntu agomba kugaragaza mu magambo gusa. Gukunda Imana bishobora gutangira mu buryo nk’ubwo, mbese rwose nk’uko urukundo akana gato gakunda ababyeyi bako rushobora gutangira rugaragarira mu nseko yako. Ku bantu bakuze ariko, urukundo rukubiyemo byinshi kurushaho.

5. Ni gute Bibiliya igaragaza icyo gukunda Imana bisobanura, kandi se, kuki ibyo bisobanuro byagombye kudushimisha?

5 Yehova agaragaza neza icyo kumukunda bisobanura. Ijambo rye rigira riti ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo.’ Bityo rero, gukunda Imana bigomba kugaragarira mu bikorwa. Mu by’ukuri, igitekerezo cyo kuganduka ntigishimisha abantu benshi. Ariko uwo murongo ukomeza mu buryo burangwa n’ineza ugira uti “kandi amategeko [y’Imana] ntarushya” (1 Yohana 5:3). Amategeko n’amahame ya Yehova yagenewe kutuzanira inyungu, nta bwo ari ukudukandamiza (Yesaya 48:17, 18). Ijambo ry’Imana ryuzuyemo amahame adufasha kugira ngo turusheho kuyegera. Mu buhe buryo? Reka dusuzume ibintu bitatu biranga imishyikirano tugirana n’Imana. Ibyo bikubiyemo gushyikirana na yo, gahunda yo kuyiyoboka no kuyigana.

Gushyikirana na Yehova

6-8. (a) Ni mu buhe buryo dushobora gutega Yehova amatwi? (b) Ni gute dushobora gutuma Ibyanditswe bihinduka bizima mu gihe tubisoma?

6 Igice cya 1 cyabimburirwaga n’ikibazo kigira kiti “mbese,  ushobora gutekereza urimo uganira n’Imana?” Twabonye ko ibyo atari ibintu umuntu yibwira mu bitekerezo gusa. Mu by’ukuri, Mose yagiranye na yo ikiganiro nk’icyo. Bite se kuri twe? Muri iki gihe, Yehova ntiyohereza abamarayika be ngo baze bavugane n’abantu. Ariko kandi, Yehova afite uburyo buhebuje atuvugishamo muri iki gihe. Ni gute se dushobora gutega Yehova amatwi?

7 Kubera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana,” dutega Yehova amatwi binyuriye mu gusoma Ijambo rye, ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Ku bw’ibyo, umwandi wa zaburi yateye abagaragu ba Yehova inkunga yo gusoma Ijambo rye “ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:1, 2). Kubigenza dutyo bisaba ko dushyiraho imihati ikomeye. Ariko kandi, imihati nk’iyo si imfabusa. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 18, Bibiliya ni nk’ibaruwa y’agaciro twandikiwe na Data wo mu ijuru. Bityo, kuyisoma ntibyagombye kuba ibintu dukora ku bw’akamenyero gusa. Tugomba gutuma Ibyanditswe bihinduka bizima mu gihe tubisoma. Ni gute twabigeraho?

8 Iyumvishe neza inkuru zivugwa muri Bibiliya mu gihe uzisoma. Gerageza kwiyumvisha ko abantu bavugwa muri Bibiliya ari abantu babayeho koko. Gerageza kwiyumvisha imimerere bari barimo n’intego bari bafite. Hanyuma, utekereze mu buryo bwimbitse ku byo usoma, wibaza ibibazo nk’ibi ngo ‘ni iki iyi nkuru inyigisha ku bihereranye na Yehova? Umuco we watsindagirijwe muri iyi nkuru ni uwuhe? Ni irihe hame Yehova ashaka ko menya, kandi se, ni gute nshobora kurishyira mu bikorwa mu buzima bwanjye?’ Soma, utekereze ku byo wasomye kandi ubishyire mu bikorwa: nubigenza utyo, Ijambo ry’Imana rizakubera rizima.Zaburi 77:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera; Yakobo 1:23-25.

9. ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ni nde, kandi se, kuki ari iby’ingenzi cyane ko dutega amatwi uwo “mugaragu” tubigiranye ubwitonzi?

9 Nanone Yehova atuvugisha binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Nk’uko Yesu yabihanuye, itsinda rito ry’abagabo b’Abakristo basizwe ryashyizweho kugira ngo ritange “igerero [ryo mu buryo bw’umwuka], igihe cyaryo” muri iyi minsi igoye y’imperuka (Matayo 24:45-47). Mu gihe dusoma ibitabo byateguriwe kudufasha kugira ngo tugire ubumenyi nyakuri ku byerekeye Bibiliya, no mu gihe tuba turi mu materaniro ya Gikristo no mu makoraniro,  tuba tugaburirwa mu buryo bw’umwuka n’uwo mugaragu. Kubera ko iryo tsinda ari umugaragu wa Kristo, dukurikiza tubigiranye ubwenge amagambo ya Yesu agira ati ‘mwirinde uko mwumva’ (Luka 8:18). Dutega amatwi tubigiranye ubwitonzi kubera ko tuzi ko uwo mugaragu ukiranuka ari bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo ashyikirane natwe.

10-12. (a) Kuki isengesho ari impano ihebuje Yehova yaduhaye? (b) Ni gute dushobora gusenga mu buryo bushimisha Yehova, kandi se, kuki dushobora kudashidikanya ko afatana uburemere amasengesho yacu?

10 Bite se ku bihereranye no kuvugana n’Imana? Mbese, dushobora kuvugisha Yehova? Icyo gitekerezo giteye ubwoba! Uramutse ushaka kubonana n’umutegetsi usumba abandi bose mu gihugu cyawe kugira ngo umubwire ibibazo byawe biguhangayikishije, waba ufite ayahe mahirwe yo kubona icyemezo kiguhesha uburenganzira bwo kubonana na we? Rimwe na rimwe, no kubigerageza ubwabyo bishobora kukuzanira akaga! Mu gihe cya Esiteri na Moridekayi, umuntu yashoboraga kwicwa azize ko yasanze umwami w’Abaperesi kandi umwami atarigeze amutumira (Esiteri 4:10, 11). Noneho rero, tekereza kujya imbere y’Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, imbere ye abantu bakaba “bameze nk’ubuzīkira,” kabone n’iyo baba ari abantu bakomeye cyane kurusha abandi bose (Yesaya 40:22). Mbese, twagombye kumva dutinye cyane kumwegera? Oya rwose!

11 Yehova yahaye abantu bose uburyo bworoshye cyane bwo kumwegera—ni ukuvuga isengesho. Ndetse n’umwana muto cyane ashobora gusenga Yehova abigiranye ukwizera, akabikora mu izina rya Yesu (Yohana 14:6; Abaheburayo 11:6). Nyamara kandi, isengesho rituma dushobora kugaragaza ibyiyumvo n’ibitekerezo byacu byimbitse—ndetse n’ibiba bibabaje cyane tubona ko bitugoye kuba twabivuga (Abaroma 8:26). Nta cyo bimaze kugerageza kwibonekeza imbere ya Yehova ko uri intyoza, uvuga amagambo ahambaye, cyangwa amasengesho maremare cyane arimo uburondogozi (Matayo 6:7, 8). Ku rundi ruhande, Yehova ntashyiraho imipaka ku bihereranye n’uko igihe twamara tumuvugisha kigomba kuba kireshya cyangwa incuro dushobora kumuvugisha. Ndetse n’Ijambo rye ridutumirira ‘gusenga ubudasiba.’1 Abatesalonike 5:17.

 12 Wibuke ko Yehova ari we wenyine witwa ‘Uwumva ibyo asabwa,’ kandi ko atega amatwi akishyira mu mwanya w’abandi nta buryarya. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Mbese, yaba apfa gukomeza kumva gusa amasengesho y’abagaragu be b’indahemuka? Oya, ashimishwa by’ukuri n’ayo masengesho. Ijambo rye rigereranya ayo masengesho n’imibavu yoshejwe izamura umubabwe n’umwotsi bihumura neza cyane (Zaburi 141:2; Ibyahishuwe 5:8; 8:4). Mbese, ntiduhumurizwa iyo dutekereje ko amasengesho yacu avuye ku mutima na yo azamuka maze agashimisha Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga? Bityo, niba ushaka kwegera Yehova, jya umusenga kenshi ubigiranye ukwicisha bugufi, mbese umusenge buri munsi. Suka ibiri mu mutima wawe imbere ye; we kugira icyo umukinga. (Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Bwira So wo mu ijuru ibiguhangayikishije, ibikunejeje, ibyo kumushimira n’ibyo kumusingiza. Ingaruka zizaba iz’uko imirunga iguhuza na we izagenda irushaho gukomera.

Gahunda yo Kuyoboka Yehova

13, 14. Kuyoboka Yehova bisobanura iki, kandi se, kuki bikwiriye ko tubikora?

13 Mu gihe dushyikirana na Yehova Imana, nta bwo tuba duteze amatwi gusa kandi tuvuga, nk’uko twabigenza mu gihe twaba tuvugana n’incuti cyangwa mwene wacu. Mu by’ukuri, tuba dusenga Yehova, tumuha icyubahiro cyose akwiriye. Gahunda y’ugusenga k’ukuri ni yo igenga ubuzima bwacu. Ikubiyemo uburyo tugaragariza Yehova ko tumukunda kandi ko twamwiyeguriye tubigiranye ubugingo bwacu bwose, kandi ihuriza hamwe ibiremwa byose bya Yehova by’indahemuka, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi. Mu iyerekwa, intumwa Yohana yumvise umumarayika atanga itegeko rigira riti “muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”Ibyahishuwe 14:7.

14 Kuki twagombye kuyoboka Yehova? Tekereza ku mico twasuzumye muri iki gitabo, urugero nk’ukwera, imbaraga, kwirinda, ubutabera, ubutwari, imbabazi, ubwenge, kwicisha bugufi, urukundo, impuhwe, ubudahemuka no kugira neza. Twabonye ko Yehova ari we utanga urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza buri muco muri iyo mico y’agaciro kenshi. Iyo tugerageje kwiyumvisha ibihereranye n’imico yose afite, tubona ko arenze ibyo kuba akomeye  kandi ashimishije gusa. Arahebuje mu buryo butangaje, kandi araturuta mu buryo butagereranywa (Yesaya 55:9). Nta gushidikanya, Yehova ni we ukwiriye kuba Umutegetsi wacu w’Ikirenga, kandi rwose birakwiriye ko tumuyoboka. Ariko se, ni mu buhe buryo twagombye kuyoboka Yehova?

15. Ni gute twasenga Yehova “mu [m]wuka no mu kuri,” kandi se, amateraniro ya Gikristo aduha uburyo bwo gukora iki?

15 Yesu yaravuze ati “Imana ni Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Ibyo bisobanura kuyoboka Yehova dufite umutima wuzuye ukwizera n’urukundo, tuyobowe n’umwuka we. Ibyo nanone bisobanura kumuyoboka mu buryo buhuje n’ukuri, ni ukuvuga ubumenyi nyakuri dusanga mu Ijambo ry’Imana. Igihe cyose tuba duteraniye hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, tuba dufite uburyo bw’agaciro kenshi bwo gusenga Yehova ‘mu mwuka no mu kuri’ (Abaheburayo 10:24, 25). Mu gihe turirimba indirimbo  zo gusingiza Yehova, tukifatanya mu isengesho rimutuwe, kandi tugatega amatwi tukanifatanya mu biganiro bishingiye ku Ijambo rye, tuba tugaragaje urukundo tumukunda binyuriye kuri gahunda y’ugusenga kutanduye.

Amateraniro ya Gikristo ni umwanya ushimishije wo kuyoboka Yehova

16. Rimwe mu mategeko akomeye kurusha ayandi yose yahawe Abakristo b’ukuri ni irihe, kandi se, kuki twumva duhatiwe kuryubahiriza?

16 Nanone, tuyoboka Yehova mu gihe tubwira abandi ibihereranye na we, tumusingiriza mu ruhame (Abaheburayo 13:15). Koko rero, itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova ni rimwe mu mategeko akomeye cyane kurusha ayandi yose yahawe Abakristo b’ukuri (Matayo 24:14). Turyubahiriza tubishishikariye bitewe n’urukundo dukunda Yehova. Iyo dutekereje ukuntu “imana y’iki gihe,” Satani Diyabule, ‘yahumye imitima abatizera’ binyuriye mu gutangiza ibinyoma byuzuye ubugome ku bihereranye na Yehova, mbese, ntitwifuza kuba Abahamya b’Imana yacu, tubeshyuza ibyo binyoma (2 Abakorinto 4:4; Yesaya 43:10-12)? Kandi se, iyo dutekereje ku mico ihebuje ya Yehova, mbese, ntitwumva dufite icyifuzo gikomeye cyo kubwira abandi ibihereranye na we? Ni koko, nta murimo ushimishije twagira waruta uwo gufasha abandi kumenya no gukunda Data wo mu ijuru.

17. Ni ibihe bintu bikubiye muri gahunda yacu yo kuyoboka Yehova, kandi se, kuki tugomba kumuyoboka tubigiranye ubudahemuka?

17 Gahunda yacu yo kuyoboka Yehova ikubiyemo byinshi kurushaho. Igira ingaruka ku bice byose by’imibereho yacu (Abakolosayi 3:23). Niba twemera by’ukuri ko Yehova ari we Mwami wacu akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga, icyo gihe tuzashaka uko twakora ibyo ashaka byose—haba mu mibereho yacu yo mu muryango, mu kazi, mu mishyikirano tugirana n’abandi, no mu gihe twirangaza. Tuzashaka uburyo bwo gukorera Yehova n’“umutima wuzuye,” tubigiranye ubudahemuka (1 Ngoma 28:9NW). Bene iyo gahunda yo kuyoboka Yehova ntibangikana no kugira imitima ibiri cyangwa imibereho y’amaharakubiri—ni ukuvuga kugira imyifatire irangwa n’uburyarya yo kwigaragaza nk’umuntu ukorera Yehova mu gihe ukomeza gukora ibyaha bikomeye rwihishwa. Ubudahemuka ntibubangikana n’uburyarya nk’ubwo; urukundo rutuma umuntu abona ko uburyarya ari ikintu giteye ishozi. Gutinya Imana  na byo bizadufasha. Bibiliya ishyira isano hagati y’uko kubaha Yehova no gukomeza kugirana na we imishyikirano ya bugufi.Zaburi 25:14.

Kwigana Yehova

18, 19. Kuki bihuje n’ukuri gutekereza ko abantu buntu badatunganye bashobora kwigana Yehova Imana?

18 Buri mutwe w’iki gitabo wagiye usozwa n’igice kivuga ukuntu ‘twakwigana Imana, nk’abana bakundwa’ (Abefeso 5:1). Ni iby’ingenzi cyane kwibuka ko nubwo turi abantu badatunganye, dushobora mu by’ukuri kwigana uburyo butunganye Yehova akoreshamo imbaraga ze, akurikiza ubutabera, akora ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge, n’uburyo agaragaza urukundo. Tuzi dute ko mu by’ukuri dushobora kwigana Ishoborabyose? Wibuke ko ibisobanuro by’izina rya Yehova bitwigisha ko yihindura icyo ashaka cyose kugira ngo asohoze imigambi ye. Twumva mu buryo bukwiriye dutangajwe n’ubwo bushobozi, ariko se, ibyo byaba bivuga ko tudashobora kumwigana? Oya rwose.

19 Twaremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26). Bityo, abantu batandukanye cyane n’ibindi biremwa ibyo ari byo byose byo ku isi. Ntidukora ibintu bitewe gusa n’ubugenge kamere twarazwe, cyangwa ibintu bidukikije. Yehova yaduhaye impano y’agaciro cyane—ni ukuvuga umudendezo wo guhitamo ibitunogeye. Nubwo turi abanyantege nke kandi tukaba tudatunganye, dufite uburenganzira bwo guhitamo icyo tuzaba cyo. Mbese, wifuza kuba umuntu wuje urukundo, w’umunyabwenge, umuntu ukiranuka, ukoresha ububasha bwe mu buryo bukwiriye? Binyuriye ku bufasha bw’umwuka wa Yehova, ushobora kumera utyo rwose! Muri ubwo buryo rero, tekereza ku bintu byiza uzageraho!

20. Ni ibihe bintu byiza tugeraho mu gihe twiganye Yehova?

20 Uzashimisha So wo mu ijuru, maze unezeze umutima we (Imigani 27:11). Ushobora no ‘kunezeza [Yehova] muri byose,’ kubera ko azi intege nke zawe (Abakolosayi 1:9, 10). Kandi mu gihe ukomeza kwihingamo imico myiza wigana So ukundwa cyane, uzagira igikundiro cyihariye. Uzaba umuntu utanga umucyo muri iyi si yuzuye umwijima, yitandukanyije n’Imana (Matayo 5:1, 2, 14). Uzarabagiranaho imico runaka igize kamere ihebuje ya Yehova. Mbega icyubahiro!

 ‘Egera Imana, na Yo Izakwegera’

Turakwifuriza kurushaho kwegera Yehova buri gihe

21, 22. Ni uruhe rugendo rutagira iherezo rwashyizwe imbere y’abantu bose bakunda Yehova?

21 Inkunga yoroheje dusanga muri Yakobo 4:8, irenze kuba intego. Ni urugendo. Igihe cyose tuzakomeza kuba abizerwa, urwo rugendo ntiruzigera rugira iherezo. Ntituzigera tureka kugenda turushaho kwegera Yehova. Mu by’ukuri, tuzahora dufite byinshi byo kwiga ku bihereranye na we. Ntitwagombye gutekereza ko iki gitabo cyatwigishije ibintu byose dukeneye kumenya ku bihereranye na Yehova. N’ubundi kandi, ntitwigeze dusuzuma ibintu byose Bibiliya ivuga ku byerekeye Imana! Ndetse na Bibiliya ubwayo ntitubwira ibintu byose dukeneye kumenya ku bihereranye na Yehova! Intumwa Yohana yatekerezaga ko iyo ibintu byose Yesu yakoze mu gihe cy’umurimo we wo ku isi biza kwandikwa, ‘ibitabo byari kwandikwa bitari gukwirwa mu isi’ (Yohana 21:25). Niba ibyo bishobora kuvugwa ku byerekeye Umwana, mbega ukuntu byavugwa ndetse cyane kurushaho ku byerekeye Se!

22 N’ubuzima bw’iteka ubwabwo ntibuzatuma dushobora kwiga ibihereranye na Yehova ngo tubimare inyuma (Umubwiriza 3:11).  Tekereza rero ku byiringiro dufite. Nyuma yo kubaho mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, ibihumbi, za miriyoni ndetse na za miriyari, tuzamenya byinshi birenze ibyo tuzi ubu ku bihereranye na Yehova Imana. Ariko kandi, tuzakomeza kumva ko hakiriho ibintu bitabarika bihebuje byo kwiga. Tuzaba dufite amatsiko yo kwiga byinshi kurushaho, kubera ko tuzahora dufite impamvu yo kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi waririmbye agira ati “kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye” (Zaburi 73:28). Ubuzima bw’iteka buzaba bufite ireme bitavugwa kandi bugizwe n’ibintu byinshi bitandukanye—ariko kwegera Yehova bizahora ari byo bintu bishimishije kurusha ibindi byose bizaba bigize ubwo buzima.

23. Ni iki uterwa inkunga yo gukora?

23 Turifuza ko wakwitabira urukundo rwa Yehova uhereye ubu, binyuriye mu kumukunda ubigiranye umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mariko 12:29, 30). Tukwifurije ko urukundo rwawe rwaba urukundo rudahemuka kandi rudatezuka. Turifuza ko imyanzuro ufata buri munsi, haba mu bintu byoroheje cyane cyangwa mu bikomeye cyane, yose yagaragaza ko ugengwa n’ihame rimwe rukumbi—ryo kuzahora uhitamo inzira yatuma urushaho kugirana na So wo mu ijuru imishyikirano ikomeye. Ikirenze ibyo byose, twifuza ko warushaho kwegera Yehova, kandi twifuza ko na we yarushaho kukwegera—mu gihe cy’iteka ryose!