Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibi ni byo Imana yari yarateganyije koko?

Ese ibi ni byo Imana yari yarateganyije koko?

GIRA ikinyamakuru icyo ari cyo cyose usoma. Reba amakuru kuri televiziyo cyangwa wumve radiyo. Usanga ikivugwa cyane ari intambara, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba! Tekereza noneho ku bibazo wifitiye. Ushobora kuba ufite umubabaro uterwa n’uburwayi cyangwa se kuba warapfushije uwo wakundaga. Ushobora kumva umeze nk’umugabo mwiza witwaga Yobu wavuze ko yari ‘yuzuye imibabaro.’​—Yobu 10:15.

Ibaze uti:

  • Ese ibi ni byo Imana yashakaga ko bitubaho, jye n’abandi bantu?

  • Ni iki cyamfasha guhangana n’ibibazo mfite?

  • Ese twakwiringira ko hari igihe isi izaba irangwa n’amahoro?

Bibiliya itanga ibisubizo bishimishije kuri ibyo bibazo.

 BIBILIYA YIGISHA KO IMANA IZAKORA IBI BINTU KU ISI.

“Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”​—Ibyahishuwe 21:4

“Ikirema kizasimbuka nk’impara.”​—Yesaya 35:6

“Amaso y’impumyi azahumuka.”​—Yesaya 35:5

 ‘Abari mu mva bose bazavamo.’​—Yohana 5:28, 29

“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”​—Yesaya 33:24

“Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi.”​—Zaburi 72:16

 UNGUKIRWA N’IBYO BIBILIYA YIGISHA

Ntiwihutire kuvuga ko ibyo wabonye ku mapaji abanza ari ibyifuzo by’abantu gusa. Imana yasezeranyije ko izatuma bibaho kandi Bibiliya isobanura uko izabikora.

Ariko rero, Bibiliya ikora ibirenze ibyo. Ishobora gutuma ugira ubuzima bushimishije by’ukuri ndetse no muri iki gihe. Tekereza gato ku bibazo n’imihangayiko wifitiye. Bishobora kuba bikubiyemo ubukene, ibibazo by’umuryango, uburwayi cyangwa se gupfusha uwo wakundaga. Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ibibazo muri iki gihe kandi ishobora kuguhumuriza iguha ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira:

  • Kuki tubabara?

  • Twahangana dute n’imihangayiko y’ubuzima?

  • Twakora iki kugira ngo umuryango wacu ugire ibyishimo?

  • Bitugendekera bite iyo dupfuye?

  • Ese tuzongera kubona abacu twakundaga bapfuye?

  • Twemezwa n’iki ko Imana izasohoza amasezerano yayo y’igihe kizaza?

 Kuba urimo usoma iki gitabo, bigaragaza ko wifuza kumenya icyo Bibiliya yigisha. Iki gitabo kizabigufashamo. Uzabona ko hari ibibazo bijyanye na za paragarafu. Abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bishimira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova hakoreshejwe ubwo buryo bw’ibibazo n’ibisubizo. Turiringira ko nawe uzabwishimira. Turakwifuriza ko Imana yakomeza kuguha umugisha, ukishima kandi ukanyurwa mu gihe uzaba wiga icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha!