Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya irimo ubuhe butumwa?

Umurongo w’igihe wa Bibiliya

Umurongo w’igihe wa Bibiliya
  1. “Mu ntangiriro . . .”

  2. Adamu aremwa mu wa 4026 M.Y.

  3.  Adamu apfa mu wa 3096

  4.  Umwuzure utangira mu wa 2370

  5.  Aburahamu avuka mu wa 2018

  6. Isezerano rya Aburahamu mu wa 1943

  7.  Yozefu agurishwa akaba umucakara mu wa 1750

  8.  Ibigeragezo bya Yobu mbere ya 1613

  9.  Abisirayeli bava muri Egiputa mu wa 1513

  10.  Mu mwaka wa 1473 binjira i Kanani bayobowe na Yosuwa

  11. Mu wa 1467 bigarurira igihugu cya Kanani hafi ya cyose

  12.  Sawuli yimikwa mu wa 1117

  13.  Mu wa 1070 Imana isezeranya Dawidi Ubwami

  14. Salomo aba umwami mu wa 1037

  15. Mu wa 1027 Urusengero rw’i Yerusalemu rwuzura

  16. ahagana mu wa 1020 Indirimbo ya Salomo irangira

  17.  Mu wa 997 Isirayeli yigabanyamo ubwami bubiri

  18.  Igitabo cy’Imigani kirangira ahagana mu wa 717

  19.  Yerusalemu irimburwa; bajyanwa mu bunyage i Babuloni mu wa 607

  20.  Mu wa 539 Babuloni yigarurirwa na Kuro

  21. Mu wa 537 Abayahudi bajyanywe mu bunyage basubira i Yerusalemu

  22. Mu wa 455 M.Y. Inkuta za Yerusalemu zongera kubakwa; hatangira ibyumweru 69 by’imyaka

  23.  Nyuma ya 443 M.Y. Igitabo cy’ubuhanuzi cya Malaki cyandikwa

  24.  Yesu avuka ahagana mu wa 2 M.Y.

  25. Mu wa 29 N.Y. Yesu abatizwa, atangira kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana

  26. Yesu atoranya intumwa ze 12; atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi mu wa 31

  27.  Mu wa 32 Yesu azura Lazaro

  28.  Yesu amanikwa ku itariki ya 14 Nisani 33 (Ukwezi kwa Nisani gufata igice cya Werurwe n’icya Mata)

  29. Yesu azurwa ku itariki ya 16 Nisani 33

  30.  Tariki ya 6 Sivani 33 Pentekote; umwuka wera usukwa (ukwezi kwa Sivani guhura n’igice cya Gicurasi na Kamena)

  31. Mu wa 36 Koruneliyo aba Umukristo

  32.  ahagana mu wa 47-48 Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kubwiriza

  33. ahagana mu wa 49-52 Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo rwo kubwiriza

  34. ahagana mu wa 52-56 Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo rwo kubwiriza

  35.  ahagana mu wa 60-61 Pawulo yandika amabaruwa igihe yari afungiwe i Roma

  36.  mbere y’umwaka wa 62 Yakobo umuvandimwe wa Yesu yandika urwandiko rwe

  37.  Mu wa 66 Abayahudi bivumbura ku Baroma

  38. Yerusalemu n’urusengero rwayo rurimburwa n’Abaroma mu wa 70

  39.  Yohana yandika igitabo cy’Ibyahishuwe ahagana mu wa 96

  40. Yohana, ari na we wa nyuma mu ntumwa, apfa ahagana mu wa 100 N.Y.