Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ni iki Bibiliya itwigisha?

 IGICE CYA 12

Wakora iki ngo ube incuti y’Imana?

Wakora iki ngo ube incuti y’Imana?

1, 2. Bamwe mu bari incuti za Yehova ni ba nde?

NI NDE wumva yakubera incuti? Ni umuntu ukunda. Umuntu wisanzuraho kandi na we akakwisanzuraho. Wa muntu witonda, ufite imico igushimisha.

2 Hari abantu Imana itoranya ikabagira incuti zayo. Urugero, Aburahamu yari incuti ya Yehova (Yesaya 41:8; Yakobo 2:23). Nanone Yehova yakundaga Dawidi. Yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima we ushaka’ (Ibyakozwe 13:22). Daniyeli we yari umuhanuzi “ukundwa cyane” na Yehova.—Daniyeli 9:23.

3. Ni iki cyatumye Aburahamu, Dawidi na Daniyeli baba incuti za Yehova?

3 Ni iki cyatumye Aburahamu, Dawidi na Daniyeli baba incuti za Yehova? Yehova yabwiye Aburahamu ati ‘waranyumviye’ (Intangiriro 22:18). Abantu bumvira Yehova bicishije bugufi ni bo agira incuti ze. Ndetse n’ishyanga ryose ryashoboraga kuba incuti ze. Yehova yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “mwumvire ijwi ryanjye, nanjye nzaba Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye” (Yeremiya 7:23). Nawe rero ugomba kumvira Yehova niba ushaka kuba incuti ye.

YEHOVA ARINDA INCUTI ZE

4, 5. Yehova arinda ate incuti ze?

4 Bibiliya ivuga ko Yehova ashakisha uko ‘yakwerekana imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye’ (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Muri Zaburi ya 32:8  Yehova asezeranya incuti ze ati “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.”

5 Hari umwanzi ukomeye ushaka kutubuza kuba incuti z’Imana. Ariko Yehova yifuza kuturinda. (Soma muri Zaburi ya 55:22.) Dukorera Yehova n’umutima wacu wose kubera ko turi incuti ze. Dukomeza kumubera indahemuka niyo turi mu ngorane. Dufite icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite. Yaririmbiye Yehova ati “sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye” (Zaburi 16:8; 63:8). Ariko se Satani agerageza ate kutubuza kuba incuti z’Imana?

IKIREGO CYA SATANI

6. Ni iki Satani ashinja abantu?

6 Mu Gice cya 11 twize ko Satani yarwanyije Yehova, amushinja ko abeshya kandi ko yafataga nabi Adamu na Eva kuko atabemereye kwihitiramo icyiza n’ikibi. Igitabo cya Yobu kitwigisha ko Satani arega n’abantu bifuza kuba incuti z’Imana. Avuga ko bakorera Imana babitewe n’ibyo ibaha ko batabiterwa n’uko bayikunda. Satani anavuga ko ashobora gutuma umuntu uwo ari we wese atera Imana umugongo. Reka turebe icyo twakwigira kuri Yobu n’ukuntu Yehova yamurinze.

7, 8. (a) Yehova yabonaga ate Yobu? (b) Satani yavuze ko ari iki cyatumaga Yobu akorera Yehova?

7 Yobu yari muntu ki? Yari umuntu mwiza wabayeho kera cyane, ubu hakaba hashize imyaka hafi 3.600. Yehova yavuze ko mu gihe cye nta wari uhwanye na we ku isi. Yobu yubahaga Imana cyane kandi yangaga ibibi (Yobu 1:8). Yari incuti ya Yehova rwose.

8 Satani yavuze ko Yobu yakoreraga Imana abitewe n’ubwikunde. Satani yabwiye Yehova ati “ese  ntiwamurinze we n’inzu ye n’ibyo atunze byose aho biri hose? Wahaye umugisha imirimo y’amaboko ye, kandi amatungo ye yagwiriye mu isi. Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe.”—Yobu 1:10, 11.

9. Ni iki Yehova yemereye Satani gukora?

9 Satani yashinje Yobu ko yakoreraga Yehova abitewe gusa n’ibyo yamuhaga. Nanone Satani yavuze ko yashoboraga gutuma Yobu areka gukorera Imana. Yehova ntiyemeraga ko ibyo Satani yavugaga byari ukuri, ariko yamwemereye kugerageza Yobu kugira ngo arebe niba koko yarakundaga Yehova.

SATANI ATEZA IBYAGO YOBU

10. Ni ibihe byago Satani yateje Yobu? Yobu yabyitwayemo ate?

10 Satani yahereye ku matungo ya Yobu yose arayarimbura, yica n’abagaragu be hafi ya bose. Yobu yatakaje ibyo yari atunze byose. Hanyuma Satani yateje inkubi y’umuyaga ihitana abana icumi ba Yobu. Ariko Yobu yakomeje kubera Yehova indahemuka. “Muri ibyo byose, nta cyaha Yobu yakoze cyangwa ngo agire ikintu kidakwiriye aherereza ku Mana.”—Yobu 1:12-19, 22.

Yehova yagororeye Yobu kubera ko yakomeje kumubera indahemuka

11. (a) Ni ibihe byago bindi Satani yateje Yobu? (b) Yobu yabyitwayemo ate?

11 Satani ntiyarekeye aho. Yabwiye Imana ati ‘kora ku magufwa ye no ku mubiri we, maze urebe ko atazakuvuma ari imbere yawe.’ Ibyo byatumye Satani ateza Yobu indwara yamubabazaga cyane (Yobu 2:5, 7). Icyo gihe na bwo Yobu yakomeje kubera Yehova indahemuka. Yaravuze ati “kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5.

12. Yobu yagaragaje ate ko Satani ari umunyabinyoma?

 12 Yobu ntiyari azi ibirego bya Satani, kandi ntiyari azi impamvu yahuye n’ibyago byinshi. Yatekerezaga ko Yehova ari we wamuteje ibyo byago (Yobu 6:4; 16:11-14). Ariko nubwo Yobu yabyumvaga atyo, yakomeje kubera Yehova indahemuka. Icyo gihe byari bimaze kugaragara ko Yobu atakoreraga Imana abitewe n’ubwikunde. Yakundaga Imana rwose. Ibirego bya Satani byari ibinyoma.

13. Kuba Yobu yarakomeje kuba indahemuka byagize akahe kamaro?

13 Nubwo Yobu atari azi ibyaberaga mu ijuru, yakomeje kubera Imana indahemuka, bityo agaragaza ko Satani ari umunyabinyoma. Yehova yagororeye Yobu kubera ko yakomeje kuba indahemuka.—Yobu 42:12-17.

NAWE SATANI ARAGUSHINJA

14, 15. Ni iki Satani ashinja abantu bose?

14 Hari amasomo y’ingenzi ushobora kuvana ku byabaye kuri Yobu. Muri iki gihe, Satani adushinja ko dukorera Yehova tubitewe n’ibyo aduha. Muri Yobu 2:4 Satani yaravuze ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.” Ubwo rero, Satani ntiyashinje Yobu gusa, ahubwo yashinje abantu bose ko bakorera Imana babitewe n’ubwikunde. Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana Yobu apfuye, Satani yari agituka Yehova kandi agashinja ibinyoma abagaragu be. Urugero, mu Migani 27:11 hagira hati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”

15 Ushobora guhitamo kumvira Yehova ukaba incuti ye y’indahemuka, ukagaragaza ko Satani ari umunyabinyoma. Nubwo kuba incuti y’Imana bishobora kugusaba kugira ibintu byinshi uhindura mu mibereho  yawe, ni wo mwanzuro mwiza kuruta iyindi ushobora gufata. Uwo ni umwanzuro ugomba gutekerezaho. Satani avuga ko utazakomeza kubera Imana indahemuka mu gihe uzaba uhanganye n’ibibazo. Agerageza kudushuka kugira ngo duhemukire Imana. Abikora ate?

16. (a) Ni ayahe mayeri Satani akoresha kugira ngo atume abantu bareka gukorera Yehova? (b) Wowe ku giti cyawe, ni ayahe mayeri Satani ashobora gukoresha kugira ngo akubuze gukorera Yehova?

16 Satani akoresha amayeri atandukanye kugira ngo atubuze kuba incuti z’Imana. Atugabaho ibitero “ameze nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Ntuzatangazwe no kubona incuti zawe, abagize umuryango wawe ndetse n’abandi bagerageza kukubuza kwiga Bibiliya no gukora ibyo gukiranuka. Icyo gihe rwose ushobora kumva umeze nk’uwagabweho igitero * (Yohana 15:19, 20). Nanone Satani yihindura “umumarayika w’umucyo.” Agerageza kudushuka kugira ngo dusuzugure Yehova (2 Abakorinto 11:14). Andi mayeri Satani akoresha kugira ngo atume tureka gukorera Yehova ni ukutwumvisha ko turi babi cyane ku buryo tudashobora gukorera Imana.—Imigani 24:10.

UMVIRA AMATEGEKO YA YEHOVA

17. Kuki twumvira Yehova?

17 Iyo twumviye Yehova tuba tugaragaje ko Satani ari umubeshyi. Ni iki kizadufasha kumvira? Bibiliya igira iti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose”  (Gutegeka kwa Kabiri 6:5). Twumvira Yehova kubera ko tumukunda. Uko tuzagenda turushaho gukunda Yehova, ni na ko tuzarushaho kwifuza gukora ibyo adusaba byose. Intumwa Yohana yaranditse ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yohana 5:3.

18, 19. (a) Ni ibihe bintu Yehova abona ko ari bibi? (b) Tubwirwa n’iki ko Yehova atajya adusaba ibintu bidashoboka?

18 Ariko se ni ibihe bintu Yehova abona ko ari bibi? Bimwe muri byo biri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Anga ibyo Yehova yanga.” Ukibibona, ushobora gutekereza ko bimwe muri byo atari bibi cyane. Ariko nusoma imirongo ya Bibiliya kandi ukayitekerezaho witonze, uzasobanukirwa ko kumvira amategeko ya Yehova ari byo bigaragaza ubwenge. Ushobora no kubona ko hari ibyo ugomba guhindura mu mibereho yawe.  Nubwo guhindura ibintu bimwe na bimwe bishobora kukugora, nubikora uzagira amahoro n’ibyishimo uheshwa no kuba incuti y’Imana (Yesaya 48:17, 18). Tubwirwa n’iki ko umuntu ashobora guhinduka?

19 Yehova ntajya adusaba gukora ibidashoboka (Gutegeka kwa Kabiri 30:11-14). Kubera ko ari incuti yacu nyakuri, atuzi neza kuruta uko twiyizi. Azi ubushobozi dufite n’intege nke zacu (Zaburi 103:14). Intumwa Pawulo adutera inkunga agira ati “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira” (1 Abakorinto 10:13). Dushobora kwizera tudashidikanya ko buri gihe Yehova azaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukore ibyiza. Azaguha “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo zigufashe kwihanganira ingorane (2 Abakorinto 4:7). Pawulo amaze  kubona ukuntu Yehova yamufashije mu bihe nk’ibyo, yaravuze ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

ITOZE GUKUNDA IBYO IMANA IKUNDA

20. Ni iyihe mico ugomba kwigana, kandi kuki?

20 Niba dushaka kuba incuti za Yehova, ntitugomba gusa kureka gukora ibyo avuga ko ari bibi (Abaroma 12:9). Incuti z’Imana zikunda ibyo ikunda nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 15:1-5. (Hasome.) Incuti za Yehova zigana imico ye, kandi zikagaragaza “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”—Abagalatiya 5:22, 23.

21. Wakwitoza ute kugaragaza imico Imana ikunda?

21 Wakwitoza ute kugaragaza iyo mico myiza? Ugomba kwiga ibyo Yehova akunda, usoma Bibiliya buri munsi kandi ukayiga (Yesaya 30:20, 21). Ibyo bizatuma urukundo ukunda Yehova rwiyongera, kandi uko ruzagenda rwiyongera ni na ko uzarushaho kumva wifuza kumwumvira.

22. Bizagenda bite niwumvira Yehova?

22 Kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe bishobora kugereranywa no kwiyambura imyenda ishaje ukambara imishya. Bibiliya ivuga ko ugomba ‘kwiyambura kamere ya kera,’ ukambara “kamere nshya” (Abakolosayi 3:9, 10). Nubwo bishobora kutoroha, iyo twemeye guhinduka maze tukumvira Yehova, adusezeranya ko azaduha “ingororano ikomeye” (Zaburi 19:11). Hitamo kumvira Yehova, ugaragaze ko Satani ari umubeshyi. Korera Yehova utabitewe n’ingororano azaguha mu gihe kizaza, ahubwo umukorere ubitewe n’urukundo ruzira ubwikunde. Ibyo bizatuma uba incuti nyakuri y’Imana.

^ par. 16 Ibyo ntibishatse kuvuga ko Satani ari we ukoresha abantu bagerageza kukubuza kwiga Bibiliya. Ariko Satani ni “imana y’iyi si,” kandi “isi yose iri mu maboko” ye. Ubwo rero ntibitangaje ko hari abantu bashobora kugerageza kukubuza gukorera Yehova.—2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19.

IBINDI WAMENYA

EGERA YEHOVA

Mbese Koko, Ushobora ‘Kwegera Imana’?

Yehova Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi adusaba kuba incuti ze kandi atwizeza ko bishoboka.

UMUNARA W’UMURINZI—WO KWIGWA

Twagaragaza dute ko dukunda Yehova?

Bikubiyemo ibirenze amarangamutima.