Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016

 INDONEZIYA

Ubucuruzi bw’ibirungo

Ubucuruzi bw’ibirungo

MU KINYEJANA cya 16, ubukungu bw’isi bwari bushingiye ku bucuruzi bw’ibirungo nk’uko muri iki gihe bushingiye kuri peteroli. Ibirungo byaturukaga mu birwa (ubu bigize intara ya Maluku na Maluku ya Ruguru muri Indoneziya), byarakoshaga mu Burayi.

Christophe Colomb, Vasco de Gama, Ferdinand Magellan, Samuel de Champlain na Henry Hudson bose bashakishaga inzira yo kubageza ku Birwa by’Ibirungo. Uko gushakisha ibirungo byo muri Indoneziya ni byo byatumye abantu batangira gusobanukirwa neza uko isi iteye.