Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016

 INDONEZIYA

Namaze imyaka 50 ndi umupayiniya wa bwite

Alisten Lumare

Namaze imyaka 50 ndi umupayiniya wa bwite
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1927

  • ABATIZWA MU WA 1962

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yahoze ari umupolisi, aza kumara imyaka isaga 50 ari umupayiniya wa bwite.

MU MWAKA wa 1964, noherejwe kuba umupayiniya wa bwite mu karere ka Manokwari muri Papouasie y’i Burengerazuba, ahari itorero rito ryarwanyijwe cyane n’abayobozi b’idini baho. Nkimara kuhagera, hari umupasiteri wahise antera mu rugo.

Yarantombokeye ati “ngiye gusenya iyi nzu nirukane Abahamya ba Yehova muri Manokwari.”

Ntiyashoboye kunkanga kuko nari narigeze kuba umupolisi. Ahubwo namushubije ntuje, hanyuma aragenda.1 Pet 3:15.

Icyo gihe muri Manokwari hari ababwiriza umunani gusa. Ariko ubu nyuma y’imyaka igera kuri 50, hari amatorero arindwi. Abantu basaga 1.200 baje mu ikoraniro ryabereye muri ako gace mu mwaka wa 2014. Iyo nitegereje ibyo Yehova yakoze muri ako karere kitaruye, numva nishimye cyane.

IBINDI WAMENYA

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Umupayiniya ni muntu ki?

Buri kwezi, bamwe mu Bahamya bamara amasaha 30, 50, cyangwa arenga babwiriza. Ni iki kibibashishikariza?

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA

Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu?

Menya inshingano Yesu yahaye abigishwa be ba mbere.