Yehova Imana yahumekeye umuhanuzi Yesaya, maze arahanura ati “mu cyimbo cy’umuringa nzazana zahabu, mu cyimbo cy’icyuma nzane ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana umuringa, naho mu cyimbo cy’amabuye nzane icyuma” (Yes 60:​17). Mu mwaka ushize, twiboneye ko ubwo buhanuzi bukomeje gusohozwa. Muri iyi minsi y’imperuka, Abahamya ba Yehova bagize ibyo banonosora mu mikorere yabo, mbese nk’uko abantu basimbuza ibikoresho ibibirusha agaciro.​—⁠Mat 24:​3.