Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017

Azerubayijani

 KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

U Burayi

U Burayi
  • IBIHUGU 47

  • ABATURAGE 744.482.011

  • ABABWIRIZA 1.611.290

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 834.121

Yamushubije mu bugwaneza

Hari umugabo wo muri Jeworujiya waje ku kagare k’ibitabo byacu atongana ati “sinshobora kubemerera kubwiriza hano! Jeworujiya ni igihugu cy’Aborutodogisi.” Umuvandimwe wari uhagaze iruhande rw’akagare yamubajije atuje niba hari igitabo cyacu yasomye. Uwo mugabo yaramushubije ati “nta na kimwe.” Uwo muvandimwe yamubwiye  abigiranye amakenga ko mbere yo gukuraho akagare k’ibitabo, yabanza gusoma nibura igitabo kimwe. Ibyo byatumye uwo mugabo atuza, atwara n’ibitabo. Hashize iminsi, yagarutse kuri ka kagare asaba imbabazi. Yavuze ko yari yasomeye igazeti nyina utabona. Bari bayikunze cyane kandi bashakaga ikindi gitabo cyo gusoma. Ubu uwo mugabo aza ku kagare buri gihe gufata amagazeti uko asohotse.

Yakemuye ikibazo mu mahoro

Abavandimwe babiri bo muri Azerubayijani, basanze umusore hafi y’inzu, batangira kumubwiriza. Uwo musore yarababwiye ati “ibi bintu sinshobora gukomeza kubyumva kuko naba nkoze icyaha.” Yahise akura icyuma mu mufuka maze aravuga ati “nararenganyijwe, none ngiye gukoresha iki cyuma nkemure ikibazo.”

Abo bavandimwe barikanze, ariko baramubwira bati “no kwica ni icyaha.”

Yahise ababaza ati “none se nkore iki?” Bamusomeye mu Baroma 12:17-21, bamusobanurira ko Imana ari yo igomba kuduhorera kandi ko tutagomba kwemera kuneshwa n’ikibi, ahubwo ko ikibi tugomba gukomeza kukineshesha icyiza. Bamubwiye ko kuganira mu bugwaneza bikemura ikibazo, kandi ko aramutse yishe umuntu, atazigera agira amahoro mu mutima. Yakozwe ku mutima n’ibyo bamubwiye, ahita abasiga aho aragenda.

 Hashize nk’isaha imwe, yongeye guhura n’abo bavandimwe arababwira ati “mvuye kureba wa muntu nashakaga kwica. Nta cyo namutwaye ahubwo twiyunze. Ndabashimira ko mwatumye ntakora amahano.” Abo Bahamya bamusobanuriye ko Yehova ari we mu by’ukuri wamufashije.

Mushiki wacu wakonje yashishikajwe n’utugare tw’ibitabo

Hari mushiki wacu wo muri Noruveje wari wararetse ukuri. Igihe gahunda yo kubwiriza mu ruhame yatangiraga, yakundaga kunyura ku kagare k’ibitabo agiye guhaha.

Nubwo atigeze yegera Abahamya bari iruhande rw’akagare, yabonye icyapa n’ibitabo byari ku kagare biramushishikaza. Nanone yabonye ukuntu abo Bahamya bari bishimye, bituma yifuza kugarukira Yehova n’ubwoko bwe.

Yabonye ikirango cy’urubuga rwacu rwa jw.org, yiyemeza kurusura. Yatangajwe n’uko urwo rubuga rufasha abantu kubona Inzu y’Ubwami iri hafi y’aho batuye n’igihe amateraniro abera. Yakuye ibitabo kuri urwo rubuga, maze ajya mu materaniro yikandagira. Bamwakiriye neza, kandi abasaza bamushakira mushiki wacu bazigana Bibiliya. Bidatinze yabonye incuti mu itorero kandi yongera kwifatanya mu bikorwa by’itorero. Ubu ajya mu materaniro yose kandi akabwiriza. Yishimira ko yongeye kugirana imishyikirano myiza na Yehova.

Yabwirije abo bigana

Igihe mushiki wacu witwa Ronja ufite imyaka 15 wo muri Noruveje yari mu bisi, yaganiriye n’abahungu  batatu, baganira ku bwihindurize. Abo bahungu ntibubashye imyizerere ye, kandi byababaje uwo mushiki wacu. Yasabye nyina kumufasha kubona ibimenyetso byemeza ko hariho Umuremyi, kugira ngo ubutaha azabe yiteguye gusobanura neza iyo ngingo.

Noruveje: Ronja avuganira ukwizera kwe

Ku munsi ukurikiyeho igihe yari muri bisi, Ronja yabahaye ibimenyetso bifatika yari yateguye. Nanone abo bahungu barongeye baramuserereza. Umwe yahise avuga cyane ati “muri iyi bisi nta wundi muntu wemera Yehova! Niba hari uwemera Yehova, ngaho nazamure ukuboko!” Ronja yaratunguwe igihe yabonaga umuhungu wari ubicaye iruhande azamura ukuboko, akavuga ati “nanjye nemera Yehova!” Hari abandi bana babiri na bo bavuze bati “natwe twemera Yehova!” Igihe Ronja yaganiraga n’abo bahungu, hari abandi banyeshuri  bari bateze amatwi kandi banyurwa n’ibisobanuro yari yatanze.

Yakunze igitabo n’ubwo atari azi gusoma

Hari abagabo babiri bavuga icyarabu bo muri Siriya, baje ku biro by’ishami byo muri Danimarike. Babwiye mushiki wacu ushinzwe kwakira abantu ko bashakaga Abahamya ba Yehova. Abo bagabo barishimye igihe uwo mushiki wacu yababwiraga ko batari bayobye rwose! Ariko se bari bahamenye bate? Bari bagiye mu isomero bereka umukozi waho ifoto bari bafite muri telefoni. Iyo foto yagaragazaga ipaji yerekana umwanditsi w’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? mu cyarabu. Uwo mukozi yabahaye aderesi z’ibiro by’ishami.

Icyakora abo bagabo ntibari bazi kuvuga ikidanwa. Mushiki wacu wari wabakiriye yahamagaye umuvandimwe uvuga icyarabu. Umwe muri abo bagabo yifuzaga cyane gusobanukirwa Bibiliya. Uwo muvandimwe yamwatse nomero za telefoni, amwizeza ko azamusura vuba azanye n’undi muvandimwe uvuga icyarabu.

Igihe bamusuraga, yababwiye ko nta Muhamya wari warigeze amusura. Yababwiye ko yari yarasanze icyo gitabo mu gasanduku ke k’amabaruwa, nubwo katariho izina rigaragaza ko ari ak’umuntu uvuga icyarabu. Yasabye incuti ye kukimusomera kubera ko we atari azi gusoma, kandi bakirangije mu minsi itatu. Ibyo yumvishe byari bihagije kugira ngo yemere ko yabonye ukuri.

Nubwo kuba yari impunzi atabana n’umuryango we byamubabazaga, yaboneye ihumure muri Bibiliya. Igihe abavandimwe bamusuraga ku ncuro ya mbere,  yarababajije ati “kuki mutari mwaransuye mbere? Nari nkeneye kumenya ibi bintu rwose.” Ubu akomeje kwiga Bibiliya kandi ashishikajwe cyane n’ibyo agenda amenya.

Ubu afite umutima wishimye

Dmitry yari umuyobozi mu ruganda rukora itabi rwo muri Ukraine. Ariko uko yagendaga amenya ububi bw’itabi, yasezeye kuri ako kazi kamuhembaga neza. Nyuma y’amezi atatu, yapfushije nyina na nyirabukwe biramushegesha. Yari yiringiye ko idini rye ryari kumuhumuriza rikamufasha no kubona ibisubizo by’ibibazo yibazaga, ariko si ko byagenze. Hari incuti ye yamubwiye ko kuba Umukristo w’Umworutodogisi bisobanura “kwambara umusaraba mu ijosi no kugira umutima wihebye.” Uko ni ko Dmitry yumvaga ameze. Yabonye ko burya nta kintu yari azi ku Mana no kuri Bibiliya. Yarihebye maze atangira gusenga asaba Imana kumufasha. Hanyuma yaje kwibuka ko yigeze kumva abantu bavuga iby’Abahamya ba Yehova. Yabonye urubuga rwacu rwa interineti kandi atangazwa n’uko ruriho ingingo nyinshi zishingiye kuri Bibiliya. Nyuma yaho yashakishije Inzu y’Ubwami iri hafi y’aho atuye. Ageze muri parikingi, umuvandimwe yamuhaye ikaze amubaza icyo yamufasha. Dmitry yaramushubije ati “ndashaka kwiga Bibiliya.” Ubu amaze amezi atandatu yiga Bibiliya kandi ajya mu materaniro yose.

Bakomeza kwita ku bashimishijwe babandikira

Paul na Faith bo mu Bwongereza, baganiriye n’umugore witwa Susan, bashyiraho gahunda yo kuzagaruka kumusura. Bagarutse, basanze atari mu rugo. Bakurikije  inama yari yarasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2014, maze basiga bamwandikiye akandiko gato bamubwira ko bazagaruka ku munsi ukurikiyeho. Basubiyeyo, basanze Susan yasize akandiko ku muryango, ababwira ko yari yagiye kugura ibyo bazakoresha mu bukwe bw’umukobwa we. Paul na Faith na bo baramwandikiye, bamubwira ko bazagaruka mu cyumweru gitaha. Icyo gihe bwo, basanze Susan yabiteguye bahita batangira kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha.

U Bwongereza: Paul na Faith bandikira abo batasanze mu rugo

Susan yabasabye ko bazagaruka kumusura ubukwe bw’umukobwa we burangiye. Igihe bagarukaga kumusura, barakomanze babura ubitaba, maze basiga akandiko kariho nomero zabo za telefoni. Barishimye cyane igihe Susan yabohererezaga ubutumwa kuri telefoni, akababwira ko yari yagiye kuganira n’umuturanyi we.  Guhera icyo gihe, Susan yiga Bibiliya kuri gahunda, kandi aherutse kuza mu materaniro.

Paul na Faith bishimira gusiga utwandiko kugira ngo bazakomeze kwita ku bashimishijwe. Bagira bati “hari abandi benshi bagiye basoma utwandiko twabandikiye. Ni ibintu bishimishije rwose!”

Ukwizera kwe kwafashije umuforomokazi

Muri Kanama 2014, hari umuvandimwe wo muri Hongiriya warwaye ibihaha ajya mu bitaro. Ikibabaje ni uko uwo muvandimwe yaje gupfa. Umugore w’uwo muvandimwe yanditse asobanura iby’umuforomokazi witwa Tünde wabafashije cyane.

Yaranditse ati “mu mwaka wa 2015, jye n’umuhungu wanjye twagiye mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Twigane Yesu.’ Umunsi wa gatatu w’ikoraniro urangiye, igihe twari muri parikingi tugiye gutaha, umugore yaraje ampagarara imbere, ashyira ibikapu bye hasi, arampobera atangira kurira. Yari wa muforomokazi witaye ku mugabo wanjye, hakaba hari hashize umwaka. Yatubwiye ko mbere yo gutangira akazi, bahabwaga umurwayi bagomba kwitaho. Buri gihe yarasengaga ngo bamusabe kwita ku mugabo wanjye, kandi akenshi ni ko byagendaga.

“Tünde yambwiye ko imyitwarire myiza y’umugabo wanjye, ukwizera kwe n’ukuntu yahoraga avuga ibyiringiro bye, byatumye ashyiraho gahunda ihamye yo kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

“Ubu Tünde yiga Bibiliya, kandi ategereje igihe azongera kubona umugabo wanjye. Yifuza kuzamubwira ko  imyitwarire ye n’ukwizera kwe gukomeye, ari byo byamufashije kumenya Yehova n’amasezerano ye ahebuje.”

Babwiriza imodoka ku yindi

Bulugariya: Babwiriza abashoferi b’amakamyo ku mupaka

Hari igihe duwane zimwe zo ku mupaka w’u Bugiriki na Bulugariya zafunzwe bitewe n’imyigaragambyo, bituma haba umurongo muremure cyane w’imodoka. Itorero ryo muri Bulugariya riri hafi aho, ryashyizeho gahunda yo guha abashoferi b’izo modoka ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abavandimwe babwirije ku mupaka bafite ibitabo mu ndimi 12. Abashoferi benshi bari bananiwe, abandi barakaye ariko bashakaga kuganira. Abavandimwe babategaga amatwi, bakabatera inkunga. Hari umushoferi wababajije ati “muri Abahamya ba Yehova?” Amenye ko ari bo, yaravuze ati “nari nabiketse, kubera ko Abahamya ari bo bonyine babwiriza.” Umushoferi wo muri Otirishiya yavuze atangaye ati “uzi ko nta hantu twabahungira! Mukomereze aho rwose! Mujye mukomeza guhumuriza abantu.” Hari undi wavuze ati “sinigeze nifuza gusoma ibitabo byanyu. Ariko iki cyo ndagisoma nishimye.” Hari undi mushoferi wumvise ubutumwa bwiza, amarira amuzenga mu maso. Yavuze ko yari yarigeze kuba Umuhamya. Abavandimwe bamushishikarije gusoma icyo gitabo no gushaka itorero yifatanya na ryo.