Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017

 IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Raporo z’ibyerekeye amategeko 2016

Raporo z’ibyerekeye amategeko 2016

Mu ntambara abavandimwe bacu barwana mu byerekeye amategeko no mu bindi bibazo bahura na byo, bakomeza kubera Yehova indahemuka. Twese badutera inkunga yo gushikama mu kwizera, twiringiye ko “Yehova azatandukanya indahemuka ye n’abandi.”—Zab 4:3.

ARIJANTINE | Uburenganzira bwo kwigisha abana ibyerekeye idini

Ruth yakuriye mu muryango w’Abakristo ariko yaje gukonja akiri muto. Nyuma yaho yaje gukundana n’umugabo babyarana umwana w’umukobwa. Umunsi umwe ubwo yari mu mugi wa La Plata, yabonye Abahamya ba Yehova babwiriza mu ruhame, yibuka ibyo yigishijwe akiri muto. Yongeye kwifatanya n’itorero kandi atangira kwigisha umukobwa we Bibiliya. Se w’uwo mwana yaramurwanyije, kandi ajya kumurega mu rukiko kugira ngo rumubuze kwigisha umukobwa wabo Bibiliya no kumujyana mu materaniro.

Umwavoka wa Ruth yasobanuye ko ababyeyi bombi bafite uburenganzira bwo kubwira abana babo imyizerere y’idini ryabo, kandi ko urukiko rutagomba kubyivangamo, keretse rubonye ibimenyetso bigaragaza ko iyo myizerere igirira nabi umwana. Urukiko rwanzuye ko ababyeyi bagomba kubahiriza uburenganzira umwana afite bwo kujya mu idini ashaka nta nkomyi, nubwo icyo gihe yari afite imyaka ine gusa! Urukiko rw’ubujurire rwasobanuye uwo mwanzuro ruvuga ko uwo mwana yari akiri muto cyane ku buryo atakwihitiramo idini, bityo ababyeyi bombi bakaba bafite uburenganzira bungana bwo kumwigisha ibyerekeye idini.

Ubu umukobwa wa Ruth asoma Bibiliya buri mugoroba kandi ajyana na nyina mu materaniro. Si we uzarota ajya gusura Beteli y’i Buenos Aires.

 AZERUBAYIJANI | Uburenganzira bwo kugaragaza imyizerere y’idini

Intumwa Pawulo yavuze ko mu itorero rya gikristo, iyo “urugingo rumwe rubabara, izindi zose zibabarana na rwo” (1 Kor 12:26). Ibyo byagaragaye ko ari ukuri igihe Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bababazwaga n’ibyabaye kuri mushiki wacu Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bo muri Azerubayijani. Muri Gashyantare 2015, abategetsi bashinje abo bashiki bacu ko bakora ibikorwa by’idini bitemewe n’amategeko. Umucamanza yategetse ko bafungwa by’agateganyo, kandi bamaze muri gereza hafi umwaka wose kubera ko urubanza rwabo rwakomezaga gusubikwa. Muri icyo gihe bafatwaga nabi ntibahabwe iby’ibanze bakeneraga.

Azerubayijani: Valida Jabrayilova na Irina Zakharchenko

Igihe baburanishwaga muri Mutarama 2016, umucamanza yabahamije icyaha abaca amande, ariko yabasoneye ayo mande kubera ko bari baramaze igihe kirekire muri gereza, arabareka barataha. Basabye ko bahanagurwaho ibyaha, urukiko rw’ubujurire rw’i Baku rurabyanga, maze bajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga. Nanone bagejeje ikibazo cyabo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, kuko babuzwaga uburenganzira bwo kugaragaza imyizerere y’idini kandi bagafatwa nabi.

Hagati aho abo bashiki bacu barimo baratora agatege. Bashimira cyane abantu bose bakomeje kubazirikana mu masengesho  yabo. Mushiki wacu Jabrayilova yandikiye Inteko Nyobozi ati “amasengesho yanyu yadufashije kwihangana mu bibazo twarimo. Sinzibagirwa ukuntu mwebwe, Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose, mwatugaragarije urukundo kandi mukatwitaho.”

ERITEREYA | Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Kugeza muri Nyakanga 2016, leta ya Eritereya yari ifunze Abahamya ba Yehova 55 ibahora ukwizera kwabo. Abavandimwe batatu ari bo Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bafunzwe guhera muri Nzeri 1994, kandi hari abandi icyenda leta yafunze bakaba bamaze muri gereza nibura imyaka icumi.

Icyakora muri Mutarama 2016 habaye ikintu gitanga icyizere, kuko urukiko rwaburanishije Abahamya bafatiwe mu Rwibutso rwabereye ahitwa Asmara, muri Mata 2014. Bwari ubwa mbere abategetsi babwira Abahamya icyo baregwa, bakabaha uburyo bwo kwiregura. Birumvikana ariko ko abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu, bahamijwe icyaha cyo kujya mu materaniro leta yita ko atemewe n’amategeko, bacibwa amande maze bararekurwa. Icyakora, mushiki wacu witwa Saron Gebru, yanze gutanga amande. Ibyo byatumye akatirwa igifungo cy’amezi atandatu. Gebru yemerewe gusurwa rimwe mu cyumweru kandi avuga ko afashwe neza. We n’abandi Bahamya 54 bafunganywe, bashimishwa n’uko abandi Bahamya basenga babasabira, kuko twese ‘tuzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho tubohanywe na bo.’—Heb 13:3.

U BUDAGE | Umudendezo mu by’idini—Ubuzima gatozi

Ku itariki ya 21 Ukuboza 2015, intara ya Bremen mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Budage, yavuguruye ubuzima gatozi bw’umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova bo mu Budage, bahabwa umudendezo urenze uwo bari basanganywe. Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’imyaka ine basiragira mu nkiko zo mu Budage. Nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Urukiko  Rukuru rw’i Berlin, inyinshi mu ntara 16 zo mu Budage zahaye Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi bubemerera uburenganzira busesuye. Icyakora abayobozi b’intara ya Bremen banze guha Abahamya ba Yehova ubwo buzima gatozi, ahanini bitewe n’ibinyoma ababarwanyaga babaregaga.

Mu mwaka wa 2015, Urukiko rwo mu Budage Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rwemeje ko kuba umugi wa Bremen waranze gutanga ubwo buzima gatozi, ari ukuvogera uburenganzira Abahamya ba Yehova bahabwa n’Itegeko Nshinga. Uwo mwanzuro washimangiye uburenganzira Abahamya ba Yehova b’i Bremen bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kuyoboka idini ryabo bisanzuye. Amatorero yo muri iyo ntara yasonewe imisoro kandi ahabwa uburenganzira buhabwa andi madini akomeye yo mu Budage.

KIRIGIZISITANI | Uburenganzira bwo kugaragaza imyizerere y’idini

Muri Werurwe 2013, abategetsi bo mu mugi wa Osh muri Kirigizisitani, bahimbiye ibyaha Oksana Koriakina na nyina witwa Nadezhda Sergienko. Umushinjacyaha yashinje Abahamya ko bariganya abaturanyi babo mu gihe babigisha Bibiliya, maze umucamanza ategeka ko bafungishwa ijisho kugeza urubanza rurangiye. Mu kwezi k’Ukwakira 2014, urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe ari ibihimbano, ko amategeko atakurikijwe, kandi ko nta cyaha cyahamaga abo bashiki bacu. Urukiko rw’ubujurire rwashimangiye uwo mwanzuro mu kwezi k’Ukwakira 2015.

Icyakora umushinjacyaha w’umugi wa Osh yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani. Urwo Rukiko rwasheshe umwanzuro wagiraga bashiki bacu abere, rutegeka ko urwo rubanza ruburanishwa bundi bushya. Igihe abavoka baburaniraga bashiki bacu bitabaga urukiko muri Mata 2016, basabye ko urubanza ruseswa kuko ikirego cyari cyarashaje. Nta kundi umucamanza yari kubigenza uretse gusesa urwo rubanza.

Abo bashiki bacu bakomeje kurangwa n’icyizere muri ibyo bigeragezo byose. Mushiki wacu Sergienko yaravuze ati “akenshi  abantu bahinduka abarakare iyo barenganyijwe, ariko jye numvaga ko Yehova ankunda kandi akanyitaho akoresheje abavandimwe. Sinigeze numva ko natereranywe.” Abo bashiki bacu biboneye ko Yehova asohoza isezerano riri muri Yesaya 41:10, rigira riti ‘ntutinye. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.’

KIRIGIZISITANI | Umudendezo mu by’idini—Ubuzima gatozi

Ku itariki ya 9 Kanama 2015, abapolisi icumi biroshye mu materaniro y’itorero ryo mu mugi wa Osh muri Kirigizisitani. Basabaga ko ayo materaniro bitaga ko atemewe n’amategeko ahita ahagarara, bakangisha abantu barenga 40 bari bateranye ko bari bagiye kubarasa. Abo bapolisi bafashe abavandimwe icumi babajyana ku biro bya polisi, bakubita icyenda muri bo barangije barabarekura. Nyuma y’iminsi ibiri, abapolisi bafashe Nurlan Usupbaev, akaba ari umwe muri ba bavandimwe bari bakubiswe cyane, bamushinja ko akora ibikorwa by’idini bitemewe n’amategeko, kuko ari we wari uyoboye amateraniro.

Igihe umuvandimwe Usupbaev yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Umugi wa Osh, umucamanza yamuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga kuko nta bimenyetso byabimuhamyaga. Umushinjacyaha yajuririye Urukiko rw’Akarere ka Osh, na rwo rwemeza ko umuvandimwe Usupbaev adashobora guhamwa n’icyaha cyo gukora ibikorwa by’idini bitemewe n’amategeko kuko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe n’amategeko muri Kirigizisitani.

Umushinjacyaha ntiyanyuzwe. Yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani. Umuvandimwe Usupbaev yariruhukije ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwarangizaga urwo rubanza muri Werurwe 2016, rugashyigikira imyanzuro yafashwe n’inkiko za mbere, kandi rugashimangira ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo kugira amateraniro y’idini muri Kirigizisitani. Abandi bahohotewe na polisi yo muri Osh batanze ikirego ariko urwo rubanza ruracyari mu nkiko.

 U BURUSIYA | Umudendezo mu by’idini

Leta y’u Burusiya ikomeje kwibasira Abahamya ba Yehova, nubwo abarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya bamaganye ako karengane. Abategetsi bamaze gushyira ibitabo byacu 88 ku rutonde rw’ibitabo birimo “ibitekerezo by’ubutagondwa” kandi bafunze urubuga rwacu rwa jw.org. Mu mwaka wa 2015, abakozi bo kuri za gasutamo banze ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yinjira mu gihugu, kandi urukiko rwo mu mugi wa Vyborg ruri gusuzuma niba iyo Bibiliya na yo itashyirwa kuri urwo rutonde. Muri Werurwe 2016, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byafashe ingamba zikaze, bishaka  gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova biri i Solnechnoye mu nkengero za St. Petersburg, kubera ko ngo bikekwaho “ibikorwa by’ubutagondwa.”

Nubwo leta yahagurukiye kurwanya Abahamya ba Yehova, hagiye haboneka inkuru nziza. Mu kwezi k’Ukwakira 2015, umushinjacyaha yashyikirije urukiko icyifuzo cyo gusesa umuryango w’Abahamya ba Yehova b’i Tyumen, ku birometero 2.100 mu burasirazuba bwa Moscou. Nubwo urukiko rwashyikirijwe ibimenyetso byagaragazaga ko polisi yari yahimbiye ibyaha Abahamya, rwanzuye ko Abahamya batsinzwe. Icyakora ku itariki ya 15 Mata 2016, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwasheshe umwanzuro w’urukiko rwo hasi, ruvuga ko “nta mpamvu zo gusesa umuryango w’Abahamya ba Yehova wo mu mugi wa Tyumen.” Igihe umucamanza wari uyoboye urukiko yasomaga umwanzuro, abavandimwe na bashiki bacu 60 bari mu cyumba cy’urukiko bahise bahaguruka bagaragaza ko bishimiye uwo mwanzuro.

Abagaragu ba Yehova bo mu Burusiya biyemeje gukomeza kumusenga batitaye ku ‘ntwaro yose yacuriwe kubarwanya.’Yes 54:17.

 U RWANDA | Uburenganzira bwo kwiga buzira ivangura rishingiye ku idini

Mu myaka ishize, abana b’Abahamya bo mu Rwanda bagiye birukanwa mu mashuri bazira ko banze gushyigikira ibikorwa by’amadini cyangwa gukunda igihugu by’agakabyo bibera mu mashuri. Mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo, ku itariki ya 14 Ukuboza 2015, leta yaciye iteka rigamije guca ivangura rishingiye ku idini mu mashuri. Iryo teka risaba ibigo by’amashuri kubahiriza uburenganzira bw’abana bwo kuyoboka idini bashaka.

Ku itariki ya 9 Kamena 2016, urubuga rwa jw.org, Ahaboneka amakuru, rwashyizeho inkuru yari ifite umutwe uvuga ngo “U Rwanda rwiyemeje guca ivangura rishingiye ku idini mu mashuri.” Igishishikaje ni uko ikinyamakuru gikorera kuri interineti gikunzwe cyane mu Rwanda na cyo cyasohoye iyo nkuru. Mu gihe gito iyo nkuru yacishijwe kuri icyo kinyamakuru yari imaze gusomwa n’abantu basaga 3.000, kandi abasomyi benshi banditse bashima ibyo leta yakoze. Abahamya bo mu Rwanda bishimira ko iryo teka rizatuma abana babo bahabwa uburezi buzira ivangura rishingiye ku idini.

Mu Rwanda: Basubiye ku ishuri

KOREYA Y’EPFO | Uburenganzira bw’umutimanama—Abo umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare

Hashize imyaka isaga 60 Abahamya bo muri Koreya y’Epfo b’igitsina gabo bafite imyaka iri hagati ya 19 na 35, bahanganye n’ikibazo cy’umurimo wa gisirikare. Leta ya Koreya y’Epfo ntiyemera ko abantu bashobora kugira umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare, kandi ntiteganya indi mirimo yasimbura iya gisirikare. Hari aho usanga Umuhamya yarafunzwe kubera ko adashobora kujya mu gisirikare, kandi se na sekuru na bo barafunzwe ari cyo bazira.

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rumaze kwemeza incuro ebyiri zose ko Itegeko Rigenga Umurimo wa Gisirikare rihuje n’Itegeko Nshinga, ariko inkiko zo hasi hamwe n’abagabo bahanwe hakurikijwe iryo tegeko bongeye  kugeza icyo kibazo imbere y’urwo rukiko. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2015, urwo rukiko rwumvise uko abantu bafite umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare bisobanura. Umuvandimwe Min-hwan Kim, wafunzwe amezi 18 azira ko umutimanama we utamwemerera gukora imyitozo ya gisirikare yaravuze ati “narafunzwe ndafungurwa. Ariko niringiye ko abandi benshi batazahanwa. Baramutse bemerewe gukora imirimo isimbura iya gisirikare, bashobora kugirira igihugu akamaro.” Dutegereje umwanzuro urwo rukiko ruzafata.

TURUKIMENISITANI | Bahram Hemdemov

Umuvandimwe Hemdemov w’imyaka 53, arubatse kandi afite abana bane b’abahungu. Agira ishyaka mu murimo w’Imana, kandi abaturanyi baramwubaha. Muri Gicurasi 2015, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine akora imirimo y’agahato azira kugirira amateraniro yitwa ko atemewe n’amategeko mu rugo rwe. Afungiye muri gereza mbi cyane yo mu mugi wa Seydi. Abayobozi bayo bahora bamuhata ibibazo kandi bakamukubita. Icyakora yakomeje kubera Yehova indahemuka kandi n’umuryango we ni uko. Umugore we witwa Gulzira, amusura buri gihe kugira ngo amutere inkunga.

Iyo tubona ukuntu abagaragu ba Yehova bakomeza kuba indahemuka mu bigeragezo, dusenga tubasabira. Urugero rwabo rudushishikariza kubumbatira ubucuti dufitanye n’Imana, twiringiye isezerano ryo muri Zaburi ya 37:28, ritwizeza ko ‘itazareka indahemuka zayo.’