Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017

U Budage: Babwiriza ku kagare imbere y’inkambi y’impunzi

 IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Babwiriza impunzi n’abimukira

Ifasi ikoresha indimi z’amahanga yo mu Budage, yaragutse bitewe n’uko muri icyo gihugu haje impunzi nyinshi n’abimukira benshi. Mu mezi icyenda ashize, hashinzwe amatsinda 229 akoresha indimi z’amahanga. Ababwiriza bagera kuri 800 barimo barahugurirwa mu mashuri 30 yigisha indimi 13.

Abavandimwe bacu babwiriza impunzi mu nkambi. Bakoresha utugare tw’ibitabo turi ahantu hasaga 200, kandi bamaze gutanga ibitabo bigera ku 640.000.

 Inteko Nyobozi yemeye ko habaho gahunda yo kubwiriza mu buryo bwihariye, kuva muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2016. Ababwiriza bavuga icyarabu bagera kuri 700 bakomoka mu bihugu birindwi, bagiye mu turere icumi two muri Otirishiya no mu Budage, kubwiriza abantu bavuga icyarabu.

Ibiceri mu muhanda

Ababwiriza 50 bo mu itorero ry’i Faber’s Road rikoresha ururimi rw’igikerewole muri Belize, bagenda n’amaguru bagiye kubwiriza mu ifasi yabo. Abavandimwe benshi bo muri iryo torero si abakire, ariko bagira ubuntu. Mu myaka ishize, abavandimwe batangiye kujya batoragura ibiceri ku muhanda iyo babaga babwiriza ku nzu n’inzu. Kuva icyo gihe, iyo umwaka urangiye babikusanyiriza hamwe bakabyoza, bakabijonjora, hanyuma bakabibara.

Nubwo ibiceri byinshi biba ari iby’agaciro gake cyane, buri mwaka batoragura ibiceri bifite agaciro k’amadolari 225 y’amanyamerika. Abavandimwe bafashe igice kimwe cy’ayo mafaranga bishyura ibyo Inzu y’Ubwami yabo ikenera, ikindi gice bagishyira mu mpano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Yumviswe n’abantu bagera kuri miriyoni enye!

Kimwe mu bintu bishishikaje byaranze amateka y’abagaragu ba Yehova bo mu Burundi, cyabaye ku itariki ya 5 Werurwe 2016, igihe Anthony Griffin yabasuraga ahagarariye icyicaro gikuru. Porogaramu yihariye yari igenewe amatorero, yose yanyujijwe kuri radiyo y’igihugu. Bivugwa ko abantu bayumvise bagera kuri miriyoni enye!

 Abantu benshi bishimiye iyo porogaramu yacishijwe kuri radiyo. Hari umukozi wo kuri radiyo wavuze ati “mujye mutegura gahunda nk’izi nyinshi!” Umuyobozi wa radiyo yaranditse ati “ndabasabye ngo mukomeze [gutegura ibiganiro nk’ibi], nta gushidikanya ko bizakiza ubuzima bwa benshi.” Wasangaga bisi na tagisi zafunguye radiyo, abagenzi bakurikiranye iyo porogaramu.

Umuziki warahagaze

Mbere y’umunsi umwe ngo Urwibutso rwo mu mwaka wa 2016 rube, abavandimwe bateranira mu itsinda ryitaruye ryo muri Nepali, bagize impungenge igihe bamenyaga ko ku kigo cy’ishuri gituranye n’aho bari gukorera Urwibutso, hari bubere konseri ikomeye.

Bene izo konseri ziba zirimo urusaku rwinshi. Abavandimwe barazindutse ngo bakore isuku aho bari gukorera Urwibutso. Uwateguye iyo konseri yarababwiye ati “nta kindi muri bwumve uretse umuziki wacu gusa.”

Iyo konseri yatangiye saa sita z’amanywa kandi koko yarimo urusaku rwinshi. Abavandimwe bakodesheje izindi ndagururamajwi zifite imbaraga, ariko ni ha handi nta cyo bashoboraga kumva. Barahangayitse, ariko icyo kibazo bagitura Imana. Habura nk’iminota 30 ngo Urwibutso rutangire, bagiye kumva bumva umuziki urahagaze. Hari abasinzi bari barwaniye muri ya konseri, maze polisi ihita iyihagarika. Abavandimwe bagize Urwibutso mu ituze no mu mahoro.

 Batangajwe n’urubuga rwa jw.org

Giuseppe ni umupayiniya w’igihe cyose wo mu Butaliyani. Akorera ikigo gikora ibirebana na interineti. Muri Gicurasi 2016 yagiye mu nama yarimo abandi bakozi bagera kuri 70 b’icyo kigo, kugira ngo bungurane ibitekerezo. Umuyobozi mukuru w’icyo kigo yatangiye ababwira ko hari imbuga za interineti ikigo cyabo gishobora kwigiraho byinshi. Yahise azibereka kuri ekara. Giuseppe yatangajwe no kubonaho n’urubuga rwa jw.org. Uwo muyobozi yaravuze ati “uru ni rwo rubuga rwa mbere mu isi yose!” Yahise atangira kubereka bimwe mu bigize urubuga rwa jw.org. Yagarutse ku birebana n’ukuntu byoroshye kurugeraho, ndetse n’ukuntu rufite amashusho meza.

 Giuseppe agira ati “abo dukorana batangajwe no kumenya ko urubuga rwacu ruri mu ndimi nyinshi. Umukoresha wanjye yashoje abwira abari bateraniye aho hamwe n’umuyobozi mukuru ati ‘Giuseppe ni Umuhamya wa Yehova.’ Umuyobozi mukuru yahise ambwira ati ‘umuryango wanyu ni uwo gushimirwa cyane. Mufite urubuga rukoze neza ku buryo buri sosiyete yose yakwishimira kurwigana. Ngerageza kwiyumvisha imbaraga bisaba kugira ngo ruhore ruhuje n’igihe kandi abantu barukoreshe bitabagoye. Ibishyirwaho byose biteguranywe ubwitonzi buhambaye.’ Nagize ipfunwe kubera ukuntu banshimiye kandi atari njye ubikora. Ariko narishimye cyane kubera ko hari benshi bahamenyeye ibirebana n’Abahamya ba Yehova. Kugeza ubu, hari abakozi tuganira kenshi kandi hari n’abandi batatu natangiye kwigisha Bibiliya.” Ubu icyo kigo Giuseppe akoramo gikomeje kugenzura urubuga rwa jw.org, mu gihe Giuseppe we akomeje kuganira kuri Bibiliya n’abo bakorana.

Yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Arijantine: Jorge akinana umupira n’abavandimwe

Jorge atuye muri Arijantine. Yumvise bwa mbere ubutumwa bwiza mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, abwirijwe n’umwana biganaga. Yatangiye kwiga Bibiliya akoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Icyo gihe yakinaga umupira w’amaguru. Yakinaga neza cyane ku buryo yabonye umwanya mu ikipe y’ingimbi ikomeye. Muri Mata 2014, hari ikipe yo mu Budage yashatse kumugura. Yishimiye ko yari agiye kuba umukinnyi wabigize umwuga, maze aremera. Habura iminsi mike ngo ajye i Burayi, umutoza we  yaramubwiye ati “harya nturi Umuhamya wa Yehova? Wikwangiza ubuzima bwawe ujya hanze. Nanjye nkiri muto, nari Umuhamya. Hari ikipe yo muri Aziya yansabye kuyikinira. Banyijeje ibitangaza maze mva hasi. Najyanye n’umuryango wanjye, ariko twagarutse ntabonye ibyo banyizezaga.” Jorge agira ati “ibyo yambwiye byankoze ku mutima, niyemeza kutajya i Burayi. Mu mwaka wa 2015, nabaye umubwiriza kandi ndabatizwa.”

Yabonye umugisha nyamugisha ku buntu

Muri Nzeri 2015, i Kampala muri Uganda habereye ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu!” Abari bateraniye aho bose barishimye cyane igihe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, yatangazaga ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, mu kiganda.

Hari umuntu wigaga Bibiliya wavuze ati “iyi Bibiliya nziza yaranshimishije cyane! Icyo gihe abantu biteguraga uruzinduko rwa Papa. Ishapure zahawe umugisha zagurwaga amadolari 30. Abantu bifuzaga umugisha ariko ntibari bafite amafaranga. Ariko jye nabonye umugisha nyamugisha ku buntu. Yehova yawuhaye abaje mu ikoraniro bose, kandi umuntu atanga impano ku bushake. Buri gihe iyo nsoma Bibiliya mu rurimi rwanjye kavukire, numva narahawe umugisha ukomeye. Nshimira Yehova kuba yarampaye Bibiliya.”

Ese bicapirwa ikuzimu?

Abayobozi b’amadini yo muri Kongo Kinshasa, bashatse guharabika urubuga rwa www.jw.org. Babwiye  abayoboke babo ko ibitabo by’Abahamya ba Yehova bicapirwa ikuzimu. Bavuze ko inyuguti eshatu “www,” zifitanye isano n’umubare 666 uvugwa mu Byahishuwe (Ibyah 13:18). Ibyo byatumye bamwe mu bigaga Bibiliya babireka.

Umugabo n’umugore b’abapayiniya bashyize icyo kibazo mu isengesho, maze batumira abantu bigishaga Bibiliya n’abo bashakanye ngo babasure. Hari imiryango itatu yemeye ubwo butumire. Igihe bari bamaze gusangira, abo bapayiniya baberetse videwo ifite umutwe uvuga ngo Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza. Ibyo babonye, byatumye badakomeza kwemera ibinyoma byavugwaga ku bitabo byacu. Mu cyumweru cyakurikiyeho, umugabo w’umwe muri abo bagore bigaga Bibiliya, yabahaye impano y’amadolari 100 yo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose nubwo we atigaga Bibiliya.

Biga indirimbo nshya

Nubwo abavandimwe bo mu turere twitaruye two muri Papouasie-Nouvelle-Guinée badafite interineti, bakora ibishoboka byose kugira ngo bige indirimbo nshya. Itorero ry’i Mundip ryohereza umuvandimwe mu mugi, akagenda amasaha abiri n’amaguru n’andi abiri muri bisi. Iyo ahageze, ajya kuri interineti maze akandika indirimbo mu gakaye, maze yasubira iwabo, akayandika ku kibaho kiri mu Nzu y’Ubwami. Abagize itorero bandukura izo ndirimbo, bakaziririmba mu materaniro. Bishimira cyane gusingiza Yehova baririmba, nk’uko andi matorero yo ku isi hose abigenza.