Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017

 JEWORUJIYA | 1991-1997

Abasaza batoza abandi

Abasaza batoza abandi

Joni Shalamberidze na Tamazi Biblaia mu ntangiriro z’imyaka ya 1990

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, amatorero menshi yo muri Jeworujiya yagiraga umusaza cyangwa umukozi w’itorero umwe gusa. Wasangaga amatorero agizwe n’amatsinda menshi ateranira ahantu hatandukanye, kubera ko ababwiriza babaga batatanye haba mu migi cyangwa mu byaro.

Joni Shalamberidze na Pavle Abdushelishvili, bari barigeze gukorera mu mafasi yitaruye, bahawe inshingano yo gufasha mu mugi wa Telavi, uri mu karere ka Kakheti. Itorero ryaho ryari rifite ababwiriza 300, ariko nta musaza n’umwe ryagiraga. Ryari rigizwe n’amatsinda 13 ateranira ahantu hatandukanye.

Pavle Abdushelishvili

 Joni na Pavle bahise babona imbogamizi yatumaga abavandimwe batagira amajyambere. Joni agira ati “abavandimwe benshi bari bafite imirima minini n’imizabibu. Kubera ko mu cyaro abantu bagira umuco wo guhana imibyizi, abavandimwe bacu bamaraga igihe kinini bari kumwe n’abatizera.”—1 Kor 15:33.

Joni na Pavle bagiriye abavandimwe inama yo kujya bahana imibyizi na bagenzi babo b’Abahamya. Ibyo byari gutuma baterana inkunga mu gihe bakora mu mirima yabo (Umubw 4:9, 10). Joni agira ati “abavandimwe barushijeho gukundana.” Nyuma y’imyaka itatu ubwo Joni na Pavle bavaga i Kakheti, hari hamaze kuboneka abasaza 5 n’abakozi b’itorero 12.

Amateraniro yatumye bagira ubuhanga bwo kubwiriza

Kugera mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 umurimo wacu wari ubuzanyijwe. Bityo rero, Abahamya bateraniraga mu matsinda mato, nabwo bagaterana Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi gusa. Icyakora nubwo ayo materaniro yabateraga inkunga, ntiyatozaga ababwiriza gukora umurimo.

Ibyo byahindutse igihe ubutegetsi bw’Abakomunisiti bwahirimaga. Icyo gihe umuryango wa Yehova wasabye amatorero gutangiza amateraniro y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo buri cyumweru.

Naili Khutsishvili na mushiki we Lali Alekperova baracyibuka ukuntu ayo materaniro yabaga ashimishije. Lali agira ati “yabaga ashishikaje cyane. Twese twishimiye ko noneho na bashiki bacu bashoboraga kwifatanya muri ayo materaniro.”

Naili agira ati “hari igihe bashiki bacu bagiye gutanga icyerekanwa, maze umwe wari nyir’inzu ajya kuri podiyumu  atangira gusoma ikinyamakuru. Bashiki bacu babiri bakomanze ku rugi rw’inzu bateraniragamo, abaha ikaze, barinjira bamusanga kuri podiyumu!” Lali yongeraho ati “nubwo ayo materaniro yabagamo ibintu bidasanzwe, yadufashije kongera ubuhanga mu murimo wo kubwiriza.”

Hari hakenewe ibitabo byinshi

Hari abavandimwe bake bamaze imyaka myinshi bakoresha imashini nto ifotora impapuro bagakorera ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ngo zabo. Kugira ngo abavandimwe babone ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bihagije, biyambaje amacapiro y’abacuruzi yabacapiraga amagazeti ku giciro giciriritse.

Kugira ngo abavandimwe bategure umwandiko w’amagazeti wo gukoresha mu icapiro, bakataga inyuguti zo mu binyamakuru bakazomeka ku gifubiko

Abavandimwe bateguraga umwandiko wo gukoresha mu icapiro bibagoye cyane. Umwandiko w’igazeti uhinduye mu kinyajeworujiya washyirwaga ku mapaji hakurikijwe uko igazeti y’icyongereza imeze. Hanyuma abavandimwe bakataga amafoto mu igazeti y’icyongereza bakayomeka kuri uwo mwandiko. Nyuma bakataga inyuguti zinogeye ijisho mu binyamakuru bakazomeka ku gifubiko. Iyo gazeti ni yo bajyanaga mu icapiro!

Amagazeti ya mbere yacapiwe muri Jeworujiya

Za mudasobwa zimaze kuboneka, abavandimwe babiri ari bo Levani Kopaliani na Leri Mirzashvili, bize kuzikoresha. Leri agira ati “ntitwari tumenyereye kuzikoresha kandi si ko buri gihe ibintu byagendaga neza. Ariko Yehova yaradufashije, maze bidatinze dutangira kwandika no gupanga umwandiko w’amagazeti yacu.”

Nubwo hari igihe bahuraga n’inzitizi, amatorero yo hirya no hino muri Jeworujiya yatangiye kubona amagazeti arimo amabara yacapiwe mu gihugu. Icyakora nyuma y’igihe, kubona ibitabo bihagije ntibyari byoroshye kuko abantu barushagaho kwiyongera. Ariko mu gihe gikwiriye,  umuryango wa Yehova warushijeho gufasha abagaragu be bo muri Jeworujiya.

Ikintu kitazibagirana

Mu mwaka wa 1992, i St. Petersburg mu Burusiya habereye ikoraniro mpuzamahanga ryatumye abavandimwe bo muri Jeworujiya babonana n’abahagarariye ibiro by’ishami byo mu Budage. Genadi Gudadze agira ati “badusobanuriye uko umurimo w’ubuhinduzi ukorwa. Batubwiye ko tugomba gusurwa kugira ngo dufashwe gukora uwo murimo.”

Gucapa ibitabo by’imfashanyigisho mu kinyajeworujiya ntibyari byoroshye. Urwo rurimi rufite inyuguti zihariye, kandi porogaramu ya MEPS ikoreshwa n’umuryango wacu yari itarashyirwamo inyuguti z’ikinyajeworujiya. Ubwo rero izo nyuguti zagombaga gushushanywa kugira ngo zijye zikoreshwa mu icapiro.

Mbere yaho, mu mpera z’imyaka ya 1970, umuryango wa Datikashvili ukomoka muri Jeworujiya, wimukiye muri Amerika. Umwe mu bana babo witwa Marina yaje kumenya ukuri. Yafashije cyane abavandimwe bo kuri Beteli y’i Brooklyn igihe batangiraga gushushanya inyuguti z’ikinyajeworujiya kugira ngo zishyirwe muri porogaramu ya MEPS. Bidatinze, zimwe mu nkuru z’Ubwami n’agatabo “Dore byose ndabihindura bishya,” byacapiwe mu Budage.

Bafashwa gukora umurimo w’ubuhinduzi

Mu mwaka wa 1993, Michael Fleckenstein n’umugore we Silvia, bavuye ku biro by’ishami byo mu Budage bajya gutangiza ibiro by’ubuhinduzi i Tbilisi. Michael agira ati “nazirikanaga ibyo twari twaraganiriye mu ikoraniro ry’i St. Petersburg. Ariko igihe twageraga i Tbilisi nyuma  y’umwaka n’igice, twatangajwe n’uko bari bafite ikipi y’ubuhinduzi ikora neza.”

Leri Mirzashvili, Paata Morbedadze na Levani Kopaliani bakoraga ku biro by’ubuhinduzi mu mugi wa Tbilisi mu wa 1993

Mu mezi make gusa, hari hamaze kuboneka abahinduzi 11 bakoreraga mu biro byari biri mu igorofa rito. Umuryango wa Yehova warabatoje, bituma amatorero atangira kubona ibitabo buri gihe.

Gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe cy’imvururu

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zimaze gusenyuka, hirya no hino mu bihugu byari biyigize habaye imyivumbagatanyo n’amakimbirane ashingiye ku moko kandi no muri Jeworujiya n’uko byagenze. Ibyo byatumye gukora ingendo muri ibyo bihugu, cyane cyane ingendo zambukiranya imipaka, birushaho guteza akaga.

Zaza Jikurashvili na Aleko Gvritishvili batwaraga ibitabo mu myaka y’imvururu (bari kumwe n’abagore babo)

Umunsi umwe, ari mu kwezi k’Ugushyingo 1994, Aleko Gvritishvili n’abandi bavandimwe babiri bageze ku mupaka, maze abantu bitwaje intwaro barabahagarika babategeka kuva mu modoka. Aleko agira ati “babonye ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya bararakara. Badushyize ku murongo nk’aho bagiye kutwica. Twasenze Yehova  cyane. Hashize nk’amasaha abiri, umwe muri bo yaratubwiye ati ‘mufate ibitabo byanyu mugende, ariko nimugaruka, tuzabatwikana n’imodoka yanyu.’”

Nubwo abo bavandimwe bashyizweho iterabwoba, bakomeje kugeza kuri bagenzi babo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Umuvandimwe Zaza Jikurashvili, wigomwe byinshi kugira ngo ageze ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri Jeworujiya, agira ati “twari tuzi ko abavandimwe bacu bakeneye amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Abagore bacu na bo baradushyigikiye cyane.”

Aleko agira ati “abenshi mu bavandimwe batwaraga ibitabo bari abagabo bafite ingo.” Ni iki cyatumye bakomeza kubijyana kandi barahuraga n’ingorane? Aleko agira ati “mbere na mbere byaterwaga n’uko dukunda Yehova kandi tukifuza cyane kumushimira. Nanone twifuzaga kwigana Yehova twita ku bavandimwe na bashiki bacu.”

Abo bavandimwe barangwa n’ubwitange, batumye amatorero akomeza kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri iyo myaka y’imvururu. Nyuma yaho, abavandimwe bo mu Budage bagendereraga abo muri Jeworujiya nta kibazo.

Ikoraniro ryaziye igihe

Igihe habonekaga agahenge mu mwaka wa 1995, Abahamya bateguye ikoraniro ry’intara ku ncuro ya mbere. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1996, abantu bagera ku 6.000 bo hirya no hino muri Jeworujiya bagiye mu makoraniro y’intara yabereye i Gori, i Marneuli n’i Tsnori.

Abahamya bari mu ikoraniro ry’intara hafi y’i Gori mu wa 1996

Abagiye mu ikoraniro ry’i Gori ntibazigera baryibagirwa. Byabaye ngombwa ko abavandimwe bagira icyo bahindura  kubera ko inzu mberabyombi yo muri ako karere bari basanzwe bayuzura mu gihe cy’Urwibutso. Icyo gihe bari biteze ko haterana abantu basaga ibihumbi bibiri, ariko ntibashoboraga kubona inzu nini bari gukwirwamo. Biyemeje guteranira hanze, ku mpinga y’umusozi uri hafi y’umugi.

Umuvandimwe Kako Lomidze wari uri muri Komite y’Ikoraniro agira ati “iryo koraniro rirangiye, abavandimwe na bashiki bacu bamaze akanya baririmba indirimbo z’Ubwami kandi basabana. Byaragaragaraga ko abagize ubwoko bw’Imana bose bari bunze ubumwe mu murunga w’urukundo.”—Yoh 13:35.

Gahunda yuje urukundo yatumye habaho ukwiyongera

Kuva mu mwaka wa 1996, abagenzuzi basura amatorero batangiye kujya basura buri torero bakarimaramo icyumweru. Hashyizweho abandi bagenzuzi kugira ngo bunganire abari basanzwe basohoza iyo nshingano muri Jeworujiya y’iburasirazuba n’iy’iburengerazuba.

Umurimo abo bagenzuzi ‘bakoranye umwete babitewe n’urukundo,’ watumye amatorero agira ukwiyongera kandi arushaho gukurikiza ubuyobozi butangwa n’umuryango wacu (1 Tes 1:3). Kuva mu wa 1990 kugeza mu wa 1997, habaye ukwiyongera gutangaje. Mu mwaka wa 1990, ababwiriza 904 ni bo batanze raporo y’umurimo. Ariko nyuma y’imyaka irindwi gusa, hari ababwiriza 11.082 batangazaga ubutumwa bwiza!

Imbuto z’ukuri zari zarabibwe mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere yaho, noneho zari zitangiye gukura mu buryo bugaragara no gukwirakwira mu gihugu hose. Ariko Yehova yari agifite imigisha myinshi ahishiye abagize ubwoko bwe bo muri Jeworujiya.