Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zefaniya 2:1-15

2  Nimukoranire hamwe! Nimwikoranyirize hamwe+ mwa shyanga ritagira isoni mwe.+  Mbere y’uko ibyategetswe bisohora,+ mbere y’uko umunsi uhita nk’umurama utumuka, mbere y’uko Yehova abasukaho uburakari bwe bugurumana,+ na mbere y’uko umunsi w’uburakari bwa Yehova ubageraho,+  nimushake Yehova+ mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe,+ mwe mukora ibihuje n’imanza ze. Mushake gukiranuka,+ mushake kwicisha bugufi.+ Ahari+ mwazahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+  Gaza izahinduka umugi utagira abantu;+ Ashikeloni izahinduka umwirare.+ Ashidodi+ izameneshwa ku manywa y’ihangu,+ Ekuroni yo izarandurwa.+  “Abaturiye akarere k’inyanja bagushije ishyano, ishyanga ry’Abakereti!+ Ijambo rya Yehova rirabibasiye. Kanani we, wa gihugu cy’Abafilisitiya we, nawe nzakurimbura ku buryo nta muturage uzasigara.+  Akarere k’inyanja kazahinduka inzuri,+ kabemo amariba y’abashumba n’ingo z’intama zubakishijwe amabuye.  Kazaba akarere k’abasigaye bo mu nzu ya Yuda.+ Aho ni ho bazarisha. Ku mugoroba bazabyagira mu mazu ya Ashikeloni. Yehova Imana yabo azabitaho,+ abagarurire ababo bagizwe imbohe.”+  “Numvise uko Abamowabu batuka+ abagize ubwoko bwanjye, numva n’uko Abamoni babavuga nabi,+ bagakomeza kwirata bashaka kubambura ahantu habo.  Ni yo mpamvu ndahiye kubaho kwanjye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo, Imana ya Isirayeli avuga, “Mowabu azaba nka Sodomu,+ Abamoni+ bazaba nka Gomora, ahantu h’ibisura, ikigugu cy’umunyu n’umwirare, kugeza ibihe bitarondoreka.+ Abasigaye bo mu bwoko bwanjye bazabasahura, kandi abasigaye bo mu bagize ishyanga ryanjye bazabigarurira.+ 10  Ibyo ni byo bizabageraho bitewe n’ubwibone bwabo,+ kuko batutse ubwoko bwa Yehova nyir’ingabo bakabwirataho cyane.+ 11  Yehova azabatera ubwoba+ kuko azahindura ubusa imana zo ku isi zose;+ abantu bazamwunamira,+ aho buri wese azaba ari, ibirwa byose byo mu mahanga.+ 12  “Mwa Banyetiyopiya+ mwe, namwe muzicwa n’inkota yanjye.+ 13  “Azarambura ukuboko kwe akwerekeje mu majyaruguru, arimbure Ashuri.+ Nineve azayihindura umwirare,+ akarere katagira amazi kameze nk’ubutayu. 14  Amashyo azajya abyagira hagati muri yo, inyamaswa zose zo mu gihugu.+ Inzoya n’ibinyogote+ bizajya birara hagati y’inkingi zayo zaguye.+ Amajwi azakomeza kumvikanira mu madirishya. Mu irebe ry’umuryango hazaba huzuye ibyasenyutse, kuko azambika ubusa imbaho zometse ku nkuta.+ 15  Uwo ni wa mugi wahoraga mu byishimo ufite umutekano,+ wibwiraga mu mutima wawo uti ‘ni jye uriho, nta wundi.’+ Mbega ukuntu wabaye igitangarirwa n’ahantu inyamaswa zibyagira! Umuntu wese uzawunyuraho azakubita ikivugirizo, azunguze umutwe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi