Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 98:1-9

Indirimbo. 98  Muririmbire Yehova indirimbo nshya,+ Kuko yakoze ibintu bitangaje.+ Ukuboko kwe kw’iburyo, ukuboko kwe kwera, kwamuhaye agakiza.+   Yehova yamenyekanishije agakiza ke;+ Yahishuye gukiranuka kwe mu maso y’amahanga.+   Yibutse ineza ye yuje urukundo n’ubudahemuka yagaragarije inzu ya Isirayeli.+ Impera z’isi zose zabonye agakiza gaturuka ku Mana yacu.+   Mwa bantu bo ku isi mwese mwe, murangururire Yehova ijwi ryo kunesha.+ Munezerwe kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo muririmba.+   Muririmbire Yehova mucuranga inanga;+ Mucurange inanga kandi muririmbe.+   Muvuze impanda n’ijwi ry’ihembe;+ Murangurure ijwi ryo kunesha imbere y’Umwami Yehova.   Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,+ N’isi n’abayituye bose.+   Inzuzi zikome mu mashyi; Imisozi yose irangururire icyarimwe ijwi ry’ibyishimo+   Imbere ya Yehova, kuko yaje gucira isi urubanza.+ Azacira isi urubanza rukiranuka,+ N’abantu bo mu mahanga abacire urubanza rutabera.+

Ibisobanuro ahagana hasi