Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 95:1-11

95  Nimuze turangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo!+ Nimuze turangururire Igitare cy’agakiza kacu ijwi ryo kunesha.+   Nimuze tujye imbere ye tumushimira;+ Nimuze tumuririmbire turangurura ijwi ryo kunesha.+   Kuko Yehova ari Imana ikomeye,+ Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.+   Afashe inda y’isi+ mu kuboko kwe, Kandi impinga z’imisozi ni ize.+   Inyanja yaremye ni iye,+ Amaboko ye ni yo yaremye ubutaka.+   Nimwinjire, muze dusenge kandi twikubite hasi twubamye;+ Nimucyo dupfukame+ imbere ya Yehova Umuremyi wacu.+   Kuko ari we Mana yacu, natwe turi ubwoko bwo mu rwuri rwe, kandi turi intama zo mu kuboko kwe.+ Uyu munsi nimwumva ijwi rye,+   Ntimwinangire umutima nk’i Meriba,+ Nko ku munsi w’i Masa mu butayu,+   Igihe ba sokuruza bangeragezaga;+ Barangerageje, kandi nanone babonye ibyo nakoze.+ 10  Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose, nakomeje kwanga urunuka ab’icyo gihe,+ Maze ndavuga nti “Ni ubwoko bwayobye mu mitima,+ Kandi ntibigeze bamenya inzira zanjye.”+ 11  Nuko ndahira mfite uburakari+ nti “Ntibazinjira mu kiruhuko cyanjye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi