Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 94:1-23

94  Yehova, Mana ihora,+Mana ihora, rabagirana!+   Haguruka wowe Mucamanza w’isi,+Witure abishyira hejuru.+   Yehova, ababi bazageza ryari,+Ababi bazishima bageze ryari?+   Bakomeza gusukiranya amagambo, bakomeza kuvuga nta rutangira;+Inkozi z’ibibi zose zikomeza kwirarira.+   Yehova, bakomeza kumenagura abantu bawe,+Kandi bakomeza kubabaza abo wagize umurage wawe.+   Bica umupfakazi n’umwimukira,+Bakica n’imfubyi.+   Bakomeza kuvuga bati “Yah ntabireba;+Kandi Imana ya Yakobo ntibizi.”+   Mwebwe bantu mudatekereza nimusobanukirwe;+Naho se mwa bapfapfa mwe, muzagira ubushishozi ryari?+   Mbese uwashyizeho ugutwi ntashobora kumva?+Cyangwa uwaremye ijisho ntashobora kureba?+ 10  Mbese ukosora amahanga ntashobora gucyaha?+Ndetse ni we wigisha abantu ubwenge.+ 11  Yehova azi ibyo abantu batekereza, ko ari nk’umwuka gusa.+ 12  Yah, hahirwa umugabo w’umunyambaraga ukosora,+Kandi ukamwigisha amategeko yawe,+ 13  Kugira ngo umuhe gutuza mu minsi y’amakuba,+Kugeza igihe umubi azaba amaze gucukurirwa urwobo.+ 14  Kuko Yehova atazareka ubwoko bwe,+Kandi nta n’ubwo azatererana abo yagize umurage we.+ 15  Kuko imanza zizongera kuba imanza zikiranuka,+Kandi abafite imitima iboneye bose bazazikurikira. 16  Ni nde uzahaguruka akandwanyiriza ababi?+Ni nde uzahagarara akandwanyiriza inkozi z’ibibi?+ 17  Iyo Yehova atantabara,+Mu kanya gato ubugingo bwanjye buba bwaragiye gutura ahacecekerwa.+ 18  Yehova, ubwo navugaga nti “ikirenge cyanjye kizanyerera,”+Ineza yawe yuje urukundo yakomeje kunshyigikira.+ 19  Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi,+Ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.+ 20  Mbese intebe y’ubwami y’abateza ibyago izafatanya nawe,+Kandi ishyiraho amategeko agamije guteza amakuba?+ 21  Bagaba ibitero bikaze ku bugingo bw’umukiranutsi,+Kandi umwere bamuhamya icyaha kugira ngo babone uko bavusha amaraso ye.+ 22  Ariko Yehova azambera igihome kirekire kinkingira,+Kandi Imana yanjye izambera igitare mpungiraho.+ 23  Izatuma imigambi mibi bacura ibagaruka,+Kandi izabacecekesha ikoresheje ibyago bateza.+ Yehova Imana yacu azabacecekesha.+

Ibisobanuro ahagana hasi