Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 93:1-5

93  Yehova yabaye umwami!+ Yambaye ikuzo;+ Yehova arambaye, akenyeye imbaraga.+ Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.+   Intebe yawe y’ubwami yarakomejwe uhereye kera cyane;+ Uriho uhereye iteka ryose.+   Yehova, inzuzi zararanguruye, Inzuzi zaranguruye ijwi ryazo;+ Inzuzi zikomeza kurangurura ijwi ryo guhorera kwazo.+   Yehova afite imbaraga ziruta iz’amazi menshi asuma n’imivumba ikomeye y’inyanja yarubiye;+ Afite icyubahiro+ gihanitse.   Ibyo utwibutsa ni ibyo kwiringirwa cyane.+ Yehova, birakwiriye ko inzu yawe+ iba iyera kugeza iteka ryose.+

Ibisobanuro ahagana hasi