Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 91:1-16

91  Umuntu wese utuye mu bwihisho+ bw’Isumbabyose,+ Azaba mu gicucu cy’Ishoborabyose.+   Nzabwira Yehova nti “uri ubuhungiro bwanjye n’igihome cyanjye,+ Imana yanjye niringira.”+   Kuko ari we uzagukiza akagukura mu mutego w’umutezi w’inyoni,+ Akagukiza icyorezo giteje akaga.+   Azagukingira amababa ye kugira ngo hatagira ikikugeraho,+ Kandi uzahungira munsi y’amababa ye.+ Ukuri+ kwe kuzakubera ingabo nini+ n’igihome.   Ntuzatinya igiteye ubwoba nijoro,+ Cyangwa umwambi+ uguruka ku manywa,   Cyangwa icyorezo kigenda mu mwijima,+ Cyangwa kurimbura kuyogoza ku manywa y’ihangu.+   Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, N’abantu ibihumbi icumi bagwe iburyo bwawe; Ariko wowe ntibizakugeraho.+   Uzabirebesha amaso yawe gusa,+ Urebe ibihembo by’ababi.+   Kuko wavuze uti “Yehova ni ubuhungiro bwanjye.”+ Isumbabyose ni yo wagize ubuturo bwawe.+ 10  Nta cyago kizakugwirira,+ Kandi nta cyorezo kizegera ihema ryawe.+ 11  Kuko izagutegekera abamarayika bayo,+ Kugira ngo bakurinde mu nzira zawe zose.+ 12  Bazagutwara mu maboko yabo,+ Kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.+ 13  Uzakandagira umugunzu w’intare n’inzoka y’impoma;+ Uzanyukanyuka intare y’umugara ikiri nto n’ikiyoka.+ 14  Kubera ko yankunze,+ Nanjye nzamukiza.+ Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye.+ 15  Azanyambaza kandi nzamusubiza.+ Nzabana na we mu gihe cy’amakuba.+ Nzamutabara muhe icyubahiro.+ 16  Nzamuha kurama iminsi myinshi,+ Kandi nzamwereka agakiza kanjye.+

Ibisobanuro ahagana hasi