Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 89:1-52

Masikili ya Etani w’Umwezerahi.+ 89  Uko Yehova agaragaza ineza yuje urukundo nzabiririmba ngeze iteka ryose.+Uko ibihe bizagenda bisimburana, nzamenyekanisha ubudahemuka bwawe nkoresheje akanwa kanjye.+   Kuko navuze nti “ineza yuje urukundo izashimangirwa iteka;+Ukomeza ubudahemuka bwawe mu ijuru bugahama.”+   “Nagiranye isezerano n’uwo natoranyije;+Narahiye Dawidi umugaragu wanjye,+ nti   ‘Urubyaro rwawe+ nzarukomeza kugeza ibihe bitarondoreka,Kandi nzubaka intebe yawe y’ubwami+ ihoreho uko ibihe bizagenda bisimburana.’ ” Sela.   Yehova, ijuru rizasingiza igikorwa gitangaje wakoze;+Ni koko, rizasingiriza ubudahemuka bwawe mu iteraniro ry’abera.   Ni nde mu ijuru wagereranywa na Yehova?+Mu bana b’Imana, ni nde wasa na Yehova?+   Imana ikwiriye kubahwa mu nkoramutima z’abera;+Irakomeye kandi iteye ubwoba kurusha abayikikije bose.+   Yehova Mana nyir’ingabo,+Yah, ni nde ufite imbaraga nk’izawe?+Ubudahemuka bwawe burakugose impande zose.+   Ni wowe utegeka imivumba y’inyanja;+Iyo imiraba yayo ihagurutse ni wowe uyicubya.+ 10  Ni wowe wamenaguye Rahabu,+ ndetse umugira nk’uwishwe.+Watatanyije abanzi bawe ukoresheje ukuboko kw’imbaraga zawe.+ 11  Ijuru ni iryawe,+ isi na yo ni iyawe;+Ubutaka n’ibibwuzuyemo byose+ ni wowe wabiremye.+ 12  Amajyaruguru n’amajyepfo ni wowe wabiremye.+Tabori+ na Herumoni+ harangurura ijwi ry’ibyishimo+ mu izina ryawe. 13  Ukuboko gufite ububasha ni ukwawe,+Ukuboko kwawe kurakomeye,+ Ukuboko kwawe kw’iburyo gushyizwe hejuru.+ 14  Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo rufatiro rw’intebe yawe y’ubwami;+Ineza yuje urukundo n’ukuri biri imbere yawe.+ 15  Yehova, hahirwa abarangurura ijwi ry’ibyishimo.+Bakomeza kugendera mu mucyo wo mu maso hawe.+ 16  Banezererwa izina ryawe umunsi ukira,+Kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bashyirwa hejuru,+ 17  Kuko ari wowe bwiza bw’imbaraga zabo.+Kwemerwa nawe ni byo bituma ihembe ryacu rishyirwa hejuru.+ 18  Ingabo idukingira ituruka kuri Yehova,+Kandi umwami wacu aturuka ku Uwera wa Isirayeli.+ 19  Icyo gihe wabwiriye indahemuka zawe mu iyerekwa,+Uravuga uti “Nafashije umunyambaraga;+Nashyize hejuru uwatoranyijwe mu bantu.+ 20  Nabonye Dawidi umugaragu wanjye,+Kandi namusutseho amavuta yanjye yera.+ 21  Nzamuhozaho ikiganza cyanjye,+Kandi ukuboko kwanjye kuzamukomeza.+ 22  Nta mwanzi uzamukandamiza,+Kandi nta mwana wo gukiranirwa uzamubabaza.+ 23  Imbere ye ni ho namenaguriye abanzi be,+Kandi abamwanga urunuka nakomeje kubakubita.+ 24  Ubudahemuka bwanjye n’ineza yanjye yuje urukundo biri kumwe na we,+Kandi ihembe rye rishyirwa hejuru mu izina ryanjye.+ 25  Nashyize ikiganza cye ku nyanja,+N’ukuboko kwe kw’iburyo ngushyira ku nzuzi.+ 26  We ubwe arambwira ati ‘uri Data,+Uri Imana yanjye+ n’Igitare cy’agakiza kanjye.’+ 27  Nanjye nzamugira nk’imfura yanjye,+Asumbe abami bose bo ku isi.+ 28  Nzakomeza kumugaragariza ineza yanjye yuje urukundo kugeza ibihe bitarondoreka,+Kandi isezerano nagiranye na we ntirizakuka.+ 29  Nzatuma urubyaro rwe ruhoraho iteka ryose,+Kandi intebe ye y’ubwami izamara iminsi nk’iy’ijuru.+ 30  Abana be nibareka amategeko yanjye,+Kandi ntibakurikize imanza zanjye,+ 31  Nibarenga ku mabwiriza yanjye,Kandi ntibakomeze ibyo nabategetse, 32  Nzabahanira igicumuro cyabo mbakubite inkoni,+Kandi nzabaryoza ikosa ryabo ndetse mbakubite.+ 33  Ariko sinzareka kumugaragariza ineza yanjye yuje urukundo,+Nta n’ubwo nzabura kumugaragariza ubudahemuka bwanjye.+ 34  Sinzica isezerano ryanjye,+Kandi sinzahindura ijambo ryaturutse mu kanwa kanjye.+ 35  Narahiye kwera kwanjye rimwe na rizima,+Sinzabeshya Dawidi.+ 36  Urubyaro rwe ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka,+Kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba imbere yanjye.+ 37  Izashimangirwa kugeza ibihe bitarondoreka nk’ukwezi,Nk’umuhamya wizerwa mu kirere.” Sela. 38  Ariko wowe wataye uwo wasutseho amavuta ukomeza kumusuzugura,+Kandi waramurakariye cyane.+ 39  Wazinutswe isezerano ry’umugaragu wawe;Wahumanyije ikamba rye urijugunya hasi ku butaka.+ 40  Washenye ingo ze zose z’amatungo z’amabuye,+Ibihome bye ubihindura amatongo.+ 41  Abahisi n’abagenzi bose baramusahuye;+Yabaye igitutsi ku baturanyi be.+ 42  Washyize hejuru ukuboko kw’iburyo kw’ababisha be;+Watumye abanzi be bose bishima.+ 43  Byongeye kandi, warwanyije inkota ye,+Kandi ntiwamushyigikiye ku rugamba.+ 44  Watumye adakomeza kurabagirana,+Kandi intebe ye y’ubwami wayijugunye hasi.+ 45  Wagabanyije iminsi y’ubuto bwe;Wamukenyeje ikimwaro.+ Sela. 46  Yehova, uzakomeza kwihisha ugeze ryari? Ese uzihisha iteka ryose?+Ese uburakari bwawe buzakomeza kugurumana nk’umuriro?+ 47  Ibuka uko igihe cyo kubaho kwanjye kireshya.+Ese abantu bose wabaremeye ubusa?+ 48  Ni nde mugabo w’umunyambaraga uriho utazabona urupfu?+Ese ashobora kurokora ubugingo bwe akabukura mu maboko y’imva?+ Sela. 49  Yehova, bya bikorwa byawe bya kera by’ineza yuje urukundo biri he?Bya bindi warahiye Dawidi mu budahemuka bwawe biri he?+ 50  Yehova ibuka igitutsi abagaragu bawe batukwa;+Wibuke ko ntwara mu gituza cyanjye igitutsi cy’amoko yose y’abantu.+ 51  Yehova, wibuke ukuntu abanzi bawe bagututse;+Wibuke ukuntu batutse intambwe z’uwo wasutseho amavuta.+ 52  Yehova nasingizwe kugeza iteka ryose. Amen kandi Amen.+

Ibisobanuro ahagana hasi