Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Zaburi 88:1-18

Indirimbo ya bene Kora. Ku mutware w’abaririmbyi, mu ijwi rya Mahalati ry’inyikirizo. Masikili ya Hemani+ w’Umuzera. 88  Yehova Mana y’agakiza kanjye,+ Ku manywa naragutakiye,+ Na nijoro ntakira imbere yawe.+   Isengesho ryanjye rizagera imbere yawe;+ Tega ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.+   Ubugingo bwanjye bwahuye n’amakuba menshi,+ Kandi ubuzima bwanjye bwegereye imva.+   Nabaranywe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo;+ Nabaye nk’umugabo w’umunyambaraga utagifite agatege,+   Waboneye umudendezo mu bapfuye,+ Kimwe n’abishwe barambaraye mu mva,+ Abo utacyibuka, Kandi batandukanyijwe n’ukuboko kwawe gutabara.+   Wanshyize mu rwobo rwo hasi cyane, Unshyira ahantu h’umwijima, mu mworera w’ikuzimu.+   Wansutseho umujinya wawe,+ Umbabarisha imivumba yawe yose ikomeye.+ Sela.   Abo twari tuziranye wabashyize kure yanjye,+ Wangize nk’ikintu banga urunuka.+ Ndazitiwe simbasha kugenda.+   Ijisho ryanjye ryananijwe n’umubabaro wanjye.+ Yehova, naragutakiye umunsi urira,+ Nagutegeye ibiganza.+ 10  Mbese abapfuye uzabakorera ibitangaza?+ Mbese abapfuye batagira icyo bimarira bazahaguruka?+ Mbese bazagusingiza?+ Sela. 11  Mbese ineza yawe yuje urukundo izamamarizwa mu irimbi, Cyangwa ubudahemuka bwawe bwamamarizwe ahantu ho kurimbukira?+ 12  Mbese igitangaza cyawe kizamenyekanira mu mwijima,+ Cyangwa gukiranuka kwawe kumenyekanire mu gihugu cy’abibagiranye?+ 13  Nyamara Yehova, ni wowe natabaje;+ Mu gitondo isengesho ryanjye rikomeza kugusanganira.+ 14  Yehova, ni iki gituma utererana ubugingo bwanjye?+ Ni iki gituma ukomeza kumpisha mu maso hawe?+ 15  Kuva nkiri muto nari imbabare yenda gupfa;+ Nihanganiye cyane ibintu biteye ubwoba wanteje.+ 16  Ibishashi by’uburakari bwawe bukongora byanyuze hejuru;+ Ibitera ubwoba biguturukaho byarancecekesheje.+ 17  Byankikije nk’amazi umunsi urira;+ Byose byangoteye icyarimwe. 18  Washyize kure yanjye incuti yanjye na mugenzi wanjye;+ Nsigaranye n’umwijima gusa.+

Ibisobanuro ahagana hasi